Seacher/ishakiro
Wednesday, December 22
UKO WAKWITWARA WIRINDA MU GIHE CY'IMINSI MIKURU
Igihe cy’iminsi mikuru
cyakagombye kuba icyo
kwishima, gusabana
n ’abandi no kumererwa
neza mu mubiri no ku
mutima, ariko nk ’uko
dukunze kubibona, ibihe
nk ’ibi birangwa
n’umunaniro ukabije,
umuhangayiko, impanuka
n ’indwara zitandukanye
kandi ataricyo kiba
kigamijwe. Ni byiza rero
kumenya icyo wakora
kugirango igihe nk ’iki
kigusige neza.
Hari ibibazo ushobora
guhura nabyo mu gihe
cy ’iminsi mikuru, haba
mbere, mu munsi mukuru
ubwawo ndetse na
nyuma yawo.
Mbere y’umunsi mukuru,
usanga ababyeyi n’abandi
bashinzwe gutegura iyo
minsi mikuru
bahangayika birenze
ibikenewe. Ni byiza kugira
ishyaka n ’ubushake
kugirango ibintu
bizagende neza, ariko
byaba byiza ubikoze
witonze, utikanga. Usanga
abacuruzi, abafite ama
restaurants n ’aba mamans
bakora ibishoboka byose
ngo iminsi mikuru izagere
biteguye haba muri
business zabo cyangwa
mu ngo zabo. Gusa
ugomba kumenya ko ibyo
byose bidasumba
ubuzima bwawe.
- Iyoroshye, nunanirwa
uruhuke, kandi uryame
bihagije (amasaha 7
cyangwa 8 nijoro).
- Fata igihe uhumeke:
n ’ubwo duhumeka buri
gihe ariko tubikora nabi.
Fata akanya uhumeke
ubitekerejeho (conscious
breathing) nk'iminota 3,
winjize umwuka mu
mazuru, uwusohorere mu
kanwa. Ibyo nabyo
bigufasha kurwanya
stress.
- Sabana n’abantu, useke,
winanure, wayure (mu
ibanga wo kabyara we),
muri make relax!
Mu gihe cy’iminsi mikuru
kandi hari icyo ugomba
gukora:
- Kunywa: ni kimwe mu
bintu biranga iminsi
mikuru. Aha usabwa
kunywa ukurikije ibyo
ushoboye ukirinda
gukabya kuko n ’ubwo
wakumva ko bigufasha,
ariko bikugiraho ingaruka
mbi nyuma, zaba ku
buzima bwawe cyangwa
mu mibanire n ’abandi.
Ku banywa inzoga
twababwira ko ikizwi ari
uko inzoga ikumerera
nabi cyangwa neza
bitewe n ’uko usanzwe
uyimenyereye, uko
witwaye mbere yo
kuyinywa (niba
utaruhutse bihagije
cyangwa utariye inzoga
zizakugarika nigaramiye),
ibiro byawe (niyo
mpamvu ubusanzwe
inzoga zishobora abagore
kurusha abagabo,
cyangwa abananutse
kurusha ababyibushye,
ariko buri gihe siko
bigenda). Muri make
ugomba kuruhuka
bihagije mbere yo
kwitabira ibirori, kandi
ukabanza ukagira icyo
ushyira mu nda.
Ikindi ni uko ugomba
gushyira intera mu
macupa cyangwa
ibirahure unywa, kuko
bituma umubiri ubyakira
neza kurusha gusa
n'ucuranwa nka Ngunda
n'umuheha we
Ruvunabataka!
- Kurya: ibyo ufungura
muri icyo gihe cy ’iminsi
mikuru bishobora
kumerera nabi igifu
cyawe cyangwa umubiri
wawe muri rusange. Aha
umuntu aba asabwa
kwitonda, akagira ibyo
yongera (imboga
n ’imbuto, amafi, inkoko)
n’ibyo agabanya
(margarine, mayonnaise,
amafiriti, amagi, inyama,
imigati).
- Kubyina : bimwe mu
biranga iminsi mikuru
habamo kubyina.
Kugirango ubashe
kubyina neza kandi
bizagirire neza umubiri
wawe, wakwirinda
kwambara inkweto
ndende igihe kirekire(ku
bakobwa) kuko bimerera
nabi urutirigongo rwawe
(colonne vertébrale/spine)
ukazabyumva ku munsi
ukurikiyeho.
Ikindi ni uko mu gihe cyo
kubyina ugomba kunywa
cyane kuko umubiri
wawe uba ukoresha
imbaraga nyinshi, bityo
ukaba ukeneye amazi.
Aha icyo ugomba
kumenya ni uko n'ubwo
inzoga, fanta na jus birimo
amazi, ariko ni ibinyobwa
bituma amazi ashoka mu
mubiri ku buryo bwihuse
(ni ibinyobwa bita
diurétiques). Muri make
bigabanya n ’utwari
tugusigayemo. Ibyiza ni
ugufata akanya ukanywa
amazi yabugenewe
(mineral water) n ’ubwo
bisekeje mu birori…
- Gutaha: ibihe by’iminsi
mikuru haba impanuka
nyinshi zituruka ku
businzi. Ni byiza ko
imodoka yatwarwa
n ’umuntu wanyweye
gake cyangwa utanyweye
inzoga. Niba kandi ugenda
n ’amaguru, irinde
kugenda uko wishakiye.
Ku batanyweye, ni byiza
kutemerera umuntu
wazihaze gutaha wenyine
cyangwa gutwara
imodoka, niyo yaba ari
iye…
- Irinde kurwana no
kuvuga nabi mu birori
kuko ari bibi ku mubiri
wawe. Byaba ari bibi
cyane uramutse ubuze
iryinyo cyangwa ijisho mu
gihe cyiza nk'iki...
- Kwirinda kwandura
indwara zandurira mu
mibonano mpuzabitsina:
byaba ari bibi cyane iminsi
mikuru ibereyeho
kugushimisha ku mutima
no ku mubiri irangiye
wibitsemo ubwandu bwa
SIDA cyangwa izindi
ndwara zandurira mu
mibonano mpuzabitsina.
Icyangombwa ni uguhora
witeguye ugakoresha
uburyo bukunogeye mu
busanzwe bwizewe
(kwifata, ubudahemuka,
agakingirizo).
Umunsi ukurikira ibirori
Kubera kwicara cyangwa
guhagarara igihe kinini,
ibyo umuntu aba yariye,
yanyoye cyangwa
yakoze, umunsi ukurikira
ibirori umuntu aba
ananiwe cyane, ababara
ahantu hose. Ibi biterwa
n'uko aba yakoresheje
ubwonko bwe n'umubiri
we cyane ntaruhuke
bihagije. Kuri uwo munsi
rero umuntu aba agomba
kunywa amazi menshi
(umubiri uba waraye
uyatakaje kubera
ibinyobwa uba
wanyweye, n ’ imbaraga
uba wakoresheje).
Muri make:
- Kunywa amazi menshi
ukirinda ya mvugo ngo
inzoga zivurwa n ’izindi…
- Kuryama bihagije
- Kurya indyo yiganjemo
imboga n ’imbuto
- Kunanura imitsi:
kwinanura, sauna
&massage, n ’ibindi.
Ngibyo bimwe mu byo
wakora ukazarangiza
neza iyi minsi y ’ibirori bya
Noheri n’Ubunani turimo.
Iyi ni iminsi yo kwishima,
ariko ikigaragara ni uko
irangira abantu bamwe
bananiwe cyane,
bahangayitse, bakennye …
Bikaba ari byiza
gutekereza neza no
kwitwara neza, ndetse
abemera Imana
mukayisenga cyane
kurushaho
Tuesday, December 21
URUTONDE 10 RW'ABAZWIHO IMVUGO YIJYANA MURI SOSIYETE NYARWANDA
Nyuma yo kubagezaho
urutonde rw'abahungu
n'abakobwa b' uburanga
n'igikundiro kurusha
abandi muri showbiz
nyarwanda, kuri ubu
noneho hasohotse
urutonde rw'ibyamamare
10 muri showbiz
nyarwanda bazwiho
kugira imvugo y'injyana
muri sosiyete.
Nkuko byatangajwe na
Ally Soudy umwe
mubakora ikiganiro
Sunday night yavuzeko
Imvugo yijyana bashatse
kuvuga amagambo amwe
n'amwe asigaye avugwa
n'abantu batandukanye
muri sosiyete nyarwanda
bayakoresha muburyo
butandukanye ariko
akaba yarasabagiye hose
bitewe na bino
byamamare(Stars).
1. Tough Gangs Iri
n'itsinda rikomeye cyane
muri muzika nyarwanda
mujyana ya Hip Hop aho
bamamaje ijambo Old
school,rigizwe n'abasore
batanu aribo,P
Fly,Bulldog,Fireman,Green
P ndetse na Jaypolly.
Ngabo abasore bagize
Tuff Gang bazwiho
kuzana imvugo shya
zigahita zikwirakwira
mu rubyiruko
Usibye kuba bakunzwe
bidasubirwaho
n'urubyiruko hafi
yarwose,amagambo
bakoresha mu ndirimbo
zabo,mu miganirire yabo
nabagenzi
babo,imigendere n'ibindi
usanga byarayobotswe
nabenshi muri sosiyete
nyarwanda.Ntawuzibagirwa
aho amagambo nka
Agakino,urwicyekwe,agasaraba,gushona,kuyoka,inkangu,na
ayandi menshi yaturutse.
2. Mugabo Justin Usibye
kuba yari umuhanzi
nyarwanda,akaba
umunyamakuru
ntagererenywa,uyu
azwiho imvugo
yayobotswe na
benshi,imvugo nka
Twegerane,Gashuhe,utaweza
kweli ,baravuga ibigoye
ukazana ibigori n'izindi
mvugo nyinshi zigenda
zituruka mw'iyamamaza
agenda akorera
abamugana.Benshi mu
banyarwanda
ntibazibagirwa ubwo
yakoraga iyamamaza ryo
kurwanya ibisasu kuri
radio Rwanda rizwi nka
Gashuhe.
3. Theatre Urunana Uyu
mwanya iri kinamico rica
kuri radio ya abongereza
BBC , riwucyesha amazina
ayigaragaramo
y'abakinnyi nka
Bushombe,Kankwanze,Domina,Kideyo
n'ayandi yaje agahinduka
amazina y'indirimbo za
bamwe mu bahanzi
nyarwanda ndetse
n'imvugo ikoreshwa
henshi mu
Rwanda.Ijambo �«
Kivamvari �» rikaba
ntagereranywa mu
magambo akoreshwa
cyane muri iyi nkinamico.
4. Jean Lambert Gatare :
Ni umunyamakuru wa
Radio Rwanda mwishami
ry 'mikino.
Nguwo gatare ugira
imvugo inyura benshi
Imvugo akoresha yogeza
imipira,avuga urubuga
rw'imikino, aganira
nabandi.Amagambo
yasabagiye hose
bimuturutseho nka
Rutahizamu,igikurankota,Uyu
si umuntu,kwita
abakinnyi ba ruhago andi
mazina kenshi ashingiye
kubakinnyi bibihangage
ku isi , byose bituma uyu
mugabo imvugo ye
isabagira nta mupaka
muri sosiyete nyarwanda.
5. Younga aka �«
Agasobanuye�» Uyu
mugabo imvugo ye
ntiyarizwi,ariko aho
bagenzi be batangije
igikorwa cyo gusobanura
ama films bakazishyira
mu rurimi rw
ikinyarwanda,imvugo ye
yaje gusa nkizimya
iyabagenzi be bose
yigarurira iryo
soko.Agasobanuye,nyamayarwo,agaki,imikasiro,kwa
myasiro nandi magambo
menshi amwemerera
kuba kuri uno mwanya.
6. Ngabo Medard Jobert
aka Meddy
Uyu musore ubu ubarizwa
muri Leta z unze ubumwe
za Amerika,usibye kuba
azwiho ko imyambarire
ye yasize abasore benshi i
Rwanda bayobotse
kwambara amapataro
y'uducupa n'udukote twa
small size,azwiho ko
amagambo akoresha mu
ndirimbo ze asigara
akoreshwa
nk'imvugo,amayobera,inkoramutima,igipimo
n andi atandukanye,ubu
hagezweho ngo Ubanza
ngukunda da !.
7. Kayitankore Ndjoli
uzwi nka Kanyombya n
itorero Abasare
Kanyombya ni umikinnyi
wa cinema nyarwanda
afatanyije n'itorero
Abasare,imvugo
bakoresha bakina film
ndetse n'amazina yabo
yibasira inyamaswa
zitandukanye,ngibyo
ibyaje kuvamo imvugo
igenda ikoreshwa
n'abanyarwanda
batandukanye nka à �«
Icyo n'igituntu rwanyonga
à �»,Kwitaba
uguhamagaye muburyo
butamenyerewe nka
"Karameeee !" kwitana
amazina nka
Nzovu,Nyirankende,Nyagahene,Samusure,Nyirarujanga.
8. Kigali Boys aka KGB
iyi ni groupe y'abahanzi
batatu aribo MYP ,Henry
WOW na Skizzy.Izwiho
kuba yaragiye ihimba
indirimbo,amagambo
azigize akagenda
ahinduka imvugo ya
benshi mu buzima bwa
buri munsi,aha twavuga
nk4imvugo
Arasharamye,warukurahe,abakobwa
b i Kigali,zunguza,iherutse
akaba ari Ibiremwa
by'umwijima !
9. KNC
Umunyamakuru wa City
Radio,akaba umukinnyi
n'umwanditsi w'ama films
ndetse akaba
n'umunyamuziki.Azwiho
kugira imvugo idasanzwe
iyo ari muri studio yaba
iya radio,iyo yandika
indirimbo ze cyo kimwe
na ama films.Film yanditse
Indyankundye yasize
imvugo nyinshi,twavuga
nka Dr Runiga,kuba �«
Qualifi�© dans tous les
metiers�».Ubu imvugo
yazanye igezweho muri
ino minsi n'ikoreshwa ry
ijambo à �« Zwahama
�» !
10. Ntarindwa
Diogà �¨ne aka Atome
Ni umwe mubantu
bazwiho gusetsa muburyo
budasanzwe hano mu
Rwanda.Imvugo ye iyo
asetsa yakuruye benshi
ndetse amwe
mumagambo ye avamo
imvugo yaje gusakara
hose mu
gihugu.Amagambo nka
Kanakuze
Dativa,Gasumuni ryaje no
kwitirirwa,amagambo
nka à �« Kuri KIST habera
ibintu ! �»,Jeanet i
swear i was there,nandi
menshi ubu akoreshwa
nkimvugo hagati
y'abaganira,abasererezanya
cyo kimwe n'abatanga
ubutumwa mumvugo
ijimije.
BONUS LIST
11. Minister Habineza
Joseph aka Joe
Uyu ni umwe
mubanyacyubahiro bazwi
kandi banakunzwe
n'urubyiruko rw'i
Rwanda.Imvugo ye
yibanzemo ugusetsa iyo
avuga ijambo mu birori
byinshi
bitandukanye.Urwenya
n'amagambo muburyo
buzimije mugutanga
ubutumwa.
12. Mucyeshabatware
Dismas : azwi cyane mu
kwamamaza Imvaho
nshya.
13. Bisangwa Nganji
Benjamin aka Ben Nganji :
bishingiye cyane
kumvugo ituruka mucyo
yise à �« Inkirigito �».
14. Muyombo Thomas aka
Tom Close :bitewe
n'indirimbo ze nka
Sibeza,Sinarinkuzi n'izindi.
15. Boniface
Mutsindashyaka aka Bony:
imvugo ituruka mu
magambo akoresha
yamamaza.
16. Gatsinzi Emery aka
Riderman: amagambo
nk'Igitende mu
dutendo,inkuba nandi
menshi.
17. Mugisha Benjamin aka
The Ben: amahirwe ya
nyuma,magendu nandi
atandukanye.
18. Kitoko Bibarwa:
Agakecuru kanjye
kandekere,umukunzi
n'ibubu nandi
atandukanye.
19. Mzee Gakuru: Bus
tugane he?
20. Jado Castar:
umunyamakuru wa Salus
mu ishami rya sport
Sunday, December 19
KUREBA TEREVIZIYO KU BANA SI BYIZA
Televiziyo
igira
ingaruka
mbi ku bana
bato nk ’uko
ubushakashatsi
bwakorewe muri Kanada
bubigaragaza cyane
cyane ku bijyanye
n ’indwara z’amaso
n'imitsindire y'abana mu
ishuri.
Dore bimwe mu
myanzuro ubwo
bushakashatsi
bwagaragaje ku bijyanye
n ’ibibi bya televiziyo ku
bana bato cyane cyane
abatararenza imyaka 10.
Ikibazo kigarukwaho
cyane n ’ubwo
bushakashatsi ni ibibazo
abana bakunda kureba
televiziyo cyangwa
cinema cyane bahura
nabyo mu masomo yabo
ndetse n ’ibibazo bijyanye
n'imibanire yabo
n ’abandi bagize
umuryango aho kubera
gushaka guhora
bisanisha n ’ibyo babona
muri televiziyo bagira
ibibazo byo kumvikana
n ’abantu bakuru cyane
cyane ababyeyi babo.
Ubwo bushakashatsi
bugaragaza ko ku bana
bakunda kureba
televiziyo cyane, inyota
y'ishuri kuri bo
igabanukaho 7%,
bakagira ibibazo mu
mibare ndetse bakagira
n ’ibibazo byo kubana
neza na bagenzi babo
bari mu kigero kimwe,
bitewe n ’uko baba
batarigeze biga kubana
n ’abandi kubera
kwirirwa yicaye imbere
ya televiziyo. Ibyo
bituma kandi agira
umwete muke mu
gukora imirimo
y ’amaboko ndetse
n’ibindi bimusaba
gukoresha imbaraga
nyinshi.
Ingaruka za televiziyo
ziba nyinshi iyo umwana
yafashe ako kamenyero
ko kureba televiziyo
ataragera ku myaka 5
kuko ni muri icyo gihe
ubwonko bw’umuntu
bukuza ubushobozi
bwabo mu by ’ubwenge.
Ubwo bushakashatsi
burangiza buvuga ko
isaha 1 umwana amaze
imbere ya televiziyo
igabanya ubushobozi
bwe bwo kwitabira
imirimo y’amaboko ho
9%, bigatuma agira
inyota yo kunywa
ibiryohereye no
kuryagagura, bityo
ibibazo by ’umubyibuho
ukabije bikaziramo.
Bityo ababyeyi bari
bakwiye kumva ibibi
televiziyo igira ku bana
babo maze
bakabagabanyiriza
amasaha bamara bareba
televiziyo cyane cyane
igihe bakiri bato.
Dore bimwe mubyo
bashobora gukora. Aho
kugira ngo umwana
wawe abyukire kuri
televiziyo arinde ajya
kuryama, wamugurira
umupira maze ahubwo
akazajya abyuka ajya
gukina na bagenzi be
kuko aba akeneye no
gukuza ubushobozi bwe
bo kubana n ’abandi
kabone n’iyo baba
batagira icyo bapfana
kuko bimufasha igihe
amaze gukura agomba
kuba wenyine.
