Seacher/ishakiro

Monday, April 4

IBINTU 7 UMUKOBWA ATEMERANYWAHO N'UMUHUNGU

Nta muntu udakunda, nta n`ikiryoha mu buzima nko gukunda ugakundwa. Hirya yo gukunda, hakurikiraho kwigarurira umutima w`uwo ukunda akenshi biba ingorabahizi !!! Izi ngingo zigenewe abakobwa. Ni zimwe mu nama zagufasha gusobanukirwa muri make kuri kamere y' abahungu. Itondere uburyo winjira umutima w`umusore ukunda. 1. Gushamadukira imibonano mpuzabitsina : n’ubwo ntagihe cyemeranywaho na bose cyo kuba abakundana bakora imibonano mpuzabitsina, wikwemera kuryamana n ’ umuhungu utarakumenya neza ngo anakwiyumvemo kuko iyo ubikoze akubona nk ’ akajiji akajya yumva agukeneye kubera izo gahunda gusa. Kumenya imiterere yawe y ’ inyuma (physique) ntibihagije; umusore aba akeneye no kumenya indi myifatire yawe ngo akugire umukundwa (sweetheart). Kumwitondesha, ntushamadukire imibonano mpuzabitsina, ugategereza ko igihe kigera ni byo byiza. 2. Kumwibwira wese mukamenyana : Si byiza habe na mba kubwira umusore ku ikubitiro inkuru zibabaje z’ ubuto bwawe cyangwa ibibazo byawe bwite cyangwa iby ’ umuryango ukomokamo, kuko bituma akubona nk ’ umuntu uje ahetse ibibazo. Yego abakundana baba bagomba kumenyana ndetse ntibanagire ibyo bakingana, ariko byose ntibikorwa umunsi umwe, bisaba igihe, uko abantu bagenda bamenyerana. Mutware buhoro buhoro, ugende umuhishurira amabanga yawe uko iminsi igenda ishira, wirinde guhita umubwira byose mugitangira iby ’urukundo kuko ibyo biri muri bimwe bituma atakugirira amatsiko ndetse akanaguhararukwa vuba. 3. Kumuhamagara no kumwoherereza ubutumwa (SMS) kenshi cyane (bikabije): Ikindi ugomba kumenya ni uko abagabo bishimira abakobwa b’ inshuti bishakiye bo ubwabo kurusha ababishakiye. Bityo rero, guhoza telefone ku gutwi umuhamagara, kumwoherereza SMS na e-mails z ’ urudaca ntibituma umwigarurira nk’ uko uba ubyifuza. Ni nayo mpamvu nukora aya makosa rimwe na rimwe uzajya umuhamagara akanga kuyifata, wakohereza SMS ntagusubize ngo umenye uko yayakiriye. 4. Kumubuza amahoro: Yewe guhora umucunga iyo agiye, abo ari kumwe nabo ku buryo iyo umubonanye n ’ undi mukobwa wihutira kumubaza ibyo baba bapanga, bishobora guhungabanya umubano wanyu. Ahubwo wowe mwereke ko umukunda, numunyura bizaba bihagije ngo areke abo bakobwa bandi keretse aramutse afite ingeso y ’ ubushurashuzi.5. Kumuhisha utugeso twe wanga: Kubera uburyo uba umukeneye hari ibyo akora bikagushegesha ariko ukanga kubimwereka ngo atakwanga. Uba wiyaruriraho amakara kuko izo ngeso azazikomeza, mu gihe nyamara iyo uza kumusaba wenda aba yarakumviye.Tekereza rero aramutse agushyize mu rugo uko byazagenda hagati yanyu nk’ abantu biyemeje kubana akaramata! Hari igihe cyagera ntubyihanganire kandi nawe atagishoboye guhinduka, bikaba ibibazo gusa.6. Kumva ko azahinduka : Abantu ,cyane cyane abagabo, ntibapfa guhinduka uko bagenda baba bakuru. Rero niba hari ingeso nyinshi afite ubona utakwihanganira, byaba byiza umwihoreye ugashaka undi muhuje. 7. Kwisuzugura: Yego urukundo ruba rukeneye kuvomererwa no kuhirwa ku buryo buhoraho, ariko kuruha umwanya mwinshi cyane kugera aho wowe ubura uko kwiyitaho byaba ari ubugoryi! Gerageza byose ubijyanire hamwe, kuko umuntu umuha agaciro ari uko nawe ubwe abanje kukiha. Ushobora gushaka kumuharira umwanya wose, yabona utiyitaho akisangira abiyitaho wowe ukaburiramo.Ngaho gerageza, uzaba umbwira.

Tuesday, February 15

UTEXRWA s.a MU BIBAZO BY'ABAKOZI N'UMUKORESHA.Ese bizakemuka gute?reka dutegereze!

