Seacher/ishakiro

Wednesday, December 22

UKO WAKWITWARA WIRINDA MU GIHE CY'IMINSI MIKURU

Igihe cy’iminsi mikuru cyakagombye kuba icyo kwishima, gusabana n ’abandi no kumererwa neza mu mubiri no ku mutima, ariko nk ’uko dukunze kubibona, ibihe nk ’ibi birangwa n’umunaniro ukabije, umuhangayiko, impanuka n ’indwara zitandukanye kandi ataricyo kiba kigamijwe. Ni byiza rero kumenya icyo wakora kugirango igihe nk ’iki kigusige neza. Hari ibibazo ushobora guhura nabyo mu gihe cy ’iminsi mikuru, haba mbere, mu munsi mukuru ubwawo ndetse na nyuma yawo. Mbere y’umunsi mukuru, usanga ababyeyi n’abandi bashinzwe gutegura iyo minsi mikuru bahangayika birenze ibikenewe. Ni byiza kugira ishyaka n ’ubushake kugirango ibintu bizagende neza, ariko byaba byiza ubikoze witonze, utikanga. Usanga abacuruzi, abafite ama restaurants n ’aba mamans bakora ibishoboka byose ngo iminsi mikuru izagere biteguye haba muri business zabo cyangwa mu ngo zabo. Gusa ugomba kumenya ko ibyo byose bidasumba ubuzima bwawe. - Iyoroshye, nunanirwa uruhuke, kandi uryame bihagije (amasaha 7 cyangwa 8 nijoro). - Fata igihe uhumeke: n ’ubwo duhumeka buri gihe ariko tubikora nabi. Fata akanya uhumeke ubitekerejeho (conscious breathing) nk'iminota 3, winjize umwuka mu mazuru, uwusohorere mu kanwa. Ibyo nabyo bigufasha kurwanya stress. - Sabana n’abantu, useke, winanure, wayure (mu ibanga wo kabyara we), muri make relax! Mu gihe cy’iminsi mikuru kandi hari icyo ugomba gukora: - Kunywa: ni kimwe mu bintu biranga iminsi mikuru. Aha usabwa kunywa ukurikije ibyo ushoboye ukirinda gukabya kuko n ’ubwo wakumva ko bigufasha, ariko bikugiraho ingaruka mbi nyuma, zaba ku buzima bwawe cyangwa mu mibanire n ’abandi. Ku banywa inzoga twababwira ko ikizwi ari uko inzoga ikumerera nabi cyangwa neza bitewe n ’uko usanzwe uyimenyereye, uko witwaye mbere yo kuyinywa (niba utaruhutse bihagije cyangwa utariye inzoga zizakugarika nigaramiye), ibiro byawe (niyo mpamvu ubusanzwe inzoga zishobora abagore kurusha abagabo, cyangwa abananutse kurusha ababyibushye, ariko buri gihe siko bigenda). Muri make ugomba kuruhuka bihagije mbere yo kwitabira ibirori, kandi ukabanza ukagira icyo ushyira mu nda. Ikindi ni uko ugomba gushyira intera mu macupa cyangwa ibirahure unywa, kuko bituma umubiri ubyakira neza kurusha gusa n'ucuranwa nka Ngunda n'umuheha we Ruvunabataka! - Kurya: ibyo ufungura muri icyo gihe cy ’iminsi mikuru bishobora kumerera nabi igifu cyawe cyangwa umubiri wawe muri rusange. Aha umuntu aba asabwa kwitonda, akagira ibyo yongera (imboga n ’imbuto, amafi, inkoko) n’ibyo agabanya (margarine, mayonnaise, amafiriti, amagi, inyama, imigati). - Kubyina : bimwe mu biranga iminsi mikuru habamo kubyina. Kugirango ubashe kubyina neza kandi bizagirire neza umubiri wawe, wakwirinda kwambara inkweto ndende igihe kirekire(ku bakobwa) kuko bimerera nabi urutirigongo rwawe (colonne vertébrale/spine) ukazabyumva ku munsi ukurikiyeho. Ikindi ni uko mu gihe cyo kubyina ugomba kunywa cyane kuko umubiri wawe uba ukoresha imbaraga nyinshi, bityo ukaba ukeneye amazi. Aha icyo ugomba kumenya ni uko n'ubwo inzoga, fanta na jus birimo amazi, ariko ni ibinyobwa bituma amazi ashoka mu mubiri ku buryo bwihuse (ni ibinyobwa bita diurétiques). Muri make bigabanya n ’utwari tugusigayemo. Ibyiza ni ugufata akanya ukanywa amazi yabugenewe (mineral water) n ’ubwo bisekeje mu birori… - Gutaha: ibihe by’iminsi mikuru haba impanuka nyinshi zituruka ku businzi. Ni byiza ko imodoka yatwarwa n ’umuntu wanyweye gake cyangwa utanyweye inzoga. Niba kandi ugenda n ’amaguru, irinde kugenda uko wishakiye. Ku batanyweye, ni byiza kutemerera umuntu wazihaze gutaha wenyine cyangwa gutwara imodoka, niyo yaba ari iye… - Irinde kurwana no kuvuga nabi mu birori kuko ari bibi ku mubiri wawe. Byaba ari bibi cyane uramutse ubuze iryinyo cyangwa ijisho mu gihe cyiza nk'iki... - Kwirinda kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina: byaba ari bibi cyane iminsi mikuru ibereyeho kugushimisha ku mutima no ku mubiri irangiye wibitsemo ubwandu bwa SIDA cyangwa izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Icyangombwa ni uguhora witeguye ugakoresha uburyo bukunogeye mu busanzwe bwizewe (kwifata, ubudahemuka, agakingirizo). Umunsi ukurikira ibirori Kubera kwicara cyangwa guhagarara igihe kinini, ibyo umuntu aba yariye, yanyoye cyangwa yakoze, umunsi ukurikira ibirori umuntu aba ananiwe cyane, ababara ahantu hose. Ibi biterwa n'uko aba yakoresheje ubwonko bwe n'umubiri we cyane ntaruhuke bihagije. Kuri uwo munsi rero umuntu aba agomba kunywa amazi menshi (umubiri uba waraye uyatakaje kubera ibinyobwa uba wanyweye, n ’ imbaraga uba wakoresheje). Muri make: - Kunywa amazi menshi ukirinda ya mvugo ngo inzoga zivurwa n ’izindi… - Kuryama bihagije - Kurya indyo yiganjemo imboga n ’imbuto - Kunanura imitsi: kwinanura, sauna &massage, n ’ibindi. Ngibyo bimwe mu byo wakora ukazarangiza neza iyi minsi y ’ibirori bya Noheri n’Ubunani turimo. Iyi ni iminsi yo kwishima, ariko ikigaragara ni uko irangira abantu bamwe bananiwe cyane, bahangayitse, bakennye … Bikaba ari byiza gutekereza neza no kwitwara neza, ndetse abemera Imana mukayisenga cyane kurushaho

Tuesday, December 21

URUTONDE 10 RW'ABAZWIHO IMVUGO YIJYANA MURI SOSIYETE NYARWANDA

Nyuma yo kubagezaho urutonde rw'abahungu n'abakobwa b' uburanga n'igikundiro kurusha abandi muri showbiz nyarwanda, kuri ubu noneho hasohotse urutonde rw'ibyamamare 10 muri showbiz nyarwanda bazwiho kugira imvugo y'injyana muri sosiyete. Nkuko byatangajwe na Ally Soudy umwe mubakora ikiganiro Sunday night yavuzeko Imvugo yijyana bashatse kuvuga amagambo amwe n'amwe asigaye avugwa n'abantu batandukanye muri sosiyete nyarwanda bayakoresha muburyo butandukanye ariko akaba yarasabagiye hose bitewe na bino byamamare(Stars). 1. Tough Gangs Iri n'itsinda rikomeye cyane muri muzika nyarwanda mujyana ya Hip Hop aho bamamaje ijambo Old school,rigizwe n'abasore batanu aribo,P Fly,Bulldog,Fireman,Green P ndetse na Jaypolly. Ngabo abasore bagize Tuff Gang bazwiho kuzana imvugo shya zigahita zikwirakwira mu rubyiruko Usibye kuba bakunzwe bidasubirwaho n'urubyiruko hafi yarwose,amagambo bakoresha mu ndirimbo zabo,mu miganirire yabo nabagenzi babo,imigendere n'ibindi usanga byarayobotswe nabenshi muri sosiyete nyarwanda.Ntawuzibagirwa aho amagambo nka Agakino,urwicyekwe,agasaraba,gushona,kuyoka,inkangu,na ayandi menshi yaturutse. 2. Mugabo Justin Usibye kuba yari umuhanzi nyarwanda,akaba umunyamakuru ntagererenywa,uyu azwiho imvugo yayobotswe na benshi,imvugo nka Twegerane,Gashuhe,utaweza kweli ,baravuga ibigoye ukazana ibigori n'izindi mvugo nyinshi zigenda zituruka mw'iyamamaza agenda akorera abamugana.Benshi mu banyarwanda ntibazibagirwa ubwo yakoraga iyamamaza ryo kurwanya ibisasu kuri radio Rwanda rizwi nka Gashuhe. 3. Theatre Urunana Uyu mwanya iri kinamico rica kuri radio ya abongereza BBC , riwucyesha amazina ayigaragaramo y'abakinnyi nka Bushombe,Kankwanze,Domina,Kideyo n'ayandi yaje agahinduka amazina y'indirimbo za bamwe mu bahanzi nyarwanda ndetse n'imvugo ikoreshwa henshi mu Rwanda.Ijambo �« Kivamvari �» rikaba ntagereranywa mu magambo akoreshwa cyane muri iyi nkinamico. 4. Jean Lambert Gatare : Ni umunyamakuru wa Radio Rwanda mwishami ry 'mikino. Nguwo gatare ugira imvugo inyura benshi Imvugo akoresha yogeza imipira,avuga urubuga rw'imikino, aganira nabandi.Amagambo yasabagiye hose bimuturutseho nka Rutahizamu,igikurankota,Uyu si umuntu,kwita abakinnyi ba ruhago andi mazina kenshi ashingiye kubakinnyi bibihangage ku isi , byose bituma uyu mugabo imvugo ye isabagira nta mupaka muri sosiyete nyarwanda. 5. Younga aka �« Agasobanuye�» Uyu mugabo imvugo ye ntiyarizwi,ariko aho bagenzi be batangije igikorwa cyo gusobanura ama films bakazishyira mu rurimi rw ikinyarwanda,imvugo ye yaje gusa nkizimya iyabagenzi be bose yigarurira iryo soko.Agasobanuye,nyamayarwo,agaki,imikasiro,kwa myasiro nandi magambo menshi amwemerera kuba kuri uno mwanya. 6. Ngabo Medard Jobert aka Meddy Uyu musore ubu ubarizwa muri Leta z unze ubumwe za Amerika,usibye kuba azwiho ko imyambarire ye yasize abasore benshi i Rwanda bayobotse kwambara amapataro y'uducupa n'udukote twa small size,azwiho ko amagambo akoresha mu ndirimbo ze asigara akoreshwa nk'imvugo,amayobera,inkoramutima,igipimo n andi atandukanye,ubu hagezweho ngo Ubanza ngukunda da !. 7. Kayitankore Ndjoli uzwi nka Kanyombya n itorero Abasare Kanyombya ni umikinnyi wa cinema nyarwanda afatanyije n'itorero Abasare,imvugo bakoresha bakina film ndetse n'amazina yabo yibasira inyamaswa zitandukanye,ngibyo ibyaje kuvamo imvugo igenda ikoreshwa n'abanyarwanda batandukanye nka à �« Icyo n'igituntu rwanyonga à �»,Kwitaba uguhamagaye muburyo butamenyerewe nka "Karameeee !" kwitana amazina nka Nzovu,Nyirankende,Nyagahene,Samusure,Nyirarujanga. 8. Kigali Boys aka KGB iyi ni groupe y'abahanzi batatu aribo MYP ,Henry WOW na Skizzy.Izwiho kuba yaragiye ihimba indirimbo,amagambo azigize akagenda ahinduka imvugo ya benshi mu buzima bwa buri munsi,aha twavuga nk4imvugo Arasharamye,warukurahe,abakobwa b i Kigali,zunguza,iherutse akaba ari Ibiremwa by'umwijima ! 9. KNC Umunyamakuru wa City Radio,akaba umukinnyi n'umwanditsi w'ama films ndetse akaba n'umunyamuziki.Azwiho kugira imvugo idasanzwe iyo ari muri studio yaba iya radio,iyo yandika indirimbo ze cyo kimwe na ama films.Film yanditse Indyankundye yasize imvugo nyinshi,twavuga nka Dr Runiga,kuba �« Qualifi�© dans tous les metiers�».Ubu imvugo yazanye igezweho muri ino minsi n'ikoreshwa ry ijambo à �« Zwahama �» ! 10. Ntarindwa Diogà �¨ne aka Atome Ni umwe mubantu bazwiho gusetsa muburyo budasanzwe hano mu Rwanda.Imvugo ye iyo asetsa yakuruye benshi ndetse amwe mumagambo ye avamo imvugo yaje gusakara hose mu gihugu.Amagambo nka Kanakuze Dativa,Gasumuni ryaje no kwitirirwa,amagambo nka à �« Kuri KIST habera ibintu ! �»,Jeanet i swear i was there,nandi menshi ubu akoreshwa nkimvugo hagati y'abaganira,abasererezanya cyo kimwe n'abatanga ubutumwa mumvugo ijimije. BONUS LIST 11. Minister Habineza Joseph aka Joe Uyu ni umwe mubanyacyubahiro bazwi kandi banakunzwe n'urubyiruko rw'i Rwanda.Imvugo ye yibanzemo ugusetsa iyo avuga ijambo mu birori byinshi bitandukanye.Urwenya n'amagambo muburyo buzimije mugutanga ubutumwa. 12. Mucyeshabatware Dismas : azwi cyane mu kwamamaza Imvaho nshya. 13. Bisangwa Nganji Benjamin aka Ben Nganji : bishingiye cyane kumvugo ituruka mucyo yise à �« Inkirigito �». 14. Muyombo Thomas aka Tom Close :bitewe n'indirimbo ze nka Sibeza,Sinarinkuzi n'izindi. 15. Boniface Mutsindashyaka aka Bony: imvugo ituruka mu magambo akoresha yamamaza. 16. Gatsinzi Emery aka Riderman: amagambo nk'Igitende mu dutendo,inkuba nandi menshi. 17. Mugisha Benjamin aka The Ben: amahirwe ya nyuma,magendu nandi atandukanye. 18. Kitoko Bibarwa: Agakecuru kanjye kandekere,umukunzi n'ibubu nandi atandukanye. 19. Mzee Gakuru: Bus tugane he? 20. Jado Castar: umunyamakuru wa Salus mu ishami rya sport

Sunday, December 19

KUREBA TEREVIZIYO KU BANA SI BYIZA

Televiziyo igira ingaruka mbi ku bana bato nk ’uko ubushakashatsi bwakorewe muri Kanada bubigaragaza cyane cyane ku bijyanye n ’indwara z’amaso n'imitsindire y'abana mu ishuri. Dore bimwe mu myanzuro ubwo bushakashatsi bwagaragaje ku bijyanye n ’ibibi bya televiziyo ku bana bato cyane cyane abatararenza imyaka 10. Ikibazo kigarukwaho cyane n ’ubwo bushakashatsi ni ibibazo abana bakunda kureba televiziyo cyangwa cinema cyane bahura nabyo mu masomo yabo ndetse n ’ibibazo bijyanye n'imibanire yabo n ’abandi bagize umuryango aho kubera gushaka guhora bisanisha n ’ibyo babona muri televiziyo bagira ibibazo byo kumvikana n ’abantu bakuru cyane cyane ababyeyi babo. Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko ku bana bakunda kureba televiziyo cyane, inyota y'ishuri kuri bo igabanukaho 7%, bakagira ibibazo mu mibare ndetse bakagira n ’ibibazo byo kubana neza na bagenzi babo bari mu kigero kimwe, bitewe n ’uko baba batarigeze biga kubana n ’abandi kubera kwirirwa yicaye imbere ya televiziyo. Ibyo bituma kandi agira umwete muke mu gukora imirimo y ’amaboko ndetse n’ibindi bimusaba gukoresha imbaraga nyinshi. Ingaruka za televiziyo ziba nyinshi iyo umwana yafashe ako kamenyero ko kureba televiziyo ataragera ku myaka 5 kuko ni muri icyo gihe ubwonko bw’umuntu bukuza ubushobozi bwabo mu by ’ubwenge. Ubwo bushakashatsi burangiza buvuga ko isaha 1 umwana amaze imbere ya televiziyo igabanya ubushobozi bwe bwo kwitabira imirimo y’amaboko ho 9%, bigatuma agira inyota yo kunywa ibiryohereye no kuryagagura, bityo ibibazo by ’umubyibuho ukabije bikaziramo. Bityo ababyeyi bari bakwiye kumva ibibi televiziyo igira ku bana babo maze bakabagabanyiriza amasaha bamara bareba televiziyo cyane cyane igihe bakiri bato. Dore bimwe mubyo bashobora gukora. Aho kugira ngo umwana wawe abyukire kuri televiziyo arinde ajya kuryama, wamugurira umupira maze ahubwo akazajya abyuka ajya gukina na bagenzi be kuko aba akeneye no gukuza ubushobozi bwe bo kubana n ’abandi kabone n’iyo baba batagira icyo bapfana kuko bimufasha igihe amaze gukura agomba kuba wenyine. Ikindi ababyeyi bakora ni nko gushyiraho amasaha ahoraho abana babo bareberaho televiziyo kandi nayo ntarenze nka 2 ku munsi ku mwana uri hasi y’imyaka 5 naho ubundi ibibi bya televiziyo byo bizabageraho byanga byakunda. Kuri ibyo ntitwavuze ubwoko bw'ashusho abo bana bashobora kugwaho muri televiziyo namwe muzi ububi bwayo kuri bo. Narangiza mbaha ubuhamya kuri iyi nkuru kuko igihe nayisomaga ku rubuga nayikuyeho, nagize ngo uwayikoze yari yakoreye ubushakashatsi kuri mushiki wanjye muto ufite imyaka 11 ariko kuri ubu wanze ishuri kuko ngo ku ishuri bamubuza kureba televiziyo. Yavuze ko azasubira ku ishuri gusa igihe bazamwemerera kwiga afite radiyo akabasha kuyumva igihe cyose abishatse naho ubundi ishuri ngo ntazongera kurikandagiramo. Ikindi n ’uko uhereye kuri we, kuva aho ababyeyi bacu baguriye decodeur maze abana bakabasha kureba televiziyo uko babyifuza ubu imitsindire yabaye umwaku kuri bo. Byari byarananiye kumva icyababayeho kuko abandi iyo twazaga hejuru ya 5 ba mbere mu ishuri twabaga twatsinzwe ndetse tukanahanwa ariko bo ubu iyo agize icya kabiri baramuhemba ngo yagerageje. Nkaba nkeka ko ibyo ari ingaruka z ’uko guhora kuri televiziyo bagize igihe bari bakiri bato byabatwaye umutima na roho ntibabashe kuba bashyiramo ibindi nk ’amasomo. Ikindi n’uko abo barumuna banjye nyine usanga ari abantu batazi kubana neza n ’abandi cyane bahora bigunze nyine nkuko bivugwa muri ubwo bushakashatsi. Ese nawe baba ufite ibibazo nk ’ibyo mu bana bawe maze ukaba wifuza ko icyo kibazo cyabonerwa umuti? Duhe ubuhamya bwawe mu mwanya wagenewe ibitekerezo by ’abakunzi bacu bityo n’ubwo wenda abacu tutabagarura ku murongo ariko nibura dufashe abakibyara kwirinda icyo kibazo. Uzaba ukoze.