Ikindi ababyeyi bakora ni
nko gushyiraho amasaha
ahoraho abana babo
bareberaho televiziyo
kandi nayo ntarenze nka
2 ku munsi ku mwana uri
hasi y’imyaka 5 naho
ubundi ibibi bya
televiziyo byo
bizabageraho byanga
byakunda. Kuri ibyo
ntitwavuze ubwoko
bw'ashusho abo bana
bashobora kugwaho
muri televiziyo namwe
muzi ububi bwayo kuri
bo.
Narangiza mbaha
ubuhamya kuri iyi nkuru
kuko igihe nayisomaga
ku rubuga nayikuyeho,
nagize ngo uwayikoze
yari yakoreye
ubushakashatsi kuri
mushiki wanjye muto
ufite imyaka 11 ariko
kuri ubu wanze ishuri
kuko ngo ku ishuri
bamubuza kureba
televiziyo.
Yavuze ko azasubira ku
ishuri gusa igihe
bazamwemerera kwiga
afite radiyo akabasha
kuyumva igihe cyose
abishatse naho ubundi
ishuri ngo ntazongera
kurikandagiramo. Ikindi
n ’uko uhereye kuri we,
kuva aho ababyeyi bacu
baguriye decodeur maze
abana bakabasha kureba
televiziyo uko babyifuza
ubu imitsindire yabaye
umwaku kuri bo.
Byari byarananiye
kumva icyababayeho
kuko abandi iyo twazaga
hejuru ya 5 ba mbere mu
ishuri twabaga
twatsinzwe ndetse
tukanahanwa ariko bo
ubu iyo agize icya kabiri
baramuhemba ngo
yagerageje.
Nkaba nkeka ko ibyo ari
ingaruka z ’uko guhora
kuri televiziyo bagize
igihe bari bakiri bato
byabatwaye umutima na
roho ntibabashe kuba
bashyiramo ibindi
nk ’amasomo. Ikindi
n’uko abo barumuna
banjye nyine usanga ari
abantu batazi kubana
neza n ’abandi cyane
bahora bigunze nyine
nkuko bivugwa muri
ubwo bushakashatsi.
Ese nawe baba ufite
ibibazo nk ’ibyo mu bana
bawe maze ukaba
wifuza ko icyo kibazo
cyabonerwa umuti? Duhe
ubuhamya bwawe mu
mwanya wagenewe
ibitekerezo by ’abakunzi
bacu bityo n’ubwo
wenda abacu
tutabagarura ku
murongo ariko nibura
dufashe abakibyara
kwirinda icyo kibazo.
Uzaba ukoze.
Thursday, December 16
YAJE NK'IYA GATERA
Uyu mugani bawuca iyo
hagize igikorera umuntu
amarorerwa kimuguye
gitumo; ni bwo bagira
ngo: Cyaje nk'iya Gatera!
Wakomotse kuri Gatera w
i Tanda na Rusizi mu
Buganza. Byavuye ku
mukazana w'ikirongore
na nyirabukwe bakorewe
amarorerwa na Gatera.
Gatera k'i Tanda yari
atuye mu Buganza bwa
ruguru ya Muhazi,
agakunda abagore
byamushajije. Umugore
we bwite yari uw' i
Bumbogo bwa Nkuzuzu
mu Bwanacyambwe.
Bukeye sebukwe wa
Gatera ararwara
araremba, bamutumaho,
n'umugore we
babibamenyesha. Gatera
ahaguruka iwe, ajya
kureba sebukwe,
yambuka Muhazi,
akomeza urugendo. Ageze
i Gicaca ashaka kunywa
agatabi. Areba ahantu hari
agacucu arahicara, atuma
umuhungu bari kumwe
ngo ajye kumutekerera.
Uwo muhungu ajya
gutekera itabi mu rugo
rwari hafi yaho bari
bageze. Urwo rugo
rwarimo umugeni umaze
gutinyuka abantu ba hafi.
Yari amaze kujya yirirwa
mu nzu yarongorewemo,
atakirirwa kwa
nyirabukwe na sebukwe.
Iyo nzu yarimo umuriro
kuko bayicanagamo
kugira ngo umuswa
utazayirya. Uwo muhungu
abonye akotsi kava muri
ya nzu; agenda ariho
agana. Inzu yari yase
inkike ya ruguru, ifite
n'igikari cyayo. Ageze mu
muryango, abona
umukobwa w'inkumi
wicaye mu mfuruka
aboha. Uwo mugeni
yumvise umuntu winjiye,
abanza kugira ngo ni mu
bo basanganywe.
Umuhungu amuhereza
intoke bararamukanya.
Umugenzi amusaba
igishirira, undi
aramubwira ati:
"Tambuka nguwo umuriro
ku rubumbiro."
Aratambuka, atekera itabi,
arahaguruka amusezeraho
aragenda. Amaze kugenda
nyirabukwe w'umugeni
amukurikiza amaso agira
ngo amumenye, ariko
ntiyamumenya. Asigara
yibaza ati Uriya muntu
umviriye mu nzu
y'umwana ni uwahe?
Uwo muhungu ageze aho
Gatera ari amuha itabi,
amushimira n'uwo
mukobwa; ati:" Muri
ruriya rugo hari
umukobwa mwiza cyane,
kandi ni umugeni, kuko
nabonye yitwikiriye mu
maso." Gatera ati ari mu
nzu wenyine sha? Uwo
muhungu ati Ari mu nzu
iri mu nkike ya ruguru
yase urugo, arabohera mu
mfuruka. Gatera ati
Mfasha iri tabi!
Arahaguruka nawe ajya
mu rugo, aboneza uko wa
muhungu yamubwiye.
Nyirabukwe w'umugeni
arareba, abona Gatera
yinjira mu nzu.
Umukobwa abonye ko ari
umugabo ufite icyubahiro
arahaguruka yigira mu
kirambi. Gatera amusanga
mu kirambi vuba.
Umukobwa agira ubwoba
amuhungira ku buriri.
Gatera akubita inyegamo
amusangayo. Wa
mukecuru agira
amakenga; aribwira ati
Uriya muntu watumye
umwana, aho ntafitanye
amasezerano
n'umukazana wanjye? Ati
henga njye kureba. Ubwo
rero Gatera amaze kugera
ku buriri afata wa mugeni
baragundagurana, Gatera
amurusha amaboko
aramusambanya. Igihe
batararangiza, wa
mukecuru aba ageze mu
muryango arabumva.
Ntibyatinda, Gatera
arangije amanuka ku
buriri n'igihunga cyinshi.
Apfa kwihangana
amuhereza ukuboko
bararamukanya, Gatera
ariyandurukira. Uwo
mukecuru atambuka
agana mu kirambi, ahura
n'umukazana ava ku
buriri afite ipfunwe
ryinshi, aramukoba,
aramukwenura, ati Yewe
ga nyabu, yewe bakosha
badahannye we! Yewe
wokanyagwa we,
kugaragaza ingeso zawe
utaranakizwa amasunzu!
Umukobwa ati Mukecuru
urandenganya! uriya
muntu simuzi, aje atyo
nk'uko umubonye!.
Umukecuru, ati
Urambeshya! yohereje
umwana aza yitekeza
itabi muravugana,
asubirayo ajya kuvuga
ubutumwa, amaze
kubumubwira undi araza
mujya ku buriri;
ntiyagufatiye mu
muryango, ntiyagufatiye
mu mfuruka,
ntiyagufatiye mu
kirambi , ahubwo
wamunshyiriye ku buriri
bw' umwana! Umukecuru
arashega, ati henga inka
zikuke mbivuge usendwe
izo wakowe zimene
ikibanga zikobwe undi!
Ubwo rero Gatera yageze
aho wa mwana bari
kumwe ari, asanga
igishirira cyazimye.
Arongera atuma uwo
mwana ngo ajye
kumushyiriraho ikindi.
Umwana ageze inyuma
y'umuryango yumva uwo
mukecuru akwena
umukazana we.
Arahagarara akomeza
kumva uko amukoba,
yumva n 'uko umukazana
amwihohoraho amusaba
imbabazi. Undi aho
kuzimuha akamutuka.
Byose amaze kubyumva,
ati Nimunyongere
igishirira ikindi cyazimye.
Uwo mukecuru ati Uwo
utekerera itabi ni nde?
Undi ati Ni Gatera wo
hakurya ya Muhazi i
Tanda rya Ruzizi na Giheta
Umukecuru ati Murajya
he?, Undi ati Turajya i
Bumbogo bwa Nkuzuzu.
Bamuha igishirira ashyira
ku nkono ashyira Gatera.
Amutekerereza ibyo
yumvise umukazana
akorerwa na nyirabukwe.
Ati Wagize nabi cyane!
Uriya mwana agiye
gusendwa kubera wowe,
kandi bambajije izina
ryawe n ' aho utuye byose
ndabibabwira! None rero
uriya mukobwa nabwira
bene wabo ko ibyo
wamukoreye ari byo
bimusendesheje
bazakwitura ibihwanye n
' ibyo wakoreye umwana
wabo; ati Kandi nibura
ntumujyanye ngo akubere
umugore, cyangwa se ngo
umuhe umwana wawe
akubere umukazana.
Gatera amaze kubyumva,
ati Mfasha iyi nkono!
Umwana aramufasha.
Gatera asubirayo. Ageze
ku muryango yumva
umukecuru aracyiyasira,
yumva umukazana arira.
Yinjira mu nzu vuba,
babona ageze mu kirambi.
Afata wa mukecuru ,
aramuterura amucana
( amunyurana) mu
nyegamo amuta ku buriri .
Bagigiraho gato, Gatera
amurusha amaboko, nawe
aramusambanya.
Umukecuru akagumya
kumutuka, ati Wa gisazi
we ndekura
nirenganyirizaga umwana
wo gatsindwa we! . Biba
iby ' ubusa, Gatera
aramwihorera, aritonda
biratinda. Umukazana aho
yibereye mu kirambi
agasekera mu bipfunsi.
Amaherezo Gatera
ararangiza, amanuka ku
buriri, asezera ku wa
mbere (umukazana). Undi
ati Urabeho kandi urakoze
kuko unkuye mu cyaha
wari unshyizemo. Gatera
arigendera, umukecuru
amanuka ku buriri n'
ikimwaro kirengeje icyo
umukazana yari afite mu
kanya. Nuko umukazana
abaza nyirabukwe
amwishongoraho, ati
Mbese aho wowe
ntumuhaye ko
mwatindanye? Undi ati
Mwana wa! Hora mpore,
ceceka nceceke, ubonye
ishyano mbona irindi! Ati,
Mbese harya uriya
mugabo ngo yitwa nde?
Undi ati Numvise wa
muhungu atubwira ko
yitwa Gatera. Uwo
mukecuru ati Bamera
nyinshi, iya Gatera yo yaje
ari sinsiga n 'indamyi!
Umukazana ati Ntabwo
mbireka jye sindabyara
nzagomba gusaba
amasubyo. Nyirabukwe
ati Mwana wa, uramenye
uba unyambuye; n' isazi
ntizakugwe ku munwa!
Nayo amasubyo
nzayagushakira nyaguhe.
Nuko barigorora birashira,
kandi bombi bakomeza
kuba inshuti za Gatera.
Nuko iyo nduru
umukecuru yavugije
yamagana Gatera
yahuruje rubanda, bigeze
aho byose
biramenyekana, bamenya
nizina ry uwo mugabo
Gatera. Kuva ubwo inkuru
iba kimomo, ikije ari
ingundirizi cyose,
kigakoresha umuntu icyo
atiteguye, atanagishaka,
bati Cyaje nkiya Gatera.
Yaba umuntu aguye undi
gitumo atamwiteguye,
bati Yaje nkiya Gatera!
Kuza (gukonkoboka) nk'
iya Gatera = Kwadukana
inkubiri y'urukozasoni
uburenganzira bw'igihangano
- Arasaba uburenganzira
bw ’umwanditsi ku
gihangano cye (copyright)
yashyize ahagaragara. -
Umukandida wo mu
ishyaka bahanganye
nawe ari mu nganzo ngo
amusubize. Mu gihe
ishyaka rye ryari rimaze
kwemeza ko ariwe
uzarihagararira mu
matora y ’umukuru
w’igihugu ateganijwe
muri Gashyantare 2010,
Perezida wa Uganda
Yoweri Kaguta Museveni
ahawe ijambo, yahise
aririmba indirimbo mu
njyana ya Hip Hop.
Indirimbo ya Museveni
yise "You want another
rap" tugenekereje mu
Kinyarwanda bivuga ‘
murashaka indi rap’,
yayiririmbye ku nshuro ya
mbere ku wa Gatandatu
w ’icyumweru gishize mu
gitaramo cyari cyahuje
urubyiruko rwo mu
ishyaka rye National
Resistance Mouvement. Iyi
ndirimbo yamaze guca
ibintu mu gihugu kuko
ubu mu biturage ndetse n
’ imijyi ya Uganda ariyo
yabaye intero, ikoranywe
injyana z ’umuco gakondo
wa Uganda zivanze n
’ uruhurirane rw’ingoma
zigezweho. Iyo ndirimbo
kandi yamaze kugera ku
mbuga zihuza abantu nka
facebook, twitter ndetse
na Youtube. Ibyo
byatumye abayoboke ba
NRM ndetse n’abandi
baturage bayishyira mu
matelefoni yabo ubu
akaba ariyo bari
kwitabiraho.
Biranugwanugwa ko
Museveni, umugabo w
’igikwerere w’imyaka 66,
yaba yinjiye atyo mu
mwuga w ’ubuhanzi, dore
ko n’umwunganizi we mu
mategeko yamaze
gutanga ibyangombwa
byose bisabwa ngo nyir
’ indirimbo (Museveni)
ahabwe uburenganzira
bwihariye ku gihangano
cye. Ikigo gishinzwe
gutanga ibyo
byangombwa
(Registration Service
Bureau) nacyo cyamaze
gusuzuma ubusabe bwa
Museveni cyemeza ko
azategereza iminsi 60
hanyuma agahabwa icyo
cyangombwa nyuma yo
kubitangaza mu igazeti ya
leta. Umukandida Norbert
Mao wo mu ishyaka
Democratic Party ngo ari
mu nganzo kuko nawe ari
gutegura indirimbo yo mu
njyana ya hip hop aho
agamije gusubiza
Museveni, iyo ndirimbo
ngo iri gukorerwa imirimo
yayo ya nyuma kuko
izajya ahagaragara mu
minsi ya vuba ikazaba
yitwa ’ Your rap is crap’,
bivuga ngo ‘rap yawe ni
amafuti’. Uyu mugabo ngo
agamije guterana
amagambo na Museveni
mu ndirimbo kuko nk
’ uko yabitangarije
ikinyamakuru Ology ku
munsi w ’ejo, ngo aho
Museveni yaririmbye ati:
"Murashaka indi rap",
nawe muri icyo
gihangano cye yagize ati:
"oya bwana, turashaka ko
habaho umubare
ntarengwa wa manda",
aho Museveni yongera
akabaza ati: "murashaka
indi rap?", we ngo ahita
amusubiza ati: "oya
bwana, turashaka
imihanda myiza". Agashya
k ’iyi ndirimbo ngo ni uko
we atazajya aririmba gusa
ahubwo azajya
anayibyina mu mbyino
kabuhariwe za Hip Hop.
Museveni arasaba
urubyiruko rwo mu
ishyaka rye ko kampanye
yo kwiyamamaza yazaba
yiganjemo hip hop nyinshi
cyane, ibi akaba ari nako
byagenze kuko muri icyo
gitaramo hari
hatumiwemo abahanzi b
’ abahanga muri iyo njyana
Eddy Kenzo, GNL Zamba n
’ abandi. Ubwo yahabwaga
micro agatangira
kuririmba, yararangizaga
akabaza abantu niba
bashaka ko yongera bityo
bityo, hanyuma aza
kubabwira ko inkomoko
y’iyo ndirimbo ari
umuvugo yakundaga
kuvuga akiri umwana.
Yagize ati: "ntidukwiye
guhindura umuco wacu,
mushyire imivugo(poems)
yanyu mu ndirimbo hato
mutazayibagirwa".
Kugeza ubu ntibiremezwa
neza niba Museveni
azashyira ahagaragara
album y ’ibihangano bye
ariko izina izaba ifite
riranugwanugwa mu
biturage byose bya
Uganda, aho ngo ishobora
kuzaba itangijwe n
’ ijambo ‘My’ rizakurikirwa
n’ibindi binyazina.
Wednesday, December 15
IBINTU 5 ABANTU BATEMERANYAHO MURI IKI GIHE
Iyo uri mu nzira ugenda
n ’amaguru, uri mu
modoka, uri mu kabari,
kwa muganga, muri
banki, ku ishuli, muri
resitora, mu kazi kawe
kaburi munsi, uryamye
cyangwa wicaye wumva,
ubona cyangwa
witegereza byinshi,
ndetse waganira n ’abantu
ukumva bakubwira ngo
njyewe ndambiwe ibi
n ’ibi. Uyu munsi rero
nifuje ko tuganira ku
bintu 5 abantu
batavugaho rumwe,
bamwe usanga bavuga
bati : " Njyewe mbona
ntacyo bitwaye" abandi
nabo bati : "Oya rwose ni
umugayo muri sosiyete
nyarwanda." Ese wowe
ubibona ute?
1. Kwihagarika ku
muhanda
Iyo uri mu nzira ugenda
n ’amaguru, uri mu
modoka yawe cyangwa
uri muri twegerane ujya
kubona ukabona umuntu
w ’umusore, inkumi,
umugabo cyangwa
umugore bari ku
muhanda bihugitse ku
giti, munsi y ’agahuru, ku
mugunguzi cyangwa se
bari ku karubanda barimo
kwihagarika. Hari ubibona
ukabona yifashe mu
maso, undi nawe akumva
yakomeza kwirebera
ikinamico nk’iyo.
Mu by’ukuri abantu benshi
bavuga ko uyu muco wo
kwihagarika ku muhanda
wari uwa kera abantu
bataramenya ko bikurura
umwanda ndetse
bikanduza indwara
zitagira ingano. Leta nayo
yarabihagurikiye dore ko
iyo wihagaritse ku
muhanda cyangwa aho
ariho hose hatabigenewe
ucibwa amande ariko
biratangaza iyo ubonye
umugabo afungura
ipantalo cyangwa
umugore abeyura igitenge
cyangwa ingutiya
akihagarika ku
karubanda.
2. Kubeshya kuri
telefoni
Ejo bundi nari mu modoka
ya Coaster (soma
Kwasiteri) mva i Remera
njya kwa Rubangura
tugeze Sonatubes telefoni
y ’umwari wari wicaye
inyuma yanjye irasona
nuko aritaba, ibyo
baganiriye n ’uwari
umuhamagaye
sinabyumvise, ariko
icyatangaje abantu twese
twari muri iyo modoka ni
uburyo yihanukiriye
akuvuga ngo : "Ngeze i
Nyanza nza i Butare,
ihangane ndi hafi
kukugeraho."