Abakozi b’ uruganda rukora imyenda UTEXRWA kuri uyu wa Mbere mu gitondo bari banze kujya mu kazi basaba ko abakoresha babo babakemurira ibibazo. Mu bibazo bavuga harimo umushahara bavuga ko ari muto cyane kandi ngo banakora amasaha y ’ ikirenga nta kuyishyurwa. Nyuma yo guhagarika akazi amasaha agera kuri 2 bagasubiyemo bashyizeho itsinda rigiye kubahagararira mu biganiro n’ ubuyobozi. Mubyo abakozi ba UTEXRWA bagaragaza nk’ akarengane n’ ibyo basaba bashyize mu nyandiko igizwe n ingingo 13 bagaragaje ko badahemberwa amasaha y ’ ikirenga bakora. Ngo hari na bagenzi babo 12 birukanwe bagiye kubavugira ibyo bibazo mu buyobozi bagasaba ko basubizwa mu kazi. Banavuga ko ubuyobozi bw’ikigo butabatangiye umusanzu wa Caisse Sociale mu gihe cy ’umwaka n’igice kandi bubakata amafaranga yawo ku mushahara. Abakozi ba UTEXRWA ubwo bari banze gukora akazi Bamwe muri aba bakozi bavuga ikibazo cyo muri uru ruganda gituruka ku buyobozi bushya. Uru ruganda rumaze amezi 2 rufite umuyobozi mushya witwa Dipak Shivshanker Trivedi wasimbuye Raj Rajendran. Ubuyobozi bw ’uruganda bwo burahakana ibivugwa n’ abakozi, bukavuga ko ntacyo budakora ngo bufate neza abakozi ngo kuko bunabagaburira saa sita. Hagati aho ariko ibibazo biri hagati y ’impande zombi bigiye kuganirwaho. Abakozi bitoranyijemo itsinda ry ’abantu bazabahagararira bakagirana ibiganiro n ’ubuyobozi bw’uruganda n’akarere ka Gasabo kakazabikurikirana. Ibyo biganiro ngo bizatangira ku wa gatatu ku buryo ku wa gatanu haba habonetse umuti. Mu gihe hategerejwe ikizava muri ibyo biganiro abakozi babaye basubiye mu kazi

Sunday, January 30

URUHARA RUTURUKA HE?

Itegereze iruhande rwawe mu bo mukorana, mu bo mu muryango wawe, mu bavandimwe cyangwa se kuri wowe ubwawe, urabona umuntu ufite uruhara. Ariko se wigeze wibaza aho uruhara ruturuka n ’ikirutera ? Ngiyo ingingo nyamukuru y ’iyi nkuru. Ubushakashatsi bwakozwe n ’abashakashatsi bo muri kaminuza ya Pennsylvania muri Leta zunze ubumwe z ’Amerika nibwo bwashoboye gutahura icyaba gitera uruhara ku bagabo. Nkuko bigaragazwa n ’ibisubizo by’ubwo bushakashatsi, uruhara rwaba ruterwa n ’uguhagarara gukora kwa tumwe mu turemangingo shingiro tugize umutwe. Ibyo bikaba bivuze ko gukiza icyo kibazo cyo kugira uruhara ku bagifite ari ukongera kubyutsa utwo turemangingo tutakoraga. Ibyo ni mu gihe uburyo bwari busanzwe bukoreshwa mu guhangana n ’ikibazo cy’uruhaga bwasabaga gukura uturemangingo ahantu hafite umusatsi ukadutera aho utari. Mubyo ubwo bashakashatsi bwabashije kubona ni uko mu gihe hakorwanga ingenzura ry ’ibice by’umutwe bifite umusatsi n’ibitawufite, abashakashatsi baje kubona ko ibyo bice byombi bifite umubare ungana w ’uturemangingo shingiro nyamara barebye uturemangingo twamaze gukura basanga uturemangingo tugaragara mu gice gifite umusatsi ari twinshi cyane mu gihe uturemangingo two mu gice cy ’uruhara two dusa n’utwagwingiye, tutakuze. Ibyo bifuze ko n ’ubwo nta misatsi iba igaragara inyuma iba ihari ariko ari mito cyane itabasha kuboneshwa amaso ya muntu. Igikurikira akaba ari ugushaka uburyo utwo turemangingo tudakura natwo badufasha gukura maze imisatsi iturimo ikaboneraho nayo. Ibyo akaba aribyo abashakashatsi bitegura kugerageza gukora mu minsi ya vuba. Twarangiza tubabwira ko abantu benshi bagaragaraho uruhara babikomora ku babyeyi babo cyangwa se mu muryango wabo. Bivuze ko niba mu muryango wawe harabonetsemo umuntu ufite uruhara, nawe waba ufite amahirwe menshi yo kuzarugira.

INZOGA MW'ITERAMBERE RY'ISI

Bamwe mu bahanga mu gusesengura ry’ibisigazwa by’amateka bemeza ko abahinzi bo mu bihe bya mbere bahinganga ibinyampeke (ibigori, n ’amasaka), atari ukugira ngo babirye, ahubwo bakabihingira gukoramo inzoga. Icyo gitekerezo kigarukwaho kandi n ’umwe mu bahanga bo muri Kaminuza, Simon Fraser, yo muri Kanada, mu nkuru yatangaje mu kinyamakuru, Live, Science, aho ashyira ahagaragara icyo yabonye mu bushakashatsi bwe. Nkuko akomeza abivuga, kutamenya gutunyanga ibinyampeke ku buryo byaribwa no kuba barakundaga gukora ibirori mu miryango ni ibimenyetso byerekanana ko iminyampeke byahingirwaga gukorwamo inzoga gusa. Abahanga mu gusesengura ibisigazwa by ’amateka bakomeje kwemeza ko ibinyampeke bitaribwaga cyane mu bihe bya mbere. Ku babiryaga, byabasabaga kubikusanga, bakabikura mu bishishwa hanyuma bakabona kubisya. Iyo mirimo yafataga igihe kinini. Uwo murimo ugoranye wabaye intangiriro z ’ubuhinzi ku isi ndetse utuma n’abantu bakwira mu bice byose by’isi ndetse no mu bice ubundi batashoboraga kugeramo kera kuko ubusanzwe batungwaga n ’uguhiga. Urugero rutangwa ku baturage b ’abamaya (kavukira ba Amerika y ’amajyepfo), aho ibigori bihingirwa gukorwamo inzoga. Abagore bamara amasaha agera kuri 5 buri munsi nta kindi bakora kutari ugusya impeke z ’ibigori. Ibyo byatumaga ibinyampeke biba ibiribwa by ’imboneka rimwe byahabwaga gusa abashyitsi bo mu rwego ryo hejuru. Birashoboka rero ko inyota y ’inzoga yaba imwe mu mpamvu abantu bemeraga bakavunika bahinga, banatunganya ibinyampeke nk ’ibigori n’amasaka. Ikibazo kirimo ni uko ibi byose bishingiye ku isesengura rya muntu. Nta bimenyetso bya gihanga byari byaboneka bibyemeza neza. Kugeza ubu, ibimenyetso byonyine bihari ni ibyabonetse muri Irak ahavumbuwe ibisiganzwa byo mu kinyejana cya 5 mbere y’ivuka rya Yezu Kristu. Abahanga bo bemeza ko itunganya ry ’inzoga ryatangiye ahagana mu mwaka wa 6000 mbere ya Yezu Kristu.

