NEZERWA POUR REFRAICHIR
Duharanire Gusiga Isi ari nziza kurusha uko Twayisanze. Mugire Amahoro!
Seacher/ishakiro
Monday, April 4
IBINTU 7 UMUKOBWA ATEMERANYWAHO N'UMUHUNGU
Nta muntu
udakunda, nta
n`ikiryoha mu
buzima nko
gukunda
ugakundwa.
Hirya yo
gukunda, hakurikiraho
kwigarurira umutima w`uwo
ukunda akenshi biba
ingorabahizi !!!
Izi ngingo zigenewe abakobwa.
Ni zimwe mu nama zagufasha
gusobanukirwa muri make kuri
kamere y' abahungu. Itondere
uburyo winjira umutima
w`umusore ukunda.
1. Gushamadukira imibonano
mpuzabitsina : n’ubwo ntagihe
cyemeranywaho na bose cyo
kuba abakundana bakora
imibonano mpuzabitsina,
wikwemera kuryamana n ’
umuhungu utarakumenya neza
ngo anakwiyumvemo kuko iyo
ubikoze akubona nk ’ akajiji
akajya yumva agukeneye kubera
izo gahunda gusa. Kumenya
imiterere yawe y ’ inyuma
(physique) ntibihagije; umusore
aba akeneye no kumenya indi
myifatire yawe ngo akugire
umukundwa (sweetheart).
Kumwitondesha,
ntushamadukire imibonano
mpuzabitsina, ugategereza ko
igihe kigera ni byo byiza.
2. Kumwibwira wese
mukamenyana : Si byiza habe na
mba kubwira umusore ku
ikubitiro inkuru zibabaje z’ ubuto
bwawe cyangwa ibibazo byawe
bwite cyangwa iby ’ umuryango
ukomokamo, kuko bituma
akubona nk ’ umuntu uje ahetse
ibibazo. Yego abakundana baba
bagomba kumenyana ndetse
ntibanagire ibyo bakingana,
ariko byose ntibikorwa umunsi
umwe, bisaba igihe, uko abantu
bagenda bamenyerana. Mutware
buhoro buhoro, ugende
umuhishurira amabanga yawe
uko iminsi igenda ishira, wirinde
guhita umubwira byose
mugitangira iby ’urukundo kuko
ibyo biri muri bimwe bituma
atakugirira amatsiko ndetse
akanaguhararukwa vuba.
3. Kumuhamagara no
kumwoherereza ubutumwa
(SMS) kenshi cyane (bikabije):
Ikindi ugomba kumenya ni uko
abagabo bishimira abakobwa b’
inshuti bishakiye bo ubwabo
kurusha ababishakiye. Bityo rero,
guhoza telefone ku gutwi
umuhamagara, kumwoherereza
SMS na e-mails z ’ urudaca
ntibituma umwigarurira nk’ uko
uba ubyifuza. Ni nayo mpamvu
nukora aya makosa rimwe na
rimwe uzajya umuhamagara
akanga kuyifata, wakohereza SMS
ntagusubize ngo umenye uko
yayakiriye.
4. Kumubuza amahoro: Yewe
guhora umucunga iyo agiye, abo
ari kumwe nabo ku buryo iyo
umubonanye n ’ undi mukobwa
wihutira kumubaza ibyo baba
bapanga, bishobora
guhungabanya umubano wanyu.
Ahubwo wowe mwereke ko
umukunda, numunyura bizaba
bihagije ngo areke abo bakobwa
bandi keretse aramutse afite
ingeso y ’ ubushurashuzi.5.
Kumuhisha utugeso twe wanga:
Kubera uburyo uba umukeneye
hari ibyo akora bikagushegesha
ariko ukanga kubimwereka ngo
atakwanga. Uba wiyaruriraho
amakara kuko izo ngeso
azazikomeza, mu gihe nyamara
iyo uza kumusaba wenda aba
yarakumviye.Tekereza rero
aramutse agushyize mu rugo
uko byazagenda hagati yanyu nk’
abantu biyemeje kubana
akaramata! Hari igihe cyagera
ntubyihanganire kandi nawe
atagishoboye guhinduka, bikaba
ibibazo gusa.6. Kumva ko
azahinduka : Abantu ,cyane
cyane abagabo, ntibapfa
guhinduka uko bagenda baba
bakuru. Rero niba hari ingeso
nyinshi afite ubona
utakwihanganira, byaba byiza
umwihoreye ugashaka undi
muhuje.
7. Kwisuzugura: Yego urukundo
ruba rukeneye kuvomererwa no
kuhirwa ku buryo buhoraho,
ariko kuruha umwanya mwinshi
cyane kugera aho wowe ubura
uko kwiyitaho byaba ari
ubugoryi! Gerageza byose
ubijyanire hamwe, kuko umuntu
umuha agaciro ari uko nawe
ubwe abanje kukiha. Ushobora
gushaka kumuharira umwanya
wose, yabona utiyitaho
akisangira abiyitaho wowe
ukaburiramo.Ngaho gerageza,
uzaba umbwira.
Tuesday, February 15
UTEXRWA s.a MU BIBAZO BY'ABAKOZI N'UMUKORESHA.Ese bizakemuka gute?reka dutegereze!
Abakozi b’ uruganda
rukora imyenda UTEXRWA
kuri uyu wa Mbere mu
gitondo bari banze kujya
mu kazi basaba ko
abakoresha babo
babakemurira ibibazo. Mu
bibazo bavuga harimo
umushahara bavuga ko
ari muto cyane kandi ngo
banakora amasaha y ’
ikirenga nta kuyishyurwa.
Nyuma yo guhagarika
akazi amasaha agera kuri
2 bagasubiyemo
bashyizeho itsinda rigiye
kubahagararira mu
biganiro n’ ubuyobozi.
Mubyo abakozi ba
UTEXRWA bagaragaza nk’
akarengane n’ ibyo
basaba bashyize mu
nyandiko igizwe n
ingingo 13 bagaragaje ko
badahemberwa amasaha
y ’ ikirenga bakora. Ngo
hari na bagenzi babo 12
birukanwe bagiye
kubavugira ibyo bibazo
mu buyobozi bagasaba ko
basubizwa mu kazi.
Banavuga ko ubuyobozi
bw’ikigo butabatangiye
umusanzu wa Caisse
Sociale mu gihe
cy ’umwaka n’igice kandi
bubakata amafaranga
yawo ku mushahara.