Abantu bose barumiwe,
abari imbere bahindukira
bajya kureba umuntu
ubeshye utyo, abari
inyuma nabo ubona
barashaka kumenya uko
bimeze, jye gusa icyaje
kuntagaza n ’uko yarangije
kuvuga ntihagire
n ’umuntu n’umwe
umukosora cyangwa ngo
amubwire ati :" ukoze
amakosa ntuzongere." Ibi
bintu se ko bikorwa na
benshi duterere iyo
cyangwa tugire icyo
dukora?
3. Guca ku bandi bari ku
murongo kandi
bategere serivisi imwe
nawe
Iyi ngeso yo usanga isa
n ’aho imaze kuba indwara
mu bantu batandukanye,
aho ujya kubona ukabona
umuntu Runaka cyangwa
Nyirakanaka araje
akunyuzeho, kandi ubwo
umaze nk ’isaha imwe
wicaye aho, utegereje
amafaranga muri banki,
umuyobozi muri biro iyi
n ’iyi, n’ahandi hatangirwa
serivisi zitandukanye.
Biba agahomamunwa
noneho iyo ugiye kubona
ukabona umuntu araje,
agukubise inkubara
cyangwa araguhutaje,
akakunyuraho yemye
akajya kwivuganira na
muganga aribwo akiza
kandi wowe uhamaze
umwanya munini kandi
atanarembye. Ubuse
twavuga ko ikosa ari
iryande? Ni iry’uyu
unyuze ku bandi? Ni irya
muganga umwakiriye?
Dukore iki se ngo
imyitwarire nk ’iyi abantu
benshi bemeza ko igayitse
ndetse idakwiye mu
Rwanda ngo ikosoke?
4. Gutereta(twa) kuri
telefoni uri mu modoka
y ’abagenzi cyangwa uri
ahateraniye abantu
benshi
Burya rero iyo umuntu
agenda abona byinshi,
ariko ibibera mu matagisi
cyangwa ama coasters
(soma kwasiteri cyangwa
kosta) bisigaye
byinubirwa n’abagenzi
batari bake, aho uba ugiye
ku kazi cyangwa
ukavuyeho stress
(umunaniro) ari yose,
wajya kumva ukumva
umuntu yitabye telefoni
ati : "Karame Chou,
amakuru Honey,
ndagukumbuye,
tuzabonane ryari?, chéri
ukuntu ngukumbuye,
niduhura umenya
nzakumira bunguri..."
Kandi ibi akabikora
ahereye nk ’i Rwamagana
akarangiza kuvuga ageze
nk ’i Nyagasambu
cyangwa Rugende. Si aha
honyine kuko abakorera
mu bigo bitandukanye
n ’abiga baba ku mashuli
hirya no hino nabo
binubira ibintu nk ’ibi aho
usanga nk’umuntu
ashobora kuba ararana
n ’abantu basaga 8 mu
cyumba ariko ugasanga
aryama saa munani z ’ijoro
yabaraje ku nkeke ngo
aravugana n ’umukunzi.
5. Kwiyarurira ibiryo
byinshi muri Resitora
(Self Service)
Ejo bundi kuwa gatandatu
twagiye muri Resitora
ntashaka kuvuga izina,
nari ndi kumwe na
bagenzi banjye,
turiyarura, nuko turicara,
dutangiye gufungura
tubona n ’umuntu arimo
ararura ibyo kurya, ariko
uburyo yaruye
byavuvigishije
ururondogoro urungano
twari kumwe aho ngaho.
Bakibaza bati " ariko se ni
gute umuntu yarura ibiryo
bingana kuriya agapakira
isahani nk ’upakira
imyumbati mu mufuka,
agasokera isahane
nk ’usokera ibijumba ku
gataro ku buryo wagira
ngo ni ikirunga cya
Muhabura? Ni uko
yigaburiye se, ni uko nta
wuri bumwishurire se
cyangwa ni inzara
nyinshi?" Ibi rero
nagirango ni njyewe
njyenyine wabibonye
nkabitindaho ariko
natangajwe n ’uko
n’abandi ugira gutya
ukumva barabiganira ho
babigaya abandi nabo
bakabishima.
Ese wowe ubibona ute?
IMPINDURAMATWARA -RAIDEMAN
Ubwo umuhanzi
Riderman yashyiraga
ahagaragara album ye ya
kabiri yise
Impinduramatwara
yagaragaye kuri stage
muri Petit Stade i Remera
yambaye iminyururu
myinshi, imisaraba,
n ’amapingu ku maboko
yombi nk'ikimenyetso
cy'uko hakwiye kubaho
Impinduramatwara mu
bantu nk ’uko nyuma
y’igitaramo yabitangarije
IGIHE.COM.
Riderman yari
abohesheje iminyururu
amaboko yombi mu
gitaramo
Uyu muhanzi mu
gitaramo yagaragajemo
ubufatanye n ’abandi
bahanzi nyarwanda
nk ’uko yari yabisezeranije
abakunzi be. Mu gutangira
ibi birori hagaragayemo
gutinda cyane kuko
habayemo gukererwa
amasaha agera kuri atatu
n ’igice ugereranyije
n’isaha yari yaravuzwe.
Ibi bikaba byateje abantu
benshi kuguma mu
gihirahiro bibaza niba
koko igitaramo kiri bube
cyangwa se cyasubitswe.
T-Moon watangije
igitaramo
Ku isaha ya saa kumi
n ’ebyiri n’iminota 38
(18h38’) nibwo
bahamagaraga umuhanzi
w ’umwana muto witwa
T-Moon ngo atangire
ibirori. Nyuma haza
kugenda hakurikiraho
abahanzi batandukanye
buri wese akora iyo
bwabaga ngo agerageze
gushimisha abakunzi be.
Gusa hari abo
byagaragaye ko
bagishakisha kuko
abafana babavugirizaga
induru ngo barekere aho
kuririmba.
Umuhanzi ukomoka mu
majyaruguru uzwi ku
izina rya ABUBA
yatunguye abari
bitabiriyie iki gitaramo
kuko yagaragaje ko afite
abafana benshi cyane
hano muri Kigali aha
n ’indirimbo ze nka Goreti
yagaragaye ko imaze
kumenyekana kandi
ikunzwe n ’abatari bake.
Haje kongera guhaguruka
imbaga y ’abantu ubwo
umuhanzi w’umuhanga
kandi ukiri umwana Lil
Ngabo yatangiraga
kuririmbira abakunzi be.
Yanagize gutya anyuzamo
arawuceka mu ndirirmbo
ye nshyashya abantu
benshi bishimiye.
Lil Ngabo arazamukana
morare ntakumirwa mu
muziki
Tom Close nawe
yagaragaje ko n ’ubwo ari
umuhanzi watangiye kera
umuziki na n'ubu agifite
inganzo itari inganzwa
aho yashimishije abafana
bakamusaba gukomeza
nyumna yo kubaririmbira
indirimbo nka
Ntibanyurwa, Mama
w ’abana banjye.
Tom Close
aracyakunzwe na
benshi
Hagaragaye kandi
ubufatanye n ’injyana ya
Hip-hop ubwo umuhanzi
Pacson yazanaga
n ’abagize itsinda Tuff-
Gangz kuri stage maze
ibyishimo biba byose muri
Petit Stade yari yakubise
yuzuye. Aba bose bari
barimo bategurira
amayira umuhanzi
w’umunsi Riderman
wageze imbere n’abari
basigaye bicaye
bagahaguruka bagana
stage. Ibi byaje gutuma
umuntu wari uraho abona
uburyo uyu musore
akunzwe cyane hano mu
Rwanda.
Bull Dog, Jay Polly
n'abafana
Kubwo kwicuma
kw ’amasaha ntibyaje
gukundira uyu muhanzi
washyiraga album ye ya
kabiri yise
Impinduramatwara hanze
kuza kongera gukomeza
kuko abashinzwe
umutekano bahise basaba
ko abari mu gitaramo
bataha.
Tuganira na
nyir ’ugutegura iki
gitaramo Riderman
yatubwiye ko kuri we
asanga kabimye nk ’uko
bisigaye bikoreshwa mu
mvugo y ’ubu. Ni ukuvuga
ko abafana yari yiteze
yababonye kandi ngo
byamushimishije cyane.
Ibi akaba abihuriraho
n ’umuhuzabikorwa w’iki
gitaramo ariwe Bagabo
Adolph unazwi nka
Kamichi wongeyeho ati:
” Nababajwe n’uko Polisi
yatumye ibirori bitinda
gutangira, kuko ariyo yari
gutanga uburenganzira
bwo kubitangiza,
yarangiza ikabifunga
hakiri kare itongeyeho
amasaha yakerereweho
kubitangiza. ”
Yakomeje agira ati: ”Ibi
byatumye abakunzi
b ’abahanzi nka Mani
Martin, Knowless, Urban
Boyz, Naason, Kitoko, King
James, Rafiki, ndetse
nanjye ubwanjye
batatubona. ”
Kamichi yerekana ko na
Rafiki yari ahari n'ubwo
ataririmbye bwose
Gusa uku Kutarangira
kw ’igitaramo ntibyabujije
benshi mu bari
bacyitabiriye kunyurwa
nk ’uko babitangarije
IGIHE.COM.
Udushya iteka ntitujya
tubura!
1. Nubwo byagaragaye
ko Ally-ASoudy ari we
wari wateganyijwe nka
MC w ’ibirori, yagaragaye
nka M.C. wungirije kuko
mu gutangira, ari nabyo
byari bigoye, byabaye
ngombwa ko Kamichi
ariwe witangiriza ibirori
ahamagara umuhanzi wa
mbere kuri stage. Ibi
bikaba byabaye mu gihe
Ally-Soudy yari yahageze
kare ibirori bitaratangira.
Impamvu atabitangije
ikaba yahise imuha iri zina
rya MC wungirije. Nta
nubwo yabashije
guhagarara imbere ngo
avuge ko ibirori yari
arimo ayobora uko
bikurikirana byangiwe
kurangira aho hongeye
kwitabazwa Kamichi aba
ari we ubisoza nk ’uko
yanabitangije.
2. Rafiki yabuze uko
aririmbira abafana,
bamwerekana ko yari
ahari ariko atabashije
kuririmba bimwanga mu
nda arasohoka akoresha
agataramo ke kihariye
hanze. Aha yahagaze mu
modoka maze atangira
kumanurira abantu
imirongo ya coga.
Yanagaragaye acana
umuriro mwinshi cyane
aho yacaga hose, byo
kwerekana ko yari
yuzuye morari n ’imbaraga
nyinshi cyane.
Umuriro wa Rafiki
wakanze abantu
3. Imibyinire y’umwana
muto cyangwa se inana
ntoya. Uyu akaba ari
umuhanzi Richard Ngabo
Rutishisha uzwi cyane nka
Lil Ngabo. Niba yari
inzayirwa niba yari rumba
nta muntu wasobanukiwe
neza gusa byashimishije
abatari bake mu bari
bitabiriye igitaramo cya
Riderman.
LiL nGABO
4. Hari abantu bagaragaye
muri iki gitaramo
bitungura benshi. Kitoko
utari uherutse kugaragara
mu muziki nyarwanda
n ’ubwo ataririmbye,
kugaragara kwe muri iki
gitaramo byatunguye
benshi. Gusa hari
n ’abatamenye ko
yahagaragaye.
Kitoko bakunze kwita
Gitoko nawe yari
yahabaye
5. Imyambarire ya
Riderman haba ku
nkweto, ipantaro y’iroza,
byagera ku minyururu
ahora aririmba bikaba
ibindi bindi.
6. Abakobwa
n’imyambarire ishamaje.
Gusa ibi byo bigiye
kuzaba nk ’umuco aho mu
kirori abakobwa benshi
baza bambaye neza kandi
bishimishije.
7. Gutonda imirongo
abantu bategereje
kwinjira. Ni ibintu bitari
bimenyerewe kuko
ubundi amafaranga
abanza akakirwa abantu
bakaza kubazwa amatike
nyuma. Hano kwa
Riderman abantu bari
bahejejwe hanze
banabuze aho bagurira
amatike.
batonze imirongo
babuze aho batanga
amafaranga ngo
binjizwe mu gihe
umuriro waburaga
8. Ibura ry’umuriro
iminota irenga 30.
Gukererwa gutangira
ibirori byo ntitubitindeho
kuko bimaze gusa
nk ’ibimenyerwa mu
Rwanda. Ariko mu
bukererwe iyo
hongewemo ibura
ry ’umurriro biba bibaye
ibindi bindi. Umuriro
ukaba wanabuze igihe
kirekire abantu bayobewe
aho berekeza kandi bari
baje bazi ko baje mu
kirori.
9. Imyambarire ya
Riderman, cyane cyane
inkweto zavugishije
abatari bacye.
Inkweto za Riderman
Abafana baheze hanze
babuze aho berekeza
Lick Lick n'umuhanzi
Ganzo bari babukereye
Mani Martin
ntiyaririmbiye abakunzi
be indirimbo yise
Umuringa
Tuesday, December 14
JA RULE,GUFUNGWA IMYAKA 2 KUBERA GUTUNGA IMBUNDA
Ja Rule rero
utaragendekewe neza
n ’iyi myaka ishize, nyuma
yo kubura muri muzika
yagaragariye ku rukiko
aho yakatirwaga igihano
cyo gufungwa imyaka
ibiri yose, ahamwe
n ’icyaha cyo gutunga
imbunda no kuyigendana
kandi nta burenganzira
abifitiye.
Nk’uko tmz ibivuga Ja
Rule n’ubundi yari
yarahagaritswe na polisi
mu mwaka wa 2007 azira
umuvuduko ukabije mu
modoka idafite
ubwishingizi, icyo gihe
akaba ari nabwo polisi
yakoze isaka mu modoka
ye maze igasangamo
imbunda ntoya ihishe
inyuma y ’intebe.
Umuburanira Stacey
Richman we kugera ubu
bikaba byamunaniye
kwigizayo iki gihano ngo
urubanza ruzatangire mu
kwa mbere, aho
yakomeje gutangariza
urukiko ko ihagarikwa
ry ’umukiriya we ritari
rifite ishingiro.
Ku ruhande rwe rero Ja
Rule usanzwe yitwa
Jeffrey Atkins yashoboye
kugirana ubwumvikane
n ’umucamanza
bemeranya ko azaba ari
hanze kugera igihe
azatangirira iki gihano mu
kwezi kwa kabiri
umwaka utaha.
INZOVU N'ISHISHI NTIBYUMVA KIMWE
Ubushakashatsi
bwakozwe ku byo inzovu
zitinya, bwagaragaje ko
inzovu zaba zitinya
udusimba duto duto
nk ’inshishi, imiswa
n’utundi duto cyane.
Utu dusimba rero turinda
n ’ibihingwa bimwe na
bimwe ko inzovu
zabyangiza kuko iyo
inzovu yerekeje umutonzi
wayo ku bihingwa runaka
igasanga hariho
nk ’inshishi… ihita ivanaho
yiruka.
Ku biti byitwa acacia,
inshishi zikunze kuhabana
ari nyinshi cyane
bigatuma zirinda iki giti
ko inzovu zagikoraho
dore ko zizitinya
bidasanzwe.
Inzovu zisanzwe zigirira
ubusambo amababi y ’ibi
biti byitwa acacia ariko
ntizijya zegera bumwe
mu bwoko bwabyo
inshishi zigaruriye, aho
ziba zibana ari nyinshi
cyane, zigatungwa na
nectar y’iki giti bityo
zikanakirinda ibindi
bisimba bikunda amababi
yacyo harimo n ’inzovu.
Todd Palmer wa
kaminuza ya Floride na
Jacob Goheen wa
kaminuza ya Wyoming
bakoze ubushakashatsi ku
bubasha bwo kurinda izi
nshishi (Crematogaster)
zigira ku nzovu. Henshi
muri Afurika, inzovu
zikunda ibi biti ariko
zikabirya gake cyane
bitewe n ’inshishi ziba
zarabyigaruriye.
Abashakashatsi baje
kubona ko atari amababi
ya Acacia drepanolobium
inzovu ziba zidashaka
ahubwo impumuro y ’izi
nshishi ihagije ngo inzovu
ntizihegere.
Ubu icyo abashakashatsi
bagezeho bibaza ni uko
bakoresha iyi mpumuro
iterwa n ’izi nshishi ziba
ziri kuri ibi biti mu kurinda
ko inzovu zonera abahinzi
baturiye aho ziba nabo
badatinya kuzica ngo
barinde imyaka yabo.
Indi mpamvu ishobora
kuba zitera inzovu ubu
bwoba bukabije bwo
gutinya udusimba duto, ni
uko ngo utu dusimba iyo
tugiye mu mutonzi
w’inzovu kuvamo biba ari
ibibazo kandi ngo
turawangiza cyane ku
buryo inzovu iba itifuza
na gato kuba yagira aho
ihurira n ’utu dusimba.
AMAKIMBIRANE NI NGOMBWA MU BUZIMA?
Amakimbirane
cyangwa gushwana ni
ibintu umuntu
adashobora kwirinda
igihe cyose, cyane
cyane mu bakunda
biba bigoye pee. Hari
ibihe bibi biba
byarabaye hagati
y ’abantu kugirango
bakimbirane, cyangwa
se harabayeho
kutumvikana ku kintu
kimwe cyangwa ikindi.
Muri iyi nkuru yajye
ndifashisha bimwe
byagiye bigaragazwa
na Dr Jean-Paul
Austruy, inzobere mu
mu bumenyi
bw ’imitekerereze
y’abantu
w’umufaransa
(psychiatre),
kugirango nshobore
gusobanura imiterere
y ’amakimbirane
ndetse n’uburyo bwo
kubikemura.
Mbese n’ikihe gihe
kibonekamo
amakimbirane?
Igihe cyose birashoboka
ko abantu bari kumwe
cyangwa bakundana
bashobora kugirana
ibibazo hagati yabo.
Kandi burya na none
byose biterwa n’uburyo
umuntu ashobora
kuvuga ibimurimo. Iyo
urebye ku ntagiriro yo
gukimbirana usanga
biterwa n ’uko habamo
gushaka guharanira
inyungu za buri umwe,
ibyo bitewe n ’ibyifuzo
cyangwa ze imikerereze
itandukanye y ’abantu.
Ibyo rero bishobora
gutuma mvuga ko
amakimbirane aterwa
n ’ibitekerezo bibi bituma
tutabona ibyo dushaka.
Buri wese ashobora
kuzana amakimbirane
hatiye na mugenze we
cyangwa n ’umukunzi
we! Kandi gukimbiraba
biri mu bintu bya mbere
umuntu adashobora
gusiba mu buzima
bw ’abantu babana. Kandi
n’umugihe abantu
bakimbiranye bijya
bibaho ko bigaragaza
imimerere y ’ikibazo
binafasha kuba
byagikemura kivaho
neza, ni nayo mpamvu
ari byiza ko abagiranye
amakimbirane hagati
yabo buri umwe
y’isobanura kugeza ku
musozo akanavuga uko
abona ibinti nta na
kimwe assize inyuma,
yirinze gukomeretsa
cyangwa kubonera
mugenzi we. Ibyo ariko
ntibisobanura ko
amakimbirane agomba
kuba ihame mu bantu.