Thursday, December 16

YAJE NK'IYA GATERA

Uyu mugani bawuca iyo hagize igikorera umuntu amarorerwa kimuguye gitumo; ni bwo bagira ngo: Cyaje nk'iya Gatera! Wakomotse kuri Gatera w i Tanda na Rusizi mu Buganza. Byavuye ku mukazana w'ikirongore na nyirabukwe bakorewe amarorerwa na Gatera. Gatera k'i Tanda yari atuye mu Buganza bwa ruguru ya Muhazi, agakunda abagore byamushajije. Umugore we bwite yari uw' i Bumbogo bwa Nkuzuzu mu Bwanacyambwe. Bukeye sebukwe wa Gatera ararwara araremba, bamutumaho, n'umugore we babibamenyesha. Gatera ahaguruka iwe, ajya kureba sebukwe, yambuka Muhazi, akomeza urugendo. Ageze i Gicaca ashaka kunywa agatabi. Areba ahantu hari agacucu arahicara, atuma umuhungu bari kumwe ngo ajye kumutekerera. Uwo muhungu ajya gutekera itabi mu rugo rwari hafi yaho bari bageze. Urwo rugo rwarimo umugeni umaze gutinyuka abantu ba hafi. Yari amaze kujya yirirwa mu nzu yarongorewemo, atakirirwa kwa nyirabukwe na sebukwe. Iyo nzu yarimo umuriro kuko bayicanagamo kugira ngo umuswa utazayirya. Uwo muhungu abonye akotsi kava muri ya nzu; agenda ariho agana. Inzu yari yase inkike ya ruguru, ifite n'igikari cyayo. Ageze mu muryango, abona umukobwa w'inkumi wicaye mu mfuruka aboha. Uwo mugeni yumvise umuntu winjiye, abanza kugira ngo ni mu bo basanganywe. Umuhungu amuhereza intoke bararamukanya. Umugenzi amusaba igishirira, undi aramubwira ati: "Tambuka nguwo umuriro ku rubumbiro." Aratambuka, atekera itabi, arahaguruka amusezeraho aragenda. Amaze kugenda nyirabukwe w'umugeni amukurikiza amaso agira ngo amumenye, ariko ntiyamumenya. Asigara yibaza ati Uriya muntu umviriye mu nzu y'umwana ni uwahe? Uwo muhungu ageze aho Gatera ari amuha itabi, amushimira n'uwo mukobwa; ati:" Muri ruriya rugo hari umukobwa mwiza cyane, kandi ni umugeni, kuko nabonye yitwikiriye mu maso." Gatera ati ari mu nzu wenyine sha? Uwo muhungu ati Ari mu nzu iri mu nkike ya ruguru yase urugo, arabohera mu mfuruka. Gatera ati Mfasha iri tabi! Arahaguruka nawe ajya mu rugo, aboneza uko wa muhungu yamubwiye. Nyirabukwe w'umugeni arareba, abona Gatera yinjira mu nzu. Umukobwa abonye ko ari umugabo ufite icyubahiro arahaguruka yigira mu kirambi. Gatera amusanga mu kirambi vuba. Umukobwa agira ubwoba amuhungira ku buriri. Gatera akubita inyegamo amusangayo. Wa mukecuru agira amakenga; aribwira ati Uriya muntu watumye umwana, aho ntafitanye amasezerano n'umukazana wanjye? Ati henga njye kureba. Ubwo rero Gatera amaze kugera ku buriri afata wa mugeni baragundagurana, Gatera amurusha amaboko aramusambanya. Igihe batararangiza, wa mukecuru aba ageze mu muryango arabumva. Ntibyatinda, Gatera arangije amanuka ku buriri n'igihunga cyinshi. Apfa kwihangana amuhereza ukuboko bararamukanya, Gatera ariyandurukira. Uwo mukecuru atambuka agana mu kirambi, ahura n'umukazana ava ku buriri afite ipfunwe ryinshi, aramukoba, aramukwenura, ati Yewe ga nyabu, yewe bakosha badahannye we! Yewe wokanyagwa we, kugaragaza ingeso zawe utaranakizwa amasunzu! Umukobwa ati Mukecuru urandenganya! uriya muntu simuzi, aje atyo nk'uko umubonye!. Umukecuru, ati Urambeshya! yohereje umwana aza yitekeza itabi muravugana, asubirayo ajya kuvuga ubutumwa, amaze kubumubwira undi araza mujya ku buriri; ntiyagufatiye mu muryango, ntiyagufatiye mu mfuruka, ntiyagufatiye mu kirambi , ahubwo wamunshyiriye ku buriri bw' umwana! Umukecuru arashega, ati henga inka zikuke mbivuge usendwe izo wakowe zimene ikibanga zikobwe undi! Ubwo rero Gatera yageze aho wa mwana bari kumwe ari, asanga igishirira cyazimye. Arongera atuma uwo mwana ngo ajye kumushyiriraho ikindi. Umwana ageze inyuma y'umuryango yumva uwo mukecuru akwena umukazana we. Arahagarara akomeza kumva uko amukoba, yumva n 'uko umukazana amwihohoraho amusaba imbabazi. Undi aho kuzimuha akamutuka. Byose amaze kubyumva, ati Nimunyongere igishirira ikindi cyazimye. Uwo mukecuru ati Uwo utekerera itabi ni nde? Undi ati Ni Gatera wo hakurya ya Muhazi i Tanda rya Ruzizi na Giheta Umukecuru ati Murajya he?, Undi ati Turajya i Bumbogo bwa Nkuzuzu. Bamuha igishirira ashyira ku nkono ashyira Gatera. Amutekerereza ibyo yumvise umukazana akorerwa na nyirabukwe. Ati Wagize nabi cyane! Uriya mwana agiye gusendwa kubera wowe, kandi bambajije izina ryawe n ' aho utuye byose ndabibabwira! None rero uriya mukobwa nabwira bene wabo ko ibyo wamukoreye ari byo bimusendesheje bazakwitura ibihwanye n ' ibyo wakoreye umwana wabo; ati Kandi nibura ntumujyanye ngo akubere umugore, cyangwa se ngo umuhe umwana wawe akubere umukazana. Gatera amaze kubyumva, ati Mfasha iyi nkono! Umwana aramufasha. Gatera asubirayo. Ageze ku muryango yumva umukecuru aracyiyasira, yumva umukazana arira. Yinjira mu nzu vuba, babona ageze mu kirambi. Afata wa mukecuru , aramuterura amucana ( amunyurana) mu nyegamo amuta ku buriri . Bagigiraho gato, Gatera amurusha amaboko, nawe aramusambanya. Umukecuru akagumya kumutuka, ati Wa gisazi we ndekura nirenganyirizaga umwana wo gatsindwa we! . Biba iby ' ubusa, Gatera aramwihorera, aritonda biratinda. Umukazana aho yibereye mu kirambi agasekera mu bipfunsi. Amaherezo Gatera ararangiza, amanuka ku buriri, asezera ku wa mbere (umukazana). Undi ati Urabeho kandi urakoze kuko unkuye mu cyaha wari unshyizemo. Gatera arigendera, umukecuru amanuka ku buriri n' ikimwaro kirengeje icyo umukazana yari afite mu kanya. Nuko umukazana abaza nyirabukwe amwishongoraho, ati Mbese aho wowe ntumuhaye ko mwatindanye? Undi ati Mwana wa! Hora mpore, ceceka nceceke, ubonye ishyano mbona irindi! Ati, Mbese harya uriya mugabo ngo yitwa nde? Undi ati Numvise wa muhungu atubwira ko yitwa Gatera. Uwo mukecuru ati Bamera nyinshi, iya Gatera yo yaje ari sinsiga n 'indamyi! Umukazana ati Ntabwo mbireka jye sindabyara nzagomba gusaba amasubyo. Nyirabukwe ati Mwana wa, uramenye uba unyambuye; n' isazi ntizakugwe ku munwa! Nayo amasubyo nzayagushakira nyaguhe. Nuko barigorora birashira, kandi bombi bakomeza kuba inshuti za Gatera. Nuko iyo nduru umukecuru yavugije yamagana Gatera yahuruje rubanda, bigeze aho byose biramenyekana, bamenya nizina ry uwo mugabo Gatera. Kuva ubwo inkuru iba kimomo, ikije ari ingundirizi cyose, kigakoresha umuntu icyo atiteguye, atanagishaka, bati Cyaje nkiya Gatera. Yaba umuntu aguye undi gitumo atamwiteguye, bati Yaje nkiya Gatera! Kuza (gukonkoboka) nk' iya Gatera = Kwadukana inkubiri y'urukozasoni

uburenganzira bw'igihangano

- Arasaba uburenganzira bw ’umwanditsi ku gihangano cye (copyright) yashyize ahagaragara. - Umukandida wo mu ishyaka bahanganye nawe ari mu nganzo ngo amusubize. Mu gihe ishyaka rye ryari rimaze kwemeza ko ariwe uzarihagararira mu matora y ’umukuru w’igihugu ateganijwe muri Gashyantare 2010, Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni ahawe ijambo, yahise aririmba indirimbo mu njyana ya Hip Hop. Indirimbo ya Museveni yise "You want another rap" tugenekereje mu Kinyarwanda bivuga ‘ murashaka indi rap’, yayiririmbye ku nshuro ya mbere ku wa Gatandatu w ’icyumweru gishize mu gitaramo cyari cyahuje urubyiruko rwo mu ishyaka rye National Resistance Mouvement. Iyi ndirimbo yamaze guca ibintu mu gihugu kuko ubu mu biturage ndetse n ’ imijyi ya Uganda ariyo yabaye intero, ikoranywe injyana z ’umuco gakondo wa Uganda zivanze n ’ uruhurirane rw’ingoma zigezweho. Iyo ndirimbo kandi yamaze kugera ku mbuga zihuza abantu nka facebook, twitter ndetse na Youtube. Ibyo byatumye abayoboke ba NRM ndetse n’abandi baturage bayishyira mu matelefoni yabo ubu akaba ariyo bari kwitabiraho. Biranugwanugwa ko Museveni, umugabo w ’igikwerere w’imyaka 66, yaba yinjiye atyo mu mwuga w ’ubuhanzi, dore ko n’umwunganizi we mu mategeko yamaze gutanga ibyangombwa byose bisabwa ngo nyir ’ indirimbo (Museveni) ahabwe uburenganzira bwihariye ku gihangano cye. Ikigo gishinzwe gutanga ibyo byangombwa (Registration Service Bureau) nacyo cyamaze gusuzuma ubusabe bwa Museveni cyemeza ko azategereza iminsi 60 hanyuma agahabwa icyo cyangombwa nyuma yo kubitangaza mu igazeti ya leta. Umukandida Norbert Mao wo mu ishyaka Democratic Party ngo ari mu nganzo kuko nawe ari gutegura indirimbo yo mu njyana ya hip hop aho agamije gusubiza Museveni, iyo ndirimbo ngo iri gukorerwa imirimo yayo ya nyuma kuko izajya ahagaragara mu minsi ya vuba ikazaba yitwa ’ Your rap is crap’, bivuga ngo ‘rap yawe ni amafuti’. Uyu mugabo ngo agamije guterana amagambo na Museveni mu ndirimbo kuko nk ’ uko yabitangarije ikinyamakuru Ology ku munsi w ’ejo, ngo aho Museveni yaririmbye ati: "Murashaka indi rap", nawe muri icyo gihangano cye yagize ati: "oya bwana, turashaka ko habaho umubare ntarengwa wa manda", aho Museveni yongera akabaza ati: "murashaka indi rap?", we ngo ahita amusubiza ati: "oya bwana, turashaka imihanda myiza". Agashya k ’iyi ndirimbo ngo ni uko we atazajya aririmba gusa ahubwo azajya anayibyina mu mbyino kabuhariwe za Hip Hop. Museveni arasaba urubyiruko rwo mu ishyaka rye ko kampanye yo kwiyamamaza yazaba yiganjemo hip hop nyinshi cyane, ibi akaba ari nako byagenze kuko muri icyo gitaramo hari hatumiwemo abahanzi b ’ abahanga muri iyo njyana Eddy Kenzo, GNL Zamba n ’ abandi. Ubwo yahabwaga micro agatangira kuririmba, yararangizaga akabaza abantu niba bashaka ko yongera bityo bityo, hanyuma aza kubabwira ko inkomoko y’iyo ndirimbo ari umuvugo yakundaga kuvuga akiri umwana. Yagize ati: "ntidukwiye guhindura umuco wacu, mushyire imivugo(poems) yanyu mu ndirimbo hato mutazayibagirwa". Kugeza ubu ntibiremezwa neza niba Museveni azashyira ahagaragara album y ’ibihangano bye ariko izina izaba ifite riranugwanugwa mu biturage byose bya Uganda, aho ngo ishobora kuzaba itangijwe n ’ ijambo ‘My’ rizakurikirwa n’ibindi binyazina.