Abakozi ba UTEXRWA
ubwo bari banze
gukora akazi
Bamwe muri aba bakozi
bavuga ikibazo cyo muri
uru ruganda gituruka ku
buyobozi bushya. Uru
ruganda rumaze amezi 2
rufite umuyobozi mushya
witwa Dipak Shivshanker
Trivedi wasimbuye Raj
Rajendran. Ubuyobozi
bw ’uruganda bwo
burahakana ibivugwa n’
abakozi, bukavuga ko
ntacyo budakora ngo
bufate neza abakozi ngo
kuko bunabagaburira saa
sita.
Hagati aho ariko ibibazo
biri hagati y ’impande
zombi bigiye
kuganirwaho. Abakozi
bitoranyijemo itsinda
ry ’abantu
bazabahagararira
bakagirana ibiganiro
n ’ubuyobozi bw’uruganda
n’akarere ka Gasabo
kakazabikurikirana. Ibyo
biganiro ngo bizatangira
ku wa gatatu ku buryo ku
wa gatanu haba
habonetse umuti. Mu gihe
hategerejwe ikizava muri
ibyo biganiro abakozi
babaye basubiye mu kazi
Sunday, January 30
URUHARA RUTURUKA HE?
Itegereze
iruhande
rwawe mu
bo
mukorana,
mu bo mu
muryango
wawe, mu
bavandimwe cyangwa se
kuri wowe ubwawe,
urabona umuntu ufite
uruhara. Ariko se wigeze
wibaza aho uruhara
ruturuka n ’ikirutera ?
Ngiyo ingingo
nyamukuru y ’iyi nkuru.
Ubushakashatsi
bwakozwe
n ’abashakashatsi bo muri
kaminuza ya
Pennsylvania muri Leta
zunze ubumwe
z ’Amerika nibwo
bwashoboye gutahura
icyaba gitera uruhara ku
bagabo.
Nkuko bigaragazwa
n ’ibisubizo by’ubwo
bushakashatsi, uruhara
rwaba ruterwa
n ’uguhagarara gukora
kwa tumwe mu
turemangingo shingiro
tugize umutwe. Ibyo
bikaba bivuze ko gukiza
icyo kibazo cyo kugira
uruhara ku bagifite ari
ukongera kubyutsa utwo
turemangingo
tutakoraga. Ibyo ni mu
gihe uburyo bwari
busanzwe bukoreshwa
mu guhangana n ’ikibazo
cy’uruhaga bwasabaga
gukura uturemangingo
ahantu hafite umusatsi
ukadutera aho utari.
Mubyo ubwo
bashakashatsi
bwabashije kubona ni
uko mu gihe
hakorwanga ingenzura
ry ’ibice by’umutwe bifite
umusatsi n’ibitawufite,
abashakashatsi baje
kubona ko ibyo bice
byombi bifite umubare
ungana
w ’uturemangingo
shingiro nyamara
barebye uturemangingo
twamaze gukura
basanga uturemangingo
tugaragara mu gice gifite
umusatsi ari twinshi
cyane mu gihe
uturemangingo two mu
gice cy ’uruhara two dusa
n’utwagwingiye,
tutakuze. Ibyo bifuze ko
n ’ubwo nta misatsi iba
igaragara inyuma iba
ihari ariko ari mito cyane
itabasha kuboneshwa
amaso ya muntu.
Igikurikira akaba ari
ugushaka uburyo utwo
turemangingo tudakura
natwo badufasha gukura
maze imisatsi iturimo
ikaboneraho nayo. Ibyo
akaba aribyo
abashakashatsi bitegura
kugerageza gukora mu
minsi ya vuba.
Twarangiza tubabwira
ko abantu benshi
bagaragaraho uruhara
babikomora ku babyeyi
babo cyangwa se mu
muryango wabo. Bivuze
ko niba mu muryango
wawe harabonetsemo
umuntu ufite uruhara,
nawe waba ufite
amahirwe menshi yo
kuzarugira.
INZOGA MW'ITERAMBERE RY'ISI
Bamwe mu
bahanga mu
gusesengura
ry’ibisigazwa by’amateka
bemeza ko abahinzi bo
mu bihe bya mbere
bahinganga ibinyampeke
(ibigori, n ’amasaka), atari
ukugira ngo babirye,
ahubwo bakabihingira
gukoramo inzoga.
Icyo gitekerezo
kigarukwaho kandi
n ’umwe mu bahanga bo
muri Kaminuza, Simon
Fraser, yo muri Kanada,
mu nkuru yatangaje mu
kinyamakuru, Live,
Science, aho ashyira
ahagaragara icyo
yabonye mu
bushakashatsi bwe.
Nkuko akomeza abivuga,
kutamenya gutunyanga
ibinyampeke ku buryo
byaribwa no kuba
barakundaga gukora
ibirori mu miryango ni
ibimenyetso
byerekanana ko
iminyampeke
byahingirwaga
gukorwamo inzoga gusa.
Abahanga mu
gusesengura ibisigazwa
by ’amateka bakomeje
kwemeza ko
ibinyampeke
bitaribwaga cyane mu
bihe bya mbere. Ku
babiryaga, byabasabaga
kubikusanga, bakabikura
mu bishishwa hanyuma
bakabona kubisya. Iyo
mirimo yafataga igihe
kinini.
Uwo murimo ugoranye
wabaye intangiriro
z ’ubuhinzi ku isi ndetse
utuma n’abantu bakwira
mu bice byose by’isi
ndetse no mu bice
ubundi batashoboraga
kugeramo kera kuko
ubusanzwe batungwaga
n ’uguhiga.
Urugero rutangwa ku
baturage b ’abamaya
(kavukira ba Amerika
y ’amajyepfo), aho ibigori
bihingirwa gukorwamo
inzoga. Abagore bamara
amasaha agera kuri 5
buri munsi nta kindi
bakora kutari ugusya
impeke z ’ibigori.
Ibyo byatumaga
ibinyampeke biba
ibiribwa by ’imboneka
rimwe byahabwaga gusa
abashyitsi bo mu rwego
ryo hejuru. Birashoboka
rero ko inyota y ’inzoga
yaba imwe mu mpamvu
abantu bemeraga
bakavunika bahinga,
banatunganya
ibinyampeke nk ’ibigori
n’amasaka.
Ikibazo kirimo ni uko ibi
byose bishingiye ku
isesengura rya muntu.
Nta bimenyetso bya
gihanga byari byaboneka
bibyemeza neza. Kugeza
ubu, ibimenyetso
byonyine bihari ni
ibyabonetse muri Irak
ahavumbuwe
ibisiganzwa byo mu
kinyejana cya 5 mbere
y’ivuka rya Yezu Kristu.
Abahanga bo bemeza ko
itunganya ry ’inzoga
ryatangiye ahagana mu
mwaka wa 6000 mbere
ya Yezu Kristu.
