Seacher/ishakiro

Tuesday, February 15

UTEXRWA s.a MU BIBAZO BY'ABAKOZI N'UMUKORESHA.Ese bizakemuka gute?reka dutegereze!

Abakozi b’ uruganda rukora imyenda UTEXRWA kuri uyu wa Mbere mu gitondo bari banze kujya mu kazi basaba ko abakoresha babo babakemurira ibibazo. Mu bibazo bavuga harimo umushahara bavuga ko ari muto cyane kandi ngo banakora amasaha y ’ ikirenga nta kuyishyurwa. Nyuma yo guhagarika akazi amasaha agera kuri 2 bagasubiyemo bashyizeho itsinda rigiye kubahagararira mu biganiro n’ ubuyobozi. Mubyo abakozi ba UTEXRWA bagaragaza nk’ akarengane n’ ibyo basaba bashyize mu nyandiko igizwe n ingingo 13 bagaragaje ko badahemberwa amasaha y ’ ikirenga bakora. Ngo hari na bagenzi babo 12 birukanwe bagiye kubavugira ibyo bibazo mu buyobozi bagasaba ko basubizwa mu kazi. Banavuga ko ubuyobozi bw’ikigo butabatangiye umusanzu wa Caisse Sociale mu gihe cy ’umwaka n’igice kandi bubakata amafaranga yawo ku mushahara. Abakozi ba UTEXRWA ubwo bari banze gukora akazi Bamwe muri aba bakozi bavuga ikibazo cyo muri uru ruganda gituruka ku buyobozi bushya. Uru ruganda rumaze amezi 2 rufite umuyobozi mushya witwa Dipak Shivshanker Trivedi wasimbuye Raj Rajendran. Ubuyobozi bw ’uruganda bwo burahakana ibivugwa n’ abakozi, bukavuga ko ntacyo budakora ngo bufate neza abakozi ngo kuko bunabagaburira saa sita. Hagati aho ariko ibibazo biri hagati y ’impande zombi bigiye kuganirwaho. Abakozi bitoranyijemo itsinda ry ’abantu bazabahagararira bakagirana ibiganiro n ’ubuyobozi bw’uruganda n’akarere ka Gasabo kakazabikurikirana. Ibyo biganiro ngo bizatangira ku wa gatatu ku buryo ku wa gatanu haba habonetse umuti. Mu gihe hategerejwe ikizava muri ibyo biganiro abakozi babaye basubiye mu kazi