UDUSHYA KWA LADY GAGA

Umuhanzi Lady Gaga akunze kuvugwaho utuntu twinshi dutunguranye kandi dutangaje cyane. Akenshi akunda kubigaragariza mu myambaro yambara n ’ibikorwa akunda gukorera kuri stage imbere y ’abafana be. Kuri ubu yahisemo no kubigaragariza mu bikorwa kuko agiye gushyira ahagaragara parufe (parfum / parfume) ikozwe ku buryo ihumura nk'amaraso n ’intanga ngabo bivanze. Abenshi bakunda gufata uyu mukobwa (wabaye umubikira) nk ’umusazi kubw’imyambarire ye. Ibikorwa bye nabyo benshi bakaba bajya babona ko bitangaje cyane, dore ko iteka aba ashaka agashya. Nko kuri iyi parufe aravuga ko yayitekerejeho yifuza kugaragaza itandukaniro n ’abandi bakoraga amaparufe agerageza kuvanga impumuro y ’intanga ngabo n’amaraso. Hano Lady Gaga wambaye ikanzu ikoze mu nyama mbisi ari kumwe na Drake Gusa ngo iyi parufe ntizapfa kuboneka ahantu hose kandi n ’aho izaboneka izaba ikosha kubw ’ibintu izaba ikozwemo kugira ngo ibashe kubona iyi mpumuro Lady Gaga yifuje. Iyi parufe yari yarifuje kuyitirira izina rye ariko nyuma aza gusanga byaba byiza ayise Monster. Iri rikaba ari ryo zina ry'iyi parufe izasohoka mu mwaka utaha w ’I 2012. Abantu batandukanye nyuma yo kumva iyi nkuru y ’uko Lady Gaga ashaka guha impumuro y ’intanga zivanze n’amaraso parufe ye nshya, ntibahwema kubaza uburyo uyu mukobwa azabasha kubigeraho n ’uburyo iyi parufe y’akataraboneka izaba imeze. Tubibutse ko Lady Gaga amazina ye asanzwe yitwa Stefani Joanne Angelina Germanotta, akaba yaravukiye mu mujyi wa New York mu mwaka w'1986. Ni ukuvuga ko afite imyaka 24. Ni umwana wa Joseph Germanotta, naho nyina yitwa Cynthia. Amaze igihe kinini ahabwa ibihembo bitandukanye byiganjemo MTV Awards.

Wednesday, January 5

IBYABAYE BIDASANZWE KW'ISI MU MWAKA WA 2010.