UDUSHYA KWA LADY GAGA
Umuhanzi Lady Gaga
akunze kuvugwaho
utuntu twinshi
dutunguranye kandi
dutangaje cyane. Akenshi
akunda kubigaragariza
mu myambaro yambara
n ’ibikorwa akunda
gukorera kuri stage
imbere y ’abafana be. Kuri
ubu yahisemo no
kubigaragariza mu
bikorwa kuko agiye
gushyira ahagaragara
parufe (parfum /
parfume) ikozwe ku
buryo ihumura
nk'amaraso n ’intanga
ngabo bivanze.
Abenshi bakunda gufata
uyu mukobwa (wabaye
umubikira) nk ’umusazi
kubw’imyambarire ye.
Ibikorwa bye nabyo
benshi bakaba bajya
babona ko bitangaje
cyane, dore ko iteka aba
ashaka agashya. Nko kuri
iyi parufe aravuga ko
yayitekerejeho yifuza
kugaragaza itandukaniro
n ’abandi bakoraga
amaparufe agerageza
kuvanga impumuro
y ’intanga ngabo
n’amaraso.
Hano Lady Gaga
wambaye ikanzu ikoze
mu nyama
mbisi ari kumwe na
Drake
Gusa ngo iyi parufe
ntizapfa kuboneka ahantu
hose kandi n ’aho
izaboneka izaba ikosha
kubw ’ibintu izaba
ikozwemo kugira ngo
ibashe kubona iyi
mpumuro Lady Gaga
yifuje. Iyi parufe yari
yarifuje kuyitirira izina rye
ariko nyuma aza gusanga
byaba byiza ayise
Monster. Iri rikaba ari ryo
zina ry'iyi parufe
izasohoka mu mwaka
utaha w ’I 2012.
Abantu batandukanye
nyuma yo kumva iyi
nkuru y ’uko Lady Gaga
ashaka guha impumuro
y ’intanga zivanze
n’amaraso parufe ye
nshya, ntibahwema
kubaza uburyo uyu
mukobwa azabasha
kubigeraho n ’uburyo iyi
parufe y’akataraboneka
izaba imeze.
Tubibutse ko Lady Gaga
amazina ye asanzwe
yitwa Stefani Joanne
Angelina Germanotta,
akaba yaravukiye mu
mujyi wa New York mu
mwaka w'1986. Ni
ukuvuga ko afite imyaka
24. Ni umwana wa Joseph
Germanotta, naho nyina
yitwa Cynthia. Amaze
igihe kinini ahabwa
ibihembo bitandukanye
byiganjemo MTV Awards.
Wednesday, January 5
IBYABAYE BIDASANZWE KW'ISI MU MWAKA WA 2010.
Muri iki gihe tukiri mu
ntangiriro z ’umwaka wa
2011 twifuje
kwibukiranya n’abakunzi
ba Igihe.com bimwe mu
bintu bikomeye abantu
badakwiye kwibagirwa
byabaye mu mwaka
ushize. Ibyo twibandaho
ni ibyavuzwe cyane mu
itangazamakuru.
Côte d’Ivoire : Igihugu
cyiyoborwa n’abaperezida
2
Nta wahakana ko ibintu
byabaye muri Côte
d ’Ivoire mu mpera
z’umwaka ushize nubu
bigikomeza ari agashya.
Nyuma y ’amatora yari
amaze igihe kirekire
asubikwa, Perezida
Laurent Gbagbo yaje
kwemera ko aba. Icyiciro
cya mbere cyabaye tariki
ya 31 Ukwakira 2010.
Abakandida 2 nibo bagize
amajwi abemerera kujya
mu cyiciro cya kabiri:
Laurent Gbagbo na
Alassane Ouatara.
Amatora y’icyiciro cya 2
tariki ya 28 Ugushyingo
niyo yaje kubamo
agashya. Komisiyo
ishinzwe amatora imaze
gutangaza ko Alassane
Ouatara yatsinze,
uruhande rwa Gbagbo
rwarabyanze. Umuyobozi
w ’urukiko rushinzwe
kurinda itegeko nshinga
ari narwo rwemeza
burundu ibyavuye mu
matora, yavuze ko
Laurent Gbagba usanzwe
ari Perezida ariwe
watsinze amatora. Ikibazo
gitangira ubwo,
abayobozi bombi bahise
bashyiraho abaministiri
b ’intebe na za guverinoma
zabo.
Kugeza ubu
ruracyageretse, amahanga
yatangaje ko yemere
Ouattara nka Perezida,
Gbagbo nawe yanga kuva
ku izima. Ubu imishyirano
irakomeza iyobowe
n ’umuryango w’Afurika
y’iburengerazuba (CEDAO)
n’Umuryango w’Ubumwe
bw’Afurika kugirango
barebe ko Gbagbo yava
ku butegetsi. Byanze
barateganya gukoresha
ingufu za gisirikare. Ariko
kugeza ubu Côte d ’Ivoire
ni igihugu kiyoborwa
n ’abaprezida 2, ibintu
bitarabaho mu mateka.
Ninde ufite ukuri muri aba
bagabo bombi? Ni
ukubitega amaso.
Igikombe cy’isi ku
mugabane w’Afurika
Kuva tariki ya 11/06
kugera tariki 11/07/2010
muri Afurika y ’Epfo
habereye ku nshuro ya
mbere ku mugabane
w ’Afurika, imikino
y’icyiciro cya nyuma
y’igikombe cy’isi. Igihugu
cya Espagne nicyo
cyatwaye igikombe
gitsinze ku mukino
wanyuma Ubuholandi
1-0.
N'ubwo abantu bavugaga
ko Afurika y ’Epfo
itazashobora gutegura iki
gikombe, cyagenze neza
nta kibazo gikanganye
kigeze kiba. Iki gihugu
giherutse no guhabwa
agahimbazamusyi na
n’ishyirahamwe
ry’umupira w’amaguru ku
isi (FIFA) kubera ko
cyateguye igikombe cy’isi
neza.
Wikileaks n’amabanga
y’ibihugu
by’ibihangange
Wikileaks ni urubuga
rwamenyekanye cyane
mu mwaka 2010 kubera
umwihariko wo kumena
hanze amabanga
akomeye ya Leta Zunze
Ubumwe z’Amerika
ndetse n’ibindi bihugu
bikomeye ku isi. Iki
kibazo cyateje impagarara
mu mibanire
mpuzamahanga. Nyiri uru
rubuga Julian Assange,
Wikeleaks imaze gushora
inyandiko nyinshi mu
kwezi kwa 12 yahise
ashinjwa icyaha cyo
gufata ku ngufu umwana
w ’umukobwa muri
Suwedi aho yabaga.
