Seacher/ishakiro

Monday, April 4

IBINTU 7 UMUKOBWA ATEMERANYWAHO N'UMUHUNGU

Nta muntu udakunda, nta n`ikiryoha mu buzima nko gukunda ugakundwa. Hirya yo gukunda, hakurikiraho kwigarurira umutima w`uwo ukunda akenshi biba ingorabahizi !!! Izi ngingo zigenewe abakobwa. Ni zimwe mu nama zagufasha gusobanukirwa muri make kuri kamere y' abahungu. Itondere uburyo winjira umutima w`umusore ukunda. 1. Gushamadukira imibonano mpuzabitsina : n’ubwo ntagihe cyemeranywaho na bose cyo kuba abakundana bakora imibonano mpuzabitsina, wikwemera kuryamana n ’ umuhungu utarakumenya neza ngo anakwiyumvemo kuko iyo ubikoze akubona nk ’ akajiji akajya yumva agukeneye kubera izo gahunda gusa. Kumenya imiterere yawe y ’ inyuma (physique) ntibihagije; umusore aba akeneye no kumenya indi myifatire yawe ngo akugire umukundwa (sweetheart). Kumwitondesha, ntushamadukire imibonano mpuzabitsina, ugategereza ko igihe kigera ni byo byiza. 2. Kumwibwira wese mukamenyana : Si byiza habe na mba kubwira umusore ku ikubitiro inkuru zibabaje z’ ubuto bwawe cyangwa ibibazo byawe bwite cyangwa iby ’ umuryango ukomokamo, kuko bituma akubona nk ’ umuntu uje ahetse ibibazo. Yego abakundana baba bagomba kumenyana ndetse ntibanagire ibyo bakingana, ariko byose ntibikorwa umunsi umwe, bisaba igihe, uko abantu bagenda bamenyerana. Mutware buhoro buhoro, ugende umuhishurira amabanga yawe uko iminsi igenda ishira, wirinde guhita umubwira byose mugitangira iby ’urukundo kuko ibyo biri muri bimwe bituma atakugirira amatsiko ndetse akanaguhararukwa vuba. 3. Kumuhamagara no kumwoherereza ubutumwa (SMS) kenshi cyane (bikabije): Ikindi ugomba kumenya ni uko abagabo bishimira abakobwa b’ inshuti bishakiye bo ubwabo kurusha ababishakiye. Bityo rero, guhoza telefone ku gutwi umuhamagara, kumwoherereza SMS na e-mails z ’ urudaca ntibituma umwigarurira nk’ uko uba ubyifuza. Ni nayo mpamvu nukora aya makosa rimwe na rimwe uzajya umuhamagara akanga kuyifata, wakohereza SMS ntagusubize ngo umenye uko yayakiriye. 4. Kumubuza amahoro: Yewe guhora umucunga iyo agiye, abo ari kumwe nabo ku buryo iyo umubonanye n ’ undi mukobwa wihutira kumubaza ibyo baba bapanga, bishobora guhungabanya umubano wanyu. Ahubwo wowe mwereke ko umukunda, numunyura bizaba bihagije ngo areke abo bakobwa bandi keretse aramutse afite ingeso y ’ ubushurashuzi.5. Kumuhisha utugeso twe wanga: Kubera uburyo uba umukeneye hari ibyo akora bikagushegesha ariko ukanga kubimwereka ngo atakwanga. Uba wiyaruriraho amakara kuko izo ngeso azazikomeza, mu gihe nyamara iyo uza kumusaba wenda aba yarakumviye.Tekereza rero aramutse agushyize mu rugo uko byazagenda hagati yanyu nk’ abantu biyemeje kubana akaramata! Hari igihe cyagera ntubyihanganire kandi nawe atagishoboye guhinduka, bikaba ibibazo gusa.6. Kumva ko azahinduka : Abantu ,cyane cyane abagabo, ntibapfa guhinduka uko bagenda baba bakuru. Rero niba hari ingeso nyinshi afite ubona utakwihanganira, byaba byiza umwihoreye ugashaka undi muhuje. 7. Kwisuzugura: Yego urukundo ruba rukeneye kuvomererwa no kuhirwa ku buryo buhoraho, ariko kuruha umwanya mwinshi cyane kugera aho wowe ubura uko kwiyitaho byaba ari ubugoryi! Gerageza byose ubijyanire hamwe, kuko umuntu umuha agaciro ari uko nawe ubwe abanje kukiha. Ushobora gushaka kumuharira umwanya wose, yabona utiyitaho akisangira abiyitaho wowe ukaburiramo.Ngaho gerageza, uzaba umbwira.