Mu gihe abazi iby’imiziki
badasiba gukora urutonde
rw ’abahanzi icumi
b’ibihangange, urubuga
Zigonet narwo
ntirwasigaye kuko
rwashyize ahagaragara
urutonde rw ’abagabo
b’ibihangange mu kuba
baraciye agahigo mu
gutera akabariro
n ’abagore benshi ku isi.
Aba bagabo b’imfizi z’isi
mu buryo buhambaye
bari ku rutonde
rw ’abagabo biswe
cassanova. Uru rutonde
rw ’aba bagabo
rugaragaza ko uwitwa
Umberto Billo ari we uza
ku mwanya wa mbere
akaba yarabonanye
n ’abagore bagera ku
8.000.
Ikimasa cy'isi Umberto
Billo,
yabonanye n’abagore
bagera ku 8.000.
Uyu musore yakoraga
muri hoteli akaba yari
ashinzwe kwita ku mbwa
n ’indogobe z’abakiriya
baje muri hoteli. Uyu
musore kandi yari
ashinzwe no guterura
imizigo y ’abakiliya
ayijyana mu byumba
byabo. Kubera kugera mu
byumba by ’abagore
inshuro nyinshi,uyu
musore yashoboye no
kujya abonana n ’abagore
benshi mu buryo
budasanzwe.
Uyu musore w’imfizi y’isi
ntabwo ari we uboneka
kuri uru rutonde
rw ’abantu babonanye
n’abagore benshi gusa
kuko akurikiwe n’abandi
b’ibihangange na bo.
Uru rutonde ruteye ku
buryo bukurikira: uwa
mbere ku isi mu kuba
yarabonanye n ’abagore
benshi ni Umberto Billo
uza afashe ibendera ryo
kubonana n ’abagore
benshi akaba
yarabonanye n'abagore
8.000. Uwa kabiri ni
uwitwa Charlie Sheen
wabonanye n ’abagore
5.000.
Umukinnyi wa film
Charlie Sheen
wabonanye n’abagore
5.000
Uwa 3 ni Gene Simmons
wabonanye n ’abagore
4.600,uwa kane ni Julio
Iglesias washoboye
kubonana n ’abagore
3.000, uwa gatanu ni
Englebert wabonanye
n ’abagore 3.000, uwa
gatandatu ni Ilie Nastase
wabonanye n ’abagore
2.500, uwa karindwi ni
Nicholson washoboye
kubonana n ’abagore
2.000, uwa munani ni
Lemmy Kimister
washoboye kubonana
n ’abagore 1.200.
Uwacyenda ni uwitwa
Magic Johnson wateranye
akabariro n ’abagore
1.000.
Uwa 3 ni Gene Simmons
wabonanye n’abagore
4.600
Ku rutonde rw’aba
bakinnyi bakinira mu
bibuga bitagira abasifuzi
uza ku mwanya wa
nyuma ni umugabo
witwa Bill Wyman 1.000.
Kugirango hakorwe uru
rutonde aba bapfubuzi ni
bo bitangiye ubuhamya
mu byo bagiye bakora
kuburyo ndetse kizigenza
kuri uru rutonde we
yanatangaje ko hari igihe
yabaga aryamanye
n ’abagore bagera kuri
bane afite n’undi umwe
mu rugo rwe.
Burya koko akabi
karimenya nta mbwa igira
umushumba.