Tariki ya 7 Ukuboza 2010
yafatiwe mu Bwongereza
arafungwa. Takiri ya 16
yararekuwe yemererwa
kuburana ari hanze.
N'ubwo ibi byabaye ariko
aherutse gutangaza ko
urubuga rwe ruzakomeza
gusohora amabanga
y ’Amerika n’ibindi bihugu
bikomeye.
Imeneka rya peteroli
muri Amerika
Mu gihe kigera ku minsi
100 imiyoboro ya peteroli
muri Leta z ’Ubumwe
z’Amerika yaratobotse
imena mu nyanja mu
kigobe cya Mexique.
Kuyisana byaragoranye
kandi bitwara igihe
kirekire kuva mu kwezi
kwa 4 kugeza mu kwa 7.
Nk’uko inzego
z’ubuyobozi zabitangaje,
bahombye utugunguru
4,900,000 twa peteroli.
Ihungabana
ry ’ubukungu I Burayi
Mu mwaka wa 2010
ibihugu bimwe by ’ u
Burayi byaguye mu
gihombo gikomeye
cy ’ubukungu.
Ibyakozweho cyane ni U
Bugereki na Irlande.
Espagne na Portugal
nabyo byagize ikibazo
ariko nticyakomeye
cyane. Mu rwego rwo
gukemura iki kibazo,
ibindi bihugu byashyizeho
ikigega cyo kugoboka
ibihugu bitari byorohewe.
Ubu batangiye gutekereza
gushyiraho ikigega
gihoraho kizajya
kigoboka ibihugu biri mu
bibazo ku mugabane
w ’Uburayi.
Uburaguzi bwa Paul le
Poulpe
Aka ni akanyamaswa
kabaga mu mazi mu
gihugu cy ’U Budage.
Kavuzwe cyane mu
gikombe cy ’isi kubera
ubuhanga bwako bwo
kuragura uko amakipe
azatsindana. Imikino yose
U Budage bwakinnye
karabyerekanye kandi
biba uko kabivuze.
Umukono wanyuma ujya
kuba kari katomboye ko
Espagne itsinda kandi
byarabaye. Aka
kanyamaswa tariki ya
26 /10 uyu mwaka nibwo
kipfiriye.
TP Mazembe ikipe ya 2
ku isi
Nyuma yo gutwara
igikombe cy ’amakipe
yabaye aya mbere mu
bihugu byayo ku nshuro
ya 2 yikurikiranya, Tout-
Puissant Mazembe, ikipe
yo mu gihugu
cy ’abaturanyi cya
Repubulika iharanira
Demokarasi ya Kongo
(RDC) yageze ku mukino
wa nyuma w ’igikobe
mpuzamigabane gihuza
amakimpe yatwaye
ibikombe ku migabane
yayo yabereye Abu Dhabi
mu Bihugu byunze
Ubumwe by ’Abarabu.
Inter de Milan yo mu
Butaliyani niyo yayitsinze
3-0 mu mukino wanyuma
wabaye tariki ya 18
Ukuboza.
N'ubwo itashoboye
kugitwara ariko, TP
Mazembe niyo kipe ya
mbere ku mugabene
w ’Afurika igeze kuri
ruriya rwego, ubu ikaba
ariyo kipe ya kabiri ku isi.
Umutingito udasanzwe
muri Haïti
Tariki ya 12 na 20
Mutarama, igihugu cya
Haiti kibarizwa muri
Amerika yo hagati
kibasiwe n ’umutingito
udasanzwe. Uwa mbere
wari ku rugero rwa
magnitude 7 naho uwa
kabiri wari kuri 6. Abantu
bapfuye bararenga
300,000 naho abegera
kuri 1,200,000 basigaye
iheruheru. Usibye kandi
abantu bapfuye inyubako
zikomeye zirimo ibiro
by ’umukuru w’igihugu,
inteko ishinga amategeko,
minisiteri 4 zashyizwe
hasi. Ibiro by ’umuryango
w’abibumbye nabyo
byasenyutseho igice.
Amahanga menshi
yaratabaye harimo n’u
Rwanda.
umuhanzi CHRISTOPHE MATATA yitabye IMANA.
Umuhanzi w’icyamamare
Jean Christophe Matata
wamenyekanye cyane mu
Karere k ’Ibiyaga bigari
yaraye ashizemo
umwuka ; yari arwariye
muri Afurika y ’Epfo.
Umuhanzi akaba
n ’umuririmbYi Jean
Christophe Matata
yavukiye mu gihugu
cy ’Uburundi mu mwaka
w’1962.
Yakuze akunda umuziki,
awumenyakanamo cyane
ubwo yatangiraga
kuririmba
nk ’umunyamwuga afite
imyaka 18, icyo gihe
akaba yararimbaga muri
Africa Nile Band. Nyuma y
‘ iyi Groupe, yatangiye
kuririmba ku giti cye.
Mu ndirimbo ze za mbere
yahereyeho zakunzwe na
benshi mu Rwanda no mu
Burundi, harimo «
Umukobwa ndagowe,
amaso akunda ntabona
neza, N'i Nyagasambu
rirarema »
Atabarutse nyuma
y ’igitaramo cyamunanije
cyane, aherutse gukorera
muri Afrika y ’epfo kuwa
gatanu, taliki ya 31
Ukuboza 2010.
Yakirangije afite intege
nke cyane, ahita ajyanwa
mu bitaro, ari naho yaraye
aguye mu ijoro ryo ku
italiki ya 03 ishyira ishyira
iya 04 Mutarama 2011.
Nk’uko tubikesha
Nikobisanzwe André,
umunyamakuru
ukurikiranira hafi
iby ’abahanzi cyane cyane
ab’Abanyarwanda,
Christophe Matata yagiye
muri Afrika y ’Epfo ku wa
27 Ukwakira umwaka
ushize, afiteyo ibitaramo
bikomeye yagombaga
gukora mu mpera z
‘ umwaka, hakurikijwe
amasezerano yagiranye
na Company yamutumiye.
Iki gitaramo kimunyujije
inzira y ’ubusamo, ni icya
gatatu mu byo yakoreye
muri Afurika y ’Epfo.
Christophe Matata ntiyari
akiri umuririmbyi
w ’igihugu kimwe gusa,
ahubwo yari yarafashe
intera yo kuba
umuririmbyi w ’Akarere.
Ariko iminsi ye myinshi
yayimaraga mu Bubiligi,
aho yari atuye, ,mu
Rwanda no mu Burundi
akahagera bushyitsi. Mu
Bubiligi, yahashinze
anayobora Studio JCM (mu
mpine y ’amazina ye),
ibarizwa i Bruxelles.