Wednesday, December 15

IBINTU 5 ABANTU BATEMERANYAHO MURI IKI GIHE

Iyo uri mu nzira ugenda n ’amaguru, uri mu modoka, uri mu kabari, kwa muganga, muri banki, ku ishuli, muri resitora, mu kazi kawe kaburi munsi, uryamye cyangwa wicaye wumva, ubona cyangwa witegereza byinshi, ndetse waganira n ’abantu ukumva bakubwira ngo njyewe ndambiwe ibi n ’ibi. Uyu munsi rero nifuje ko tuganira ku bintu 5 abantu batavugaho rumwe, bamwe usanga bavuga bati : " Njyewe mbona ntacyo bitwaye" abandi nabo bati : "Oya rwose ni umugayo muri sosiyete nyarwanda." Ese wowe ubibona ute? 1. Kwihagarika ku muhanda Iyo uri mu nzira ugenda n ’amaguru, uri mu modoka yawe cyangwa uri muri twegerane ujya kubona ukabona umuntu w ’umusore, inkumi, umugabo cyangwa umugore bari ku muhanda bihugitse ku giti, munsi y ’agahuru, ku mugunguzi cyangwa se bari ku karubanda barimo kwihagarika. Hari ubibona ukabona yifashe mu maso, undi nawe akumva yakomeza kwirebera ikinamico nk’iyo. Mu by’ukuri abantu benshi bavuga ko uyu muco wo kwihagarika ku muhanda wari uwa kera abantu bataramenya ko bikurura umwanda ndetse bikanduza indwara zitagira ingano. Leta nayo yarabihagurikiye dore ko iyo wihagaritse ku muhanda cyangwa aho ariho hose hatabigenewe ucibwa amande ariko biratangaza iyo ubonye umugabo afungura ipantalo cyangwa umugore abeyura igitenge cyangwa ingutiya akihagarika ku karubanda. 2. Kubeshya kuri telefoni Ejo bundi nari mu modoka ya Coaster (soma Kwasiteri) mva i Remera njya kwa Rubangura tugeze Sonatubes telefoni y ’umwari wari wicaye inyuma yanjye irasona nuko aritaba, ibyo baganiriye n ’uwari umuhamagaye sinabyumvise, ariko icyatangaje abantu twese twari muri iyo modoka ni uburyo yihanukiriye akuvuga ngo : "Ngeze i Nyanza nza i Butare, ihangane ndi hafi kukugeraho." Abantu bose barumiwe, abari imbere bahindukira bajya kureba umuntu ubeshye utyo, abari inyuma nabo ubona barashaka kumenya uko bimeze, jye gusa icyaje kuntagaza n ’uko yarangije kuvuga ntihagire n ’umuntu n’umwe umukosora cyangwa ngo amubwire ati :" ukoze amakosa ntuzongere." Ibi bintu se ko bikorwa na benshi duterere iyo cyangwa tugire icyo dukora? 3. Guca ku bandi bari ku murongo kandi bategere serivisi imwe nawe Iyi ngeso yo usanga isa n ’aho imaze kuba indwara mu bantu batandukanye, aho ujya kubona ukabona umuntu Runaka cyangwa Nyirakanaka araje akunyuzeho, kandi ubwo umaze nk ’isaha imwe wicaye aho, utegereje amafaranga muri banki, umuyobozi muri biro iyi n ’iyi, n’ahandi hatangirwa serivisi zitandukanye. Biba agahomamunwa noneho iyo ugiye kubona ukabona umuntu araje, agukubise inkubara cyangwa araguhutaje, akakunyuraho yemye akajya kwivuganira na muganga aribwo akiza kandi wowe uhamaze umwanya munini kandi atanarembye. Ubuse twavuga ko ikosa ari iryande? Ni iry’uyu unyuze ku bandi? Ni irya muganga umwakiriye? Dukore iki se ngo imyitwarire nk ’iyi abantu benshi bemeza ko igayitse ndetse idakwiye mu Rwanda ngo ikosoke? 4. Gutereta(twa) kuri telefoni uri mu modoka y ’abagenzi cyangwa uri ahateraniye abantu benshi Burya rero iyo umuntu agenda abona byinshi, ariko ibibera mu matagisi cyangwa ama coasters (soma kwasiteri cyangwa kosta) bisigaye byinubirwa n’abagenzi batari bake, aho uba ugiye ku kazi cyangwa ukavuyeho stress (umunaniro) ari yose, wajya kumva ukumva umuntu yitabye telefoni ati : "Karame Chou, amakuru Honey, ndagukumbuye, tuzabonane ryari?, chéri ukuntu ngukumbuye, niduhura umenya nzakumira bunguri..." Kandi ibi akabikora ahereye nk ’i Rwamagana akarangiza kuvuga ageze nk ’i Nyagasambu cyangwa Rugende. Si aha honyine kuko abakorera mu bigo bitandukanye n ’abiga baba ku mashuli hirya no hino nabo binubira ibintu nk ’ibi aho usanga nk’umuntu ashobora kuba ararana n ’abantu basaga 8 mu cyumba ariko ugasanga aryama saa munani z ’ijoro yabaraje ku nkeke ngo aravugana n ’umukunzi. 5. Kwiyarurira ibiryo byinshi muri Resitora (Self Service) Ejo bundi kuwa gatandatu twagiye muri Resitora ntashaka kuvuga izina, nari ndi kumwe na bagenzi banjye, turiyarura, nuko turicara, dutangiye gufungura tubona n ’umuntu arimo ararura ibyo kurya, ariko uburyo yaruye byavuvigishije ururondogoro urungano twari kumwe aho ngaho. Bakibaza bati " ariko se ni gute umuntu yarura ibiryo bingana kuriya agapakira isahani nk ’upakira imyumbati mu mufuka, agasokera isahane nk ’usokera ibijumba ku gataro ku buryo wagira ngo ni ikirunga cya Muhabura? Ni uko yigaburiye se, ni uko nta wuri bumwishurire se cyangwa ni inzara nyinshi?" Ibi rero nagirango ni njyewe njyenyine wabibonye nkabitindaho ariko natangajwe n ’uko n’abandi ugira gutya ukumva barabiganira ho babigaya abandi nabo bakabishima. Ese wowe ubibona ute?

IMPINDURAMATWARA -RAIDEMAN

Ubwo umuhanzi Riderman yashyiraga ahagaragara album ye ya kabiri yise Impinduramatwara yagaragaye kuri stage muri Petit Stade i Remera yambaye iminyururu myinshi, imisaraba, n ’amapingu ku maboko yombi nk'ikimenyetso cy'uko hakwiye kubaho Impinduramatwara mu bantu nk ’uko nyuma y’igitaramo yabitangarije IGIHE.COM. Riderman yari abohesheje iminyururu amaboko yombi mu gitaramo Uyu muhanzi mu gitaramo yagaragajemo ubufatanye n ’abandi bahanzi nyarwanda nk ’uko yari yabisezeranije abakunzi be. Mu gutangira ibi birori hagaragayemo gutinda cyane kuko habayemo gukererwa amasaha agera kuri atatu n ’igice ugereranyije n’isaha yari yaravuzwe. Ibi bikaba byateje abantu benshi kuguma mu gihirahiro bibaza niba koko igitaramo kiri bube cyangwa se cyasubitswe. T-Moon watangije igitaramo Ku isaha ya saa kumi n ’ebyiri n’iminota 38 (18h38’) nibwo bahamagaraga umuhanzi w ’umwana muto witwa T-Moon ngo atangire ibirori. Nyuma haza kugenda hakurikiraho abahanzi batandukanye buri wese akora iyo bwabaga ngo agerageze gushimisha abakunzi be. Gusa hari abo byagaragaye ko bagishakisha kuko abafana babavugirizaga induru ngo barekere aho kuririmba. Umuhanzi ukomoka mu majyaruguru uzwi ku izina rya ABUBA yatunguye abari bitabiriyie iki gitaramo kuko yagaragaje ko afite abafana benshi cyane hano muri Kigali aha n ’indirimbo ze nka Goreti yagaragaye ko imaze kumenyekana kandi ikunzwe n ’abatari bake. Haje kongera guhaguruka imbaga y ’abantu ubwo umuhanzi w’umuhanga kandi ukiri umwana Lil Ngabo yatangiraga kuririmbira abakunzi be. Yanagize gutya anyuzamo arawuceka mu ndirirmbo ye nshyashya abantu benshi bishimiye. Lil Ngabo arazamukana morare ntakumirwa mu muziki Tom Close nawe yagaragaje ko n ’ubwo ari umuhanzi watangiye kera umuziki na n'ubu agifite inganzo itari inganzwa aho yashimishije abafana bakamusaba gukomeza nyumna yo kubaririmbira indirimbo nka Ntibanyurwa, Mama w ’abana banjye. Tom Close aracyakunzwe na benshi Hagaragaye kandi ubufatanye n ’injyana ya Hip-hop ubwo umuhanzi Pacson yazanaga n ’abagize itsinda Tuff- Gangz kuri stage maze ibyishimo biba byose muri Petit Stade yari yakubise yuzuye. Aba bose bari barimo bategurira amayira umuhanzi w’umunsi Riderman wageze imbere n’abari basigaye bicaye bagahaguruka bagana stage. Ibi byaje gutuma umuntu wari uraho abona uburyo uyu musore akunzwe cyane hano mu Rwanda. Bull Dog, Jay Polly n'abafana Kubwo kwicuma kw ’amasaha ntibyaje gukundira uyu muhanzi washyiraga album ye ya kabiri yise Impinduramatwara hanze kuza kongera gukomeza kuko abashinzwe umutekano bahise basaba ko abari mu gitaramo bataha. Tuganira na nyir ’ugutegura iki gitaramo Riderman yatubwiye ko kuri we asanga kabimye nk ’uko bisigaye bikoreshwa mu mvugo y ’ubu. Ni ukuvuga ko abafana yari yiteze yababonye kandi ngo byamushimishije cyane. Ibi akaba abihuriraho n ’umuhuzabikorwa w’iki gitaramo ariwe Bagabo Adolph unazwi nka Kamichi wongeyeho ati: ” Nababajwe n’uko Polisi yatumye ibirori bitinda gutangira, kuko ariyo yari gutanga uburenganzira bwo kubitangiza, yarangiza ikabifunga hakiri kare itongeyeho amasaha yakerereweho kubitangiza. ” Yakomeje agira ati: ”Ibi byatumye abakunzi b ’abahanzi nka Mani Martin, Knowless, Urban Boyz, Naason, Kitoko, King James, Rafiki, ndetse nanjye ubwanjye batatubona. ” Kamichi yerekana ko na Rafiki yari ahari n'ubwo ataririmbye bwose Gusa uku Kutarangira kw ’igitaramo ntibyabujije benshi mu bari bacyitabiriye kunyurwa nk ’uko babitangarije IGIHE.COM. Udushya iteka ntitujya tubura! 1. Nubwo byagaragaye ko Ally-ASoudy ari we wari wateganyijwe nka MC w ’ibirori, yagaragaye nka M.C. wungirije kuko mu gutangira, ari nabyo byari bigoye, byabaye ngombwa ko Kamichi ariwe witangiriza ibirori ahamagara umuhanzi wa mbere kuri stage. Ibi bikaba byabaye mu gihe Ally-Soudy yari yahageze kare ibirori bitaratangira. Impamvu atabitangije ikaba yahise imuha iri zina rya MC wungirije. Nta nubwo yabashije guhagarara imbere ngo avuge ko ibirori yari arimo ayobora uko bikurikirana byangiwe kurangira aho hongeye kwitabazwa Kamichi aba ari we ubisoza nk ’uko yanabitangije. 2. Rafiki yabuze uko aririmbira abafana, bamwerekana ko yari ahari ariko atabashije kuririmba bimwanga mu nda arasohoka akoresha agataramo ke kihariye hanze. Aha yahagaze mu modoka maze atangira kumanurira abantu imirongo ya coga. Yanagaragaye acana umuriro mwinshi cyane aho yacaga hose, byo kwerekana ko yari yuzuye morari n ’imbaraga nyinshi cyane. Umuriro wa Rafiki wakanze abantu 3. Imibyinire y’umwana muto cyangwa se inana ntoya. Uyu akaba ari umuhanzi Richard Ngabo Rutishisha uzwi cyane nka Lil Ngabo. Niba yari inzayirwa niba yari rumba nta muntu wasobanukiwe neza gusa byashimishije abatari bake mu bari bitabiriye igitaramo cya Riderman. LiL nGABO 4. Hari abantu bagaragaye muri iki gitaramo bitungura benshi. Kitoko utari uherutse kugaragara mu muziki nyarwanda n ’ubwo ataririmbye, kugaragara kwe muri iki gitaramo byatunguye benshi. Gusa hari n ’abatamenye ko yahagaragaye. Kitoko bakunze kwita Gitoko nawe yari yahabaye 5. Imyambarire ya Riderman haba ku nkweto, ipantaro y’iroza, byagera ku minyururu ahora aririmba bikaba ibindi bindi. 6. Abakobwa n’imyambarire ishamaje. Gusa ibi byo bigiye kuzaba nk ’umuco aho mu kirori abakobwa benshi baza bambaye neza kandi bishimishije. 7. Gutonda imirongo abantu bategereje kwinjira. Ni ibintu bitari bimenyerewe kuko ubundi amafaranga abanza akakirwa abantu bakaza kubazwa amatike nyuma. Hano kwa Riderman abantu bari bahejejwe hanze banabuze aho bagurira amatike. batonze imirongo babuze aho batanga amafaranga ngo binjizwe mu gihe umuriro waburaga 8. Ibura ry’umuriro iminota irenga 30. Gukererwa gutangira ibirori byo ntitubitindeho kuko bimaze gusa nk ’ibimenyerwa mu Rwanda. Ariko mu bukererwe iyo hongewemo ibura ry ’umurriro biba bibaye ibindi bindi. Umuriro ukaba wanabuze igihe kirekire abantu bayobewe aho berekeza kandi bari baje bazi ko baje mu kirori. 9. Imyambarire ya Riderman, cyane cyane inkweto zavugishije abatari bacye. Inkweto za Riderman Abafana baheze hanze babuze aho berekeza Lick Lick n'umuhanzi Ganzo bari babukereye Mani Martin ntiyaririmbiye abakunzi be indirimbo yise Umuringa

Tuesday, December 14

JA RULE,GUFUNGWA IMYAKA 2 KUBERA GUTUNGA IMBUNDA

Ja Rule rero utaragendekewe neza n ’iyi myaka ishize, nyuma yo kubura muri muzika yagaragariye ku rukiko aho yakatirwaga igihano cyo gufungwa imyaka ibiri yose, ahamwe n ’icyaha cyo gutunga imbunda no kuyigendana kandi nta burenganzira abifitiye. Nk’uko tmz ibivuga Ja Rule n’ubundi yari yarahagaritswe na polisi mu mwaka wa 2007 azira umuvuduko ukabije mu modoka idafite ubwishingizi, icyo gihe akaba ari nabwo polisi yakoze isaka mu modoka ye maze igasangamo imbunda ntoya ihishe inyuma y ’intebe. Umuburanira Stacey Richman we kugera ubu bikaba byamunaniye kwigizayo iki gihano ngo urubanza ruzatangire mu kwa mbere, aho yakomeje gutangariza urukiko ko ihagarikwa ry ’umukiriya we ritari rifite ishingiro. Ku ruhande rwe rero Ja Rule usanzwe yitwa Jeffrey Atkins yashoboye kugirana ubwumvikane n ’umucamanza bemeranya ko azaba ari hanze kugera igihe azatangirira iki gihano mu kwezi kwa kabiri umwaka utaha.

INZOVU N'ISHISHI NTIBYUMVA KIMWE

Ubushakashatsi bwakozwe ku byo inzovu zitinya, bwagaragaje ko inzovu zaba zitinya udusimba duto duto nk ’inshishi, imiswa n’utundi duto cyane. Utu dusimba rero turinda n ’ibihingwa bimwe na bimwe ko inzovu zabyangiza kuko iyo inzovu yerekeje umutonzi wayo ku bihingwa runaka igasanga hariho nk ’inshishi… ihita ivanaho yiruka. Ku biti byitwa acacia, inshishi zikunze kuhabana ari nyinshi cyane bigatuma zirinda iki giti ko inzovu zagikoraho dore ko zizitinya bidasanzwe. Inzovu zisanzwe zigirira ubusambo amababi y ’ibi biti byitwa acacia ariko ntizijya zegera bumwe mu bwoko bwabyo inshishi zigaruriye, aho ziba zibana ari nyinshi cyane, zigatungwa na nectar y’iki giti bityo zikanakirinda ibindi bisimba bikunda amababi yacyo harimo n ’inzovu. Todd Palmer wa kaminuza ya Floride na Jacob Goheen wa kaminuza ya Wyoming bakoze ubushakashatsi ku bubasha bwo kurinda izi nshishi (Crematogaster) zigira ku nzovu. Henshi muri Afurika, inzovu zikunda ibi biti ariko zikabirya gake cyane bitewe n ’inshishi ziba zarabyigaruriye. Abashakashatsi baje kubona ko atari amababi ya Acacia drepanolobium inzovu ziba zidashaka ahubwo impumuro y ’izi nshishi ihagije ngo inzovu ntizihegere. Ubu icyo abashakashatsi bagezeho bibaza ni uko bakoresha iyi mpumuro iterwa n ’izi nshishi ziba ziri kuri ibi biti mu kurinda ko inzovu zonera abahinzi baturiye aho ziba nabo badatinya kuzica ngo barinde imyaka yabo. Indi mpamvu ishobora kuba zitera inzovu ubu bwoba bukabije bwo gutinya udusimba duto, ni uko ngo utu dusimba iyo tugiye mu mutonzi w’inzovu kuvamo biba ari ibibazo kandi ngo turawangiza cyane ku buryo inzovu iba itifuza na gato kuba yagira aho ihurira n ’utu dusimba.

AMAKIMBIRANE NI NGOMBWA MU BUZIMA?