Mbese habaho abantu
batunzwe no
gukimbirana igihe
cyose, n ’abandi batajya
bashobora
kwihanganira
amakimbirane ?
Nibyo cyane habaho
abantu bumva igihe
cyose buri kantu akari ko
kose kakagobye kuba
ikibazo hagati ye na
mugenzi we, cyane cyane
ko haba aharimo umwe
muri bo uganza undi
kenshi bishimisha kuteza
urusaku.
Bicuritse kandi ibi nabyo
bishobora kuba impamvu
uburyo bwo kwirinda ku
muntu akenshi uba
udashaka kugaragaza
intege nke afite. Biba
cyane cyane ku bantu
nabo baba baragize icyo
kibazo cyo kubonerwa
mu gihe cyahise. Kandi
na none ku bantu baba
barigeze guhohoterwa
muri ubwo buryo
n ’abantu babo ba hafi
nk’ababyeyi babo
abavandimwe, cyangwa
batigezwe bitabwaho
kera. Ibyo rero bituma
biyubakamo muri bo
ikintu cyo kwirinda muri
bo ariko babikora ku
buryo bukomeretsa
bagenzi babo.
Bariya bantu nabo baba
bahunga cyane
amakimbirane cyangwa
kugirana ibibazo
n ’abandi, nabo baba
babifata nk’uburyo bwo
kwirinda, kuri bo ni nko
gutinya urindi ruhande
rubaganza.
Ni gute umuntu
ashobora gukemura
amakimbirane ?
Ni ngobwa ko buri we
wese yumva undi.
Tugomba gusobanukirwa
ko ikirimo hano kinini
atari ukwikuraho ayo
makimbirane gutyo
gusa : ntago ari
urubanza ! ntago
hagomba kuboneka
uwatsinze n ’uwatsinzwe
uyu mukemurana
ibibazo, nta nubwo kandi
intego ari ukwerana
ubushobozi bukomeye
bw ’umwe mu bafitanye
amakimbirane.
Ikingenzi hano, ni uko
buri umwe agomba
kuvuga ikimuri ku
mutima cyose kandi
akanamenya ko mugenzi
we yamusobanukiwe,
aha ntawakwirengagiza
ko ibi bintu bikomeye ko
buri wese ashobora
kumva undi ibyo
yamusobanuriye n ’uko
abyifuza kandi na none
atibagiwe cyangwa ngo
ntiyite kuburyo we
abona ikibazo. Ni
ngombwa ko umuntu
y ’umva kandi akanemera
ibitekerezo bya mugenzi
we, bisaba ubwitange
bwinshi ariko ni urwego
umuntu atagomba
kwirengagiza 100 %
kuko ari ingenzi mu
makimbirane y’abantu.
ICYO TWAMENYA KU NOTI Y'IDORALI RY'AMERIKA
Idorari
ry ’Amerika
ryakozwe
kandi rishyirwaho n’abo
bita “Francs-macons”.
Inoti zose z’idorari zimara
ku isoko igihe kitarenze
amezi 21. Ishusho
y ’umuntu usangaho ni
iya perezida wa mbere
y ’Amerika, umufranc-
macon, George
Washington. Reka
turebera hamwe bimwe
mu bimenyetso usanga
kuri iyo noti
n ’ibisobanuro byabyo.
Ikimenyetso cya
“ Pyramide”(Ubundi
kigaragaza Imana muri
Kiliziya Gatolika)
cyashyizwe iruhande
rw ’ikirango cya Leta
zunze ubumwe
z ’Amerika n’aba Francs-
macons mu mwaka wa
1782; ni mu w ’1935,
ikirango cya Leta zunze
Ubumwe z ’Amerika
kagaragaye ku inoti
y ’idorari ku noti y’idorari
1.
Nubwo ubutegetsi
buvuga ko nta
kimenyetso gifite
igisobanuro gihishe
kigaragara iri iyo noti,
abahanga mu
gusobanura si uko
babibona. Urugero: Iyo
pyramide igizwe
n ’amabuye 72, umubare
ugaragaza imana 72 zari
mu isi ya kera nk ’ubo
bivugwa
n ’abanyamateka. Iyo
usuye imva ya George
Washington, uyisangaho
amagambo akurikira
“ Freemason and first
president” bishatse
kuvuga “Francs- macon
na Perezida wa mbere”.
Ibyo se bishatse kuvuga
iki? Benshi bemeza ko
ibyo bivuze ko
umuryango wa Franc-
maconnerie ufite ingufu
kurusha guverinoma ya
Leta zunze ubumwe
z ’Amerika, kuko ari nabo
bashinze iyo Leta, ariko
mu gihe umukuru muri
bo yari ashinzwe
kureberera abandi kandi
akabafasha gukomeza
ubutegetsi bwabo ku isi
hose, izo nshingano
zarahindutse kuva igihe
cy ’iterwa rya bombe
atomique ya mbere. Ubu
abakuru mu ba francs-
macons bicaye ku
gasongero cya Pyramide
bakorera hamwe kugira
ngo bagarure ituze ku isi
(pour accomplir un
Nouvel Ordre Mondial),
aya akaba ari amagambo
usanga ku inoti y ’idorari
ya Amerika mu rurimi
ry ’ikiratiki agira ati
“Novus Ordo Seclorum”.
Aba francs-macons
bavugwa mu gikorwa
cy ’iyubakwa ry’ingoro ya
Salomoni i Yeruzalemu.
Ni nabo kandi bubatse za
katedrerari za rutura
dusanga mu Burayi.
Igisobanuro
cy ’amagambo Annuit
Coeptis na Novus Ordo
Seclorum usanga ku inoti
y ’idorari rya Amerika.
- Annuit Coeptis: Ibi
bivuze ngo “Igikorwa
cyacu cyageze ku ntego
yacyo ubu ”. Icyo gikorwa
se ni ikihe? Benshi
bemeza ko ari Banki
nkuru na Franc-
maconnerie.
- Novus Ordo Seclorum:
“ Itegeko ngenga rishya
ry’ibihe”.
Ikirango cya Leta na
Pyramide cyongeye
gushyira ku noti y ’idorari
muri 1934 igihe ikigo
bita “Reverse Federale”
cyahabwaga inshingango
zo kugenzura
ibyikoreshwa ry ’ifaranga
rya Leta zunze ubumwe
z ’Amerika. Aba ariyo
mpamvu ku noti
usangaho amagambo
agira ati “Igikorwa cyacu
cyageze ku ntego yacyo
ubu ” mu magambo
y’ikiratini ariyo “Annuit
Coeptis”. Ayo magambo
kandi aba francs-macons
bayashyize ku noti
bagira ngo bahe
icyubahiro irindi shyami
rikorera mu bwihisho
bita “Illuminati”, mu
kinyarwanda umuntu
yavuga ko ari
“ abamurikiwe”.
Uwo muryango w’aba
Illuminati ni umuryango
wa ryihishwa usanga mu
yindi miryango ikorera
nayo mu ryishishwa. Aba
francs-macons umuntu
yabafata nk ’umusingi
w’indi miryango nayo
ikorera ahatagaragara
irimo iyitwa “Les
Templiers”, “Les
Chevaliers de Malte”,
hanyuma hakaza
umuryango wazimye
witwaga “Les Illuminati”.
Umuryango w’aba
Francs-macons ufite
ishusho rya Pyramide,
ukaba ugizwe
n ’abanyamabanki,
abakuru b’ibigo
bikomeye by’ubucuruzi,
amashuri, ibigo
bikomeye,.... Ku
gasongero uhasanga
agatsinda k ’abantu
bareberera abandi; uko
ugenda umanuka
pyramide niko pyramide
igenda iba nini kandi
niko ubumenyi bugenda
buba buke ku bijyanye
n’imikorere
y’umuryango.
Ku ntangiriro ya
Pyramide uhazanga
imibare ikurikira
y ’ikiromani:
MDCCLXXVI=1776, uyu
mwaka ukaba
ugaragaza:
- Umwaka ikirango
gikuru cya Leta zunze
ubumwe z ’Amerika
cyakoreweho
- Umwaka w’ishingwa
ry’umuryango wa
Illuminati, kuwa 1
Gicurasi
- Umwaka
w ’ubwigenge bwa Leta
zunze ubumwe
z ’Amerika, kuwa 4
Nyakanga
Abayobera usanga ku
noti y ’idorari 1.
Inoti y’idorari 1, irimo
ibimenyetso byinshi
usanga mu madini ya
kera nka Pyramide yo
mu Misiri, Kagoma,
umusaraba wa Dawidi
ugaragaza idini ya
Kiyahudi,
igihunyira, ....Kuri iyi noti
usangaho kandi
amagambo y ’ikiratini
n’ibindi bimenyetso
by’idini Gatolika,
ibimenyetso
by ’abanyamisiri,
n’ibimenyetso
by’abanyaroma.
Ku gasongero ka
Pyramide yari ijisho
rigaragara muri
mpandeshatu. Bamwe
bavuga ko rigaragaza
imana y ’abanyamisiri,
Horus. Ariko abavugizi ba
Leta bo bavuga ko iryo
jisho ntaho rihuriye
n ’imana y’abanyamisiri
ahubwo iryo jisho
rihagarariye Uhoraho,
Imana igomba
kureberera Amerika.
- Mu rundi ruhande
ry ’inoti uhasanga ishusho
y’igihunyira
ukanahasanga ishusho ya
George Washington. Iryo
shusho rikomoka i
Kanahani aho abategetsi
bavugaga bameze
nk ’ibihunyira bishobora
kureba mu mwijima.
Muri icyo gihugu,
abategetsi makoraga uko
bashoboye bagatuma
rubanda ntacyo bamenya
kijya imbere, bityo
rugahora mu mwijima.
- Kagoma yakoreshejwe
iteka nk ’ikimenyetso
cy’ubutegetsi bufite
ingufu. Napoleon
umwami w ’abami
w’ubufaransa
yarayikoresheje,
abaromani
barayikoresha, Hitler
arayikoresha, ubudage
buracyayikoresha mu
birango byabwo, ndetse
no mu bindi bihugu
uhasanga ibirango bifite
inyoni zijya gusa na
kagoma.
Ariko kagamo
yakoreshejwe ku buryo
bugaragara n’ubutegetsi
bw’abaromani nabo
bayikuye mu Misiri.
Bitaka bivugwa ko
abanyamerika bashakaga
kwigana ubutegetsi
bw ’abaromani
bwayoboye isi mu
kimenyetso cya kagoma.
Bityo kagoma dusanga
kuri iyo noti ifitanye
isano n ’amateka ya Misiri.
Kagoma igaragaza
igisimba bita phoenix,
cyiyubururira mu ivu.
Benshi bakaba bemeza
ko ibitero byo kuwa 11
Nzeri bigaragaza uko
kongera kuvuka kwa
Phoenix. Bityo abapfuye
bari ibitambo byo kugira
ngo uko kongera kuvuka
kubeho.
Pyramide (nayo ikaba ari
ikimenyetso
cy ’abanyamisiri kuko nta
pyramide igaragara muri
Amerika keretse mu
Misiri) iharariye
umuryango wa Franc-
maconerie n ’ishami
ryawo rya Illuminati
kuko bari abubatsi.
Iyigamibare ku noti
y ’idorari 1
Kuri iyo noti uhasanga:
- Amabuye 72 aremye
Pyramide, akagaragaza
imana 72 z ’isi ya kera.
- Inyenyeri 13 zigize
urugori rwa Dawidi
- Pyramide igizwe
n ’ibice 13(etages)
- Inyuguti 13 zigize
ijambo “Annuit Coeptis”
- Imirasire 13 igaragara
mu ibendera
- Imbuto 13 ziri ku
ishami riherereye iburyo
bwa Kagoma
- Imyambi 13 ibumoso
bwa Kagoma
- Amababa 33 ibumoso
n ’amababa 32 iburyo
bwa kagomba. 32
yerekana imihango 32
y ’aba Francs-macons bo
muri Ecosse(Scotland)
naho 33 ikerekana
inzego 33 z ’umuryango
wa Francs-macons.
Umubare 13 ufite
igisubanuro gihanitse mu
muryango wa Illuminati.
Ubutegetsi bwo buvuga
ko umubare 13
ugaragaza umubare
w’intara zari zigize Leta
zunze ubumwe
z ’Amerika ku ikubitiro.
Ariko cyane cyane
umubare 13 abantu
benshi bawuzi kubera ko
bivugwa ko utera
umwaku iyo ubaye ari
kuwa gatanu. Amateka
akaba avuga ko ibyo
byaba bikomoka ku
itotezwa ryakorewe aba
“ Templiers Kuwa gatanu
tariki ya 13 Ukwakira
1307, ubwo Papa
Kirementi (Clement) wa
Gatanu yatanze itegeko
rwihishwa ryo kurimbura
uwo muryango,
hitwajwe ko ukorana
n ’amashitani. Imitungo
y’aba Templiers
igafatirwa, benshi
bakicwa abanshoboye
bagahunda. ”
Kuri iyo noti kandi
uhasanga umubare 1789,
akaba ariwo mwaka
impunduramatwara
y ’abafaransa yabereyeho.
None iyo ufashe
umubare 1776
ugateranyaho 13 ubona
nanone 1789.
Ku noti z’amadorari kandi
usanga ibimenyetso
bigaragaza ibyabaye
kuwa 11 nzeri ubwo
ibitero by ’abahebyi
byibasiraga icyo gihugu.
Inoti y’amafaranga 20
iriho ibimenyetso bisa
n ’ibyabaye kuwa 11
nzeri. Icya mbere
abanyamibare
bavumbuye ni uko iyo
ufashe itariki ibyo
byabereyeho ugateranya
n ’ukwezi ubyareyeho
ubona 20, 11+9=20.
Dore uko wabibona:
Zinga inoti y ’amafaranga
makumyabiri nk’uko
bigaragara ku ishusho,
urabona ishusho
y ’umuturirwa urimo
gushya.
Noneho yigereranye
n ’ishusho ya World Trade
Center irimo gushya
utubwire ibyo ubona!
Kuri iyo noti kandi
ushobora no kubonaho
izina ryo Osama.
Igitangaje ni uko ibyo
bishoboka gusa ku noti
ya 20!
Saturday, December 11
AMATORA Y'UMUKURU W'IGIHUGU MURI IVORY COAST
Inkuru ivugwaho cyane
ku maradiyo, ku
mateleviziyo, no mu
binyamakuru byo mu
rwego mpuzamahanga,
hirya no hino ku isi, ni
iy’amatora y’abakuru
b’ibihugu, mu bihugu
bimwe na bimwe byo
muri Afurika.
Ibivugwaho cyane
kurusha ibindi ubu ni
amatora y’umukuru
w’igihugu yo muri Côte
d’Ivoire aho icyo gihugu
ubu gifite abaperezida
babiri babangikanye
banafite Guverinoma
ebyiri zibangikanye kandi
ubusanzwe nta bihanga
bibiri bitekwa mu nkono
imwe.
Kuva ku wa 28
Ugushyingo 2010, ubwo
habaga icyiciro cya kabiri
cy’amatora y’umukuru
w’igihugu cya Côte
d’Ivoire, buri wese mu
bakandida bari
bahanganye, ari bo
Laurent Gbagbo na
Alassane Ouattara,
yigaragazaga
nk ’uwatsinze amatora
amugira umukuru
w’igihugu.
Izo mpaka zaje
kurangizwa n’akanama
kigenga kari gashinzwe
amatora kandi kakaba
kari kumvikanyweho
n’impande zombi mbere
y’uko amatora atangira,
ubwo katangazaga ku
mugaragaro imyanzuro
y’ibyari byavuye mu
matora, ari na byo
byatangarizaga Côte
d’Ivoire n’ibindi bihugu
by’amahanga ko Alassane
Ouattara yari yatsinze
amatora ku majwi 54.1%
noneho, Laurent Gbagbo,
wari usanzwe ku
butegetsi, akaba yari
yatsindiwe ku majwi
45.9%.
Mbere y’uko komisiyo
y’amatora itangaza ibyari
byavuye mu matora,
nk’uko ikinyamakuru
Izuba rirashe kibikesha
urubuga rwa Interineti
rwa http://
www.africatime.com/,
indorerezi zo mu rwego
mpuzamahanga zaba
iz’Umuryango
w’Abibumbye (UN),
iz’Umuryango w’Ubumwe
bw’Afurika (AU),
iz’Umuryango w’Ubumwe
bw’ibihugu by’i Burayi
(EU), ndetse
n’iz’imiryango yindi
itegamiye kuri Leta
(NGOs), zatangaje ko
amatora yo muri Côte
d’Ivoire ari amwe mu
matora yabaye mu mucyo
no mu bwisanzure ku
buryo ashobora
kureberwaho n’ikindi
gihugu cyose gishaka
gutangiza inzira ya
demokarasi ku mugabane
wa Afurika.
Bityo ibyagombaga
gutangazwa n’akanama
gashinzwe amatora muri
kiriya gihugu bikaba byari
bize byizewe cyane ku
buryo byagombaga
guhabwa agaciro
n’impande zombi dore ko
impande zombi
zumvikanaga ku kanama
gashinzwe gutegura no
kuyobora amatora kandi
buri mukandida akaba
yari yagiye mu matora
yiyemeje kuzemera
ibizayavamo uko byaba
bimeze kose.
Nyuma y’itangaza
ry’amajwi na komisiyo
yari ibishinzwe, noneho
Alassane Ouatara akaza ku
isonga n ’amajwi 54.1%, isi
yose yemeza ko ari we
watsinze amatora bityo
akaba ari we ugomba
kuyobora igihugu cya
Côte d’Ivoire, nka Perezida
wa Repubulika, noneho
Laurent Gbagbo, wari
usanzwe kuri uwo
mwanya, akaba agomba
kurekura ubutegetsi maze
akaburekera
uwamutsinze mu matora
muri gahunda yo
kubahiriza icyifuzo
n’ihitamo ry’abaturage.
Ngo Abanyafurika
bagomba kugira
demokarasi ijyanye
n’umuco wabo!
Nyuma y’uko uwatsindiye
kuba umukuru w’igihugu
amenyekaniye maze
uwari usanzwe kuri uwo
mwanya, ari we Laurent
Gbagbo, akaza gusanga
yatsinzwe amatora kandi
atarashakaga kurekura
uwo mwanya, yahise
akoresha ingufu yari
asanganywe maze ashaka
uburyo bwamufasha
kuguma ku butegetsi ku
ngufu kabone n’ubwo
abaturage bari bagaragaje
ko batagikeneye ko
abayobora, dore ko
n’ubundi yabayoboraga
ku bw’uburiganya bwari
bwabayeho muri 1999
ubwo yabuzaga Allassane
Ouattara kwiyamamaza
amuhimbira ko ngo atari
umwenegihugu wuzuye
neza.