Jean Christophe Matata
yaririmbaga mu njyana
zinyuranye, zaba izo mu
biyaga bigari, inyafurika,
n ’izo hirya no hino ku isi.
Ingingo yibandagaho ni
urukundo mu bantu,
ubuzima, amahoro
Umubano, umushyikirano
n ’ubusabane. Atabarutse
asize indirimbo nyinshi,
zimwe muri zo akaba yari
yaratangiye kuzikorera
amashusho (video), akaba
asize zitarangiye.
Naruhukire mu mahoro
ABAHANZI NYARWANDA BABA HANZE
Mu gihe twashoje
Umwaka Wa 2010,
ntitwareka kwishimira
bimwe mu byiza
byajyezweho, ndetse
byanagaragaye, neza mu
mpande z'isi zose ni muri
urwo rwego
zahabutimes.com
twongeye kurenza
amaso imipaka y' u
Rwanda tukareba icyo
abahanzi nyarwanda
baba hanze y' u Rwanda
bajyezeho ndetse nibyo
bateganya muri uyu
mwaka mushya.
Nubwo benshi bakivuga
ko umuziki nyarwanda
ugifite inzira ndende,
ndetse ko hari byinshi
bigikenewe kwitabwaho,
ntitwacitswe no kubona
ko umunsi ku munsi
hirya no hino abahanzi
nyarwanda bavuka kandi
bakomeje kwiyerekana
neza mubyo bakora
byose, abana
b'abanyarwanda,
abahanzi bo mu nzego
zose umwaka wa 2010
wababereye uw'ingenzi,
kandi benshi bungutse
byinshi. Abahanzi bafite
ubwenegihugu bw'U
Rwanda aho baba mu
mahanga nabo bakomeje
kwerekana ko nubwo
batari ku butaka
bavukaho, aho bahagaze
hose bakoze neza maze
nabo bagaragariza
abahandi ibyo bazi kandi
bagezeho, kuri ubwo
twahisemo kubagezaho
amakuru ya bamwe mu
bahanzi twabashije
kumenya gahunda
bagezeho muri 2010
ndetse nibyo bateganya
vuba cyane .
1. DADDY
CASSANOVA/ CASSA
Ni umwe mu bahanzi
bigaragaje cyane mu
gihugu, ubuhanga
n'ubushake bye uyu
mwaka bikaba
byaramuhiriye cyane,
maze bimwicaza ku
isonga mu bahanzi
nyarwanda baba hanze
bakomeje gutanga isura
nziza ya muzika akora.
Aho ari mu gihugu cya
Canada, Cassanova
yagaragaje ko ubuhanga
ndetse n'umuziki ari ibye
wenyine, yagaragaye mu
marushanwa menshi
yaho mu gihugu cya
Canada cyane cyane
ayateguwe
n'icyamamare Akon, aho
yitwaye neza, ndetse
akabishimirwa
n'abateguye iryo
rushanwa muri rusange
nk'umuhanzi wigaragaje
neza mu ndirimbo ze nka
" To The top", When
you're away", yongeye
kandi kugaragaza ko
n'ikinyarwanda
atakibagiwe maze
akorera aba fans be
indirimbo ebyiri " Aho
nagusize" yabashije
kwinjiza ku rutonde
rw'indirimbo zumvwa na
benshi mu gihugu cya
Canada, ikanamuhesha
umwanya wa UPCOMING
BEST VOICE aho aba mu
gace ka TORONTO. Kuri
Noheli y'uyu mwaka
nawe yabaye PAPA NOEL
maze asohora indi ikaba
yitwa " AKADIHO", izo
ndirimbo uko ari enye,
zikaba zizagaragara kuri
Album ye bwite arimo
ategura izasohoka
umwaka utaha, kandi
zikaba zarakozwe n'umu
producer ukomeye
ubarizwa muri Leta
z'unze ubumwe
z'amerika ariwe " Nyasha
Makambira, muri Label
Yitwa NYASHA MUSIC,
akaba ari nawe urimo
utunganya album ya
Cassa, izaba yiganjeho
indirimbo zikunzwe
cyane hariya muri
Canada, ndetse n'izindi
nshyashya harimo na
featuring zishimishije
cyane. Ubuhanga,
ubushake , imigambi bye
kandi akomeje
kubyerekana hirya no
hino muri Canada, aho
akomeje kugaragara mu
ma concerts
atandukanye, no mu
myiyereko myinshi.
Tumwifurije akazi keza ,
n'umwaka mushya
muhire.
2. FRANKIE JOE
RUKUNDO/ FRANKIE JOE
Azwi mu ndirimbo nziza
nka "Garuka", "Igendere
bwiza", nawe aho aba ni
muri Canada akomeje
kwerekana no gukora
muzika, ikimuranga ni
ijwi rye ritangaje, ndetse
n'igihagararo ke, ubwiza
n'uburanga burangaza
benshi bamubona mu
mafoto hirya no hino,
kuko uretse no kuririmba
akaba anakora akazi ko
kwerekana imideri
hariya muri Canada. Uyu
mwaka turangije wa
2010 rero Frankie Joe
akaba yarawuhariye
cyane muzika ye , akaba
nk'uko yabidutangarije
yaragarutse ku
mugabane w'Afrika
gukorana n'abahanzi
ndetse n'aba producers
batandukanye harimo
nko gukorana na
producer R kamanzi, uba
mu gihugu cya Kenya
aho yari agiye gukorana
n'umuhanzi w'ikirangirire
KIDUMU KIBIDO
w'umurundi, bakaba
barakoranye indirimbo "
KIPENDA ROHO"
yasohotse ikurukiranye
na Vidéo yayo nziza
cyane yakorewe hariya
muri Kenya. Frankie Joe
ariko ntiyahagarikiyeho,
yanasohoye izindi
ndirimbo nka "Diamond",
"Alive to love you" yo
yanakorewe Vidéo yayo.
Frankie Joe kimwe na
Cassanova ngo bose
bakaba bamaze
kuzenguruka Canada
berekana ibihangano
byabo imbere y'imbaga
z'abanyarwanda n'abandi
banyamahanga ,
barushaho kubishimira
no kubakunda cyane,
kuri ubu akaba ahugiye
mu gukora nawe izindi
ndirimbo zitandukanye
zizagaragara kuri album
ye , ndetse akaba
anakomeje gutumirwa
mu bitaramo
bitandukanye
nkicyabereye ahitwa
EDMONTON ku munsi wa
Bonane, akaba nyuma
yaho yifuza kandi
kuzajya gukora ama
concert atandukanye mu
bihugu by'iburayi ndetse
no mu Rwanda. Nawe
tukaba tumwifurije
ibyiza byinshi muri uyu
mwaka mushya.