Amakimbirane cyangwa gushwana ni ibintu umuntu adashobora kwirinda igihe cyose, cyane cyane mu bakunda biba bigoye pee. Hari ibihe bibi biba byarabaye hagati y ’abantu kugirango bakimbirane, cyangwa se harabayeho kutumvikana ku kintu kimwe cyangwa ikindi. Muri iyi nkuru yajye ndifashisha bimwe byagiye bigaragazwa na Dr Jean-Paul Austruy, inzobere mu mu bumenyi bw ’imitekerereze y’abantu w’umufaransa (psychiatre), kugirango nshobore gusobanura imiterere y ’amakimbirane ndetse n’uburyo bwo kubikemura. Mbese n’ikihe gihe kibonekamo amakimbirane? Igihe cyose birashoboka ko abantu bari kumwe cyangwa bakundana bashobora kugirana ibibazo hagati yabo. Kandi burya na none byose biterwa n’uburyo umuntu ashobora kuvuga ibimurimo. Iyo urebye ku ntagiriro yo gukimbirana usanga biterwa n ’uko habamo gushaka guharanira inyungu za buri umwe, ibyo bitewe n ’ibyifuzo cyangwa ze imikerereze itandukanye y ’abantu. Ibyo rero bishobora gutuma mvuga ko amakimbirane aterwa n ’ibitekerezo bibi bituma tutabona ibyo dushaka. Buri wese ashobora kuzana amakimbirane hatiye na mugenze we cyangwa n ’umukunzi we! Kandi gukimbiraba biri mu bintu bya mbere umuntu adashobora gusiba mu buzima bw ’abantu babana. Kandi n’umugihe abantu bakimbiranye bijya bibaho ko bigaragaza imimerere y ’ikibazo binafasha kuba byagikemura kivaho neza, ni nayo mpamvu ari byiza ko abagiranye amakimbirane hagati yabo buri umwe y’isobanura kugeza ku musozo akanavuga uko abona ibinti nta na kimwe assize inyuma, yirinze gukomeretsa cyangwa kubonera mugenzi we. Ibyo ariko ntibisobanura ko amakimbirane agomba kuba ihame mu bantu. Mbese habaho abantu batunzwe no gukimbirana igihe cyose, n ’abandi batajya bashobora kwihanganira amakimbirane ? Nibyo cyane habaho abantu bumva igihe cyose buri kantu akari ko kose kakagobye kuba ikibazo hagati ye na mugenzi we, cyane cyane ko haba aharimo umwe muri bo uganza undi kenshi bishimisha kuteza urusaku. Bicuritse kandi ibi nabyo bishobora kuba impamvu uburyo bwo kwirinda ku muntu akenshi uba udashaka kugaragaza intege nke afite. Biba cyane cyane ku bantu nabo baba baragize icyo kibazo cyo kubonerwa mu gihe cyahise. Kandi na none ku bantu baba barigeze guhohoterwa muri ubwo buryo n ’abantu babo ba hafi nk’ababyeyi babo abavandimwe, cyangwa batigezwe bitabwaho kera. Ibyo rero bituma biyubakamo muri bo ikintu cyo kwirinda muri bo ariko babikora ku buryo bukomeretsa bagenzi babo. Bariya bantu nabo baba bahunga cyane amakimbirane cyangwa kugirana ibibazo n ’abandi, nabo baba babifata nk’uburyo bwo kwirinda, kuri bo ni nko gutinya urindi ruhande rubaganza. Ni gute umuntu ashobora gukemura amakimbirane ? Ni ngobwa ko buri we wese yumva undi. Tugomba gusobanukirwa ko ikirimo hano kinini atari ukwikuraho ayo makimbirane gutyo gusa : ntago ari urubanza ! ntago hagomba kuboneka uwatsinze n ’uwatsinzwe uyu mukemurana ibibazo, nta nubwo kandi intego ari ukwerana ubushobozi bukomeye bw ’umwe mu bafitanye amakimbirane. Ikingenzi hano, ni uko buri umwe agomba kuvuga ikimuri ku mutima cyose kandi akanamenya ko mugenzi we yamusobanukiwe, aha ntawakwirengagiza ko ibi bintu bikomeye ko buri wese ashobora kumva undi ibyo yamusobanuriye n ’uko abyifuza kandi na none atibagiwe cyangwa ngo ntiyite kuburyo we abona ikibazo. Ni ngombwa ko umuntu y ’umva kandi akanemera ibitekerezo bya mugenzi we, bisaba ubwitange bwinshi ariko ni urwego umuntu atagomba kwirengagiza 100 % kuko ari ingenzi mu makimbirane y’abantu.

ICYO TWAMENYA KU NOTI Y'IDORALI RY'AMERIKA

Idorari ry ’Amerika ryakozwe kandi rishyirwaho n’abo bita “Francs-macons”. Inoti zose z’idorari zimara ku isoko igihe kitarenze amezi 21. Ishusho y ’umuntu usangaho ni iya perezida wa mbere y ’Amerika, umufranc- macon, George Washington. Reka turebera hamwe bimwe mu bimenyetso usanga kuri iyo noti n ’ibisobanuro byabyo. Ikimenyetso cya “ Pyramide”(Ubundi kigaragaza Imana muri Kiliziya Gatolika) cyashyizwe iruhande rw ’ikirango cya Leta zunze ubumwe z ’Amerika n’aba Francs- macons mu mwaka wa 1782; ni mu w ’1935, ikirango cya Leta zunze Ubumwe z ’Amerika kagaragaye ku inoti y ’idorari ku noti y’idorari 1. Nubwo ubutegetsi buvuga ko nta kimenyetso gifite igisobanuro gihishe kigaragara iri iyo noti, abahanga mu gusobanura si uko babibona. Urugero: Iyo pyramide igizwe n ’amabuye 72, umubare ugaragaza imana 72 zari mu isi ya kera nk ’ubo bivugwa n ’abanyamateka. Iyo usuye imva ya George Washington, uyisangaho amagambo akurikira “ Freemason and first president” bishatse kuvuga “Francs- macon na Perezida wa mbere”. Ibyo se bishatse kuvuga iki? Benshi bemeza ko ibyo bivuze ko umuryango wa Franc- maconnerie ufite ingufu kurusha guverinoma ya Leta zunze ubumwe z ’Amerika, kuko ari nabo bashinze iyo Leta, ariko mu gihe umukuru muri bo yari ashinzwe kureberera abandi kandi akabafasha gukomeza ubutegetsi bwabo ku isi hose, izo nshingano zarahindutse kuva igihe cy ’iterwa rya bombe atomique ya mbere. Ubu abakuru mu ba francs- macons bicaye ku gasongero cya Pyramide bakorera hamwe kugira ngo bagarure ituze ku isi (pour accomplir un Nouvel Ordre Mondial), aya akaba ari amagambo usanga ku inoti y ’idorari ya Amerika mu rurimi ry ’ikiratiki agira ati “Novus Ordo Seclorum”. Aba francs-macons bavugwa mu gikorwa cy ’iyubakwa ry’ingoro ya Salomoni i Yeruzalemu. Ni nabo kandi bubatse za katedrerari za rutura dusanga mu Burayi. Igisobanuro cy ’amagambo Annuit Coeptis na Novus Ordo Seclorum usanga ku inoti y ’idorari rya Amerika. - Annuit Coeptis: Ibi bivuze ngo “Igikorwa cyacu cyageze ku ntego yacyo ubu ”. Icyo gikorwa se ni ikihe? Benshi bemeza ko ari Banki nkuru na Franc- maconnerie. - Novus Ordo Seclorum: “ Itegeko ngenga rishya ry’ibihe”. Ikirango cya Leta na Pyramide cyongeye gushyira ku noti y ’idorari muri 1934 igihe ikigo bita “Reverse Federale” cyahabwaga inshingango zo kugenzura ibyikoreshwa ry ’ifaranga rya Leta zunze ubumwe z ’Amerika. Aba ariyo mpamvu ku noti usangaho amagambo agira ati “Igikorwa cyacu cyageze ku ntego yacyo ubu ” mu magambo y’ikiratini ariyo “Annuit Coeptis”. Ayo magambo kandi aba francs-macons bayashyize ku noti bagira ngo bahe icyubahiro irindi shyami rikorera mu bwihisho bita “Illuminati”, mu kinyarwanda umuntu yavuga ko ari “ abamurikiwe”. Uwo muryango w’aba Illuminati ni umuryango wa ryihishwa usanga mu yindi miryango ikorera nayo mu ryishishwa. Aba francs-macons umuntu yabafata nk ’umusingi w’indi miryango nayo ikorera ahatagaragara irimo iyitwa “Les Templiers”, “Les Chevaliers de Malte”, hanyuma hakaza umuryango wazimye witwaga “Les Illuminati”. Umuryango w’aba Francs-macons ufite ishusho rya Pyramide, ukaba ugizwe n ’abanyamabanki, abakuru b’ibigo bikomeye by’ubucuruzi, amashuri, ibigo bikomeye,.... Ku gasongero uhasanga agatsinda k ’abantu bareberera abandi; uko ugenda umanuka pyramide niko pyramide igenda iba nini kandi niko ubumenyi bugenda buba buke ku bijyanye n’imikorere y’umuryango. Ku ntangiriro ya Pyramide uhazanga imibare ikurikira y ’ikiromani: MDCCLXXVI=1776, uyu mwaka ukaba ugaragaza: - Umwaka ikirango gikuru cya Leta zunze ubumwe z ’Amerika cyakoreweho - Umwaka w’ishingwa ry’umuryango wa Illuminati, kuwa 1 Gicurasi - Umwaka w ’ubwigenge bwa Leta zunze ubumwe z ’Amerika, kuwa 4 Nyakanga Abayobera usanga ku noti y ’idorari 1. Inoti y’idorari 1, irimo ibimenyetso byinshi usanga mu madini ya kera nka Pyramide yo mu Misiri, Kagoma, umusaraba wa Dawidi ugaragaza idini ya Kiyahudi, igihunyira, ....Kuri iyi noti usangaho kandi amagambo y ’ikiratini n’ibindi bimenyetso by’idini Gatolika, ibimenyetso by ’abanyamisiri, n’ibimenyetso by’abanyaroma. Ku gasongero ka Pyramide yari ijisho rigaragara muri mpandeshatu. Bamwe bavuga ko rigaragaza imana y ’abanyamisiri, Horus. Ariko abavugizi ba Leta bo bavuga ko iryo jisho ntaho rihuriye n ’imana y’abanyamisiri ahubwo iryo jisho rihagarariye Uhoraho, Imana igomba kureberera Amerika. - Mu rundi ruhande ry ’inoti uhasanga ishusho y’igihunyira ukanahasanga ishusho ya George Washington. Iryo shusho rikomoka i Kanahani aho abategetsi bavugaga bameze nk ’ibihunyira bishobora kureba mu mwijima. Muri icyo gihugu, abategetsi makoraga uko bashoboye bagatuma rubanda ntacyo bamenya kijya imbere, bityo rugahora mu mwijima. - Kagoma yakoreshejwe iteka nk ’ikimenyetso cy’ubutegetsi bufite ingufu. Napoleon umwami w ’abami w’ubufaransa yarayikoresheje, abaromani barayikoresha, Hitler arayikoresha, ubudage buracyayikoresha mu birango byabwo, ndetse no mu bindi bihugu uhasanga ibirango bifite inyoni zijya gusa na kagoma. Ariko kagamo yakoreshejwe ku buryo bugaragara n’ubutegetsi bw’abaromani nabo bayikuye mu Misiri. Bitaka bivugwa ko abanyamerika bashakaga kwigana ubutegetsi bw ’abaromani bwayoboye isi mu kimenyetso cya kagoma. Bityo kagoma dusanga kuri iyo noti ifitanye isano n ’amateka ya Misiri. Kagoma igaragaza igisimba bita phoenix, cyiyubururira mu ivu. Benshi bakaba bemeza ko ibitero byo kuwa 11 Nzeri bigaragaza uko kongera kuvuka kwa Phoenix. Bityo abapfuye bari ibitambo byo kugira ngo uko kongera kuvuka kubeho. Pyramide (nayo ikaba ari ikimenyetso cy ’abanyamisiri kuko nta pyramide igaragara muri Amerika keretse mu Misiri) iharariye umuryango wa Franc- maconerie n ’ishami ryawo rya Illuminati kuko bari abubatsi. Iyigamibare ku noti y ’idorari 1 Kuri iyo noti uhasanga: - Amabuye 72 aremye Pyramide, akagaragaza imana 72 z ’isi ya kera. - Inyenyeri 13 zigize urugori rwa Dawidi - Pyramide igizwe n ’ibice 13(etages) - Inyuguti 13 zigize ijambo “Annuit Coeptis” - Imirasire 13 igaragara mu ibendera - Imbuto 13 ziri ku ishami riherereye iburyo bwa Kagoma - Imyambi 13 ibumoso bwa Kagoma - Amababa 33 ibumoso n ’amababa 32 iburyo bwa kagomba. 32 yerekana imihango 32 y ’aba Francs-macons bo muri Ecosse(Scotland) naho 33 ikerekana inzego 33 z ’umuryango wa Francs-macons. Umubare 13 ufite igisubanuro gihanitse mu muryango wa Illuminati. Ubutegetsi bwo buvuga ko umubare 13 ugaragaza umubare w’intara zari zigize Leta zunze ubumwe z ’Amerika ku ikubitiro. Ariko cyane cyane umubare 13 abantu benshi bawuzi kubera ko bivugwa ko utera umwaku iyo ubaye ari kuwa gatanu. Amateka akaba avuga ko ibyo byaba bikomoka ku itotezwa ryakorewe aba “ Templiers Kuwa gatanu tariki ya 13 Ukwakira 1307, ubwo Papa Kirementi (Clement) wa Gatanu yatanze itegeko rwihishwa ryo kurimbura uwo muryango, hitwajwe ko ukorana n ’amashitani. Imitungo y’aba Templiers igafatirwa, benshi bakicwa abanshoboye bagahunda. ” Kuri iyo noti kandi uhasanga umubare 1789, akaba ariwo mwaka impunduramatwara y ’abafaransa yabereyeho. None iyo ufashe umubare 1776 ugateranyaho 13 ubona nanone 1789. Ku noti z’amadorari kandi usanga ibimenyetso bigaragaza ibyabaye kuwa 11 nzeri ubwo ibitero by ’abahebyi byibasiraga icyo gihugu. Inoti y’amafaranga 20 iriho ibimenyetso bisa n ’ibyabaye kuwa 11 nzeri. Icya mbere abanyamibare bavumbuye ni uko iyo ufashe itariki ibyo byabereyeho ugateranya n ’ukwezi ubyareyeho ubona 20, 11+9=20. Dore uko wabibona: Zinga inoti y ’amafaranga makumyabiri nk’uko bigaragara ku ishusho, urabona ishusho y ’umuturirwa urimo gushya. Noneho yigereranye n ’ishusho ya World Trade Center irimo gushya utubwire ibyo ubona! Kuri iyo noti kandi ushobora no kubonaho izina ryo Osama. Igitangaje ni uko ibyo bishoboka gusa ku noti ya 20!