Muri iki gihe tukiri mu ntangiriro z ’umwaka wa 2011 twifuje kwibukiranya n’abakunzi ba Igihe.com bimwe mu bintu bikomeye abantu badakwiye kwibagirwa byabaye mu mwaka ushize. Ibyo twibandaho ni ibyavuzwe cyane mu itangazamakuru. Côte d’Ivoire : Igihugu cyiyoborwa n’abaperezida 2 Nta wahakana ko ibintu byabaye muri Côte d ’Ivoire mu mpera z’umwaka ushize nubu bigikomeza ari agashya. Nyuma y ’amatora yari amaze igihe kirekire asubikwa, Perezida Laurent Gbagbo yaje kwemera ko aba. Icyiciro cya mbere cyabaye tariki ya 31 Ukwakira 2010. Abakandida 2 nibo bagize amajwi abemerera kujya mu cyiciro cya kabiri: Laurent Gbagbo na Alassane Ouatara. Amatora y’icyiciro cya 2 tariki ya 28 Ugushyingo niyo yaje kubamo agashya. Komisiyo ishinzwe amatora imaze gutangaza ko Alassane Ouatara yatsinze, uruhande rwa Gbagbo rwarabyanze. Umuyobozi w ’urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga ari narwo rwemeza burundu ibyavuye mu matora, yavuze ko Laurent Gbagba usanzwe ari Perezida ariwe watsinze amatora. Ikibazo gitangira ubwo, abayobozi bombi bahise bashyiraho abaministiri b ’intebe na za guverinoma zabo. Kugeza ubu ruracyageretse, amahanga yatangaje ko yemere Ouattara nka Perezida, Gbagbo nawe yanga kuva ku izima. Ubu imishyirano irakomeza iyobowe n ’umuryango w’Afurika y’iburengerazuba (CEDAO) n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika kugirango barebe ko Gbagbo yava ku butegetsi. Byanze barateganya gukoresha ingufu za gisirikare. Ariko kugeza ubu Côte d ’Ivoire ni igihugu kiyoborwa n ’abaprezida 2, ibintu bitarabaho mu mateka. Ninde ufite ukuri muri aba bagabo bombi? Ni ukubitega amaso. Igikombe cy’isi ku mugabane w’Afurika Kuva tariki ya 11/06 kugera tariki 11/07/2010 muri Afurika y ’Epfo habereye ku nshuro ya mbere ku mugabane w ’Afurika, imikino y’icyiciro cya nyuma y’igikombe cy’isi. Igihugu cya Espagne nicyo cyatwaye igikombe gitsinze ku mukino wanyuma Ubuholandi 1-0. N'ubwo abantu bavugaga ko Afurika y ’Epfo itazashobora gutegura iki gikombe, cyagenze neza nta kibazo gikanganye kigeze kiba. Iki gihugu giherutse no guhabwa agahimbazamusyi na n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) kubera ko cyateguye igikombe cy’isi neza. Wikileaks n’amabanga y’ibihugu by’ibihangange Wikileaks ni urubuga rwamenyekanye cyane mu mwaka 2010 kubera umwihariko wo kumena hanze amabanga akomeye ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse n’ibindi bihugu bikomeye ku isi. Iki kibazo cyateje impagarara mu mibanire mpuzamahanga. Nyiri uru rubuga Julian Assange, Wikeleaks imaze gushora inyandiko nyinshi mu kwezi kwa 12 yahise ashinjwa icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w ’umukobwa muri Suwedi aho yabaga. Tariki ya 7 Ukuboza 2010 yafatiwe mu Bwongereza arafungwa. Takiri ya 16 yararekuwe yemererwa kuburana ari hanze. N'ubwo ibi byabaye ariko aherutse gutangaza ko urubuga rwe ruzakomeza gusohora amabanga y ’Amerika n’ibindi bihugu bikomeye. Imeneka rya peteroli muri Amerika Mu gihe kigera ku minsi 100 imiyoboro ya peteroli muri Leta z ’Ubumwe z’Amerika yaratobotse imena mu nyanja mu kigobe cya Mexique. Kuyisana byaragoranye kandi bitwara igihe kirekire kuva mu kwezi kwa 4 kugeza mu kwa 7. Nk’uko inzego z’ubuyobozi zabitangaje, bahombye utugunguru 4,900,000 twa peteroli. Ihungabana ry ’ubukungu I Burayi Mu mwaka wa 2010 ibihugu bimwe by ’ u Burayi byaguye mu gihombo gikomeye cy ’ubukungu. Ibyakozweho cyane ni U Bugereki na Irlande. Espagne na Portugal nabyo byagize ikibazo ariko nticyakomeye cyane. Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, ibindi bihugu byashyizeho ikigega cyo kugoboka ibihugu bitari byorohewe. Ubu batangiye gutekereza gushyiraho ikigega gihoraho kizajya kigoboka ibihugu biri mu bibazo ku mugabane w ’Uburayi. Uburaguzi bwa Paul le Poulpe Aka ni akanyamaswa kabaga mu mazi mu gihugu cy ’U Budage. Kavuzwe cyane mu gikombe cy ’isi kubera ubuhanga bwako bwo kuragura uko amakipe azatsindana. Imikino yose U Budage bwakinnye karabyerekanye kandi biba uko kabivuze. Umukono wanyuma ujya kuba kari katomboye ko Espagne itsinda kandi byarabaye. Aka kanyamaswa tariki ya 26 /10 uyu mwaka nibwo kipfiriye. TP Mazembe ikipe ya 2 ku isi Nyuma yo gutwara igikombe cy ’amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo ku nshuro ya 2 yikurikiranya, Tout- Puissant Mazembe, ikipe yo mu gihugu cy ’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) yageze ku mukino wa nyuma w ’igikobe mpuzamigabane gihuza amakimpe yatwaye ibikombe ku migabane yayo yabereye Abu Dhabi mu Bihugu byunze Ubumwe by ’Abarabu. Inter de Milan yo mu Butaliyani niyo yayitsinze 3-0 mu mukino wanyuma wabaye tariki ya 18 Ukuboza. N'ubwo itashoboye kugitwara ariko, TP Mazembe niyo kipe ya mbere ku mugabene w ’Afurika igeze kuri ruriya rwego, ubu ikaba ariyo kipe ya kabiri ku isi. Umutingito udasanzwe muri Haïti Tariki ya 12 na 20 Mutarama, igihugu cya Haiti kibarizwa muri Amerika yo hagati kibasiwe n ’umutingito udasanzwe. Uwa mbere wari ku rugero rwa magnitude 7 naho uwa kabiri wari kuri 6. Abantu bapfuye bararenga 300,000 naho abegera kuri 1,200,000 basigaye iheruheru. Usibye kandi abantu bapfuye inyubako zikomeye zirimo ibiro by ’umukuru w’igihugu, inteko ishinga amategeko, minisiteri 4 zashyizwe hasi. Ibiro by ’umuryango w’abibumbye nabyo byasenyutseho igice. Amahanga menshi yaratabaye harimo n’u Rwanda.

umuhanzi CHRISTOPHE MATATA yitabye IMANA.