3. OG THE
GENERAL
Uyu musore
udakunze
kuvugwa
cyane, ariko
umaze
kwigaragaza cyane mu
muzika akora haba
wenyinye ( Solo) ndetse
no mwitsinda " UCT" ngo
nawe uyu mwaka
dushoje waramuhiriye,
ndetse ukaba umwereka
neza ko uwo twatangiye
wa 2011 utazoroha. OG
akaba ari umwe mu
bahungu ba nyiri CFM
( ALBERT), akaba musaza
w'undi muhanzikazi wa
Hip Hop " Ghetto Girl
(GG)", ndetse igitangaje
akaba ari mubyara
w'icyamamare muri
muzika " STROMAE"
w'umubirigi, umuryango
nkuwo urakwiye, kandi
ngo Impano siyo basaba
ahubwo bayivukanye
bose, haba kuri Papa
wabo, ndetse no kuri
mama wabo , OG rero
ngo 2010 yagaragaje
ubuhanga bwe, ubwo
nyuma yo gukorana na
label " PLAN B
MULTIMEDIA" , (imwe
muri label zigeze
kurambagiza umuhanzi
THE BEN), yaje kubasha
kubona Manager mushya,
ndetse bimuviramo no
kugira amahirwe yo
gukorana n'umwe mu
baproducer bakorana na
Stromae, kuri ubu akaba
ariwe producer we
bwite, maze bakaba
bitegura gusohora album
imwe hamwe n'itsinda
rye UCT rigizwe na OG,
SHINE, ndetse na LIL J"
bose uko ari batatu
bakaba ari abahanzi ba
HIP HOP, ndetse buri
wese akaba afite
umwihariko we gusa,
ubuhanga bwabo
bakomeje kubwerekana
mu mpande zose
z'uburayi kuko bo baba
mu gihugu cy'ububirigi.
OG rero we akaba atari
umuhanzi wa hip Hop
Gusa, we na mushiki we
bakaba bashobora na
none gukora indirimbo
z'ubundi bwoko, na style
iyariyo yose ngo we
kugiti cye akaba ategura
icyo bita " MIX TAPE", iyo
akaba ari album
ibanziriza akenshi
iyanyayo, bikaba
bikunzwe gukorwa muri
biriya bihugu muzika
yateye imbere ,
kugirango abafans babe
batanga amanota kubyo
umuhanzi akora, ndetse
nawe bikaba
byamworohera gukora
ibizabashimisha cyane
bitewe n'izo bo baba
bakunze . Bahanzi bacu
rero namwe mufatireho
mukore izo mix tape
nkaba nashimira Jay Kid
yabikoze mu minsi ishize.
4 . BIG SYLLA
Ngo nubwo adakunzwe
kuvugwa cyane, uyu
nawe n'umwe mu
bahanzi bafite ubuhanga,
kandi bafite kuba
baririmba muri style zose
ashoboye, uruvange
rw'imico
y'ibihugu
byamubyaye (Sénégal n'
U Rwanda,) imuha
kugira umwihariko mu
guhanga kwe, ndetse no
kugira indi sura ya
muzika yihariye, naho
kuba yararerewe ahandi
mu bindi bihugu nk'u
Burundi n'Ubuhorandi ,
bikamuha imbaraga zo
gukora ibitandukanye
n'iby'abandi, nyuma yo
gusohora album ye "
Next Level" ,no
kuyerekana mu mpande
zose, ngo yaba
agarukanye umurava
noneho wo gukora
ibirenze, album "Next
Level" yasohotse mu
mpera z'umwaka wa
2009, ikaba
yaragaragayeho
abahanzi nka PAULIN na
LAMBERT nabo baba mu
Buhorandi, ndetse
n'ibyamamare muri East
AFRICA nka ALI KIBA na
Mr MIM bakoranye zimwe
mu ndirimbo nka " PENZI
LA MBALI" na "VIP"
zakunzwe cyane mu
gihugu cya Tanzania ALI
KIBA avukamo, ngo
umwaka uje rero akaba
yitegura na none gukora
ibintu byiza birenze
iby'umwaka utashye,
harimo gusohora
indirimbo zitandukanye,
ndetse ngo akaba ubu
imishyikirano yo gukora
indirimbo n'umwe mu
bahanzi nyarwanda "
Miss Neilab "ubarizwa mu
Bubirigi ngo ikaba
ikomeje, tukaba twizeye
ko izaba irenze ikoze
neza nk'izitahiwe.
5. MISS
NELLY /
MISS
NEILAB
Uyu mwari
ntawe
ukimupresenta kuko
yamaze gushinga imizi
muri show biz
nyarwanda aho
yerekanye ko ashoboye
akazi aba yateguye, azwi
kuba yarabaye manager
ukomeye w'umuhanzi
THE BEN, ndetse akaba
anakomeje , no kuba
ariwe wahagarariye
itegura ry'album " IJORO
RIGUYE" ya Jack B, umwe
mu bahanzi bakomeje
nawe kwerekana ko
2010 yamuhiriye,
ubuhanga bw'uyu
muhanzikazi no
kwitwara neza muri uwo
murimo bikaba
byaramuviriyemo kuba
yizerwa n'amalabel
akomeye yo kuyindi
migabane y'isi, uyu
akaba ari umwishya wa
Olivier Gisabo wigeze
kuba manager wa Tom
Close akaba kandi
yaramenyekanye kuri
radio voice of Africa mu
kiganiro cyo muririmi rw’
ikirundi.Miss Nelly na
manager we Olivier rero
ngo bakaba akazi ka
2011 katazaba koroshye,
kuko nyuma yo
gusohora single
y'indirimbo " URUMURI"
yakozwe n'umuproducer
" RICK AKAGA",
igatuganywa n'undi mu
producer witwa Steasy
ukorera muri studio
yitwa " SQUARE STUDIO"
ngo baba bateganya
ibyiza byinshi muri uyu
mwaka dutangiye,
harimo kurangiza Album
ye " DIAMANT" yari
yarahagaritse kugirango
abashe kwita kubahanzi
yari ahagarariye hirya no
hino, ngo ubu rero
imishinga ikaba imaze
kuba myinshi, ngo
nyuma yo gutangaza ko
yasubiye ku mwuga we
wambere ariwo wo
kwandika aho ateganya
gusohora imwe mu
nkuru zishushanyije
yakoze ( Bande dessiné),
ngo ubu noneho
yahagurukiye na none
muzika ye ndetse akaba
azanye ibintu bishya,
arateganya kandi
gukorana n'abaproducers
bashya harimo umusore
w'umunyarwanda P
DOCKX ubarizwa nawe
mu Bubirigi, ngo kandi
noneho aranasohoka mu
gihugu aho azerekeza I
Paris ho mu Bufaransa
gukorana n'umuhanzi wa
rap wo mugihugu cya
RDC witwa Zed CHECK
ndetse amasezerano
akaba yaranarangiye
kuko indirimbo
iteganijwe gusohoka mu
kwa kabiri, azahava
yerekeza Los Angeles ho
muri Amerika
mugukorayo Indirimbo
kuri ubu ikiri ibanga
n'uwo bazayikorana, hari
n'abandi bahanzi benshi
yifuza kuzakorana nabo,
ndetse n'imishinga ikaba
ikiri myinshi tukaba
nayo tuzakomeza
kuyibakurikiranira.