Saturday, December 11

AMATORA Y'UMUKURU W'IGIHUGU MURI IVORY COAST

Inkuru ivugwaho cyane ku maradiyo, ku mateleviziyo, no mu binyamakuru byo mu rwego mpuzamahanga, hirya no hino ku isi, ni iy’amatora y’abakuru b’ibihugu, mu bihugu bimwe na bimwe byo muri Afurika. Ibivugwaho cyane kurusha ibindi ubu ni amatora y’umukuru w’igihugu yo muri Côte d’Ivoire aho icyo gihugu ubu gifite abaperezida babiri babangikanye banafite Guverinoma ebyiri zibangikanye kandi ubusanzwe nta bihanga bibiri bitekwa mu nkono imwe. Kuva ku wa 28 Ugushyingo 2010, ubwo habaga icyiciro cya kabiri cy’amatora y’umukuru w’igihugu cya Côte d’Ivoire, buri wese mu bakandida bari bahanganye, ari bo Laurent Gbagbo na Alassane Ouattara, yigaragazaga nk ’uwatsinze amatora amugira umukuru w’igihugu. Izo mpaka zaje kurangizwa n’akanama kigenga kari gashinzwe amatora kandi kakaba kari kumvikanyweho n’impande zombi mbere y’uko amatora atangira, ubwo katangazaga ku mugaragaro imyanzuro y’ibyari byavuye mu matora, ari na byo byatangarizaga Côte d’Ivoire n’ibindi bihugu by’amahanga ko Alassane Ouattara yari yatsinze amatora ku majwi 54.1% noneho, Laurent Gbagbo, wari usanzwe ku butegetsi, akaba yari yatsindiwe ku majwi 45.9%. Mbere y’uko komisiyo y’amatora itangaza ibyari byavuye mu matora, nk’uko ikinyamakuru Izuba rirashe kibikesha urubuga rwa Interineti rwa http:// www.africatime.com/, indorerezi zo mu rwego mpuzamahanga zaba iz’Umuryango w’Abibumbye (UN), iz’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU), iz’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi (EU), ndetse n’iz’imiryango yindi itegamiye kuri Leta (NGOs), zatangaje ko amatora yo muri Côte d’Ivoire ari amwe mu matora yabaye mu mucyo no mu bwisanzure ku buryo ashobora kureberwaho n’ikindi gihugu cyose gishaka gutangiza inzira ya demokarasi ku mugabane wa Afurika. Bityo ibyagombaga gutangazwa n’akanama gashinzwe amatora muri kiriya gihugu bikaba byari bize byizewe cyane ku buryo byagombaga guhabwa agaciro n’impande zombi dore ko impande zombi zumvikanaga ku kanama gashinzwe gutegura no kuyobora amatora kandi buri mukandida akaba yari yagiye mu matora yiyemeje kuzemera ibizayavamo uko byaba bimeze kose. Nyuma y’itangaza ry’amajwi na komisiyo yari ibishinzwe, noneho Alassane Ouatara akaza ku isonga n ’amajwi 54.1%, isi yose yemeza ko ari we watsinze amatora bityo akaba ari we ugomba kuyobora igihugu cya Côte d’Ivoire, nka Perezida wa Repubulika, noneho Laurent Gbagbo, wari usanzwe kuri uwo mwanya, akaba agomba kurekura ubutegetsi maze akaburekera uwamutsinze mu matora muri gahunda yo kubahiriza icyifuzo n’ihitamo ry’abaturage. Ngo Abanyafurika bagomba kugira demokarasi ijyanye n’umuco wabo! Nyuma y’uko uwatsindiye kuba umukuru w’igihugu amenyekaniye maze uwari usanzwe kuri uwo mwanya, ari we Laurent Gbagbo, akaza gusanga yatsinzwe amatora kandi atarashakaga kurekura uwo mwanya, yahise akoresha ingufu yari asanganywe maze ashaka uburyo bwamufasha kuguma ku butegetsi ku ngufu kabone n’ubwo abaturage bari bagaragaje ko batagikeneye ko abayobora, dore ko n’ubundi yabayoboraga ku bw’uburiganya bwari bwabayeho muri 1999 ubwo yabuzaga Allassane Ouattara kwiyamamaza amuhimbira ko ngo atari umwenegihugu wuzuye neza. Byongeye kandi, benshi mu bayobozi b’ibihugu by’Afurika, iyo bamaze kujya ku buyobozi, bakunze gutinya kujya mu mapiganwa ngo abaturage bitorere umukuru w’igihugu cyane cyane iyo bakeka ko bashobora kutongera gutorerwa kuyobora ibihugu byabo. Icyo gihe bashakisha impamvu zituma babasha gukumira abantu bose bashoboraga kubarusha amajwi aho bakunze kuvuga ko ngo abo bahanganye ari ibikoresho by ’abazungu (cyangwa se by’ibihugu by’i Burayi) badakunda abaturage nk’uko byagenze mu matora aheruka muri Kenya no muri Zimbabwe, abandi bakabita abanyamahanga bahereye ku bisekuru byabo cyangwa se mu buryo barezwemo nk’uko byagendekeye Allassane Ouatara mu matora yo mu mwaka wa 1999, ndetse hakabaho n’aho babahimbira ibyaha bikomeye birimo ibyo guhungabanya umudendezo w’ibihugu byabo cyangwa se kurema imitwe y’abagizi ba nabi ku buryo umuperezida usanzweho yumvisha abaturage ko ngo umuntu wundi ushaka kwiyamamariza kubayobora adafitiwe ikizere gihagije ku buryo yabasha kubayobora ngo abateze imbere nk’uko babyifuza. Icyo gihe umuperezida uri ku butegetsi ngo aba yumva ko nta wundi muntu ukunda igihugu nka we ku buryo ngo atapfa kumurekera ubutegetsi kabone n’ubwo yaba yatsinze amatora. Icyo gihe, bene abo bayobozi baba bafata igihugu nk’akarima kabo bwite bagomba gukoramo ibyo bashatse n’igihe bashakiye ku buryo baba babona demokarasi nk’uburyo bagomba gukoresha kugira ngo bagume ku butegetsi mu gihe cy’ubuzima bwabo bwose. Iyo bigenze bityo, nk’uko birimo kugenda ubu muri Côte d’Ivoire, ibihugu by’amahanga bigira uruhare mu kumvisha uwatsinzwe ko agomba kureka ubutegetsi, dore ko nta muntu kamara ubaho, maze bikumvikanisha ababurwanira. Ni na ko birimo kugenda muri Côte d’Ivoire, aho abakuru b’ibihugu bitandukanye n’imiryango mpuzamahanga bakurikiranye ariya matora barimo gusaba Laurent Gbagbo, watsinzwe amatora, kurekura ubutegetsi maze abaturage bagategekwa n’uwo bihitiyemo. Demokarasi nyafurika se ni ukwiba amajwi, ubwami cyangwa kwigizanyayo? Nk’uko byagenze muri Kenya no muri Zimbabwe mu matora yabo aheruka, byakundaga kuvugwa ko ngo abakuru b’ibyo bihugu bashakishaga uburyo bwo kugeza ibihugu byabo kuri demokarasi nyayo. Mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyo demokarasi, Robert Mugabe wa Zimbabwe na Kibaki wa Kenya, batsinzwe amatora maze banga kurekura ubutegetsi kugeza n’aho bemeye ko hameneka amaraso y ’inzirakarengane menshi kugira ngo babugumeho ku ngufu. Byongeye kandi, mu bindi bihugu byinshi byo muri Afurika, usanga abaperezida bakunze gushakisha uburyo baguma ku butegetsi kugeza igihe abahungu babo bwite bazakurira ngo babasimbure, nk’uko byagenze muri Togo, DRC, cyangwa se nk’uko bivugwa ko bishobora kuzagenda muri Uganda no mu bindi bihugu biyobowe nk’ibyo. Iyo ibyo bijyanye n’imvugo y’abo baperezida baba baririmba demokarasi, usanga demokarasi baba baririmba ari igamije kugarura ubwami cyangwa se kubafasha gusa kugira ubutegetsi nk’ubukonde bwabo bwite abandi benegihugu bagomba kubaharira ntihagire undi muntu ubutekereza kabone n’ubwo yaba afitiye igihugu imigambi myiza kubarusha ndetse yanatowe n’abaturage. Demokarasi nyayo igira ibiyiranga Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Interineti rwa http://fr.wikipedia/ démocratie/ , demokarasi nyayo ni ubutegetsi bw’abaturage bushingiye ku baturage kandi butangwa n’abaturage bugakorera abaturage. Ubwo butegetsi burangwa no kuba abaturage bose bareshya imbere y’amategeko, bagira uburenganzira bwo kugira uruhare mu miyoborere y’igihugu cyabo mu gihe cyo gufata ibyemezo bigenga icyo gihugu, cyane cyane mu gihe cyo guhitamo ababayobora hakoreshejwe amatora. Icyo gihe, buri muturage arigenga, abaturage bose bakayoborwa n ’umukandida wagize amajwi menshi kurusha abandi kandi hagafatwa icyemezo cyatowe n’abaturage benshi kurusha abandi binyujijwe mu nzego z’ubutegetsi abaturage baba barishyiriyeho. Ikindi kiranga demokarasi ni Itegeko Nshinga rishingirwaho n’andi mategeko agenga abenegihugu kandi rikemeranywaho rinubahirizwa n’abaturage bose. Demokarasi kandi irangwa no kuba igihugu kigendera ku bitekerezo bitandukanye by ’abaturage bibumbiye mu mitwe ya politiki itandukanye aho ibitekerezo by’abaturage bihabwa agaciro kandi buri wese agahabwa uburenganzira bwe bwose harimo no kugishwa inama ku bibazo bikomereye igihugu no guhitamo abayobozi binyuze mu matora cyangwa se muri referandumu kandi buri wese akubahiriza ihitamo ry’abaturage dore ko nta muntu n’umwe uba ari hejuru y’amategeko. Nk’uko ikinyamakuru Izuba Rirashe cyagiye kibitangarizwa n ’abaturage batandukanye mu Mujyi wa Kigali, ngo kuba Laurent Gbagbo ashaka kuguma ku butegetsi kandi azi neza ko atatowe n’abaturage ntibikwiye kwitwa ko ari demokarasi nyafurika ahubwo bikwiye gufatwa nko gusuzugura abaturage n’ihitamo ryabo. Basanga umuntu uharanira demokarasi ari umuntu wemera ko abaturage bafite uburenganzira bwo kutamutora ngo abayobore kabone n’ubwo we yaba yari asanzwe yiyumvisha ko ngo afite ibitekerezo byiza na gahunda nziza y’ibikorwa yifuzaga kubagezaho. Ahubwo ngo umuntu uharanira demokarasi agomba kwemera ko atari we kamara mu gukemura ibibazo by’igihugu no kugiteza imbere ahubwo akitegura no gukorana n’abatowe n’abaturage mu guteza imbere igihugu cyabo kabone n’ubwo yaba atari no mu myanya y’ubuyobozi.

Friday, December 10

PHONE ZIRUTA W.C MU BUHINDE

Mu gihugu cy’Ubuhinde ubu harabarirwa mu bihugu bya mbere ku isi bikize kuri telefone kuruta uko bukize ku tuzu twa Surwumwe. Ubwinshi bwa telephone burakabije mu Buhinde Ubushakashatsi buherutse gukorwa mu mwaka w ’2008 bukaza no gushyirwa ahagaragara n ’ibwo bwemejeko abahinde miliyoni 563 n ’ibihumbi 73 batuze impamagarakure zigendanwa naho abagera kuri miliyoni 366 akaba ari bo bafite aho bituma. Ubu bushakashatsi bwakozwe ku bufatanye bw ’ishyirahamwe rizobereye mu bushakashatsi ribifashijwemo n ’umuryango w’abibumbye ndetse na UNESCO.Ubwo ubwo bushakashatsi bwakorwaga abahinde bari bamaze kugera muri 1 na miliyari 200 muri bo miliyoni 366 gusa akaba aribo bafite aho bituma bivugako nibura abaturage 31% gusa ari bo bafite aho bituma. Ubu bushakashatsi kandi bwerekanyeko mu Buhinde kugirango wubake umusarani ufatika bigusaba nibura amadolari 300 akaba akabakaba amafaranga 171.000 uyavunje mu ma nyarwanda. Ubuhinde rero bwegukanye umwanya wa mbere mu gutunga telefone badafite aho bituma.Amahirwebazagira ni uko nta wuzata telefone ye mu musarani kuko nta wo agira.Iyi nkuru tuyikesha urubuga rwa net rwa Zigonet.

Monday, December 6

IGIKURANKOTA MURI TUSKER PROJECT FRAME 4: DAVIS (uganda)

Umusore ukomoka mu gihugu cya Uganda, Davis, ni we wabashije kwegukana intsinzi mu irushanwa Tusker Project Fame 4 ryaberaga mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya. Iryo rushanwa ryari rimaze amezi arenga abiri ritangiye, ryitabiriwe n ’abantu batari bacye bo mu bihugu byo mu Karere k ’Afurika y’I Burasirazuba birimo u Rwanda, Kenya, Uganda, Tanzania ndetse no ku nshuro ya mbere muri iri rushanwa, Sudan y ’amajyepfo yari ihagararariwe. Si ubwa mbere uyu musore Davis yitabira iri rushanwa kuko n ’umwaka ushize ubwo Umunywarwanda Alpha Rwirangira yegukanaga umwanya wa mbere, uyu wamuciye mu myanya y ’intoki, bimuviramo kwiyemeza kugarukana ubukana bwinshi none yahiriwe. Kuri uyu munsi wa nyuma w ’iri rushanwa hari hasigaye bane mu barushanwa, uwaje kumwanya wa kane yabaye Amileena wo muri Kenya, abanzirizwa na Steven nawe wo muri Kenya, ku mwanya wa kabiri hajeho Msechu wo muri Tanzania, hanyuma umwami w ’iri joro, kizigenza muri Tusker Project Fame 4 aba Davis. Mu bihembo Davis yegukanye harimo miliyoni zisaga 35 z ’amafaranga y’u Rwanda n’ibindi bihembo birimo contrat yo gukorera album ku buntu muri studio yo muri Afurika y ’Epfo, ubwishingizi bw’ubuzima, n’ibindi.

Saturday, December 4

LAUNCH YA P. FLY i NYAMIRAMBO

Umuhanzi mu njyana ya Hip Hop akaba n ’umwe mu bagize itsinda Tough Gangz, mu mugoroba wo kuri uyu Gatandatu yaraye ashyize ahagaragara album ye yise 'Naguhaye Imbaraga' aho yitabiriwe n’abantu benshi batandukanye ariko higanjemo urubyiruko. Album nshya ya P FLA ikubiyeho indirimbo zitandukanye zirimo 'Ntuzankinishe Remix' yakoranye na Diplomat, 'Naguhaye Imbaraga', 'Ubutumwa', n'izindi. Iyo Concert yayobowe na Mc Ally Soudy ndetse na Sandrine bazwi kuri Radio Isango Star, yari iteganijwe gutangira saa kumi n ’imwe kuri Collège Sainte André i Nyamirambo, ariko nk'uko bisanzwe bimenyerewe mu birori n'amaconcerts bya hano iwacu, yatangiyeho isaha n’igice nyuma y’igihe cyari cyateganyijwe. Amakuru yatugezeho atumenyesha ko abashinzwe umutekano babanje kubuza abakora iki gitaramo kugikora ariko nyuma ngo biza gukemuka. Iyi Concert kuva itangiye kugera irangira yakozwe mu buryo bakunze kwita Playback, aho abahanzi bashyiramo CDs z'indirimbo zabo ubundi ahanini bakanyeganyeza umunwa basa nk'abaririmba, ariko mu by'ukuri amajwi aba yumvikana aba ari aturuka kuri CD, ibi bikaba bitandukanye n'uburyo bita Live. Abitabiriye iyi concert bashoboye kwibukamo byinshi mu bya kera aho injyana ya Coga Style yongeye kwibukwa tubifashijwemo n’umwami wayo Rafiki. Hagaragaye kandi Choregraphies z'amwe mu ma groups yabiciye bigacika mu myaka yashize nka Bad Boyz na Good Guyz, iyi abayigize bakaba bagaragaye bambaye za masks mu maso. Umusore Jack B wo muri Bad Boyz yongeye kwerekana ko ababyinnyi bagihari ntaho bagiye. Mu bahanzi bakora injyana ya Hip Hop bahagaragaye twavuga nka Neg G, Pacson ndetse na Ciney, umwari wagaragaje ko nawe ashoboye iyo njyana ayisobanukiwe neza, aho yabyinnye indirimbo ye 'High School' binyura benshi, tutibagiwe n ’umwana nawe umaze kubaka izina mu myaka ye mike cyane ariwe Babou mu ndirimbo ye yise 'Rwanda'. Tough Gangz dusangamo n ’umuhanzi P.FLA yaje gusesekara kuri stage aho byabanje gutungura abantu babonye P.Fla ahereje mikoro umutegarugori wari umuherekeje, uyu akaba ari n'umufasha we witwa El Poeta babyaranye umwana umwe ndetse bakaba banabana. El Poeta yerekanye ko amaze gutera ikirenge mu cy'umugabo we mu kuririmba mu njyana ya Hip Hop. Mu gihe P FLA yatungukaga kuri stage, yazanye na bagenzi be bo muri Tough Gangz barimo Fireman, Jay Polly, Green P na Bull Dog, maze bakora mu nganzo babwiriza ubutumwa nk'uko bakunze kubyivugira. Mu bandi baririmbye muri iki gitaramo harimo umusore umaze guhamya mu njyana ya R'n'B nyarwanda uzwi ku izina 'Emmy', ndetse ni nawe waririmbye igitaramo kigana ku musozo. Iyi Concert yagaragayemo utuntu tudasanzwe dutandukanye: 1. Yakoreshejwemo mikoro(mics) ebyiri zonyine. 2. Yagaragayemo imyambarire idasanzwe ku bakobwa babyinaga. 3. Abashinzwe umutekano basinze maze bavana Green P kuri stage bazi ko ari uwaje guteza akavuyo 4. DJ yari yakoze akazi ke neza ariko gukata indirimbo 'Ntuzankinishe Remix' ubwo yari igeze ku gitero kiririmbwa na Diplomate byababaje benshi mu bafana baranabigaragaza. 5. Bull Dogg yazanye icupa rya byeri (Primus) amena inzoga kuri Stage. 6. Umufasha wa P FLA bakunze kwita El Poeta yagaragaye kuri stage nawe aririmba injyana ya Hip Hop nk'umugabo we. El Poeta ubwo yaririmbaga mu njyana ya Hip Hop P Fla akikiye umufasha we El Poeta, uri ku ruhande ni umuhanzikazi Ciney Group Good Guyz ubwo yazaga abayigize bambaye masks Imyibyinire yari yose kuri stage Umuhanzi Diplomat P FLA akigera kuri stage ubwo yari aherekejwe n'umufasha we ndetse na bagenzi be bo muri Tough Gangs P FLA ari guha abafana be Flow Jay Polly na P FLA Ba MCs b'uyu munsi, Ally Soudy na Sandrine bo kuri Radio Isango Star