Umuhanzi w’icyamamare Jean Christophe Matata wamenyekanye cyane mu Karere k ’Ibiyaga bigari yaraye ashizemo umwuka ; yari arwariye muri Afurika y ’Epfo. Umuhanzi akaba n ’umuririmbYi Jean Christophe Matata yavukiye mu gihugu cy ’Uburundi mu mwaka w’1962. Yakuze akunda umuziki, awumenyakanamo cyane ubwo yatangiraga kuririmba nk ’umunyamwuga afite imyaka 18, icyo gihe akaba yararimbaga muri Africa Nile Band. Nyuma y ‘ iyi Groupe, yatangiye kuririmba ku giti cye. Mu ndirimbo ze za mbere yahereyeho zakunzwe na benshi mu Rwanda no mu Burundi, harimo « Umukobwa ndagowe, amaso akunda ntabona neza, N'i Nyagasambu rirarema » Atabarutse nyuma y ’igitaramo cyamunanije cyane, aherutse gukorera muri Afrika y ’epfo kuwa gatanu, taliki ya 31 Ukuboza 2010. Yakirangije afite intege nke cyane, ahita ajyanwa mu bitaro, ari naho yaraye aguye mu ijoro ryo ku italiki ya 03 ishyira ishyira iya 04 Mutarama 2011. Nk’uko tubikesha Nikobisanzwe André, umunyamakuru ukurikiranira hafi iby ’abahanzi cyane cyane ab’Abanyarwanda, Christophe Matata yagiye muri Afrika y ’Epfo ku wa 27 Ukwakira umwaka ushize, afiteyo ibitaramo bikomeye yagombaga gukora mu mpera z ‘ umwaka, hakurikijwe amasezerano yagiranye na Company yamutumiye. Iki gitaramo kimunyujije inzira y ’ubusamo, ni icya gatatu mu byo yakoreye muri Afurika y ’Epfo. Christophe Matata ntiyari akiri umuririmbyi w ’igihugu kimwe gusa, ahubwo yari yarafashe intera yo kuba umuririmbyi w ’Akarere. Ariko iminsi ye myinshi yayimaraga mu Bubiligi, aho yari atuye, ,mu Rwanda no mu Burundi akahagera bushyitsi. Mu Bubiligi, yahashinze anayobora Studio JCM (mu mpine y ’amazina ye), ibarizwa i Bruxelles. Jean Christophe Matata yaririmbaga mu njyana zinyuranye, zaba izo mu biyaga bigari, inyafurika, n ’izo hirya no hino ku isi. Ingingo yibandagaho ni urukundo mu bantu, ubuzima, amahoro Umubano, umushyikirano n ’ubusabane. Atabarutse asize indirimbo nyinshi, zimwe muri zo akaba yari yaratangiye kuzikorera amashusho (video), akaba asize zitarangiye. Naruhukire mu mahoro