6. RICK- BOSS AKAGA
Nyuma yo gusohora
indirimbo nka " Money"
aho yarikumwe n'umwe
mu bahanzi bigaragaje
neza mu gihugu cy'u
Bufaransa, Rick Boss
ntiyatinzemo, kuko
yasohoye
(MIXTAPE)
yakunzwe
cyane,
ndetse
inamuhesha
amahirwe
yo
gukorana n'imwe muri
label zikomeye zo mu
gihugu cy'u Bubirigi. Rick
Boss uretse kwigaragaza
nk'umuhanzi,
yanakomeje
kwigaragaza mu kuba
Producer ukomeye aho
mu gihe gito yaba
yarakoze kuri album
z'abahanzi benshi aho
mu Bufaransa, ndetse
atibagiwe n'abamwe mu
bahanzi nyarwanda
bamwe na bamwe, kuri
ubu akaba ahugiye mu
gukorera indirimbo
bamwe mu bahanzi
bagitangira aho mu
bufaransa, uretse n'ibyo
Rick Boss ubu akaba
yararangije album ye ya
mbere ikozwe cyane
cyane mu kinyarwanda ,
akaba yarayikoranye
n'abahanzi ndetse
n'abaproducers
batandukanye, iyo album
yakozwe na Label plan b
multimedia yo ikaba
izasohoka mu kwezi kwa
kabiri, ngo mbere yaho
ariko akaba abateguriye
byiza bitangaje, harimo
ugutegura Launch ye
hariya mu Bufaransa
izakurikirwa n'icyo bita
tournée, mu bihugu
Bitandukanye.
7. MUGISHA BENJAMIN
a.k.a THE BEN
Nta munsi w'ubusa
udashira abantu
batabonye amakuru
atandukanye kuri uyu
muhanzi ubu ubarizwa
mu gihugu cya America.
Nyuma yaho The Ben
aviriye mu
Rwanda
ngo
n'amahirwe
ntiyamubanye
ayanyuma kuko kuri ubu
afite imishinga myinshi
kandi izanyura benshi
mu ba fans be, The ben
kandi ukomeje kwiharira
umwanya wambere
mubafite indirimbo
zumvwa cyane nka "
WOWE"( iyi ikaba iri
kumwanya wa mbere
mu ndirimbo zumvwa
cyane ku
inyarwanda.com) na
"KIBONUMWE", akaba
ateganya no gusohora
izindi ndirimbo vuba
haba izo yasize
akoranye n'abandi, yewe
n'izindi nshya ,
aranateganya gusohora
Clips video zitandukanye.
Ngo Amahirwe yambere
yayabonye iruhande rwa
ba fans be bagikomeje
kumukurikiranira hafi,
ngo nawe ntabatenguha
kuko aho ari, ijwi rye
rikomeje gukora
ibitangaza, rikanarwanza
benshi mu bamwumva
aho agenda akora ama
concert mato mato, kandi
akaba amaze no
kugirana ubucuti na
bamwe mu bantu
bakomeye kubera
ubwitange n'umurava
ukomeye agaragaza. Kuri
ubu akaba ari gukoranya
ikipe igiye kuzamwitaho
kugirango akazi
gatangire. Amahirwe kuri
we.
Tuzakomeza kubagezaho
amakuru anyuranye
y'abahanzi nyarwanda
bibera hanze mu bindi
bihugu, n'imishinga yabo
kugirango hato
mutazibagirwa ko
nubwo muzika yacu itera
imbere, hirya no hino
abahanzi nyarwanda
nabo bakomeje
kwerekana ibyiza bya
muzika nyarwanda,
kandi nkuko benshi
bakomeje babitangariza
zahabutimes.com ngo
uwabakenera
ntibamwirengagiza, kuko
baba bafite byinshi
bungukira hariya mu
buhanzi bwabo, mu
bikorwa bya buri gihe,
ndetse no muri show biz
ubwayo, maze
mukungurana
ibitekerezo byerekeza ku
mikorere myiza no guha
abakunzi ba muzika
injyana ziyunguruye,
zirimo ubuhanga
n'ubuhanzi koko.
GUCA UTUJIPO TUGUFI
Guverinoma ya Sri Lanka
igiye kureba uburyo
yakwiga ku mushinga wo
guca iyambarwa ry ’
utujipo tugufi tuzwi ku
izina rya za mini (mini-
jupes/mini-skirts) ku
bakobwa, bitewe n ’uko
abantu benshi muri icyo
gihugu bakomeje
kubisaba cyane.
Iyi Guverinoma kuri ubu
ikaba imaze gutangaza ko
igiye kureba uburyo iki
gitekerezo cyatanzwe na
benshi cyashyirwa mu
bikorwa maze mu gihugu
cyose hagacikamo za mini.
Perezida Mahinda
Rajapakse w ’iki Gihugu
kibera ku Nyanja y’u
Buhindi (Ocean Indien),
yakoze amanama menshi
ahamagarira abantu
kurwanya iyamamazwa
n ’itumurwa ry’itabi ndetse
n’inyobwa ry’inzoga. Aha
akaba yaranabujije
ihitishwa iryo ari ryo
ryose ry ’abakobwa
bambaye utwenda tugufi
cyane ku mateleviziyo
n ’ibindi bitangazamakuru
n'ahantu hagaragarira
amashusho. Nyuma yo
gusanga ibi bidahagije,
akaba noneho agiye no
kugerageza akicarana
n ’abandi bayobozi
bakorana ngo barebe uko
bavanaho n ’iyambarwa
ry’utujipo tugufi kuko ari
icyifuzo cya benshi muri
iki gihugu kandi kikaba
kigaruka kenshi mu
bisabwa n ’abo ayobora.
Naho ku ruhande rwe,
Nimal Rubasinghe,
umunyamabanga
ushinzwe umumco muri
iki gihugu, we avuga ko
yakiriye ibyifuzo byinshi
bimusaba ko havanwaho
ama mini ahantu
hahurirwa n ’abantu
benshi. Ibi bikaba ari
bimwe mu byatumye iki
kibazo gishyirwa ku
murongo w ’ibibazo
byihutirwa iki gihugu cya
Sri Lanka kigomba
gushakira umuti.