IKIRORI KUBAHURIYE KURI FACEBOOK MU RWANDA

Kwibwirana, kwigadagura, kubyina, gutebya kuvanze n ’urwenya rwinshi rudashira aho wabonaga umuntu wese mu bari aho afite amatsiko yo kumenya mugenzi we mu buryo burambuye kuko bari basanzwe baziranye kuri Facebook, cyangwa Igitabo cy ’amasura nk’uko abari aho babivugaga, nibyo byaranzu ijoro ryakeye ryo kuwa 19 rishyira kuwa 20 Ugushingo ku Kacyiru muri Danico Villa ahari hateraniye abantu biganjemo urubyiruko bamenyaniye kuri Facebook hano mu Rwanda. Ni mu birori byiswe ‘ Tumenyane Party’ byateguwe n’abasore n’inkumi ba hano mu Rwanda mu rwego rwo kugirango barebe uburyo bamenyana bityo ntibakomeze kubaho bataziranye, uru rubyiruko rusaga 120 rwari rurangajwe imbere no Komite igizwe n ’abantu 12 nayo irangajwe imbere na Bisetsa Ntamakemwa, Nadine Jessica Umuhoza n ’abandi. Nyuma yo kumenyanira kuri Facebook, bari kuwukatana (umuziki) Birumvikana kandi birasobanutse rwose ahantu hateranye abantu bangana gutya hagaragara udushya dutandukanye, niyo mpamvu twabegeranyirije udushya tugera kuri turindwi twagaragaye muri ibyo birori abarimo babyinnye mpaka kugeza mu rukerera rw’uyu wa gatandatu. 1.Bisetsa Ntamakemwa wari uyoboye Komite avuga ijambo rye yari ahagaze hejuru y ’intebe. Kubera ikibazo cy’ubugufi, uyu musore Bisetsa yifitiye yagiye kuvuga ijambo, maze abari aho bose bati nahaguruke, nuko abonye nta kundi yabigenza akurura intebe ya Chaise moderne yari hafi ye maze ayihagara hejuru abona ubuvuga. Manzi abyinana na Uwase 2.Baririmbye indirimbo yitwa Nyiramaritete. Ahagana mu masaha ya saa tanu z ’ijoro ubwo ibirori byari birimbanyije, umuriro wagize urya uti nkagenda, mu ma segonda nka 50 wamaze abarimo kubyina banze kwicwa n ’irungu bahita batera indirimbo igira iti: "Nyiramaritete … oooh bamukwata ko… oooh ….. bamukubitirako…. Eeeh" 3.Danico Villa yari yemeye gucumbikira abantu ariko yaje kwisubiraho. Abashyitsi bamwe bari baturutse kure byari biteganyije ko Danico Villa iri bubahe ahantu ho kurara ikaba yari yateganyije ibyumba 2 ariko habe n’aho kurambika umusaya habonetse kuko abari bashinzwe gutegura ibirori bagiye kwakira bamwe mu bashyitsi aho kurara bakababwirako imyanya yose yuzuye. Uwase na Sevy bari banezerewe 4.Habonese amafaranga 16335 yo gufasha Igihozo Jessica. Mu gikorwa cyo gukusanya inkunga yo gufasha Igihozo Jessica urwariye muri CHUK cyabaye, abantu basaga 120 bari bateraniye aho bakusanyije amafaranga asaga 16335 y ’amanyarwanda, aya mafaranga yashyirwaga mu ngofero, abantu bakaba bibajije bati: "Ni uko se twaturiye mu ngofero? Cyangwa? Wenda iyo bazana inkangara hari kuboneka ayisumbuyeho!" 5.Umuriro wabuze mu gicuku kuva ku isaha ya 2h28 urinda ugeza mu gitondo utaragaruka. Ubwo ibirori byari birimbanyije, umuziki ari wose, kubyina ari iyo bwabaga, umuntu wese abyina mu njyana ye kandi uko ashatse, amuriro wagiye noneho burundu ku buryo byarinze bigera mu gitondo utagarutse, ibi bikaba byabihije ibirori cyane bituma abantu bitotombera Danico Villa. Uyu muhungu w'Inzobe yiga muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda yawukase karahava, Louise nawe yabyinnye kuva bitangiye mpaka birangiye 6. Byagaragaye ko Bisetsa agendana igisokozo mu mufuka. Kubera umusatsi mwinshi afite, Bisetsa yagaragaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu ahagana mu ma saa kumi n ’imwe na 50 (5h50’) arimo kwisokoza na ka gasokozo gato ndetse arimo no kwihungura mu maso dore ko atanigeze agoheka. 7. Mireille Mimi (Gigi), Umukobwa umwe rukumbi wagejeje mu gitondo. Uyu mwari niwe wenyine wagaragaye mu bantu 6 baraye kuri Danico Villa bukarinda bucya, muri abo bantu bubahirije gahunda yose uko yari iteganyijwe dore ko ibi birori byagombaga gutangira ku isaha ya saa moya z ’umugoroba bukarinda bucya barimo; Kwitonda Olivier (Kolly), Kays, Jimmy M5, Sevy, Bisetsa mwena Ntamakemwa n ’uyu mukobwa umwe rukumbi ariwe Mireille Mimi (Gigi) uyu abosore bavuga ko nawe ari mugenzi wabo (umutipe) ngo kuko n ’aho arangije amashuli ye yisumbuye muri ETO Muhima habimwemerera.

WEEK-END ?!?

Pour les articles homonymes, voir Week- end (homonymie). Le week-end[1] (de l'anglais weekend) ou la fin de semaine (au Canada français). L'expression la Dominique pour désigner le week end, proposé par Élise Fischer dans les années "80" tend a se répandre lentement, mais de plus en plus, parmi les Chrétiens. Il est une période hebdomadaire d ’un ou deux jours, généralement le samedi et le dimanche, pendant laquelle la plupart des gens sont au repos. Dans le langage courant, le terme week- end désigne, avec de légères variations selon le métier exercé par le locuteur, la période allant du vendredi soir au dimanche soir (voire au lundi pour les personnes travaillant dans le commerce), comme dans l'expression : « les départs en week-end du vendredi soir ». L’idée d’un repos hebdomadaire remonte à l’Antiquité. Trois importantes religions monothéistes observent chacune un jour de repos : l’islam : le jour de la prière est le vendredi. Le week-end est généralement le vendredi et le samedi dans les pays arabes, parfois jeudi et vendredi, exceptionnellement samedi dimanche (avec un temps laissé pour accomplir la prière le midi). le judaïsme : le shabbat est du coucher du soleil le vendredi au coucher du soleil le samedi ; le week-end en Israël est le vendredi et le samedi ; le christianisme : le jour du Seigneur est le dimanche pour la plupart des confessions ; quelques confessions considèrent le samedi comme étant le jour du Seigneur. Dans les pays majoritairement ou historiquement chrétiens, le week-end est le samedi et le dimanche (parfois dimanche et lundi dans certaines professions). C’est aussi le cas dans d’autres pays, comme le Japon ; Variations du week-end dit universel Historiquement, les week- ends n'ont pas toujours eu deux jours mais un seul, celui du jour consacré à la religion et la famille. De plus, on comptait les jours de midi à midi le lendemain dans l'ancien calendrier chrétien, et la journée de repos hebdomadaire pouvait ainsi démarrer et s'achever en fin de matinée. Dans certains calendriers, comme les calendriers juifs et les anciens calendriers romains, les jours étaient comptés à partir du coucher du soleil, ce qui déterminait aussi la durée des jours de repos ou à modifier les horaires de travail à certaines saisons, pour ceux qui sont amenés à travailler en fin de journée (particulièrement en hiver) ou la nuit. Ces exceptions se retrouvent également dans la définition des jours fériés légaux ou autres fêtes religieuses non hebdomadaires, qu'elles soient fériées ou non. Enfin, en dépit de la définition légale qui peut exister dans certains pays, de nombreuses exceptions existent pour certaines professions, notamment pour les commerçants et dans les activités touristiques, qui sont amenés à travailler durant le week-end légal. Le jour de repos hebdomadaire obligatoire (et de fermeture dans certains cas) est alors décalé (le plus souvent au lundi dans de nombreux petits commerces qui ne peuvent assurer une rotation de leur personnel limité). Enfin certains pays ne fixent pas de week-end légal, mais seulement l'obligation d'une journée hebdomadaire de repos, le week-end étant laissé alors à l'appréciation des différentes entreprises et des négociations entre les salariés et employeurs ou des administrations, de même que la fixation éventuelle du second jour de repos hebdomadaire, non nécessairement jointif avec le premier. Le week- end est alors uniquement défini par les jours usuels de fermeture des principales administrations publiques. Week-end semi- universel (vendredi- samedi) Une grande partie des pays arabes a choisi ce week-end du vendredi et samedi qui représentent les deux derniers jours de la semaine. Le dimanche (ahad) de wahad étant le premier jour, le lundi (ithnayn) de ithnane deuxième jour, le mardi (thoulatha) de thalatha troisième jour, le mercredi (arbaa) de arbaata quatrième jour, le jeudi (khamiss) de khamssa cinquième jour, le vendredi est transcrit joumouaa (le jour du rassemblement) sixième jour, le samedi (sabt) de sabaata septième jour de la semaine. Le week-end traditionnel jeudi-vendredi est encore appliqué a Oman et en Arabie saoudite. Parmi les pays qui ont choisi le week-end vendredi-samedi, on trouve surtout des pays arabes, comme les Émirats arabes unis, le Qatar, le Bahreïn, le Koweït, l'Irak, la Syrie, la Jordanie, l'Égypte le Soudan,la Libye et l'Algérie (depuis le 14 août 2009). La Mauritanie et les Comores sont aussi rentrés dans ce système semi-universel après avoir été un temps dans le système du samedi- dimanche. Dans le monde arabe, le week-end universel est appliqué au Maroc,en Tunisie et au Liban. Précisions sur le terme Le mot vient de l'anglais weekend, signifiant littéralement « fin de semaine » (ce n'est donc pas un faux-ami, puisque le sens d'origine est le même) ; son usage en français date du début du XXe siècle[2]. L'expression la Dominique pour désigner le week end, proposé par Élise Fischer dans les années "80" tend a se répandre lentement, mais de plus en plus, parmi les Chrétiens. Au Canada francophone, depuis les années 1920, le terme francophone « fin de semaine » s ’est imposé dans l’usage standard afin de remplacer week-end. L ’Office québécois de la langue française (OQLF) refuse de l’accepter comme synonyme, pour éviter qu’il concurrence le terme « fin de semaine », déjà bien implanté au Québec[3]. L'expression « fin de semaine » n'est pas nécessairement comprise dans les autres pays francophones, où elle désigne généralement les derniers jours de la semaine de travail, par exemple le jeudi et le vendredi quand le week- end chômé est le samedi et le dimanche. Notes et références . ↑ Suite à la réforme orthographique de 1990, il est possible d'écrire le mot de la même façon qu'en anglais : weekend. Voir le site de l'Académie française . ↑ Selon le CNRTL : 1906 en Angleterre par Pierre de Coulevain dans L’Île inconnue et 1926 en France par Jean Giraudoux dans Bella. . ↑ Entrée « Fin de semaine » sur Grand dictionnaire terminologique, OQLF

ABO MUKORANA BASHOBORA GUTUMA URWARA UMUTIMA

Abanyarwanda tugira umuco (sinzi niba ari mubi cyangwa ari mwiza) wo kuterekana icyo dutekereza, umuntu yakubaza uko umeze ukavuga ngo ni byiza, kandi uri gushinjagira ushira. Umuntu yagutuka, ukamusekera ngo atabona uko utekereza, nâ €™ ibindi. Nyamara ngo abantu baryumaho bagapfukirana uburakari bwabo mu gihe batishimiye agahato (bashyirwaho nâ €™abakoresha babo) baba bafite amahirwe menshi yo kugira ibibazo byâ €™ umutima (heart attack) bishobora kuvamo urupfu, kurusha bagenzi babo batobora bakerekana ko barambiwe. Ibi ni ibyaravuye mu bushakashatsi buherutse gushyirwa ahagaragara nâ €™ikigo ‘Stress Research Institute of Stockholm University’ cyo muri Suède ku bagabo 2755 batigeze bagira ibibazo byâ €™ umutima hagati ya 1992 na 2003. Nk’uko tubikesha BBC, nyuma y’ubu bushakashatsi, 47 mu bakurikiranwaga bahuye nâ €™ibibazo byâ €™umutima, bamwe muri bo bapfa ariwo bazize. Icyo bari bahuriyeho bose ni ukwihanganira akajagararo baterwaga nâ €™ abakoresha babo mu kazi. Kwihangana hano bivuze kutagira icyo uvuga mu gihe uwo mukorana cyangwa ugukoresha akuruhije mu buryo butandukanye, ndetse no kubifata nk’aho ntacyo bikubwiye. Abantu, cyane cyane abâ €™ igitsina-gabo, bakora ibi baba bafite ibyago byo kurwara indwara zâ €™ umutima kurusha abahagarara bakerekana ko babirambiwe. Ku bifata ntibavuge rero, ibyo byago biba biri ku kigero kiri hagati yâ €™ inshuro ebyiri nâ €™eshanu kurusha abavuga! Abahanga bakoze ubu bushakashatsi batangaje ko ntacyo bazi ku cyafasha umuntu kwirinda abamutesha umutwe ku kazi, ariko ngo kubwira uwo muntu ko utishimiye ibyo agukoreye, kumwereka uburakari bwawe ako kanya cyangwa se gutegereza ukaza kumusaba ko mwabiganiraho wamaze gutuza, ari uburyo bwiza bwo gukemura ikibazo. Igihe uramutse uryumyeho ntubivuge rero, uba ufite ibyago byinshi byo kuzarwara umutima, ukaba wanakwica!Ku batinya ingaruka mbi zava mu kuvuga icyutekereza ku kazi, menya ko muri zo nta nâ €™imwe irusha agaciro ubuzima wawe!

IBANGA MU KURWANYA UBUNEBWE

Ubunebwe ni inshuti y ’ubukene, ni umuturanyi twese tudakunda ariko ugerageza kutuba hafi, ikibazo nuko ngo ihene mbi ntawe uyizirikaho iye, buri wese agerageza ku burwanya uko ashoboye uretse ko hari gihe benshi muri twe bitunanira rimwe na rimwe tukabura aho duhera. Bityo rero natwe ntitwakwihanganira kumena ibanga ry’ukuntu umuntu yaburwanya. Hari igihe rero ugerageza gutekereza ku gashinga kawe, gusoma igitabo, gusubiramo amasomo cyangwa kujya ku ishuli ukumva reka reka, ari ugucurangira abahetsi, bitewe n ’umugabo tumaze kuvuga hejuru, ibi rero bikaba akenshi bituviramo ingaruka zitari nke mu nzego zitandukanye, hakaba hari n ’aba bandi bita ba Bagirubwira, Nyamwete n ’abandi nkabo, twese tuba twumva twifuza kumera nkabo. Twifashishije lifeoptimizer.org hamwe n ’igitabo bita How to manage your time ; dore rero ibinini n ’inshinge ugiye kuzajya ufata buri munsi kugeza igihe ukiriye. 1) Gukora imyitozo ngororamubiri : Gukora imyitozo bituma umubiri wawe uhorana imbaraga, igihe cyose bityo bigatuma ubunebwe butagira aho buhera. 2) Kuruhuka neza kandi biri mu rugero : Hari abantu baruhuka bakarengera ugasanga bananiwe kurusha uko bari bameze mbere, kuruhuka neza rero ntukabye biragufasha cyane. 3) Kutiha igihe kinini cyo gutangira gukora igikorwa runaka : Ubundi ikintu kivuna cyane mu buzima ni ugutangira, rero kugirango ubunebwe butagufatirana ihe iminota iri munsi ya 15 kugirango ukore icyo ushaka byaba byiza ibaye 5. 4) Kwishyiramo ko ibintu ukora byihutirwa vuba bishoboka : Uyu muti nubwo urura ariko ni umwe mu myiza. 5) Kureba inyungu zibyo ugiye gukora : Burya iyo umuntu atarabona inyungu zibyo agiye gukora akenshi arabireka, jya ubanza urebe inyungu bigufitiye. 6) Kwiha agashimwe : Niba urangije igikorwa cy ’abagabo, ihe ishimwe, ushobora nko kwijyana kurya ibiryo biryoshye muri Restaurent. 7) Kugerageza gushaka aba mufatanya. 8) Gushyira igikorwa cyawe mu byiciro igihe ari kinini, ikindi ukore ikintu kimwe ukirangize ufatire ikindi, gutyo gutyo, nushaka gukorera ibintu byose icya rimwe akenshi bizakunanira cyangwa ubikore nabi. 9) Gerageza guhindura igikorwa nk ’ikintu kigushimisha aho kumva ko ari ikintu gikomeye. 10) Kurebera ku bandi : Reba ibyo abandi bakora n ’ibyo bagezeho kugirango bigutere umwete n ’imbaraga ndetse biguhe n ’ikitegererezo. Ibi rero iyo ubikoze neza, nta kabuza ubunebwe uburahira aho twinikaga, icyo twarangirizaho ni uko igikorwa cyose ushatse gukora, hera kubyo ukunda kurusha ibindi, ujye wandika ibyo umaze kugeraho, kandi ushake cyangwa utekereze uburyo uri bukore ibisigaye mu nzira zikoroheye.

BITANU MU MAYOBERA Y'URUKUNDO

1. URUKUNDO NO KUBENGUKA Hari igihe umuntu areba undi akumva aramubengutse.Agahita abyitiranya n'urukundo.Kwinjira mu rukundo ngo ni uko uhise umubenguka wenda kubera isura ye cyangwa imyambarire bishobora kuguhuma amaso ugategereza ku mukunzi wawe no ku urukundo rwanyu ibidashobora kuboneka. Ushobora guhita ubona ni mushakana izaba ari paradizo,ugatangira gufata nk'ikigirwamana umukunzi wawe, ntiwite ku bibazo byo kuba muhuje uko mubona isi n'imigambi. (idini,umuco,umutungo,n'ibindi),bikaguhuma amaso n'ibitekerezo,bigatuma udashishoza neza ngo urebe ejo hazaza. 2. URUKUNDO NO KURABUKWA Niba umuntu akurabutswe si ukuvuga ko agukunda.Urukundo rusumba kurabukwa.Twese turarabuka cyangwa tukarabukwa ariko ntaho bihuriye n'urukundo.Iyo umukobwa akunyuzeho ugahindukira ukamureba, ntibivuga urukundo. 3. URUKUNDO, AMAGAMBO N'IBIKORWA Amagambo y'urukundo yonyine ntagaragaza urukundo. Ntukibeshye ubonye kanaka akunze kukuvugisha amagambo y'urukundo n'umutima mwiza. Amareshyamugeni si yo amutunga.Urukundo nya rukundo uzarusanga mu bikorwa. 4. TURI UMWE ARIKO TURATANDUKANYE Ni ibanga rikomeye.Abashakanye ni umubiri umwe.Nyamara buri muntu ari ukwe kandi yigenga mu mitekerereze n'imikorere..Urukundo nyarwo rwubahiriza ibi bintu.Ugomba kumenya ko umukunzi wawe atari photocopy yawe ukamenya ko mutagomba gutekereza kimwe kuri byose 100% kandi byaramuka bibaye ukamenya kwihangana no kumurekera uburenganzira nk'umuntu ku giti cye. 5.URUKUNDO NO KUBABARIRANA Kubabarirana biragoye, cyane cyane iyo ibyaha ari byinshi kandi bibabaje umutima nyamara ariko ni ngombwa, hatabayeho kubabarirana nta kubaka urugo byabaho nta n'urukundo rwabaho.Kubabarirana ni ukwemera ko undi ashobora kugwa mu makosa nk'uko nawe ushobora kuyagwamo.Nyamara abakundana benshi ntibemera kubabarirana ni ba Hishamunda, ba Vurihoze.