ABAHANZI NYARWANDA BABA HANZE

Mu gihe twashoje Umwaka Wa 2010, ntitwareka kwishimira bimwe mu byiza byajyezweho, ndetse byanagaragaye, neza mu mpande z'isi zose ni muri urwo rwego zahabutimes.com twongeye kurenza amaso imipaka y' u Rwanda tukareba icyo abahanzi nyarwanda baba hanze y' u Rwanda bajyezeho ndetse nibyo bateganya muri uyu mwaka mushya. Nubwo benshi bakivuga ko umuziki nyarwanda ugifite inzira ndende, ndetse ko hari byinshi bigikenewe kwitabwaho, ntitwacitswe no kubona ko umunsi ku munsi hirya no hino abahanzi nyarwanda bavuka kandi bakomeje kwiyerekana neza mubyo bakora byose, abana b'abanyarwanda, abahanzi bo mu nzego zose umwaka wa 2010 wababereye uw'ingenzi, kandi benshi bungutse byinshi. Abahanzi bafite ubwenegihugu bw'U Rwanda aho baba mu mahanga nabo bakomeje kwerekana ko nubwo batari ku butaka bavukaho, aho bahagaze hose bakoze neza maze nabo bagaragariza abahandi ibyo bazi kandi bagezeho, kuri ubwo twahisemo kubagezaho amakuru ya bamwe mu bahanzi twabashije kumenya gahunda bagezeho muri 2010 ndetse nibyo bateganya vuba cyane . 1. DADDY CASSANOVA/ CASSA Ni umwe mu bahanzi bigaragaje cyane mu gihugu, ubuhanga n'ubushake bye uyu mwaka bikaba byaramuhiriye cyane, maze bimwicaza ku isonga mu bahanzi nyarwanda baba hanze bakomeje gutanga isura nziza ya muzika akora. Aho ari mu gihugu cya Canada, Cassanova yagaragaje ko ubuhanga ndetse n'umuziki ari ibye wenyine, yagaragaye mu marushanwa menshi yaho mu gihugu cya Canada cyane cyane ayateguwe n'icyamamare Akon, aho yitwaye neza, ndetse akabishimirwa n'abateguye iryo rushanwa muri rusange nk'umuhanzi wigaragaje neza mu ndirimbo ze nka " To The top", When you're away", yongeye kandi kugaragaza ko n'ikinyarwanda atakibagiwe maze akorera aba fans be indirimbo ebyiri " Aho nagusize" yabashije kwinjiza ku rutonde rw'indirimbo zumvwa na benshi mu gihugu cya Canada, ikanamuhesha umwanya wa UPCOMING BEST VOICE aho aba mu gace ka TORONTO. Kuri Noheli y'uyu mwaka nawe yabaye PAPA NOEL maze asohora indi ikaba yitwa " AKADIHO", izo ndirimbo uko ari enye, zikaba zizagaragara kuri Album ye bwite arimo ategura izasohoka umwaka utaha, kandi zikaba zarakozwe n'umu producer ukomeye ubarizwa muri Leta z'unze ubumwe z'amerika ariwe " Nyasha Makambira, muri Label Yitwa NYASHA MUSIC, akaba ari nawe urimo utunganya album ya Cassa, izaba yiganjeho indirimbo zikunzwe cyane hariya muri Canada, ndetse n'izindi nshyashya harimo na featuring zishimishije cyane. Ubuhanga, ubushake , imigambi bye kandi akomeje kubyerekana hirya no hino muri Canada, aho akomeje kugaragara mu ma concerts atandukanye, no mu myiyereko myinshi. Tumwifurije akazi keza , n'umwaka mushya muhire. 2. FRANKIE JOE RUKUNDO/ FRANKIE JOE Azwi mu ndirimbo nziza nka "Garuka", "Igendere bwiza", nawe aho aba ni muri Canada akomeje kwerekana no gukora muzika, ikimuranga ni ijwi rye ritangaje, ndetse n'igihagararo ke, ubwiza n'uburanga burangaza benshi bamubona mu mafoto hirya no hino, kuko uretse no kuririmba akaba anakora akazi ko kwerekana imideri hariya muri Canada. Uyu mwaka turangije wa 2010 rero Frankie Joe akaba yarawuhariye cyane muzika ye , akaba nk'uko yabidutangarije yaragarutse ku mugabane w'Afrika gukorana n'abahanzi ndetse n'aba producers batandukanye harimo nko gukorana na producer R kamanzi, uba mu gihugu cya Kenya aho yari agiye gukorana n'umuhanzi w'ikirangirire KIDUMU KIBIDO w'umurundi, bakaba barakoranye indirimbo " KIPENDA ROHO" yasohotse ikurukiranye na Vidéo yayo nziza cyane yakorewe hariya muri Kenya. Frankie Joe ariko ntiyahagarikiyeho, yanasohoye izindi ndirimbo nka "Diamond", "Alive to love you" yo yanakorewe Vidéo yayo. Frankie Joe kimwe na Cassanova ngo bose bakaba bamaze kuzenguruka Canada berekana ibihangano byabo imbere y'imbaga z'abanyarwanda n'abandi banyamahanga , barushaho kubishimira no kubakunda cyane, kuri ubu akaba ahugiye mu gukora nawe izindi ndirimbo zitandukanye zizagaragara kuri album ye , ndetse akaba anakomeje gutumirwa mu bitaramo bitandukanye nkicyabereye ahitwa EDMONTON ku munsi wa Bonane, akaba nyuma yaho yifuza kandi kuzajya gukora ama concert atandukanye mu bihugu by'iburayi ndetse no mu Rwanda. Nawe tukaba tumwifurije ibyiza byinshi muri uyu mwaka mushya. 3. OG THE GENERAL Uyu musore udakunze kuvugwa cyane, ariko umaze kwigaragaza cyane mu muzika akora haba wenyinye ( Solo) ndetse no mwitsinda " UCT" ngo nawe uyu mwaka dushoje waramuhiriye, ndetse ukaba umwereka neza ko uwo twatangiye wa 2011 utazoroha. OG akaba ari umwe mu bahungu ba nyiri CFM ( ALBERT), akaba musaza w'undi muhanzikazi wa Hip Hop " Ghetto Girl (GG)", ndetse igitangaje akaba ari mubyara w'icyamamare muri muzika " STROMAE" w'umubirigi, umuryango nkuwo urakwiye, kandi ngo Impano siyo basaba ahubwo bayivukanye bose, haba kuri Papa wabo, ndetse no kuri mama wabo , OG rero ngo 2010 yagaragaje ubuhanga bwe, ubwo nyuma yo gukorana na label " PLAN B MULTIMEDIA" , (imwe muri label zigeze kurambagiza umuhanzi THE BEN), yaje kubasha kubona Manager mushya, ndetse bimuviramo no kugira amahirwe yo gukorana n'umwe mu baproducer bakorana na Stromae, kuri ubu akaba ariwe producer we bwite, maze bakaba bitegura gusohora album imwe hamwe n'itsinda rye UCT rigizwe na OG, SHINE, ndetse na LIL J" bose uko ari batatu bakaba ari abahanzi ba HIP HOP, ndetse buri wese akaba afite umwihariko we gusa, ubuhanga bwabo bakomeje kubwerekana mu mpande zose z'uburayi kuko bo baba mu gihugu cy'ububirigi. OG rero we akaba atari umuhanzi wa hip Hop Gusa, we na mushiki we bakaba bashobora na none gukora indirimbo z'ubundi bwoko, na style iyariyo yose ngo we kugiti cye akaba ategura icyo bita " MIX TAPE", iyo akaba ari album ibanziriza akenshi iyanyayo, bikaba bikunzwe gukorwa muri biriya bihugu muzika yateye imbere , kugirango abafans babe batanga amanota kubyo umuhanzi akora, ndetse nawe bikaba byamworohera gukora ibizabashimisha cyane bitewe n'izo bo baba bakunze . Bahanzi bacu rero namwe mufatireho mukore izo mix tape nkaba nashimira Jay Kid yabikoze mu minsi ishize. 