Byongeye kandi, benshi
mu bayobozi b’ibihugu
by’Afurika, iyo bamaze
kujya ku buyobozi,
bakunze gutinya kujya
mu mapiganwa ngo
abaturage bitorere
umukuru w’igihugu cyane
cyane iyo bakeka ko
bashobora kutongera
gutorerwa kuyobora
ibihugu byabo.
Icyo gihe bashakisha
impamvu zituma babasha
gukumira abantu bose
bashoboraga kubarusha
amajwi aho bakunze
kuvuga ko ngo abo
bahanganye ari ibikoresho
by ’abazungu (cyangwa se
by’ibihugu by’i Burayi)
badakunda abaturage
nk’uko byagenze mu
matora aheruka muri
Kenya no muri Zimbabwe,
abandi bakabita
abanyamahanga bahereye
ku bisekuru byabo
cyangwa se mu buryo
barezwemo nk’uko
byagendekeye Allassane
Ouatara mu matora yo mu
mwaka wa 1999, ndetse
hakabaho n’aho
babahimbira ibyaha
bikomeye birimo ibyo
guhungabanya
umudendezo w’ibihugu
byabo cyangwa se
kurema imitwe y’abagizi
ba nabi ku buryo
umuperezida usanzweho
yumvisha abaturage ko
ngo umuntu wundi
ushaka kwiyamamariza
kubayobora adafitiwe
ikizere gihagije ku buryo
yabasha kubayobora ngo
abateze imbere nk’uko
babyifuza.
Icyo gihe umuperezida uri
ku butegetsi ngo aba
yumva ko nta wundi
muntu ukunda igihugu
nka we ku buryo ngo
atapfa kumurekera
ubutegetsi kabone
n’ubwo yaba yatsinze
amatora. Icyo gihe, bene
abo bayobozi baba bafata
igihugu nk’akarima kabo
bwite bagomba
gukoramo ibyo bashatse
n’igihe bashakiye ku
buryo baba babona
demokarasi nk’uburyo
bagomba gukoresha
kugira ngo bagume ku
butegetsi mu gihe
cy’ubuzima bwabo bwose.
Iyo bigenze bityo, nk’uko
birimo kugenda ubu muri
Côte d’Ivoire, ibihugu
by’amahanga bigira
uruhare mu kumvisha
uwatsinzwe ko agomba
kureka ubutegetsi, dore
ko nta muntu kamara
ubaho, maze
bikumvikanisha
ababurwanira.
Ni na ko birimo kugenda
muri Côte d’Ivoire, aho
abakuru b’ibihugu
bitandukanye n’imiryango
mpuzamahanga
bakurikiranye ariya
matora barimo gusaba
Laurent Gbagbo,
watsinzwe amatora,
kurekura ubutegetsi maze
abaturage bagategekwa
n’uwo bihitiyemo.
Demokarasi nyafurika
se ni ukwiba amajwi,
ubwami cyangwa
kwigizanyayo?
Nk’uko byagenze muri
Kenya no muri Zimbabwe
mu matora yabo aheruka,
byakundaga kuvugwa ko
ngo abakuru b’ibyo
bihugu bashakishaga
uburyo bwo kugeza
ibihugu byabo kuri
demokarasi nyayo.
Mu ishyirwa mu bikorwa
ry’iyo demokarasi, Robert
Mugabe wa Zimbabwe na
Kibaki wa Kenya,
batsinzwe amatora maze
banga kurekura
ubutegetsi kugeza n’aho
bemeye ko hameneka
amaraso
y ’inzirakarengane menshi
kugira ngo babugumeho
ku ngufu.
Byongeye kandi, mu bindi
bihugu byinshi byo muri
Afurika, usanga
abaperezida bakunze
gushakisha uburyo
baguma ku butegetsi
kugeza igihe abahungu
babo bwite bazakurira
ngo babasimbure, nk’uko
byagenze muri Togo, DRC,
cyangwa se nk’uko
bivugwa ko bishobora
kuzagenda muri Uganda
no mu bindi bihugu
biyobowe nk’ibyo.
Iyo ibyo bijyanye
n’imvugo y’abo
baperezida baba
baririmba demokarasi,
usanga demokarasi baba
baririmba ari igamije
kugarura ubwami
cyangwa se kubafasha
gusa kugira ubutegetsi
nk’ubukonde bwabo
bwite abandi benegihugu
bagomba kubaharira
ntihagire undi muntu
ubutekereza kabone
n’ubwo yaba afitiye
igihugu imigambi myiza
kubarusha ndetse
yanatowe n’abaturage.
Demokarasi nyayo igira
ibiyiranga
Nk’uko bigaragara ku
rubuga rwa Interineti rwa
http://fr.wikipedia/
démocratie/ , demokarasi
nyayo ni ubutegetsi
bw’abaturage bushingiye
ku baturage kandi
butangwa n’abaturage
bugakorera abaturage.
Ubwo butegetsi
burangwa no kuba
abaturage bose bareshya
imbere y’amategeko,
bagira uburenganzira bwo
kugira uruhare mu
miyoborere y’igihugu
cyabo mu gihe cyo gufata
ibyemezo bigenga icyo
gihugu, cyane cyane mu
gihe cyo guhitamo
ababayobora
hakoreshejwe amatora.
Icyo gihe, buri muturage
arigenga, abaturage bose
bakayoborwa
n ’umukandida wagize
amajwi menshi kurusha
abandi kandi hagafatwa
icyemezo cyatowe
n’abaturage benshi
kurusha abandi binyujijwe
mu nzego z’ubutegetsi
abaturage baba
barishyiriyeho.
Ikindi kiranga demokarasi
ni Itegeko Nshinga
rishingirwaho n’andi
mategeko agenga
abenegihugu kandi
rikemeranywaho
rinubahirizwa n’abaturage
bose. Demokarasi kandi
irangwa no kuba igihugu
kigendera ku bitekerezo
bitandukanye
by ’abaturage bibumbiye
mu mitwe ya politiki
itandukanye aho
ibitekerezo by’abaturage
bihabwa agaciro kandi
buri wese agahabwa
uburenganzira bwe
bwose harimo no
kugishwa inama ku
bibazo bikomereye
igihugu no guhitamo
abayobozi binyuze mu
matora cyangwa se muri
referandumu kandi buri
wese akubahiriza ihitamo
ry’abaturage dore ko nta
muntu n’umwe uba ari
hejuru y’amategeko.
Nk’uko ikinyamakuru
Izuba Rirashe cyagiye
kibitangarizwa
n ’abaturage
batandukanye mu Mujyi
wa Kigali, ngo kuba
Laurent Gbagbo ashaka
kuguma ku butegetsi
kandi azi neza ko atatowe
n’abaturage ntibikwiye
kwitwa ko ari demokarasi
nyafurika ahubwo
bikwiye gufatwa nko
gusuzugura abaturage
n’ihitamo ryabo.
Basanga umuntu
uharanira demokarasi ari
umuntu wemera ko
abaturage bafite
uburenganzira bwo
kutamutora ngo
abayobore kabone
n’ubwo we yaba yari
asanzwe yiyumvisha ko
ngo afite ibitekerezo
byiza na gahunda nziza
y’ibikorwa yifuzaga
kubagezaho.
Ahubwo ngo umuntu
uharanira demokarasi
agomba kwemera ko atari
we kamara mu gukemura
ibibazo by’igihugu no
kugiteza imbere ahubwo
akitegura no gukorana
n’abatowe n’abaturage
mu guteza imbere igihugu
cyabo kabone n’ubwo
yaba atari no mu myanya
y’ubuyobozi.
Friday, December 10
PHONE ZIRUTA W.C MU BUHINDE
Mu gihugu cy’Ubuhinde
ubu harabarirwa mu
bihugu bya mbere ku isi
bikize kuri telefone kuruta
uko bukize ku tuzu twa
Surwumwe.
Ubwinshi bwa
telephone burakabije
mu Buhinde
Ubushakashatsi buherutse
gukorwa mu mwaka
w ’2008 bukaza no
gushyirwa ahagaragara
n ’ibwo bwemejeko
abahinde miliyoni 563
n ’ibihumbi 73 batuze
impamagarakure
zigendanwa naho abagera
kuri miliyoni 366 akaba
ari bo bafite aho bituma.
Ubu bushakashatsi
bwakozwe ku bufatanye
bw ’ishyirahamwe
rizobereye mu
bushakashatsi
ribifashijwemo
n ’umuryango
w’abibumbye ndetse na
UNESCO.Ubwo ubwo
bushakashatsi
bwakorwaga abahinde
bari bamaze kugera muri
1 na miliyari 200 muri bo
miliyoni 366 gusa akaba
aribo bafite aho bituma
bivugako nibura
abaturage 31% gusa ari
bo bafite aho bituma.
Ubu bushakashatsi kandi
bwerekanyeko mu
Buhinde kugirango
wubake umusarani
ufatika bigusaba nibura
amadolari 300 akaba
akabakaba amafaranga
171.000 uyavunje mu ma
nyarwanda.
Ubuhinde rero
bwegukanye umwanya
wa mbere mu gutunga
telefone badafite aho
bituma.Amahirwebazagira
ni uko nta wuzata
telefone ye mu musarani
kuko nta wo agira.Iyi
nkuru tuyikesha urubuga
rwa net rwa Zigonet.
Monday, December 6
IGIKURANKOTA MURI TUSKER PROJECT FRAME 4: DAVIS (uganda)
Umusore ukomoka mu
gihugu cya Uganda, Davis,
ni we wabashije
kwegukana intsinzi mu
irushanwa Tusker Project
Fame 4 ryaberaga mu
Mujyi wa Nairobi muri
Kenya.
Iryo rushanwa ryari
rimaze amezi arenga abiri
ritangiye, ryitabiriwe
n ’abantu batari bacye bo
mu bihugu byo mu Karere
k ’Afurika y’I Burasirazuba
birimo u Rwanda, Kenya,
Uganda, Tanzania ndetse
no ku nshuro ya mbere
muri iri rushanwa, Sudan
y ’amajyepfo yari
ihagararariwe.
Si ubwa mbere uyu
musore Davis yitabira iri
rushanwa kuko
n ’umwaka ushize ubwo
Umunywarwanda Alpha
Rwirangira yegukanaga
umwanya wa mbere, uyu
wamuciye mu myanya
y ’intoki, bimuviramo
kwiyemeza kugarukana
ubukana bwinshi none
yahiriwe.
Kuri uyu munsi wa nyuma
w ’iri rushanwa hari
hasigaye bane mu
barushanwa, uwaje
kumwanya wa kane
yabaye Amileena wo muri
Kenya, abanzirizwa na
Steven nawe wo muri
Kenya, ku mwanya wa
kabiri hajeho Msechu wo
muri Tanzania, hanyuma
umwami w ’iri joro,
kizigenza muri Tusker
Project Fame 4 aba Davis.
Mu bihembo Davis
yegukanye harimo
miliyoni zisaga 35
z ’amafaranga y’u Rwanda
n’ibindi bihembo birimo
contrat yo gukorera
album ku buntu muri
studio yo muri Afurika
y ’Epfo, ubwishingizi
bw’ubuzima, n’ibindi.
Saturday, December 4
LAUNCH YA P. FLY i NYAMIRAMBO
Umuhanzi mu njyana ya
Hip Hop akaba n ’umwe
mu bagize itsinda Tough
Gangz, mu mugoroba wo
kuri uyu Gatandatu
yaraye ashyize
ahagaragara album ye
yise 'Naguhaye Imbaraga'
aho yitabiriwe n’abantu
benshi batandukanye
ariko higanjemo
urubyiruko.
Album nshya ya P FLA
ikubiyeho indirimbo
zitandukanye zirimo
'Ntuzankinishe Remix'
yakoranye na Diplomat,
'Naguhaye Imbaraga',
'Ubutumwa', n'izindi.
Iyo Concert yayobowe na
Mc Ally Soudy ndetse na
Sandrine bazwi kuri Radio
Isango Star, yari
iteganijwe gutangira saa
kumi n ’imwe kuri Collège
Sainte André i
Nyamirambo, ariko
nk'uko bisanzwe
bimenyerewe mu birori
n'amaconcerts bya hano
iwacu, yatangiyeho isaha
n’igice nyuma y’igihe cyari
cyateganyijwe. Amakuru
yatugezeho atumenyesha
ko abashinzwe
umutekano babanje
kubuza abakora iki
gitaramo kugikora ariko
nyuma ngo biza
gukemuka.
Iyi Concert kuva itangiye
kugera irangira yakozwe
mu buryo bakunze kwita
Playback, aho abahanzi
bashyiramo CDs
z'indirimbo zabo ubundi
ahanini bakanyeganyeza
umunwa basa
nk'abaririmba, ariko mu
by'ukuri amajwi aba
yumvikana aba ari
aturuka kuri CD, ibi bikaba
bitandukanye n'uburyo
bita Live.
Abitabiriye iyi concert
bashoboye kwibukamo
byinshi mu bya kera aho
injyana ya Coga Style
yongeye kwibukwa
tubifashijwemo
n’umwami wayo Rafiki.
Hagaragaye kandi
Choregraphies z'amwe mu
ma groups yabiciye
bigacika mu myaka
yashize nka Bad Boyz na
Good Guyz, iyi abayigize
bakaba bagaragaye
bambaye za masks mu
maso. Umusore Jack B wo
muri Bad Boyz yongeye
kwerekana ko ababyinnyi
bagihari ntaho bagiye.
Mu bahanzi bakora
injyana ya Hip Hop
bahagaragaye twavuga
nka Neg G, Pacson ndetse
na Ciney, umwari
wagaragaje ko nawe
ashoboye iyo njyana
ayisobanukiwe neza, aho
yabyinnye indirimbo ye
'High School' binyura
benshi, tutibagiwe
n ’umwana nawe umaze
kubaka izina mu myaka
ye mike cyane ariwe
Babou mu ndirimbo ye
yise 'Rwanda'.
Tough Gangz dusangamo
n ’umuhanzi P.FLA yaje
gusesekara kuri stage aho
byabanje gutungura
abantu babonye P.Fla
ahereje mikoro
umutegarugori wari
umuherekeje, uyu akaba
ari n'umufasha we witwa
El Poeta babyaranye
umwana umwe ndetse
bakaba banabana. El
Poeta yerekanye ko
amaze gutera ikirenge mu
cy'umugabo we mu
kuririmba mu njyana ya
Hip Hop.
Mu gihe P FLA
yatungukaga kuri stage,
yazanye na bagenzi be bo
muri Tough Gangz barimo
Fireman, Jay Polly, Green P
na Bull Dog, maze bakora
mu nganzo babwiriza
ubutumwa nk'uko
bakunze kubyivugira.
Mu bandi baririmbye muri
iki gitaramo harimo
umusore umaze guhamya
mu njyana ya R'n'B
nyarwanda uzwi ku izina
'Emmy', ndetse ni nawe
waririmbye igitaramo
kigana ku musozo.
Iyi Concert
yagaragayemo utuntu
tudasanzwe
dutandukanye:
1. Yakoreshejwemo
mikoro(mics) ebyiri
zonyine.
2. Yagaragayemo
imyambarire idasanzwe
ku bakobwa babyinaga.
3. Abashinzwe
umutekano basinze
maze bavana Green P
kuri stage bazi ko ari
uwaje guteza akavuyo
4. DJ yari yakoze akazi
ke neza ariko gukata
indirimbo
'Ntuzankinishe Remix'
ubwo yari igeze ku
gitero kiririmbwa na
Diplomate byababaje
benshi mu bafana
baranabigaragaza.
5. Bull Dogg yazanye
icupa rya byeri (Primus)
amena inzoga kuri
Stage.
6. Umufasha wa P FLA
bakunze kwita El Poeta
yagaragaye kuri stage
nawe aririmba injyana
ya Hip Hop nk'umugabo
we.
El Poeta ubwo
yaririmbaga mu njyana
ya Hip Hop
P Fla akikiye umufasha
we El Poeta, uri ku
ruhande ni
umuhanzikazi Ciney
Group Good Guyz ubwo
yazaga abayigize
bambaye masks
Imyibyinire yari yose
kuri stage
Umuhanzi Diplomat
P FLA akigera kuri stage
ubwo yari aherekejwe
n'umufasha we ndetse
na bagenzi be bo muri
Tough Gangs
P FLA ari guha abafana
be Flow
Jay Polly na P FLA
Ba MCs b'uyu munsi, Ally
Soudy na Sandrine bo
kuri Radio Isango Star
IKIRORI KUBAHURIYE KURI FACEBOOK MU RWANDA
Kwibwirana,
kwigadagura, kubyina,
gutebya kuvanze
n ’urwenya rwinshi
rudashira aho wabonaga
umuntu wese mu bari aho
afite amatsiko yo
kumenya mugenzi we mu
buryo burambuye kuko
bari basanzwe baziranye
kuri Facebook, cyangwa
Igitabo cy ’amasura nk’uko
abari aho babivugaga,
nibyo byaranzu ijoro
ryakeye ryo kuwa 19
rishyira kuwa 20
Ugushingo ku Kacyiru
muri Danico Villa ahari
hateraniye abantu
biganjemo urubyiruko
bamenyaniye kuri
Facebook hano mu
Rwanda.
Ni mu birori byiswe
‘ Tumenyane Party’
byateguwe n’abasore
n’inkumi ba hano mu
Rwanda mu rwego rwo
kugirango barebe uburyo
bamenyana bityo
ntibakomeze kubaho
bataziranye, uru
rubyiruko rusaga 120
rwari rurangajwe imbere
no Komite igizwe
n ’abantu 12 nayo
irangajwe imbere na
Bisetsa Ntamakemwa,
Nadine Jessica Umuhoza
n ’abandi.
Nyuma yo kumenyanira
kuri Facebook, bari
kuwukatana (umuziki)
Birumvikana kandi
birasobanutse rwose
ahantu hateranye abantu
bangana gutya
hagaragara udushya
dutandukanye, niyo
mpamvu
twabegeranyirije udushya
tugera kuri turindwi
twagaragaye muri ibyo
birori abarimo babyinnye
mpaka kugeza mu
rukerera rw’uyu wa
gatandatu.
1.Bisetsa Ntamakemwa
wari uyoboye Komite
avuga ijambo rye yari
ahagaze hejuru
y ’intebe.
Kubera ikibazo cy’ubugufi,
uyu musore Bisetsa
yifitiye yagiye kuvuga
ijambo, maze abari aho
bose bati nahaguruke,
nuko abonye nta kundi
yabigenza akurura intebe
ya Chaise moderne yari
hafi ye maze ayihagara
hejuru abona ubuvuga.
Manzi abyinana na
Uwase
2.Baririmbye indirimbo
yitwa Nyiramaritete.