IMINSI 49 AMASAHA 13 IMINOTA 41

Abahanga bavuga ko umuntu aryama kimwe cya gatatu cy ’ubuzima bwe ku buryo iminsi 49 ishobora kuba yaba ari myinshi nkuko bivugwa na benshi, gusa ubushakashatsi bwerekanye ko umuntu yaba amara neza neza iminsi 49, amasaha 13 n ’iminota 41 akora imibonano mpuzabitsina mu buzima bwe bwose. Ubu bushakashatsi bwakorewe muri Royaume-Uni, bwerekanye ko hari itandukaniro rinini hagati y ’abagabo n’abagore; ku gihe baba bamara bakora imibonano mpuzabitsina mu buzima bwabo, aho byagaragaye ko abagabo bamara iminsi 52, amasaha 8 mu gihe abagore bamara iminsi 47, amasaha 3 n ’iminota 36. Abashakashatsi bagereranyije basanga umukino w ’amaguru yamanitswe mu kirere umara iminota igera kuri 19.5 (nubwo mu babajijwe, abagera ku 10% bavuga ko barenza iminota 30 mu gihe abandi bagera ku 10% bemeza ko nyuma y ’iminota 5 baba bagagaye, intwaro bazishyize hasi.) Mu bindi abashakashatsi berekanye, harimo nuko imibare y ’inshuro abantu bakora imibonano mpuzabitsina itandukanye cyane, aho mu babajijwe abagera kuri 12% bayikora 1 mu kwezi mu gihe abagera kuri 16% bayikora inshuro zirenga 10. Wowe se ubibona ute? Iyandikishe hano maze utange ibitekerezo. MURAKOZE MUGIRE AMAHORO.

IBINTU 5 BIRANGA UMUKUZI W'IBYINYO

Ikibazo cy’abakobwa bakunda ibintu ku buryo burenze ubukenewe (abo bita abakuzi b ’amenyo) gikomeje kuba inkeke mu basore batari bake, uretse ko nk ’uko nkunze kubivuga hari abasore bamwe babyitwaza basobanura impamvu badafite abakunzi. Gusa kuvuga ko abakobwa bose bakura amenyo byaba ari ugutekerereza hafi cyane, akaba ariyo mpamvu ari ngombwa kumenya ibimenyetso byerekana ko koko umukobwa uyu n ’uyu ari dentist (utarabyigiye). Hari mugenzi wanjye wigeze kwandika inkuru ayita 'Uko watahura umukuzi w'amenyo', akaba yaribanze cyane ku kuntu wamenya ko umukobwa ari umukuzi w'amenyo uhereke ku biganiro mugirana. Singaruka ku biganiro, ahubwo njye ndibanda ku myitwarire iranga abo bakuzi b'amenyo. 1. Inshuti ze zikura amenyo Niba uwo mukobwa asanzwe agendana n ’abandi bakuzi, akenshi nawe aba ari umukuzi kabisa. Abakurambere baravuze ngo ibisa birasabirana, kandi ntibibeshye. Ariko nanone ni ukwitonda kuko hari igihe we yaba atandukanye na bagenzi be. Gusa igihe uri kumwe n ’umuntu nk’uwo ujye ugumisha amaboko ku ikofi (wallet) yawe. 2. Agira amatsiko yo kumenya umutungo wawe Hari igihe ashobora kukubaza aho ukora, ayo uhembwa, aho utuye, niba Benz iparitse hariya hanze ari iyawe n ’ibindi byerekeye umutungo wawe, ukagirango ni ukugukunda cyangwa ni ugushaka kuganira nawe kuko ari interested, ariko buri gihe siko biba bimeze. Muri bimwe mu biranga umukuzi w ’amenyo habamo no gushaka kumenya umutungo wawe kuva bwa mbere mukibonana kuko nta kindi aba akubonamo. 3. Akunda impano zihenze Abantu twese dukunda ibintu byiza, ariko siko twese tubisaba. Nkunda kureba imodoka zihenze ariko niyo nahura n ’umwami wa Arabiya Sawudite sinamubwira ngo angurire Hummer cyangwa Porsche. Muri make umuntu ufite umuco wo gusaba aba ari umukuzi w ’amenyo kandi nta kindi aba akubonamo uretse isoko ivubura amafaranga yo kumufasha mu nzozi ze. Ubundi impano abakunzi bagenda bahana mu mibanire yabo ziba zigamije kumwereka ko wamutekereje. Icyangombwa si amafaranga igura ahubwo ni icyo iba ivuze (signification/meaning). Nk ’uko bakunda kubivuga ko ibintu byiza mu buzima nta giciro bigira (the best things in life are free), byaba byiza guha umukunzi ururabo waciye ahantu (kuko wamutekereje), kurusha uko wamugurira amaroza 12. Niba rero umukobwa ashimishwa n ’ibihenze gusa, umutima we ntuterera mu wawe ahubwo uterera kuri konti yawe yo muri banki. Ikindi ni uko umukuzi w ’amenyo atajya ashimishwa na rimwe n ’icyo umuhaye. Numugurira imodoka, azashaka ko umugurira n ’inzu ifite igaraje ryo kuyiparikamo, numugurira televiziyo, azanakwaka abonnement ya DSTV (nakugirira imbabazi azakwaka Startimes y’abashinwa) n’ibindi. Muri make aba ari nta munoza, kandi ibyo byose ukora ntabishima, aba ashaka ibirenzeho buri gihe. Nanone ariko hari abahungu biyemera bagashyira imbere imitungo yabo, nk'aho ariyo ibagize yonyine nta personnalité bagira... Umuntu nk'uwo ntagatake ngo bamukuye amenyo kuko abakuzi b'amenyo rimwe na rimwe ni nka Nyararongo (bakura ubizaniye). 4. Ahinduranya abakunzi akurikije amafaranga Ubundi mu buzima birasanzwe ko umuntu azamuka mu ntera. Umukuzi w ’amenyo rero ni wawundi uhora ahinduranya abakunzi akurikije amafaranga bafite. Ni ukuvuga ko adashobora kuva ku musore ufite imodoka ya Golf ngo akundane n ’ufite moto ya TVS, reka reka! Ahubwo ahita atangira gushakisha niba ntawe uri hafi aho ufite Audi, Touareg cyangwa Infiniti, mu minsi mike nawe yamurambirwa agatangira gushakisha ufite indege (Jet Privé). niba umujyana muri resitora yo muri karitsiye, azashaka uzajya umujyana mu zirenzeho, namara kugera muyo muri Serena, azashaka umujyana iy'i Cairo cyangwa i Las Vegas. Muri make aba azamuka mu magarade nk’umusirikare cyangwa umupolisi, ariko we akurikiza uburemere bwa konti yawe. Umukuzi w’amenyo ntakundana n’abasore kuko umutima we ubashaka cyangwa se ari beza (beaux gars). Ubundi ubwiza bw ’umuhungu ngo bureberwa mu mufuka (ibyo rimwe na rimwe bivugwa n ’abatabufite) ariko uzarebe umukobwa mwiza 'ucana' iyo ari kumwe n ’umuhungu utari mwiza, abantu bavuga ko uwo mukobwa yahenzwe cyangwa afite ikindi yamukundiye … akenshi aba ari amafaranga. Gusa n ’ubwo abakobwa iyo bahitamo abasore bakundana ubwiza bwo ku mubiri butaza mu bya mbere, niba umukobwa witwa ko ari umukunzi wawe ari mwiza, kandi wowe uzi neza ko atariko umeze, ushatse wakwibaza impamvu yaba agukunda. 5. Akoresha uko yaremwe agamije inyungu ze bwite N’ubwo igitsina gore muri rusange kiregwa kwitwaza uko bavutse (ubwiza, impuhwe) mu rwego rwo kugera ku cyo bashaka, abakuzi b ’amenyo bo ni ba kabuhariwe muri uwo mukino. Ni wa mukobwa uhora yambaye neza, agusekera kuko agukeneye. Ibyo kandi abikora kugirango agaragare kurusha abandi bakobwa bagenzi be, maze yiharire abasore bifite kurusha abandi. Ibi ntibivuze ko umukobwa wese wambara neza cyangwa ugira urugwiro akura amenyo (byumvikane neza), ahubwo bose bakagombye kumera neza gutyo. Gusa umukuzi w’amenyo we ntabikora kuko ari byiza muri sosiyete, abikora mu nyungu ze za wenyine. muri make umukuzi w'amenyo nta rukundo agira, aba yikunda we ubwe, niyo mpamvu akurura yishyira. Umuntu nk'uwo yiyitaho akagaragara neza, ndetse abenshi baba ari n'abakobwa beza b'ibishongore rwose, ku buryo wakumva gukundana nawe byaba ari umugisha umanutse mu ijuru, ukazashiguka yakunaze mu kuzimu kw'ubukene.

IDINI GAKONDO RY'ABANYARWANDA N'AMADINI YAZANYWE N'ABAZUNGU

Kuva aho abazungu bagereye mu Rwanda, idini gakondo yaraciwe ndetse n ’abayikomeyeho bitwa abapagani n’abatazi Imana, nyamara iyo ugerageje gusesengura usanga nta tandukanyirizo rinini riri hagati y ’amadini yazanywe n’abazungu n’idini gakondo y’abanyarwanda, ndetse njye nemeza ko ari nayo mpamvu bitagoye abanyarwanda kuyoboka iyo dini nshya yari imaze kugera mu Rwanda kuko bitari bitandukanye cyane n’ibyo bari basanzwe bemera. Dore zimwe mu ngero umuntu yakwifashisha ngo abashe kumva ibyo nshaka kuvuga aho: 1. Abanyarwanda bemeraga Imana imwe. Bemeraga Imana Rugira, Imana Rurema. Ibyo akaba ari nabyo abasunzu bazanye muri Bibiliya yabo. Ikindi ni uko abanyarwanda bemeraga ko hari abantu bashobora kwifashisha bakabagereza ibyifuzo byabo ku Mana, ibyo bikaba ntaho bitandukaniye na gato n’ibyo dusanga muri Gatolika, aho abayoboke y ’iyo dini biyambaza abatagatifu ngo babasabire ku Mana. Ibyo rero byatumye abanyarwanda bareka kwambaza Ryangombe na Nyabingi babasabiraga ku Mana maze bayoboka iyo dini shya aho noneho biyambaza amatagatifu, dore ko yari inazanywe n ’abantu bagaragaraga ko babarusha ubwenge kandi basobanukiwe kubarusha. 2. Abanyarwanda bemeraga izuka. Ibyo bigaragarira mu buryo abanyarwanda bemeraga ko umuntu upfuye yarakoze neza ajya mu kirunga cya Kalisimbi ikirunga gihora gituje, ahahora amafu n’ituze. Naho uwakoze nabi akajya muri Nyiragongo, ikurunga gihora cyaka, aho agomba guhora ashya. None bavandimwe ibyo hari aho bitandukaniye n ’ibyo batwigisha iyo bavuga ko upfuye yarakoze neza ajya mu ijuru naho uwakoze nabi akajya guhira mu kuzimu ubuziraherezo? 3. Abanyarwanda bemeraga abazimu nk ’uko idini y’abazungu yemera roho. Hari abantu benshi batazi ko roho n ’abazimu ari kimwe?. Mu by ’ukuri, roho n’umuzimu ni ikimwe uretse ko kumwe ari igiswahili cyagizwe ikinyarwada ikindi kikaba ikinyarwanda cy’umwimerere. Ibyo bikaba byaratewe n’uko abakoroni batugejejeho ivanjili bakoreshaga igiswahili cyane, ni nayo mpamvu usanga amagambo menshi y’igiswahili mu kinyarwanda. Amwe muri iyo ni nk ’akazi aho ikinyarwanda cy ’umwimerere ari umurimo n’igorofa (gorofa mu giswahili) aho mu kinyarwanda cy ’umwimerere ari umutururwa. Kuri ibyo hiyongeraho ko abanyarwanda bavugaga ko ikirunga cya Nyiragungu cyahoraga cyatswa n ’abazimu bakirimo. Ibyo bisa rwose n ’ibyo twavuze haruguru. 4. Mu gihe cyo kubandwa, umuntu yagiraga umubyara mu mundwa, akagomba kumwitaho kandi akamucengezamo amatwara y ’idini nk’uko bigenda iyo umuntu agiye kubatizwa. Umubyeyi wa batisimu aba ashinzwe kumubera urugero, akamucengezamo amatwara y ’idini kandi akamufasha gutera imbere mu myemerere. Ibyo bikaba bimeze neza nk ’ishingano z’umubyeyi wabyaraga undi mu mandwa. 5. Iyo abanyarwanda baterekeraga bafataga umuheha bakajundika inzoga maze bakagenda bayinyanyagiza mu ndaro ngo bayihe abazimu. Ibyo hari abavuga ko byagereranywa n ’igihe padiri aba atera amazi y ’umugisha abakristu. Ibi ni bimwe mu byo nabashije gukusanya byerekana ko kuba abanyarwanda baremeye nta mananiza idini y ’abazungu si uko wenda batashakaga idini yabo cyangwa se bayibonagamo ubuyobe, ahubwo ni uko nta tandukanyirizo rinini ryagaragaraga hagati y’ayo madini mashya. Ariko byumvikane neza ko icyo nshaka kuvuga hano atari uko abantu mukwiye gusubira mu idini gakondo, ahubwo ni uko tudakwiye kwirirya ducira urubanza abakiyikomeyeho kuko hari byinshi duhuriyeho wenda ugasenga tutabizi. Niba hari ufite ikindi wenda yatwunguraho, yaba akoze kandi dukeneye no kumenya icyo mutekereza kuri iki kigereranyo kuko nimwe tubereyeho.

Friday, December 3

HOW TO MAKE A WOMAN HAPPY

It's not difficult to make a woman happy. A man only needs to be: 1. a friend 2. a companion 3. a lover 4. a brother 5. a father 6. a master 7. a chef 8. an electrician 9. a carpenter 10. a plumber 11. a mechanic 12. a decorator 13. a stylist 14. a phsiotherapist 15. a gynaecologist 16. a psychologist 17. a pest exterminator 18. a psychiatrist 19. a healer 20. a good listener 21. an organizer 22. a good father 23. very clean 24.. sympathetic 25. athletic 26. warm 27. attentive 28. gallant 29. intelligent 30. funny 31. creative 32. tender 33. strong 34. understanding 35. tolerant 36. prudent 37. ambitious 38. capable 39. courageous 40. determined 41. true 42. dependable 43. passionate 44. compassionate WITHOUT FORGETTING TO: 45. give her compliments regularly 46. love shopping 47. be honest 48. be very rich 49. not stress her out 50. not look at other girls AND AT THE SAME TIME, YOU MUST ALSO: 51. give her lots of attention, but expect little yourself 52. give her lots of time, especially time for herself 53. give her lots of space, never worrying about where she goes IT IS VERY IMPORTANT: 54. Never to forget: * birthdays * anniversaries * arrangements she makes HOW TO MAKE A MAN HAPPY Nibyiza kubikora nshuti. Thanks