4 . BIG SYLLA Ngo nubwo adakunzwe kuvugwa cyane, uyu nawe n'umwe mu bahanzi bafite ubuhanga, kandi bafite kuba baririmba muri style zose ashoboye, uruvange rw'imico y'ibihugu byamubyaye (Sénégal n' U Rwanda,) imuha kugira umwihariko mu guhanga kwe, ndetse no kugira indi sura ya muzika yihariye, naho kuba yararerewe ahandi mu bindi bihugu nk'u Burundi n'Ubuhorandi , bikamuha imbaraga zo gukora ibitandukanye n'iby'abandi, nyuma yo gusohora album ye " Next Level" ,no kuyerekana mu mpande zose, ngo yaba agarukanye umurava noneho wo gukora ibirenze, album "Next Level" yasohotse mu mpera z'umwaka wa 2009, ikaba yaragaragayeho abahanzi nka PAULIN na LAMBERT nabo baba mu Buhorandi, ndetse n'ibyamamare muri East AFRICA nka ALI KIBA na Mr MIM bakoranye zimwe mu ndirimbo nka " PENZI LA MBALI" na "VIP" zakunzwe cyane mu gihugu cya Tanzania ALI KIBA avukamo, ngo umwaka uje rero akaba yitegura na none gukora ibintu byiza birenze iby'umwaka utashye, harimo gusohora indirimbo zitandukanye, ndetse ngo akaba ubu imishyikirano yo gukora indirimbo n'umwe mu bahanzi nyarwanda " Miss Neilab "ubarizwa mu Bubirigi ngo ikaba ikomeje, tukaba twizeye ko izaba irenze ikoze neza nk'izitahiwe. 5. MISS NELLY / MISS NEILAB Uyu mwari ntawe ukimupresenta kuko yamaze gushinga imizi muri show biz nyarwanda aho yerekanye ko ashoboye akazi aba yateguye, azwi kuba yarabaye manager ukomeye w'umuhanzi THE BEN, ndetse akaba anakomeje , no kuba ariwe wahagarariye itegura ry'album " IJORO RIGUYE" ya Jack B, umwe mu bahanzi bakomeje nawe kwerekana ko 2010 yamuhiriye, ubuhanga bw'uyu muhanzikazi no kwitwara neza muri uwo murimo bikaba byaramuviriyemo kuba yizerwa n'amalabel akomeye yo kuyindi migabane y'isi, uyu akaba ari umwishya wa Olivier Gisabo wigeze kuba manager wa Tom Close akaba kandi yaramenyekanye kuri radio voice of Africa mu kiganiro cyo muririmi rw’ ikirundi.Miss Nelly na manager we Olivier rero ngo bakaba akazi ka 2011 katazaba koroshye, kuko nyuma yo gusohora single y'indirimbo " URUMURI" yakozwe n'umuproducer " RICK AKAGA", igatuganywa n'undi mu producer witwa Steasy ukorera muri studio yitwa " SQUARE STUDIO" ngo baba bateganya ibyiza byinshi muri uyu mwaka dutangiye, harimo kurangiza Album ye " DIAMANT" yari yarahagaritse kugirango abashe kwita kubahanzi yari ahagarariye hirya no hino, ngo ubu rero imishinga ikaba imaze kuba myinshi, ngo nyuma yo gutangaza ko yasubiye ku mwuga we wambere ariwo wo kwandika aho ateganya gusohora imwe mu nkuru zishushanyije yakoze ( Bande dessiné), ngo ubu noneho yahagurukiye na none muzika ye ndetse akaba azanye ibintu bishya, arateganya kandi gukorana n'abaproducers bashya harimo umusore w'umunyarwanda P DOCKX ubarizwa nawe mu Bubirigi, ngo kandi noneho aranasohoka mu gihugu aho azerekeza I Paris ho mu Bufaransa gukorana n'umuhanzi wa rap wo mugihugu cya RDC witwa Zed CHECK ndetse amasezerano akaba yaranarangiye kuko indirimbo iteganijwe gusohoka mu kwa kabiri, azahava yerekeza Los Angeles ho muri Amerika mugukorayo Indirimbo kuri ubu ikiri ibanga n'uwo bazayikorana, hari n'abandi bahanzi benshi yifuza kuzakorana nabo, ndetse n'imishinga ikaba ikiri myinshi tukaba nayo tuzakomeza kuyibakurikiranira. 6. RICK- BOSS AKAGA Nyuma yo gusohora indirimbo nka " Money" aho yarikumwe n'umwe mu bahanzi bigaragaje neza mu gihugu cy'u Bufaransa, Rick Boss ntiyatinzemo, kuko yasohoye (MIXTAPE) yakunzwe cyane, ndetse inamuhesha amahirwe yo gukorana n'imwe muri label zikomeye zo mu gihugu cy'u Bubirigi. Rick Boss uretse kwigaragaza nk'umuhanzi, yanakomeje kwigaragaza mu kuba Producer ukomeye aho mu gihe gito yaba yarakoze kuri album z'abahanzi benshi aho mu Bufaransa, ndetse atibagiwe n'abamwe mu bahanzi nyarwanda bamwe na bamwe, kuri ubu akaba ahugiye mu gukorera indirimbo bamwe mu bahanzi bagitangira aho mu bufaransa, uretse n'ibyo Rick Boss ubu akaba yararangije album ye ya mbere ikozwe cyane cyane mu kinyarwanda , akaba yarayikoranye n'abahanzi ndetse n'abaproducers batandukanye, iyo album yakozwe na Label plan b multimedia yo ikaba izasohoka mu kwezi kwa kabiri, ngo mbere yaho ariko akaba abateguriye byiza bitangaje, harimo ugutegura Launch ye hariya mu Bufaransa izakurikirwa n'icyo bita tournée, mu bihugu Bitandukanye. 7. MUGISHA BENJAMIN a.k.a THE BEN Nta munsi w'ubusa udashira abantu batabonye amakuru atandukanye kuri uyu muhanzi ubu ubarizwa mu gihugu cya America. Nyuma yaho The Ben aviriye mu Rwanda ngo n'amahirwe ntiyamubanye ayanyuma kuko kuri ubu afite imishinga myinshi kandi izanyura benshi mu ba fans be, The ben kandi ukomeje kwiharira umwanya wambere mubafite indirimbo zumvwa cyane nka " WOWE"( iyi ikaba iri kumwanya wa mbere mu ndirimbo zumvwa cyane ku inyarwanda.com) na "KIBONUMWE", akaba ateganya no gusohora izindi ndirimbo vuba haba izo yasize akoranye n'abandi, yewe n'izindi nshya , aranateganya gusohora Clips video zitandukanye. Ngo Amahirwe yambere yayabonye iruhande rwa ba fans be bagikomeje kumukurikiranira hafi, ngo nawe ntabatenguha kuko aho ari, ijwi rye rikomeje gukora ibitangaza, rikanarwanza benshi mu bamwumva aho agenda akora ama concert mato mato, kandi akaba amaze no kugirana ubucuti na bamwe mu bantu bakomeye kubera ubwitange n'umurava ukomeye agaragaza. Kuri ubu akaba ari gukoranya ikipe igiye kuzamwitaho kugirango akazi gatangire. Amahirwe kuri we. Tuzakomeza kubagezaho amakuru anyuranye y'abahanzi nyarwanda bibera hanze mu bindi bihugu, n'imishinga yabo kugirango hato mutazibagirwa ko nubwo muzika yacu itera imbere, hirya no hino abahanzi nyarwanda nabo bakomeje kwerekana ibyiza bya muzika nyarwanda, kandi nkuko benshi bakomeje babitangariza zahabutimes.com ngo uwabakenera ntibamwirengagiza, kuko baba bafite byinshi bungukira hariya mu buhanzi bwabo, mu bikorwa bya buri gihe, ndetse no muri show biz ubwayo, maze mukungurana ibitekerezo byerekeza ku mikorere myiza no guha abakunzi ba muzika injyana ziyunguruye, zirimo ubuhanga n'ubuhanzi koko.