Ahagana mu masaha ya
saa tanu z ’ijoro ubwo
ibirori byari birimbanyije,
umuriro wagize urya uti
nkagenda, mu ma
segonda nka 50 wamaze
abarimo kubyina banze
kwicwa n ’irungu bahita
batera indirimbo igira iti:
"Nyiramaritete … oooh
bamukwata ko… oooh …..
bamukubitirako…. Eeeh"
3.Danico Villa yari
yemeye gucumbikira
abantu ariko yaje
kwisubiraho.
Abashyitsi bamwe bari
baturutse kure byari
biteganyije ko Danico Villa
iri bubahe ahantu ho
kurara ikaba yari
yateganyije ibyumba 2
ariko habe n’aho
kurambika umusaya
habonetse kuko abari
bashinzwe gutegura
ibirori bagiye kwakira
bamwe mu bashyitsi aho
kurara bakababwirako
imyanya yose yuzuye.
Uwase na Sevy bari
banezerewe
4.Habonese amafaranga
16335 yo gufasha
Igihozo Jessica.
Mu gikorwa cyo
gukusanya inkunga yo
gufasha Igihozo Jessica
urwariye muri CHUK
cyabaye, abantu basaga
120 bari bateraniye aho
bakusanyije amafaranga
asaga 16335
y ’amanyarwanda, aya
mafaranga yashyirwaga
mu ngofero, abantu
bakaba bibajije bati: "Ni
uko se twaturiye mu
ngofero? Cyangwa?
Wenda iyo bazana
inkangara hari kuboneka
ayisumbuyeho!"
5.Umuriro wabuze mu
gicuku kuva ku isaha ya
2h28 urinda ugeza mu
gitondo utaragaruka.
Ubwo ibirori byari
birimbanyije, umuziki ari
wose, kubyina ari iyo
bwabaga, umuntu wese
abyina mu njyana ye
kandi uko ashatse,
amuriro wagiye noneho
burundu ku buryo
byarinze bigera mu
gitondo utagarutse, ibi
bikaba byabihije ibirori
cyane bituma abantu
bitotombera Danico Villa.
Uyu muhungu w'Inzobe
yiga muri Kaminuza
Nkuru y'u Rwanda
yawukase
karahava, Louise nawe
yabyinnye kuva
bitangiye mpaka
birangiye
6. Byagaragaye ko
Bisetsa agendana
igisokozo mu mufuka.
Kubera umusatsi mwinshi
afite, Bisetsa yagaragaye
mu rukerera rwo kuri uyu
wa Gatandatu ahagana
mu ma saa kumi n ’imwe
na 50 (5h50’) arimo
kwisokoza na ka
gasokozo gato ndetse
arimo no kwihungura mu
maso dore ko atanigeze
agoheka.
7. Mireille Mimi (Gigi),
Umukobwa umwe
rukumbi wagejeje mu
gitondo.
Uyu mwari niwe wenyine
wagaragaye mu bantu 6
baraye kuri Danico Villa
bukarinda bucya, muri
abo bantu bubahirije
gahunda yose uko yari
iteganyijwe dore ko ibi
birori byagombaga
gutangira ku isaha ya saa
moya z ’umugoroba
bukarinda bucya barimo;
Kwitonda Olivier (Kolly),
Kays, Jimmy M5, Sevy,
Bisetsa mwena
Ntamakemwa n ’uyu
mukobwa umwe rukumbi
ariwe Mireille Mimi (Gigi)
uyu abosore bavuga ko
nawe ari mugenzi wabo
(umutipe) ngo kuko n ’aho
arangije amashuli ye
yisumbuye muri ETO
Muhima habimwemerera.
WEEK-END ?!?
Pour les articles
homonymes, voir Week-
end (homonymie).
Le week-end[1] (de
l'anglais weekend) ou la
fin de semaine (au
Canada français).
L'expression la
Dominique pour désigner
le week end, proposé par
Élise Fischer dans les
années "80" tend a se
répandre lentement, mais
de plus en plus, parmi les
Chrétiens.
Il est une période
hebdomadaire d ’un ou
deux jours, généralement
le samedi et le dimanche,
pendant laquelle la
plupart des gens sont au
repos. Dans le langage
courant, le terme week-
end désigne, avec de
légères variations selon le
métier exercé par le
locuteur, la période allant
du vendredi soir au
dimanche soir (voire au
lundi pour les personnes
travaillant dans le
commerce), comme dans
l'expression : « les départs
en week-end du
vendredi soir ».
L’idée d’un repos
hebdomadaire remonte à
l’Antiquité.
Trois importantes religions
monothéistes observent
chacune un jour de repos :
l’islam : le jour de la
prière est le vendredi. Le
week-end est
généralement le
vendredi et le samedi
dans les pays arabes,
parfois jeudi et vendredi,
exceptionnellement
samedi dimanche (avec
un temps laissé pour
accomplir la prière le
midi).
le judaïsme : le shabbat
est du coucher du soleil
le vendredi au coucher
du soleil le samedi ; le
week-end en Israël est le
vendredi et le samedi ;
le christianisme : le jour
du Seigneur est le
dimanche pour la plupart
des confessions ;
quelques confessions
considèrent le samedi
comme étant le jour du
Seigneur. Dans les pays
majoritairement ou
historiquement
chrétiens, le week-end
est le samedi et le
dimanche (parfois
dimanche et lundi dans
certaines professions).
C’est aussi le cas dans
d’autres pays, comme le
Japon ;
Variations du week-end
dit universel
Historiquement, les week-
ends n'ont pas toujours eu
deux jours mais un seul,
celui du jour consacré à la
religion et la famille. De
plus, on comptait les jours
de midi à midi le
lendemain dans l'ancien
calendrier chrétien, et la
journée de repos
hebdomadaire pouvait
ainsi démarrer et
s'achever en fin de
matinée. Dans certains
calendriers, comme les
calendriers juifs et les
anciens calendriers
romains, les jours étaient
comptés à partir du
coucher du soleil, ce qui
déterminait aussi la durée
des jours de repos ou à
modifier les horaires de
travail à certaines saisons,
pour ceux qui sont
amenés à travailler en fin
de journée
(particulièrement en
hiver) ou la nuit. Ces
exceptions se retrouvent
également dans la
définition des jours fériés
légaux ou autres fêtes
religieuses non
hebdomadaires, qu'elles
soient fériées ou non.
Enfin, en dépit de la
définition légale qui peut
exister dans certains pays,
de nombreuses exceptions
existent pour certaines
professions, notamment
pour les commerçants et
dans les activités
touristiques, qui sont
amenés à travailler durant
le week-end légal. Le jour
de repos hebdomadaire
obligatoire (et de
fermeture dans certains
cas) est alors décalé (le
plus souvent au lundi dans
de nombreux petits
commerces qui ne
peuvent assurer une
rotation de leur personnel
limité).
Enfin certains pays ne
fixent pas de week-end
légal, mais seulement
l'obligation d'une journée
hebdomadaire de repos, le
week-end étant laissé
alors à l'appréciation des
différentes entreprises et
des négociations entre les
salariés et employeurs ou
des administrations, de
même que la fixation
éventuelle du second jour
de repos hebdomadaire,
non nécessairement jointif
avec le premier. Le week-
end est alors uniquement
défini par les jours usuels
de fermeture des
principales
administrations publiques.
Week-end semi-
universel (vendredi-
samedi)
Une grande partie des
pays arabes a choisi ce
week-end du vendredi et
samedi qui représentent
les deux derniers jours de
la semaine.
Le dimanche (ahad) de
wahad étant le premier
jour,
le lundi (ithnayn) de
ithnane deuxième jour,
le mardi (thoulatha) de
thalatha troisième jour,
le mercredi (arbaa) de
arbaata quatrième jour,
le jeudi (khamiss) de
khamssa cinquième jour,
le vendredi est transcrit
joumouaa (le jour du
rassemblement) sixième
jour,
le samedi (sabt) de
sabaata septième jour de
la semaine.
Le week-end traditionnel
jeudi-vendredi est encore
appliqué a Oman et en
Arabie saoudite.
Parmi les pays qui ont
choisi le week-end
vendredi-samedi, on
trouve surtout des pays
arabes, comme les Émirats
arabes unis, le Qatar, le
Bahreïn, le Koweït, l'Irak,
la Syrie, la Jordanie,
l'Égypte le Soudan,la Libye
et l'Algérie (depuis le 14
août 2009). La Mauritanie
et les Comores sont aussi
rentrés dans ce système
semi-universel après avoir
été un temps dans le
système du samedi-
dimanche.
Dans le monde arabe, le
week-end universel est
appliqué au Maroc,en
Tunisie et au Liban.
Précisions sur le terme
Le mot vient de l'anglais
weekend, signifiant
littéralement « fin de
semaine » (ce n'est donc
pas un faux-ami, puisque
le sens d'origine est le
même) ; son usage en
français date du début du
XXe siècle[2].
L'expression la
Dominique pour désigner
le week end, proposé par
Élise Fischer dans les
années "80" tend a se
répandre lentement, mais
de plus en plus, parmi les
Chrétiens.
Au Canada francophone,
depuis les années 1920, le
terme francophone « fin
de semaine » s ’est imposé
dans l’usage standard afin
de remplacer week-end.
L ’Office québécois de la
langue française (OQLF)
refuse de l’accepter
comme synonyme, pour
éviter qu’il concurrence le
terme « fin de semaine »,
déjà bien implanté au
Québec[3].
L'expression « fin de
semaine » n'est pas
nécessairement comprise
dans les autres pays
francophones, où elle
désigne généralement les
derniers jours de la
semaine de travail, par
exemple le jeudi et le
vendredi quand le week-
end chômé est le samedi
et le dimanche.
Notes et références
. ↑ Suite à la réforme
orthographique de 1990,
il est possible d'écrire le
mot de la même façon
qu'en anglais : weekend.
Voir le site de l'Académie
française
. ↑ Selon le CNRTL : 1906
en Angleterre par Pierre
de Coulevain dans L’Île
inconnue et 1926 en
France par Jean
Giraudoux dans Bella.
. ↑ Entrée « Fin de
semaine » sur Grand
dictionnaire
terminologique, OQLF
ABO MUKORANA BASHOBORA GUTUMA URWARA UMUTIMA
Abanyarwanda tugira
umuco (sinzi niba ari mubi
cyangwa ari mwiza) wo
kuterekana icyo
dutekereza, umuntu
yakubaza uko umeze
ukavuga ngo ni byiza,
kandi uri gushinjagira
ushira. Umuntu yagutuka,
ukamusekera ngo
atabona uko utekereza, nâ
€™ ibindi.
Nyamara ngo abantu
baryumaho
bagapfukirana uburakari
bwabo mu gihe
batishimiye agahato
(bashyirwaho nâ
€™abakoresha babo) baba
bafite amahirwe menshi
yo kugira ibibazo byâ
€™ umutima (heart attack)
bishobora kuvamo urupfu,
kurusha bagenzi babo
batobora bakerekana ko
barambiwe.
Ibi ni ibyaravuye mu
bushakashatsi buherutse
gushyirwa ahagaragara
nâ €™ikigo ‘Stress
Research Institute of
Stockholm University’
cyo muri Suède ku
bagabo 2755 batigeze
bagira ibibazo byâ
€™ umutima hagati ya
1992 na 2003.
Nk’uko tubikesha BBC,
nyuma y’ubu
bushakashatsi, 47 mu
bakurikiranwaga bahuye
nâ €™ibibazo byâ
€™umutima, bamwe muri
bo bapfa ariwo bazize.
Icyo bari bahuriyeho bose
ni ukwihanganira
akajagararo baterwaga nâ
€™ abakoresha babo mu
kazi.
Kwihangana hano bivuze
kutagira icyo uvuga mu
gihe uwo mukorana
cyangwa ugukoresha
akuruhije mu buryo
butandukanye, ndetse no
kubifata nk’aho
ntacyo bikubwiye.
Abantu, cyane cyane abâ
€™ igitsina-gabo, bakora
ibi baba bafite ibyago byo
kurwara indwara zâ
€™ umutima kurusha
abahagarara bakerekana
ko babirambiwe.
Ku bifata ntibavuge rero,
ibyo byago biba biri ku
kigero kiri hagati yâ
€™ inshuro ebyiri nâ
€™eshanu kurusha
abavuga!
Abahanga bakoze ubu
bushakashatsi batangaje
ko ntacyo bazi ku
cyafasha umuntu
kwirinda abamutesha
umutwe ku kazi, ariko
ngo kubwira uwo muntu
ko utishimiye ibyo
agukoreye, kumwereka
uburakari bwawe ako
kanya cyangwa se
gutegereza ukaza
kumusaba ko
mwabiganiraho wamaze
gutuza, ari uburyo bwiza
bwo gukemura ikibazo.
Igihe uramutse
uryumyeho ntubivuge
rero, uba ufite ibyago
byinshi byo kuzarwara
umutima, ukaba
wanakwica!Ku batinya
ingaruka mbi zava mu
kuvuga icyutekereza ku
kazi, menya ko muri zo
nta nâ €™imwe irusha
agaciro ubuzima wawe!
IBANGA MU KURWANYA UBUNEBWE
Ubunebwe ni inshuti
y ’ubukene, ni umuturanyi
twese tudakunda ariko
ugerageza kutuba hafi,
ikibazo nuko ngo ihene
mbi ntawe uyizirikaho
iye, buri wese agerageza
ku burwanya uko
ashoboye uretse ko hari
gihe benshi muri twe
bitunanira rimwe na
rimwe tukabura aho
duhera. Bityo rero natwe
ntitwakwihanganira
kumena ibanga ry’ukuntu
umuntu yaburwanya.
Hari igihe rero ugerageza
gutekereza ku gashinga
kawe, gusoma igitabo,
gusubiramo amasomo
cyangwa kujya ku ishuli
ukumva reka reka, ari
ugucurangira abahetsi,
bitewe n ’umugabo
tumaze kuvuga hejuru, ibi
rero bikaba akenshi
bituviramo ingaruka zitari
nke mu nzego
zitandukanye, hakaba hari
n ’aba bandi bita ba
Bagirubwira, Nyamwete
n ’abandi nkabo, twese
tuba twumva twifuza
kumera nkabo.
Twifashishije
lifeoptimizer.org hamwe
n ’igitabo bita How to
manage your time ; dore
rero ibinini n ’inshinge
ugiye kuzajya ufata buri
munsi kugeza igihe
ukiriye.
1) Gukora imyitozo
ngororamubiri : Gukora
imyitozo bituma umubiri
wawe uhorana imbaraga,
igihe cyose bityo
bigatuma ubunebwe
butagira aho buhera.
2) Kuruhuka neza kandi
biri mu rugero : Hari
abantu baruhuka
bakarengera ugasanga
bananiwe kurusha uko
bari bameze mbere,
kuruhuka neza rero
ntukabye biragufasha
cyane.
3) Kutiha igihe kinini cyo
gutangira gukora
igikorwa runaka : Ubundi
ikintu kivuna cyane mu
buzima ni ugutangira, rero
kugirango ubunebwe
butagufatirana ihe
iminota iri munsi ya 15
kugirango ukore icyo
ushaka byaba byiza ibaye
5.
4) Kwishyiramo ko ibintu
ukora byihutirwa vuba
bishoboka : Uyu muti
nubwo urura ariko ni
umwe mu myiza.
5) Kureba inyungu zibyo
ugiye gukora : Burya iyo
umuntu atarabona
inyungu zibyo agiye
gukora akenshi arabireka,
jya ubanza urebe inyungu
bigufitiye.
6) Kwiha agashimwe :
Niba urangije igikorwa
cy ’abagabo, ihe ishimwe,
ushobora nko kwijyana
kurya ibiryo biryoshye
muri Restaurent.
7) Kugerageza gushaka
aba mufatanya.
8) Gushyira igikorwa
cyawe mu byiciro igihe ari
kinini, ikindi ukore ikintu
kimwe ukirangize ufatire
ikindi, gutyo gutyo,
nushaka gukorera ibintu
byose icya rimwe akenshi
bizakunanira cyangwa
ubikore nabi.
9) Gerageza guhindura
igikorwa nk ’ikintu
kigushimisha aho kumva
ko ari ikintu gikomeye.
10) Kurebera ku bandi :
Reba ibyo abandi bakora
n ’ibyo bagezeho
kugirango bigutere
umwete n ’imbaraga
ndetse biguhe
n ’ikitegererezo.
Ibi rero iyo ubikoze neza,
nta kabuza ubunebwe
uburahira aho twinikaga,
icyo twarangirizaho ni
uko igikorwa cyose
ushatse gukora, hera
kubyo ukunda kurusha
ibindi, ujye wandika ibyo
umaze kugeraho, kandi
ushake cyangwa
utekereze uburyo uri
bukore ibisigaye mu nzira
zikoroheye.
BITANU MU MAYOBERA Y'URUKUNDO
1. URUKUNDO NO
KUBENGUKA
Hari igihe umuntu areba
undi akumva
aramubengutse.Agahita
abyitiranya
n'urukundo.Kwinjira mu
rukundo ngo ni uko uhise
umubenguka wenda
kubera isura ye cyangwa
imyambarire bishobora
kuguhuma amaso
ugategereza ku mukunzi
wawe no ku urukundo
rwanyu ibidashobora
kuboneka.
Ushobora guhita ubona ni
mushakana izaba ari
paradizo,ugatangira
gufata nk'ikigirwamana
umukunzi wawe, ntiwite
ku bibazo byo kuba
muhuje uko mubona isi
n'imigambi.
(idini,umuco,umutungo,n'ibindi),bikaguhuma
amaso
n'ibitekerezo,bigatuma
udashishoza neza ngo
urebe ejo hazaza.
2. URUKUNDO NO
KURABUKWA
Niba umuntu
akurabutswe si ukuvuga
ko agukunda.Urukundo
rusumba
kurabukwa.Twese
turarabuka cyangwa
tukarabukwa ariko ntaho
bihuriye n'urukundo.Iyo
umukobwa akunyuzeho
ugahindukira ukamureba,
ntibivuga urukundo.
3. URUKUNDO, AMAGAMBO
N'IBIKORWA
Amagambo y'urukundo
yonyine ntagaragaza
urukundo. Ntukibeshye
ubonye kanaka akunze
kukuvugisha amagambo
y'urukundo n'umutima
mwiza. Amareshyamugeni
si yo amutunga.Urukundo
nya rukundo uzarusanga
mu bikorwa.
4. TURI UMWE ARIKO
TURATANDUKANYE
Ni ibanga
rikomeye.Abashakanye ni
umubiri umwe.Nyamara
buri muntu ari ukwe
kandi yigenga mu
mitekerereze
n'imikorere..Urukundo
nyarwo rwubahiriza ibi
bintu.Ugomba kumenya
ko umukunzi wawe atari
photocopy yawe
ukamenya ko mutagomba
gutekereza kimwe kuri
byose 100% kandi
byaramuka bibaye
ukamenya kwihangana
no kumurekera
uburenganzira nk'umuntu
ku giti cye.