Thursday, December 2

DUSOBANUKIRWE NA virus N'IMIKORERE YAYO

Virus ni ubwoko bwa programe iba igamije kwangiza cyangwa kubuza gukora icyo yibasiye kandi ikagira n ’ubushobozi bwo kuva muri mudasobwa imwe ijya mu yindi cyane cyane yibasira program ziriyirimo iba igenewe kugira icyo itwara. Zishobora kwangiza icyo zibasiye ku buryo bukomeye cyangwa se zikabuza mudasobwa gukora neza. Zikwirakwizwa ahanini n’ihererekanya ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga nka diskette, flash disk, ariko cyane cyane zikoresha ubutumwa kuri internet kugira ngo zikwire muri mudasobwa ziba zihanahana amakuru. Izo program zahawe izina rya “Virusi” mu rwego rwo kuzigereranya na virusi nyabuzima cyane cyane mu buryo zikwirakwira n ’uburyo zikurira mu mubiri zibasiye. Umubare wa programmes zangiza mudasobwa uzwi kugeza ubu ugera ku 95000 ariko muri zo umubare wa virusi ni muto cyane kuko utageze no ku 10000. Nyinshi muri izo programmes zibasira umudasobwa zikoresha ikoranabuhanga rya Microsoft. Ariko hari n’izindi virusi zibasira mudasobwa zikoresha Unix/Linux nubwo ari nke bwose. Muri system za mudasobwa zizwi kugeza ubu, izizwiho guhangara virusi ni FreeBSD, Netware na OS/2 kuko ikorwa ryazo rishingira ku mutekano wazo kurisha ibindi byose. Bityo abakora virusi nta rwaho babona banyuriramo ngo bazibasire. Ikindi umuntu yavuga ni uko akenshi ubwangizi bwa virusi akenshi butizwa umurindi n ’ukutamenya kw’abakoresha mudasobwa. Kubera kuzitinya cyane, benshi bakunze gusiba programme za mudasobwa zabo bikanga ko ari virusi cyangwa se hari aho zihuriye nazo kandi ari programme wenda mudasobwa iba ikeneye ngo ishobore gukora neza. Iyo bigenze gutyo, akenshi birangira mudasobwa yanze gukora bityo ibyo yari ibitse bigatakara cyangwa se bikangirika. Amateka y’ikorwa rya virusi Ku ikubitiro, programmes zigenga(umuntu yavuga ko zikora nka virusi z ’iki gihe) ntizari zigamije kwangiza. Byose byatangijwe n ’abahanga muri mudasobwa batatu bakoreraga sosiyete yitwa Bell nk ’umukino hagati yabo. Muri uwo mukino, buri muntu yagombaga gukora programme igomba kugenda igashakisha programme ziri muri mudasobwa ya mugenzi we maze ikazangiza kabone n ’ubwo yaba atazi aho ziri. Buri programe yagombaga kuba nyamwigendaho, ikamenya uburyo ishakisha amakuru igomba gushaka n’uburyo igomba kwikwirakwiza muri mudasobwa yibasiye. Izo programmes zari zifite ubushobozi bwo kwibyaramo izindi nkazo, no kugendagenda muri mudasobwa zibasiye. Umukino warangiraga iyo umwe muri bo yasigaranaga programmes zidakora muri mudasobwa ye. Nguko uko ikorwa rya virusi ryatangiye. Muri 1984, ikinyamakuru Scientific American cyashyize ahagaraga umukino, aho muri uwo mukino za programmes zarwanaga hagati yazo kandi zikagira n ’ubushobozi bwo gukwirakwira hagamijwe kwangiza izindi programmes ku buryo bwose bushoboka. Muri 1986, ikigo ARPANET cyatewe na virusi yiswe Brain, iyo virusi yaragiye ihindura amazina ya diskettes zose zari zibitse amakuru y’ibanze ya mudasobwa z’icyo kigo. Iyo virusi yahinduraga amazina ya diskette muri addresses ya nyir ’ukuyikora, ibyo akaba yarabikoreye kwimenyekanisha kwe. Amoko ya virusi n ’imikorere yazo · Ubwoko bwa virusi bita virus classique aba ari programmes nk ’izindi zanditswe muri assembler maze zikagenda zikinjira muri programmes zisanzwe ahagana k ’umusozo, ku ntangiriro cyangwa hagati. Buri gihe umuntu afunguye programmes yibasiwe n ’iyo virusi, iyo virusi iboneraho igakwirakwira mu zindi programmes za mudasobwa. Bikomeza gutyo maze igihe iki n ’iki cyagera, ya virusi igakora icyo yagenewe. Icyo gikorwa gishobora kuba ari ugutanga ubutumwa bugufi nka “Catch me if you can”, “I love you”, “Happy birthday” n’ubundi butumwa butandukanye nyir ’ukuyikora aba yaragennye ko itanga icyo gihe kigeze. Ikindi izo virusi zishobora gukora ni uguhagarika mudasobwa ntiyongere gukora cyangwa ikangiza bimwe mubyo ifite. · Booting virus. Inshinga “boot” mu nkusanyamagambo y ’ibijyanye na mudasobwa isobanura “ itangira rya mudasobwa (Start, Demarrer)”. Byumvikane ko izo virusi zikorerwa kubuza igice iki n ’iki cya mudasobwa gutangira gukora, ibyo zikabigeraho zifata umwanya wa “Master boot record” w’icyuma iki n’iki ubundi uba ushinzwe kubika amakuru ajyanye n ’uburyo icyo cyuma kigomba gutangira gukoreshwa muri mudasobwa. Ibyo bishobora kuba ku bice bya mudasobwa nka hard disk, disket, clavier, imbeba, n ’ibindi. Muri icyo gihe, iyo utangije mudasobwa maze ugashaka gutangiza icyuma iyo virusi yibasiye, mudasobwa ijya gushaka amakuru y’ibanze ajyane n’icyo cyuma maze ikayabura kuko aba yasimbuwe na virusi. Iyo ibyo bibaye ku gice cy ’ibanze nka hard disk, icyo gihe mudasobwa ntishobora kwaka na gato kuko hard disk niyo iba ibitse amakuru yose mudasobwa igomba kugira ngo ikore harimo na operating system. · Macrovirus zibasira macros za programmes za Microsoft Office nka Word, Excel n ’izindi. Macros ni uburyo bufasha abakoresha mudasobwa koroshya akazi kabo cyane cyane igihe bagomba nko kwandika nk ’izina rirerire ahantu henshi. Icyo gihe umuntu ashobora gukora macro y ’iryo zina maze buri gihe ayikoresheje iryo zina cyangwa ijambo akaba ariryo ryiyandika bitagombye ko aryandika. Kugira ngo mubyumve neza, umuntu yavuga ko Macro zikora nka shortcuts zo kuri mudasobwa. Buri gihe nyir ’ugukoresha mudasobwa akoresheje macro yibasiwe na macrovirus, iyo virusi iboneraho igakora icyo yagenewe. · Worm (virus-ver ku bakoresha igifaransa). Ubu bwoko bwa virusi bwatangiye kuboneka muri 2003. Zikwirakwizwa na rezo za mudasobwa cyane cyane ziciye mu byuho biba biri muri izo rezo. Ku bigaragara izi virusi ntacyo zangizaho mudasobwa zibasiye, intego yazo aba ari nko kugenda zigatuma hard disk yuzura kandi ntacyo umuntu yashyizeho cyangwa se zikamubuza gukora ikintu iki n ’iki nko kuba wenda adashobora dufungura internet n ’ibindi. · Virus Batch. Ni ubwoko bwa virusi zibasira programme zo mu bwoko bwa batch ubundi zirangwa n ’umusozo .bat. Izi akaba ari ubwoko bwa programmes usanga kuri mudasobwa za microsoft. · Trojan Horse. Abize amateka ya Roma n ’ubugereki bwo hambere baribuka amateka y ’ahantu hitwaga “ Troie” (cyangwa Troy) n’uburyo abaturage b’ako gace bahawe ifarasi ikozwe mu giti ho impano na bagenzi babo bari bamaze imyaka 100 baryana mu rwego rwo kurangiza intambara hagati yabo. Ariko ikizwi ni uko iyo farasi ntaho yari ihuriye n ’ugusinya amahoro ahubwo yari yuzuye abasirikare baje kubikira abaturage b ’umugi wa “Troie” maze barabarimbura bose hasigara mbarwa. Virusi zo mu bwoko bwa Trojan Horse zikora nk ’iyo farasi y’i Troie. Ziza ari programe ubundi ifite akamaro umuntu ashobora gukoresha. Wenda ni umukino, cyangwa indi application ushobora gukoresha mu bintu bitandukanye. Ariko nyuma y ’ibyo byose haba hihishe code ishinzwe kwiba cyangwa kwangiza ku buryo ubu n ’ubu. Wenda yiba amabanga yawe ubitse muri mudasobwa nka nimero ya konti, mot de passe, n ’ibindi. Niyo mpamvu atari byiza gukoresha ibintu by ’ubuntu ukura kuri internet kuko akenshi nibyo bizana ubu bwoko bwa virusi. Ni mpamvu ki virusi zikorwa? Hari impamvu nyinshi zituma abantu bakora virusi. Akenshi kuri ubu, virusi nyinshi zikorwa mu rwego ry ’ubutasi aho igihugu cyimwe cyoherereza ikindi virusi zikagenda zikiba amakuru y ’ibanga. Virusi zishobora kandi gukorwa mu rwego rwo kwimenyekanisha nka ya yindi yitwa Brain twababwiye kare cyangwa nk ’iyiswe “Happy Birthday, Josh”, yahozwe n’uwitwa Josh mu rwego rwo kwiyifuriza isabukuru nziza y ’amavuko kuko yabonaga nta muntu n ’umwe wifuza kwifatanya nawe kuri uwo munsi w ’ingira kamaro mu buzima bwe. Virusi zishobora gukorwa kandi mu rwego rwo kwangiza cyane cyane hagati y ’inganda aho uruganda uru n’uru rwoherereza virusi urindi rugenzi rwarwo kugira ngo mu gihe rugihanga n ’ingaruka za virusi, rwo rube rwinjiza amafaranga. Virusi kandi zishobora gukorwa nu rwego rwo kwishimisha, aho nk ’umunyeshuri akora virusi kugira ngo ateshe umutwe gato bagenzi be ariko nta ntego yo kubangiriza mudasobwa afite. Impamvu zo ni nyinshi ariko izi ni zimwe mu zikunze kugaragara. Imikorere ya antivirusi Antivirusi ni programme iba yarakorewe kugenzura virusi maze yayibona ikayikura muri machine, ikayibuza gukwirakwira, ndetse rimwe na rimwe igashobora gusana files ziba zangijwe na virusi. Niyo mpamvu ari byiza ko umuntu agira antivirusi muri mudasobwa cyane cyane kubakunze gukoresha internet kuko ari uburyo bwiza cyane virusi hafi ya zose zikoresha maze zigakwirakwira. Ikindi ni uko abantu bakwiye guhora bongerera ubukana antivirusi zabo (updating). Ibi biba bigamije kuyimenyesha andi moko ya virusi aba aherutse kuvumburwa maze yahura nazo ikabasha kuyahashya nta kibazo. Byumvikane ko kugira antivirus ubwabyo bidahagije, ahubwo umutekano wuzuye uzawuhabwa n ’uko uhora wongerera antivirusi yawe ubukana uyimenyesha andi moko ya virusi aba aherutse kuvumburwa ngo ibashye kuyahashya. Zimwe muri virusi zabaye ibirangirire Cabir. Cabir ifatwa nkaho ariyo virusi ya mbere yabayeho mu mateka ikwirakwizwa na telephone. Ikwirakwizwa na telephone zigendanwa cyane cyane kubera ikoranabuhanga rya Bluetooth kandi ikibasira telephone zikoresha Symbian OS. MyDoom. Iyi virusi ikwirakwizwa na emails. Yagaragaye bwa mbere tariki ya 26 Mutarama 2004. Psb0t. Psb0t yagaragaye bwa mbere muri Mutarama 2009. Izwiho kuba ariyo virusi yonyine ishobora kwibasira routers na modems zifite ubushobozi buhambaye. Tchernobyl. Tchelnobyl izwi nka virusi ya mbere mu kwangiza kurusha izindi zabaye kugeza ubu. Yangiza ibyo machine iba ifite byose ndetse rimwe na rimwe ikayisiga nta kindi umuntu ashobora kongera kuyikoresha kabone n ’iyo yagerageza gushyiramo operating system bundi bushya. Yayogoje ibintu hagati ya 1998 na 2002. Ngayo amakuru twabashishe gukusanya ku byerekeranye na virusi n ’imikorere yazo. Twizere ko hari icyo yagufashijeho kandi ko azatuma umenya uburyo wazirinda kandi ukazirinda n ’abandi.

UBUZIMA N'URUPFU BY'UMURAPERI 'tupac shakur' 2PAC

- Ubuzima bwe akiri muto - Intandaro y’amatiku (Beef) ya mbere yakomeye mu mateka ya rap hagati ye na Notorious B.I.G - Iraswa n’urupfu bye muri 1996 Tupac akiri muto Ubuzima bwa Tupac bwaranzwe n ’ibibazo by’urusobe kuva yavuka kugeza umunsi yapfiriye arashwe bitunguranye kuri 7/09/1996 n ’umuntu ushidikanywaho kugeza ubu. Tupac ari mu bahanzi bagurushije albums nyinshi kw ’isi, usibye n’ibyo yari umukinnyi wa film (actor) mwiza cyane. Yakundaga abantu cyane cyane abatishoboye kuko yari azi ubuzima nawe yabayemo, Ni umwe mu bantu rubanda rwafashe uko batari kuko benshi bari baziko ari umuntu udashobotse.Yakundaga gusoma bibiliya no kuvuga Imana mu bikorwa bye ayisaba ubufasha,ndetse na tattoo yari afite mumugongo iriho umusaraba yanditse umurongo wa bibiliya “ Exodus 18 : 11” ugira uti “Noneho menye neza ko Uhoraho aruta Imana zose kuko yazitsinze igihe zahigiraga abe ” yayishyizeho nyuma yo kuraswa muri 1994. Uyu Tupac yavutse taliki ya 16/06/1971 avukira East Harlem muri leta ya New York, yarazwe na nyina gusa abana na mushiki we kuko ise yabataye mbere y’uko avuka ubwo nyina yari muri prison azira ibyaha byo kwangiza ibikorwa by ’abazungu, nubwo yabayeho muri ubwo buzima bubi yashoboye kwirwanaho uko ashoboye ajya mw ’ishuri ariga, ariko kubera ubuzima bubi biba ngombwa ko ajya amenyana nabo twakwita aba Gangsters aribo nabo akenshi bamwishyuriraga ishuri nawe akabishyura kubacururiza ibiyobyabwenge, kuko ntakundi yari kubigira. Tupac yarakuze. Aha yari kumwe na mama we Afeni Shakur Mu mashuri ye niho yaje guhurira n ’umwe mu nshuti ze magara Jada Pinkett Smith, wamubaye hafi kugeza ku rupfu rwe, Muri documentaire “ Tupac : Resurrection” tupac aravuga ati “Jada ni nk’umutima wanjye.” Yagiranye ibibazo byinshi na police ubwo ku nshuroya mbere yafunzwe kandi agakubitwa bihagije kubera kwambuka umuhanda nabi! Iki gihe Tupac we yabyise irondamoko kuko ari abapolisi b ’abazungu babikoze kandi akaba atari icyaha gifungisha umuntu. Muri 1994 Tupac arimo ajya muri Studio iManhattan yaje kuraswa n ’abantu batazwi amasasu agera kuri atanu abiri mu mutwe, abiri hafi y ’impyiko n’irindi mu kuboko, iyi akaba ariyo ntandaro y ’ibibazo yagiranye na Diddy icyo gihe witwaga Puff ”Puffy”Daddy ndetse na mugenzi we The Notorious B.I.G, ubwo we yemezaga ko niba atari nabo bamutanze byanze bikunze bari baziko hari abantu bari bumurase, bakanga kumurabura. Tupac muri studio Nyuma y’umunsi umwe gusa ibyo bibaye nibwo urukiko rwamuhamije icyaha cyo gufata ku ngufu (Molestation) umukobwa bikamuviramo gufungira muri gereza ya “Clinton Correctional Facilty” muri 1995 yaje kuvamo nyuma y ’amezi icumi yishyuye insimburagifungo ya 1.000.000 y ’amadolari yatanzwe n’uwitwa Suge Knight umukuru wa DeathRow Records. Tupac yagarukanye ingufu ubwo yahise akora album mu gihe cy ’amezi abiri gusa yakunzwe cyane “All Eyes On Me” yagurishije copies zirenga miliyoni 7. Iyi album yari igizwe na CD ebyeri kuko amasezerano yari afitanye na death Row yavugaga ko azahakorera album eshatu ubundi yashaka akigendera. Ifoto yasohotse kuri album All Eyes On Me Muri prison Tupac yabonye umwanya wo gusoma no kwiga ibitabo bihambaye ku buryo buhagije ari naho yasomeye cyane umwanditsi w ’umutaliyani Niccolo Machiavelli, ari naho yakuye izina “MAKAVELI” mwaka wakurikiye rero 1996 nibwo Tupac yakoze indi album ariyo ya mbere yagurishijwe vuba mu mateka ya rap yiswe “The Don Killuminati : The 7 days Theory ” iyi album yasohotse kw’izina rya Makaveli yibanze ku kababaro k ’ubuzima bwe ndetse n’urupfu rwe bwite. Iyi album iriho indirimbo ya mbere yakozwe mu gihe gito mu mateka “Hail Mary” yanditswe, icurangwa kandi iririmbwa mu gihe cy ’iminota 30 gusa. Iyi album niyo ya nyuma Tupac yagize ari muzima. Kuri taliki ya 7/09/1996 nibwo Tupac na bagenzi be bari muri match ya Tyson ubwo Tupac na bagenzi be n ’ubundi bakubise umusore “ Orlando Anderson” wari warabibye umudali (Chain) ya Deathrow, uyu musore niwe ukekwa cyane kuba yararashe Tupac iryo joro. Ifoto ya nyuma ya Tupac mbere y'uo araswa Nyuma y’icyo gikorwa Tupac yagiye guhindura imyenda ubundi barasohoka bajya muri club 662, mu nzira nibwo haje imidoka yo mu bwoka bwa cadillac maze irekurira amasasu menshi ku modoka Tupac yarimo arakomereka bihagije. Yahise ajyanwa kwa muganga biba ngombwa ko bamukuramo ibihaha. Yakundaga gushiramo umwuka cyane abaganga bakamugarura bimara iminsi igera kuri 7 ubwo mama we yatanze uburenganzira bwo kutongera kumukorera ibyo bintu nyuma yitaba Imana kuri 13/07/1996 mu bitaro hari saa kumi n ’iminota itatu (4:03’). Nyuma y’urupfu rwe havuzwe amagambo menshi ko yaba akiriho bitewe n ’indirimbo ze gusa, nk’uko documentaire “Tupac: Resurrection” ibyivugira Tupac yari umuhanga cyane, kubera ubuzima yabagamo yari abizi ko byanze bikunze ashobora kuzapfa bitunguranye, akaba ariyo mpamvu buri munsi yakoraga indirimbo 3 kugirango asige ibintu mu buryo. Umwe mu nshuti ze magara “Shock G” niwe watangaje ko Tupac impamvu atahambwe aruko yatwitswe maze ivu rye rigashyirwa ahantu hatandukanye yari afite ibikorwa. Imana Imwakire.