GUCA UTUJIPO TUGUFI

Guverinoma ya Sri Lanka igiye kureba uburyo yakwiga ku mushinga wo guca iyambarwa ry ’ utujipo tugufi tuzwi ku izina rya za mini (mini- jupes/mini-skirts) ku bakobwa, bitewe n ’uko abantu benshi muri icyo gihugu bakomeje kubisaba cyane. Iyi Guverinoma kuri ubu ikaba imaze gutangaza ko igiye kureba uburyo iki gitekerezo cyatanzwe na benshi cyashyirwa mu bikorwa maze mu gihugu cyose hagacikamo za mini. Perezida Mahinda Rajapakse w ’iki Gihugu kibera ku Nyanja y’u Buhindi (Ocean Indien), yakoze amanama menshi ahamagarira abantu kurwanya iyamamazwa n ’itumurwa ry’itabi ndetse n’inyobwa ry’inzoga. Aha akaba yaranabujije ihitishwa iryo ari ryo ryose ry ’abakobwa bambaye utwenda tugufi cyane ku mateleviziyo n ’ibindi bitangazamakuru n'ahantu hagaragarira amashusho. Nyuma yo gusanga ibi bidahagije, akaba noneho agiye no kugerageza akicarana n ’abandi bayobozi bakorana ngo barebe uko bavanaho n ’iyambarwa ry’utujipo tugufi kuko ari icyifuzo cya benshi muri iki gihugu kandi kikaba kigaruka kenshi mu bisabwa n ’abo ayobora. Naho ku ruhande rwe, Nimal Rubasinghe, umunyamabanga ushinzwe umumco muri iki gihugu, we avuga ko yakiriye ibyifuzo byinshi bimusaba ko havanwaho ama mini ahantu hahurirwa n ’abantu benshi. Ibi bikaba ari bimwe mu byatumye iki kibazo gishyirwa ku murongo w ’ibibazo byihutirwa iki gihugu cya Sri Lanka kigomba gushakira umuti. Tukivuga iby’utumini twateje ikibazo muri Sri Lanka, tubamenyeshe ko umuhanzi Akon aherutse kwangirwa gucurangira muri iki gihugu biturutse ku dukobwa twari twambaye utumini twagaragaraga muri clip video y ’imwe mu ndirimbo ze tubyinira hafi y ’ishusho (statue) ya Boudda. Bikaba byari mu kwezi kwa kane kw ’uyu mwaka ubwo yiteguraga kujya kuririmbirayo mu kwezi kumwe bityo ahita yamaganirwa kure na Guverinoma y ’icyo Gihugu ndetse n’abaturage baho babinyujije kuri Facebook. Aha rero hakaba hategerezanyijwe amatsiko menshi niba koko iki cyemezo kizagera aho kigashyirwa mu bikorwa n ’iyi guverinoma.