5.URUKUNDO NO
KUBABARIRANA
Kubabarirana biragoye,
cyane cyane iyo ibyaha ari
byinshi kandi bibabaje
umutima nyamara ariko
ni ngombwa, hatabayeho
kubabarirana nta kubaka
urugo byabaho nta
n'urukundo
rwabaho.Kubabarirana ni
ukwemera ko undi
ashobora kugwa mu
makosa nk'uko nawe
ushobora
kuyagwamo.Nyamara
abakundana benshi
ntibemera kubabarirana ni
ba Hishamunda, ba
Vurihoze.
IMINSI 49 AMASAHA 13 IMINOTA 41
Abahanga bavuga ko
umuntu aryama kimwe
cya gatatu cy ’ubuzima
bwe ku buryo iminsi 49
ishobora kuba yaba ari
myinshi nkuko bivugwa
na benshi, gusa
ubushakashatsi
bwerekanye ko umuntu
yaba amara neza neza
iminsi 49, amasaha 13
n ’iminota 41 akora
imibonano mpuzabitsina
mu buzima bwe bwose.
Ubu bushakashatsi
bwakorewe muri
Royaume-Uni,
bwerekanye ko hari
itandukaniro rinini hagati
y ’abagabo n’abagore; ku
gihe baba bamara bakora
imibonano mpuzabitsina
mu buzima bwabo, aho
byagaragaye ko abagabo
bamara iminsi 52,
amasaha 8 mu gihe
abagore bamara iminsi 47,
amasaha 3 n ’iminota 36.
Abashakashatsi
bagereranyije basanga
umukino w ’amaguru
yamanitswe mu kirere
umara iminota igera kuri
19.5 (nubwo mu
babajijwe, abagera ku
10% bavuga ko barenza
iminota 30 mu gihe
abandi bagera ku 10%
bemeza ko nyuma
y ’iminota 5 baba
bagagaye, intwaro
bazishyize hasi.)
Mu bindi abashakashatsi
berekanye, harimo nuko
imibare y ’inshuro abantu
bakora imibonano
mpuzabitsina itandukanye
cyane, aho mu babajijwe
abagera kuri 12%
bayikora 1 mu kwezi mu
gihe abagera kuri 16%
bayikora inshuro zirenga
10.
Wowe se ubibona ute?
Iyandikishe hano maze utange ibitekerezo.
MURAKOZE
MUGIRE AMAHORO.
IBINTU 5 BIRANGA UMUKUZI W'IBYINYO
Ikibazo cy’abakobwa
bakunda ibintu ku buryo
burenze ubukenewe (abo
bita abakuzi b ’amenyo)
gikomeje kuba inkeke
mu basore batari bake,
uretse ko nk ’uko nkunze
kubivuga hari abasore
bamwe babyitwaza
basobanura impamvu
badafite abakunzi. Gusa
kuvuga ko abakobwa
bose bakura amenyo
byaba ari ugutekerereza
hafi cyane, akaba ariyo
mpamvu ari ngombwa
kumenya ibimenyetso
byerekana ko koko
umukobwa uyu n ’uyu ari
dentist (utarabyigiye).
Hari mugenzi wanjye
wigeze kwandika inkuru
ayita 'Uko watahura
umukuzi w'amenyo',
akaba yaribanze cyane
ku kuntu wamenya ko
umukobwa ari umukuzi
w'amenyo uhereke ku
biganiro mugirana.
Singaruka ku biganiro,
ahubwo njye ndibanda
ku myitwarire iranga abo
bakuzi b'amenyo.
1. Inshuti ze zikura
amenyo
Niba uwo mukobwa
asanzwe agendana
n ’abandi bakuzi, akenshi
nawe aba ari umukuzi
kabisa. Abakurambere
baravuze ngo ibisa
birasabirana, kandi
ntibibeshye. Ariko
nanone ni ukwitonda
kuko hari igihe we yaba
atandukanye na bagenzi
be. Gusa igihe uri kumwe
n ’umuntu nk’uwo ujye
ugumisha amaboko ku
ikofi (wallet) yawe.
2. Agira amatsiko yo
kumenya umutungo
wawe
Hari igihe ashobora
kukubaza aho ukora, ayo
uhembwa, aho utuye,
niba Benz iparitse hariya
hanze ari iyawe n ’ibindi
byerekeye umutungo
wawe, ukagirango ni
ukugukunda cyangwa ni
ugushaka kuganira nawe
kuko ari interested, ariko
buri gihe siko biba
bimeze. Muri bimwe mu
biranga umukuzi
w ’amenyo habamo no
gushaka kumenya
umutungo wawe kuva
bwa mbere mukibonana
kuko nta kindi aba
akubonamo.
3. Akunda impano
zihenze
Abantu twese dukunda
ibintu byiza, ariko siko
twese tubisaba. Nkunda
kureba imodoka zihenze
ariko niyo nahura
n ’umwami wa Arabiya
Sawudite sinamubwira
ngo angurire Hummer
cyangwa Porsche. Muri
make umuntu ufite
umuco wo gusaba aba ari
umukuzi w ’amenyo
kandi nta kindi aba
akubonamo uretse isoko
ivubura amafaranga yo
kumufasha mu nzozi ze.
Ubundi impano abakunzi
bagenda bahana mu
mibanire yabo ziba
zigamije kumwereka ko
wamutekereje.
Icyangombwa si
amafaranga igura
ahubwo ni icyo iba ivuze
(signification/meaning).
Nk ’uko bakunda
kubivuga ko ibintu byiza
mu buzima nta giciro
bigira (the best things in
life are free), byaba byiza
guha umukunzi ururabo
waciye ahantu (kuko
wamutekereje), kurusha
uko wamugurira
amaroza 12. Niba rero
umukobwa ashimishwa
n ’ibihenze gusa, umutima
we ntuterera mu wawe
ahubwo uterera kuri
konti yawe yo muri
banki.
Ikindi ni uko umukuzi
w ’amenyo atajya
ashimishwa na rimwe
n ’icyo umuhaye.
Numugurira imodoka,
azashaka ko umugurira
n ’inzu ifite igaraje ryo
kuyiparikamo,
numugurira televiziyo,
azanakwaka
abonnement ya DSTV
(nakugirira imbabazi
azakwaka Startimes
y’abashinwa) n’ibindi.
Muri make aba ari nta
munoza, kandi ibyo
byose ukora ntabishima,
aba ashaka ibirenzeho
buri gihe.
Nanone ariko hari
abahungu biyemera
bagashyira imbere
imitungo yabo, nk'aho
ariyo ibagize yonyine nta
personnalité bagira...
Umuntu nk'uwo
ntagatake ngo
bamukuye amenyo kuko
abakuzi b'amenyo rimwe
na rimwe ni nka
Nyararongo (bakura
ubizaniye).
4. Ahinduranya abakunzi
akurikije amafaranga
Ubundi mu buzima
birasanzwe ko umuntu
azamuka mu ntera.
Umukuzi w ’amenyo rero
ni wawundi uhora
ahinduranya abakunzi
akurikije amafaranga
bafite. Ni ukuvuga ko
adashobora kuva ku
musore ufite imodoka ya
Golf ngo akundane
n ’ufite moto ya TVS, reka
reka! Ahubwo ahita
atangira gushakisha niba
ntawe uri hafi aho ufite
Audi, Touareg cyangwa
Infiniti, mu minsi mike
nawe yamurambirwa
agatangira gushakisha
ufite indege (Jet Privé).
niba umujyana muri
resitora yo muri karitsiye,
azashaka uzajya
umujyana mu zirenzeho,
namara kugera muyo
muri Serena, azashaka
umujyana iy'i Cairo
cyangwa i Las Vegas.
Muri make aba azamuka
mu magarade
nk’umusirikare cyangwa
umupolisi, ariko we
akurikiza uburemere
bwa konti yawe.
Umukuzi w’amenyo
ntakundana n’abasore
kuko umutima we
ubashaka cyangwa se ari
beza (beaux gars).
Ubundi ubwiza
bw ’umuhungu ngo
bureberwa mu mufuka
(ibyo rimwe na rimwe
bivugwa n ’abatabufite)
ariko uzarebe
umukobwa mwiza
'ucana' iyo ari kumwe
n ’umuhungu utari
mwiza, abantu bavuga
ko uwo mukobwa
yahenzwe cyangwa afite
ikindi yamukundiye …
akenshi aba ari
amafaranga. Gusa
n ’ubwo abakobwa iyo
bahitamo abasore
bakundana ubwiza bwo
ku mubiri butaza mu bya
mbere, niba umukobwa
witwa ko ari umukunzi
wawe ari mwiza, kandi
wowe uzi neza ko
atariko umeze, ushatse
wakwibaza impamvu
yaba agukunda.
5. Akoresha uko
yaremwe agamije
inyungu ze bwite
N’ubwo igitsina gore
muri rusange kiregwa
kwitwaza uko bavutse
(ubwiza, impuhwe) mu
rwego rwo kugera ku
cyo bashaka, abakuzi
b ’amenyo bo ni ba
kabuhariwe muri uwo
mukino. Ni wa mukobwa
uhora yambaye neza,
agusekera kuko
agukeneye. Ibyo kandi
abikora kugirango
agaragare kurusha
abandi bakobwa bagenzi
be, maze yiharire abasore
bifite kurusha abandi. Ibi
ntibivuze ko umukobwa
wese wambara neza
cyangwa ugira urugwiro
akura amenyo
(byumvikane neza),
ahubwo bose
bakagombye kumera
neza gutyo. Gusa
umukuzi w’amenyo we
ntabikora kuko ari byiza
muri sosiyete, abikora
mu nyungu ze za
wenyine.
muri make umukuzi
w'amenyo nta rukundo
agira, aba yikunda we
ubwe, niyo mpamvu
akurura yishyira. Umuntu
nk'uwo yiyitaho
akagaragara neza, ndetse
abenshi baba ari
n'abakobwa beza
b'ibishongore rwose, ku
buryo wakumva
gukundana nawe byaba
ari umugisha umanutse
mu ijuru, ukazashiguka
yakunaze mu kuzimu
kw'ubukene.
IDINI GAKONDO RY'ABANYARWANDA N'AMADINI YAZANYWE N'ABAZUNGU
Kuva aho abazungu
bagereye mu Rwanda,
idini gakondo yaraciwe
ndetse n ’abayikomeyeho
bitwa abapagani n’abatazi
Imana, nyamara iyo
ugerageje gusesengura
usanga nta
tandukanyirizo rinini riri
hagati y ’amadini
yazanywe n’abazungu
n’idini gakondo
y’abanyarwanda, ndetse
njye nemeza ko ari nayo
mpamvu bitagoye
abanyarwanda kuyoboka
iyo dini nshya yari imaze
kugera mu Rwanda kuko
bitari bitandukanye cyane
n’ibyo bari basanzwe
bemera.
Dore zimwe mu ngero
umuntu yakwifashisha
ngo abashe kumva ibyo
nshaka kuvuga aho:
1. Abanyarwanda
bemeraga Imana
imwe. Bemeraga
Imana Rugira, Imana
Rurema. Ibyo akaba
ari nabyo abasunzu
bazanye muri
Bibiliya yabo. Ikindi
ni uko
abanyarwanda
bemeraga ko hari
abantu bashobora
kwifashisha
bakabagereza
ibyifuzo byabo ku
Mana, ibyo bikaba
ntaho
bitandukaniye na
gato n’ibyo dusanga
muri Gatolika, aho
abayoboke y ’iyo
dini biyambaza
abatagatifu ngo
babasabire ku Mana.
Ibyo rero byatumye
abanyarwanda
bareka kwambaza
Ryangombe na
Nyabingi
babasabiraga ku
Mana maze
bayoboka iyo dini
shya aho noneho
biyambaza
amatagatifu, dore
ko yari inazanywe
n ’abantu
bagaragaraga ko
babarusha ubwenge
kandi
basobanukiwe
kubarusha.
2. Abanyarwanda
bemeraga izuka.
Ibyo bigaragarira
mu buryo
abanyarwanda
bemeraga ko
umuntu upfuye
yarakoze neza ajya
mu kirunga cya
Kalisimbi ikirunga
gihora gituje,
ahahora amafu
n’ituze. Naho
uwakoze nabi
akajya muri
Nyiragongo,
ikurunga gihora
cyaka, aho agomba
guhora ashya. None
bavandimwe ibyo
hari aho
bitandukaniye
n ’ibyo batwigisha
iyo bavuga ko
upfuye yarakoze
neza ajya mu ijuru
naho uwakoze nabi
akajya guhira mu
kuzimu
ubuziraherezo?
3. Abanyarwanda
bemeraga abazimu
nk ’uko idini
y’abazungu yemera
roho. Hari abantu
benshi batazi ko
roho n ’abazimu ari
kimwe?. Mu
by ’ukuri, roho
n’umuzimu ni
ikimwe uretse ko
kumwe ari
igiswahili cyagizwe
ikinyarwada ikindi
kikaba
ikinyarwanda
cy’umwimerere.
Ibyo bikaba
byaratewe n’uko
abakoroni
batugejejeho ivanjili
bakoreshaga
igiswahili cyane, ni
nayo mpamvu
usanga amagambo
menshi y’igiswahili
mu kinyarwanda.
Amwe muri iyo ni
nk ’akazi aho
ikinyarwanda
cy ’umwimerere ari
umurimo n’igorofa
(gorofa mu
giswahili) aho mu
kinyarwanda
cy ’umwimerere ari
umutururwa. Kuri
ibyo hiyongeraho
ko abanyarwanda
bavugaga ko
ikirunga cya
Nyiragungu
cyahoraga cyatswa
n ’abazimu bakirimo.
Ibyo bisa rwose
n ’ibyo twavuze
haruguru.
4. Mu gihe cyo
kubandwa, umuntu
yagiraga umubyara
mu mundwa,
akagomba
kumwitaho kandi
akamucengezamo
amatwara y ’idini
nk’uko bigenda iyo
umuntu agiye
kubatizwa.
Umubyeyi wa
batisimu aba
ashinzwe kumubera
urugero,
akamucengezamo
amatwara y ’idini
kandi akamufasha
gutera imbere mu
myemerere. Ibyo
bikaba bimeze neza
nk ’ishingano
z’umubyeyi
wabyaraga undi mu
mandwa.
5. Iyo abanyarwanda
baterekeraga
bafataga umuheha
bakajundika inzoga
maze bakagenda
bayinyanyagiza mu
ndaro ngo bayihe
abazimu. Ibyo hari
abavuga ko
byagereranywa
n ’igihe padiri aba
atera amazi
y ’umugisha
abakristu.
Ibi ni bimwe mu byo
nabashije gukusanya
byerekana ko kuba
abanyarwanda baremeye
nta mananiza idini
y ’abazungu si uko wenda
batashakaga idini yabo
cyangwa se
bayibonagamo ubuyobe,
ahubwo ni uko nta
tandukanyirizo rinini
ryagaragaraga hagati
y’ayo madini mashya.
Ariko byumvikane neza
ko icyo nshaka kuvuga
hano atari uko abantu
mukwiye gusubira mu
idini gakondo, ahubwo ni
uko tudakwiye kwirirya
ducira urubanza
abakiyikomeyeho kuko
hari byinshi duhuriyeho
wenda ugasenga tutabizi.
Niba hari ufite ikindi
wenda yatwunguraho,
yaba akoze kandi
dukeneye no kumenya
icyo mutekereza kuri iki
kigereranyo kuko nimwe
tubereyeho.
Friday, December 3
HOW TO MAKE A WOMAN HAPPY
It's not difficult to make
a woman happy. A man
only needs to be:
1. a friend
2. a companion
3. a lover
4. a brother
5. a father
6. a master
7. a chef
8. an electrician
9. a carpenter
10. a plumber
11. a mechanic
12. a decorator
13. a stylist
14. a phsiotherapist
15. a gynaecologist
16. a psychologist
17. a pest exterminator
18. a psychiatrist
19. a healer
20. a good listener
21. an organizer
22. a good father
23. very clean
24.. sympathetic
25. athletic
26. warm
27. attentive
28. gallant
29. intelligent
30. funny
31. creative
32. tender
33. strong
34. understanding
35. tolerant
36. prudent
37. ambitious
38. capable
39. courageous
40. determined
41. true
42. dependable
43. passionate
44. compassionate
WITHOUT FORGETTING
TO:
45. give her
compliments regularly
46. love shopping
47. be honest
48. be very rich
49. not stress her out
50. not look at other
girls
AND AT THE SAME TIME,
YOU MUST ALSO:
51. give her lots of
attention, but expect
little yourself
52. give her lots of
time, especially time for
herself
53. give her lots of
space, never worrying
about where she goes
IT IS VERY IMPORTANT:
54. Never to forget:
* birthdays
* anniversaries
* arrangements she
makes
HOW TO MAKE A MAN
HAPPY
Nibyiza kubikora nshuti.
Thanks
Thursday, December 2
DUSOBANUKIRWE NA virus N'IMIKORERE YAYO
Virus ni
ubwoko
bwa
programe
iba igamije
kwangiza
cyangwa kubuza gukora
icyo yibasiye kandi
ikagira n ’ubushobozi
bwo kuva muri
mudasobwa imwe ijya
mu yindi cyane cyane
yibasira program
ziriyirimo iba igenewe
kugira icyo itwara.
Zishobora kwangiza icyo
zibasiye ku buryo
bukomeye cyangwa se
zikabuza mudasobwa
gukora neza.
Zikwirakwizwa ahanini
n’ihererekanya
ry’ibikoresho
by’ikoranabuhanga nka
diskette, flash disk, ariko
cyane cyane zikoresha
ubutumwa kuri internet
kugira ngo zikwire muri
mudasobwa ziba
zihanahana amakuru.
Izo program zahawe
izina rya “Virusi” mu
rwego rwo
kuzigereranya na virusi
nyabuzima cyane cyane
mu buryo zikwirakwira
n ’uburyo zikurira mu
mubiri zibasiye.
Umubare wa
programmes zangiza
mudasobwa uzwi kugeza
ubu ugera ku 95000
ariko muri zo umubare
wa virusi ni muto cyane
kuko utageze no ku
10000. Nyinshi muri izo
programmes zibasira
umudasobwa zikoresha
ikoranabuhanga rya
Microsoft. Ariko hari
n’izindi virusi zibasira
mudasobwa zikoresha
Unix/Linux nubwo ari
nke bwose.
Muri system za
mudasobwa zizwi
kugeza ubu, izizwiho
guhangara virusi ni
FreeBSD, Netware na
OS/2 kuko ikorwa ryazo
rishingira ku mutekano
wazo kurisha ibindi
byose. Bityo abakora
virusi nta rwaho babona
banyuriramo ngo
bazibasire.
Ikindi umuntu yavuga ni
uko akenshi ubwangizi
bwa virusi akenshi
butizwa umurindi
n ’ukutamenya
kw’abakoresha
mudasobwa. Kubera
kuzitinya cyane, benshi
bakunze gusiba
programme za
mudasobwa zabo
bikanga ko ari virusi
cyangwa se hari aho
zihuriye nazo kandi ari
programme wenda
mudasobwa iba ikeneye
ngo ishobore gukora
neza. Iyo bigenze gutyo,
akenshi birangira
mudasobwa yanze
gukora bityo ibyo yari
ibitse bigatakara
cyangwa se bikangirika.
Amateka y’ikorwa rya
virusi
Ku ikubitiro, programmes
zigenga(umuntu yavuga
ko zikora nka virusi z ’iki
gihe) ntizari zigamije
kwangiza. Byose
byatangijwe n ’abahanga
muri mudasobwa batatu
bakoreraga sosiyete
yitwa Bell nk ’umukino
hagati yabo. Muri uwo
mukino, buri muntu
yagombaga gukora
programme igomba
kugenda igashakisha
programme ziri muri
mudasobwa ya mugenzi
we maze ikazangiza
kabone n ’ubwo yaba
atazi aho ziri. Buri
programe yagombaga
kuba nyamwigendaho,
ikamenya uburyo
ishakisha amakuru
igomba gushaka
n’uburyo igomba
kwikwirakwiza muri
mudasobwa yibasiye.
Izo programmes zari
zifite ubushobozi bwo
kwibyaramo izindi
nkazo, no kugendagenda
muri mudasobwa
zibasiye. Umukino
warangiraga iyo umwe
muri bo yasigaranaga
programmes zidakora
muri mudasobwa ye.
Nguko uko ikorwa rya
virusi ryatangiye.
Muri 1984, ikinyamakuru
Scientific American
cyashyize ahagaraga
umukino, aho muri uwo
mukino za programmes
zarwanaga hagati yazo
kandi zikagira
n ’ubushobozi bwo
gukwirakwira
hagamijwe kwangiza
izindi programmes ku
buryo bwose bushoboka.
Muri 1986, ikigo
ARPANET cyatewe na
virusi yiswe Brain, iyo
virusi yaragiye ihindura
amazina ya diskettes
zose zari zibitse amakuru
y’ibanze ya mudasobwa
z’icyo kigo. Iyo virusi
yahinduraga amazina ya
diskette muri addresses
ya nyir ’ukuyikora, ibyo
akaba yarabikoreye
kwimenyekanisha kwe.
Amoko ya virusi
n ’imikorere yazo
· Ubwoko bwa virusi
bita virus classique aba
ari programmes nk ’izindi
zanditswe muri
assembler maze
zikagenda zikinjira muri
programmes zisanzwe
ahagana k ’umusozo, ku
ntangiriro cyangwa
hagati. Buri gihe umuntu
afunguye programmes
yibasiwe n ’iyo virusi, iyo
virusi iboneraho
igakwirakwira mu zindi
programmes za
mudasobwa.
Bikomeza gutyo maze
igihe iki n ’iki cyagera, ya
virusi igakora icyo
yagenewe. Icyo gikorwa
gishobora kuba ari
ugutanga ubutumwa
bugufi nka “Catch me if
you can”, “I love you”,
“Happy birthday”
n’ubundi butumwa
butandukanye
nyir ’ukuyikora aba
yaragennye ko itanga
icyo gihe kigeze. Ikindi
izo virusi zishobora
gukora ni uguhagarika
mudasobwa ntiyongere
gukora cyangwa
ikangiza bimwe mubyo
ifite.
· Booting virus.
Inshinga “boot” mu
nkusanyamagambo
y ’ibijyanye na
mudasobwa isobanura
“ itangira rya mudasobwa
(Start, Demarrer)”.
Byumvikane ko izo virusi
zikorerwa kubuza igice
iki n ’iki cya mudasobwa
gutangira gukora, ibyo
zikabigeraho zifata
umwanya wa “Master
boot record” w’icyuma
iki n’iki ubundi uba
ushinzwe kubika
amakuru ajyanye
n ’uburyo icyo cyuma
kigomba gutangira
gukoreshwa muri
mudasobwa.
Ibyo bishobora kuba ku
bice bya mudasobwa nka
hard disk, disket, clavier,
imbeba, n ’ibindi. Muri
icyo gihe, iyo utangije
mudasobwa maze
ugashaka gutangiza
icyuma iyo virusi
yibasiye, mudasobwa
ijya gushaka amakuru
y’ibanze ajyane n’icyo
cyuma maze ikayabura
kuko aba yasimbuwe na
virusi. Iyo ibyo bibaye ku
gice cy ’ibanze nka hard
disk, icyo gihe
mudasobwa ntishobora
kwaka na gato kuko
hard disk niyo iba ibitse
amakuru yose
mudasobwa igomba
kugira ngo ikore harimo
na operating system.
· Macrovirus zibasira
macros za programmes
za Microsoft Office nka
Word, Excel n ’izindi.
Macros ni uburyo bufasha
abakoresha mudasobwa
koroshya akazi kabo
cyane cyane igihe
bagomba nko kwandika
nk ’izina rirerire ahantu
henshi.
Icyo gihe umuntu
ashobora gukora macro
y ’iryo zina maze buri
gihe ayikoresheje iryo
zina cyangwa ijambo
akaba ariryo ryiyandika
bitagombye ko
aryandika. Kugira ngo
mubyumve neza,
umuntu yavuga ko Macro
zikora nka shortcuts zo
kuri mudasobwa. Buri
gihe nyir ’ugukoresha
mudasobwa akoresheje
macro yibasiwe na
macrovirus, iyo virusi
iboneraho igakora icyo
yagenewe.
· Worm (virus-ver ku
bakoresha igifaransa).
Ubu bwoko bwa virusi
bwatangiye kuboneka
muri 2003.
Zikwirakwizwa na rezo
za mudasobwa cyane
cyane ziciye mu byuho
biba biri muri izo rezo. Ku
bigaragara izi virusi
ntacyo zangizaho
mudasobwa zibasiye,
intego yazo aba ari nko
kugenda zigatuma hard
disk yuzura kandi ntacyo
umuntu yashyizeho
cyangwa se zikamubuza
gukora ikintu iki n ’iki
nko kuba wenda
adashobora dufungura
internet n ’ibindi.
· Virus Batch. Ni
ubwoko bwa virusi
zibasira programme zo
mu bwoko bwa batch
ubundi zirangwa
n ’umusozo .bat. Izi akaba
ari ubwoko bwa
programmes usanga kuri
mudasobwa za microsoft.
· Trojan Horse. Abize
amateka ya Roma
n ’ubugereki bwo
hambere baribuka
amateka y ’ahantu
hitwaga
“ Troie” (cyangwa Troy)
n’uburyo abaturage
b’ako gace bahawe
ifarasi ikozwe mu giti ho
impano na bagenzi babo
bari bamaze imyaka 100
baryana mu rwego rwo
kurangiza intambara
hagati yabo.
Ariko ikizwi ni uko iyo
farasi ntaho yari ihuriye
n ’ugusinya amahoro
ahubwo yari yuzuye
abasirikare baje kubikira
abaturage b ’umugi wa
“Troie” maze
barabarimbura bose
hasigara mbarwa. Virusi
zo mu bwoko bwa
Trojan Horse zikora
nk ’iyo farasi y’i Troie.
Ziza ari programe ubundi
ifite akamaro umuntu
ashobora gukoresha.
Wenda ni umukino,
cyangwa indi application
ushobora gukoresha mu
bintu bitandukanye.
Ariko nyuma y ’ibyo
byose haba hihishe code
ishinzwe kwiba cyangwa
kwangiza ku buryo ubu
n ’ubu. Wenda yiba
amabanga yawe ubitse
muri mudasobwa nka
nimero ya konti, mot de
passe, n ’ibindi. Niyo
mpamvu atari byiza
gukoresha ibintu
by ’ubuntu ukura kuri
internet kuko akenshi
nibyo bizana ubu bwoko
bwa virusi.
Ni mpamvu ki virusi
zikorwa?
Hari impamvu nyinshi
zituma abantu bakora
virusi.
Akenshi kuri ubu, virusi
nyinshi zikorwa mu
rwego ry ’ubutasi aho
igihugu cyimwe
cyoherereza ikindi virusi
zikagenda zikiba
amakuru y ’ibanga.
Virusi zishobora kandi
gukorwa mu rwego rwo
kwimenyekanisha nka
ya yindi yitwa Brain
twababwiye kare
cyangwa nk ’iyiswe
“Happy Birthday, Josh”,
yahozwe n’uwitwa Josh
mu rwego rwo
kwiyifuriza isabukuru
nziza y ’amavuko kuko
yabonaga nta muntu
n ’umwe wifuza
kwifatanya nawe kuri
uwo munsi w ’ingira
kamaro mu buzima bwe.
Virusi zishobora gukorwa
kandi mu rwego rwo
kwangiza cyane cyane
hagati y ’inganda aho
uruganda uru n’uru
rwoherereza virusi urindi
rugenzi rwarwo kugira
ngo mu gihe rugihanga
n ’ingaruka za virusi, rwo
rube rwinjiza
amafaranga.
Virusi kandi zishobora
gukorwa nu rwego rwo
kwishimisha, aho
nk ’umunyeshuri akora
virusi kugira ngo ateshe
umutwe gato bagenzi be
ariko nta ntego yo
kubangiriza mudasobwa
afite.
Impamvu zo ni nyinshi
ariko izi ni zimwe mu
zikunze kugaragara.
Imikorere ya antivirusi
Antivirusi ni programme
iba yarakorewe
kugenzura virusi maze
yayibona ikayikura muri
machine, ikayibuza
gukwirakwira, ndetse
rimwe na rimwe
igashobora gusana files
ziba zangijwe na virusi.
Niyo mpamvu ari byiza
ko umuntu agira
antivirusi muri
mudasobwa cyane cyane
kubakunze gukoresha
internet kuko ari uburyo
bwiza cyane virusi hafi
ya zose zikoresha maze
zigakwirakwira. Ikindi ni
uko abantu bakwiye
guhora bongerera
ubukana antivirusi zabo
(updating).
Ibi biba bigamije
kuyimenyesha andi
moko ya virusi aba
aherutse kuvumburwa
maze yahura nazo
ikabasha kuyahashya nta
kibazo. Byumvikane ko
kugira antivirus
ubwabyo bidahagije,
ahubwo umutekano
wuzuye uzawuhabwa
n ’uko uhora wongerera
antivirusi yawe ubukana
uyimenyesha andi moko
ya virusi aba aherutse
kuvumburwa ngo
ibashye kuyahashya.
Zimwe muri virusi
zabaye ibirangirire
Cabir. Cabir ifatwa nkaho
ariyo virusi ya mbere
yabayeho mu mateka
ikwirakwizwa na
telephone. Ikwirakwizwa
na telephone
zigendanwa cyane cyane
kubera ikoranabuhanga
rya Bluetooth kandi
ikibasira telephone
zikoresha Symbian OS.
MyDoom. Iyi virusi
ikwirakwizwa na emails.
Yagaragaye bwa mbere
tariki ya 26 Mutarama
2004.
Psb0t. Psb0t yagaragaye
bwa mbere muri
Mutarama 2009. Izwiho
kuba ariyo virusi yonyine
ishobora kwibasira
routers na modems zifite
ubushobozi buhambaye.
Tchernobyl. Tchelnobyl
izwi nka virusi ya mbere
mu kwangiza kurusha
izindi zabaye kugeza
ubu. Yangiza ibyo
machine iba ifite byose
ndetse rimwe na rimwe
ikayisiga nta kindi
umuntu ashobora
kongera kuyikoresha
kabone n ’iyo yagerageza
gushyiramo operating
system bundi bushya.
Yayogoje ibintu hagati
ya 1998 na 2002.
Ngayo amakuru
twabashishe gukusanya
ku byerekeranye na
virusi n ’imikorere yazo.
Twizere ko hari icyo
yagufashijeho kandi ko
azatuma umenya uburyo
wazirinda kandi
ukazirinda n ’abandi.
UBUZIMA N'URUPFU BY'UMURAPERI 'tupac shakur' 2PAC
- Ubuzima bwe akiri
muto
- Intandaro y’amatiku
(Beef) ya mbere
yakomeye mu mateka
ya rap hagati ye na
Notorious B.I.G
- Iraswa n’urupfu bye
muri 1996
Tupac akiri muto
Ubuzima bwa Tupac
bwaranzwe n ’ibibazo
by’urusobe kuva yavuka
kugeza umunsi yapfiriye
arashwe bitunguranye
kuri 7/09/1996 n ’umuntu
ushidikanywaho kugeza
ubu. Tupac ari mu bahanzi
bagurushije albums
nyinshi kw ’isi, usibye
n’ibyo yari umukinnyi wa
film (actor) mwiza cyane.
Yakundaga abantu cyane
cyane abatishoboye kuko
yari azi ubuzima nawe
yabayemo, Ni umwe mu
bantu rubanda rwafashe
uko batari kuko benshi
bari baziko ari umuntu
udashobotse.Yakundaga
gusoma bibiliya no
kuvuga Imana mu
bikorwa bye ayisaba
ubufasha,ndetse na tattoo
yari afite mumugongo
iriho umusaraba yanditse
umurongo wa bibiliya
“ Exodus 18 : 11” ugira uti
“Noneho menye neza ko
Uhoraho aruta Imana zose
kuko yazitsinze igihe
zahigiraga abe ”
yayishyizeho nyuma yo
kuraswa muri 1994.
Uyu Tupac yavutse taliki
ya 16/06/1971 avukira
East Harlem muri leta ya
New York, yarazwe na
nyina gusa abana na
mushiki we kuko ise
yabataye mbere y’uko
avuka ubwo nyina yari
muri prison azira ibyaha
byo kwangiza ibikorwa
by ’abazungu, nubwo
yabayeho muri ubwo
buzima bubi yashoboye
kwirwanaho uko
ashoboye ajya mw ’ishuri
ariga, ariko kubera
ubuzima bubi biba
ngombwa ko ajya
amenyana nabo twakwita
aba Gangsters aribo nabo
akenshi bamwishyuriraga
ishuri nawe akabishyura
kubacururiza
ibiyobyabwenge, kuko
ntakundi yari kubigira.
Tupac yarakuze. Aha yari
kumwe na mama we
Afeni Shakur
Mu mashuri ye niho yaje
guhurira n ’umwe mu
nshuti ze magara Jada
Pinkett Smith, wamubaye
hafi kugeza ku rupfu rwe,
Muri documentaire
“ Tupac : Resurrection”
tupac aravuga ati “Jada ni
nk’umutima wanjye.”
Yagiranye ibibazo byinshi
na police ubwo ku
nshuroya mbere
yafunzwe kandi
agakubitwa bihagije
kubera kwambuka
umuhanda nabi! Iki gihe
Tupac we yabyise
irondamoko kuko ari
abapolisi b ’abazungu
babikoze kandi akaba
atari icyaha gifungisha
umuntu.
Muri 1994 Tupac arimo
ajya muri Studio
iManhattan yaje kuraswa
n ’abantu batazwi amasasu
agera kuri atanu abiri mu
mutwe, abiri hafi
y ’impyiko n’irindi mu
kuboko, iyi akaba ariyo
ntandaro y ’ibibazo
yagiranye na Diddy icyo
gihe witwaga
Puff ”Puffy”Daddy ndetse
na mugenzi we The
Notorious B.I.G, ubwo we
yemezaga ko niba atari
nabo bamutanze byanze
bikunze bari baziko hari
abantu bari bumurase,
bakanga kumurabura.
Tupac muri studio
Nyuma y’umunsi umwe
gusa ibyo bibaye nibwo
urukiko rwamuhamije
icyaha cyo gufata ku
ngufu (Molestation)
umukobwa
bikamuviramo gufungira
muri gereza ya “Clinton
Correctional Facilty” muri
1995 yaje kuvamo nyuma
y ’amezi icumi yishyuye
insimburagifungo ya
1.000.000 y ’amadolari
yatanzwe n’uwitwa Suge
Knight umukuru wa
DeathRow Records.
Tupac yagarukanye
ingufu ubwo yahise akora
album mu gihe cy ’amezi
abiri gusa yakunzwe
cyane “All Eyes On Me”
yagurishije copies zirenga
miliyoni 7. Iyi album yari
igizwe na CD ebyeri kuko
amasezerano yari afitanye
na death Row yavugaga
ko azahakorera album
eshatu ubundi yashaka
akigendera.
Ifoto yasohotse kuri
album All Eyes On Me
Muri prison Tupac
yabonye umwanya wo
gusoma no kwiga ibitabo
bihambaye ku buryo
buhagije ari naho
yasomeye cyane
umwanditsi
w ’umutaliyani Niccolo
Machiavelli, ari naho
yakuye izina “MAKAVELI”
mwaka wakurikiye rero
1996 nibwo Tupac yakoze
indi album ariyo ya mbere
yagurishijwe vuba mu
mateka ya rap yiswe “The
Don Killuminati : The 7
days Theory ” iyi album
yasohotse kw’izina rya
Makaveli yibanze ku
kababaro k ’ubuzima bwe
ndetse n’urupfu rwe
bwite. Iyi album iriho
indirimbo ya mbere
yakozwe mu gihe gito mu
mateka “Hail Mary”
yanditswe, icurangwa
kandi iririmbwa mu gihe
cy ’iminota 30 gusa. Iyi
album niyo ya nyuma
Tupac yagize ari muzima.
Kuri taliki ya 7/09/1996
nibwo Tupac na bagenzi
be bari muri match ya
Tyson ubwo Tupac na
bagenzi be n ’ubundi
bakubise umusore
“ Orlando Anderson” wari
warabibye umudali
(Chain) ya Deathrow, uyu
musore niwe ukekwa
cyane kuba yararashe
Tupac iryo joro.
Ifoto ya nyuma ya Tupac
mbere y'uo araswa
Nyuma y’icyo gikorwa
Tupac yagiye guhindura
imyenda ubundi
barasohoka bajya muri
club 662, mu nzira nibwo
haje imidoka yo mu
bwoka bwa cadillac maze
irekurira amasasu menshi
ku modoka Tupac yarimo
arakomereka bihagije.
Yahise ajyanwa kwa
muganga biba ngombwa
ko bamukuramo ibihaha.
Yakundaga gushiramo
umwuka cyane abaganga
bakamugarura bimara
iminsi igera kuri 7 ubwo
mama we yatanze
uburenganzira bwo
kutongera kumukorera
ibyo bintu nyuma yitaba
Imana kuri 13/07/1996
mu bitaro hari saa kumi
n ’iminota itatu (4:03’).
Nyuma y’urupfu rwe
havuzwe amagambo
menshi ko yaba akiriho
bitewe n ’indirimbo ze
gusa, nk’uko
documentaire “Tupac:
Resurrection” ibyivugira
Tupac yari umuhanga
cyane, kubera ubuzima
yabagamo yari abizi ko
byanze bikunze ashobora
kuzapfa bitunguranye,
akaba ariyo mpamvu buri
munsi yakoraga indirimbo
3 kugirango asige ibintu
mu buryo. Umwe mu
nshuti ze magara “Shock
G” niwe watangaje ko
Tupac impamvu
atahambwe aruko
yatwitswe maze ivu rye
rigashyirwa ahantu
hatandukanye yari afite
ibikorwa.
Imana Imwakire.
Subscribe to:
Posts (Atom)