Tukivuga iby’utumini
twateje ikibazo muri Sri
Lanka, tubamenyeshe ko
umuhanzi Akon aherutse
kwangirwa gucurangira
muri iki gihugu biturutse
ku dukobwa twari
twambaye utumini
twagaragaraga muri clip
video y ’imwe mu
ndirimbo ze tubyinira hafi
y ’ishusho (statue) ya
Boudda. Bikaba byari mu
kwezi kwa kane kw ’uyu
mwaka ubwo yiteguraga
kujya kuririmbirayo mu
kwezi kumwe bityo ahita
yamaganirwa kure na
Guverinoma y ’icyo Gihugu
ndetse n’abaturage baho
babinyujije kuri Facebook.
Aha rero hakaba
hategerezanyijwe
amatsiko menshi niba
koko iki cyemezo
kizagera aho kigashyirwa
mu bikorwa n ’iyi
guverinoma.
Wednesday, December 22
UKO WAKWITWARA WIRINDA MU GIHE CY'IMINSI MIKURU
Igihe cy’iminsi mikuru
cyakagombye kuba icyo
kwishima, gusabana
n ’abandi no kumererwa
neza mu mubiri no ku
mutima, ariko nk ’uko
dukunze kubibona, ibihe
nk ’ibi birangwa
n’umunaniro ukabije,
umuhangayiko, impanuka
n ’indwara zitandukanye
kandi ataricyo kiba
kigamijwe. Ni byiza rero
kumenya icyo wakora
kugirango igihe nk ’iki
kigusige neza.
Hari ibibazo ushobora
guhura nabyo mu gihe
cy ’iminsi mikuru, haba
mbere, mu munsi mukuru
ubwawo ndetse na
nyuma yawo.
Mbere y’umunsi mukuru,
usanga ababyeyi n’abandi
bashinzwe gutegura iyo
minsi mikuru
bahangayika birenze
ibikenewe. Ni byiza kugira
ishyaka n ’ubushake
kugirango ibintu
bizagende neza, ariko
byaba byiza ubikoze
witonze, utikanga. Usanga
abacuruzi, abafite ama
restaurants n ’aba mamans
bakora ibishoboka byose
ngo iminsi mikuru izagere
biteguye haba muri
business zabo cyangwa
mu ngo zabo. Gusa
ugomba kumenya ko ibyo
byose bidasumba
ubuzima bwawe.
- Iyoroshye, nunanirwa
uruhuke, kandi uryame
bihagije (amasaha 7
cyangwa 8 nijoro).
- Fata igihe uhumeke:
n ’ubwo duhumeka buri
gihe ariko tubikora nabi.
Fata akanya uhumeke
ubitekerejeho (conscious
breathing) nk'iminota 3,
winjize umwuka mu
mazuru, uwusohorere mu
kanwa. Ibyo nabyo
bigufasha kurwanya
stress.
- Sabana n’abantu, useke,
winanure, wayure (mu
ibanga wo kabyara we),
muri make relax!
Mu gihe cy’iminsi mikuru
kandi hari icyo ugomba
gukora:
- Kunywa: ni kimwe mu
bintu biranga iminsi
mikuru. Aha usabwa
kunywa ukurikije ibyo
ushoboye ukirinda
gukabya kuko n ’ubwo
wakumva ko bigufasha,
ariko bikugiraho ingaruka
mbi nyuma, zaba ku
buzima bwawe cyangwa
mu mibanire n ’abandi.
Ku banywa inzoga
twababwira ko ikizwi ari
uko inzoga ikumerera
nabi cyangwa neza
bitewe n ’uko usanzwe
uyimenyereye, uko
witwaye mbere yo
kuyinywa (niba
utaruhutse bihagije
cyangwa utariye inzoga
zizakugarika nigaramiye),
ibiro byawe (niyo
mpamvu ubusanzwe
inzoga zishobora abagore
kurusha abagabo,
cyangwa abananutse
kurusha ababyibushye,
ariko buri gihe siko
bigenda). Muri make
ugomba kuruhuka
bihagije mbere yo
kwitabira ibirori, kandi
ukabanza ukagira icyo
ushyira mu nda.
Ikindi ni uko ugomba
gushyira intera mu
macupa cyangwa
ibirahure unywa, kuko
bituma umubiri ubyakira
neza kurusha gusa
n'ucuranwa nka Ngunda
n'umuheha we
Ruvunabataka!
- Kurya: ibyo ufungura
muri icyo gihe cy ’iminsi
mikuru bishobora
kumerera nabi igifu
cyawe cyangwa umubiri
wawe muri rusange. Aha
umuntu aba asabwa
kwitonda, akagira ibyo
yongera (imboga
n ’imbuto, amafi, inkoko)
n’ibyo agabanya
(margarine, mayonnaise,
amafiriti, amagi, inyama,
imigati).
- Kubyina : bimwe mu
biranga iminsi mikuru
habamo kubyina.
Kugirango ubashe
kubyina neza kandi
bizagirire neza umubiri
wawe, wakwirinda
kwambara inkweto
ndende igihe kirekire(ku
bakobwa) kuko bimerera
nabi urutirigongo rwawe
(colonne vertébrale/spine)
ukazabyumva ku munsi
ukurikiyeho.
Ikindi ni uko mu gihe cyo
kubyina ugomba kunywa
cyane kuko umubiri
wawe uba ukoresha
imbaraga nyinshi, bityo
ukaba ukeneye amazi.
Aha icyo ugomba
kumenya ni uko n'ubwo
inzoga, fanta na jus birimo
amazi, ariko ni ibinyobwa
bituma amazi ashoka mu
mubiri ku buryo bwihuse
(ni ibinyobwa bita
diurétiques). Muri make
bigabanya n ’utwari
tugusigayemo. Ibyiza ni
ugufata akanya ukanywa
amazi yabugenewe
(mineral water) n ’ubwo
bisekeje mu birori…
- Gutaha: ibihe by’iminsi
mikuru haba impanuka
nyinshi zituruka ku
businzi. Ni byiza ko
imodoka yatwarwa
n ’umuntu wanyweye
gake cyangwa utanyweye
inzoga. Niba kandi ugenda
n ’amaguru, irinde
kugenda uko wishakiye.
Ku batanyweye, ni byiza
kutemerera umuntu
wazihaze gutaha wenyine
cyangwa gutwara
imodoka, niyo yaba ari
iye…
- Irinde kurwana no
kuvuga nabi mu birori
kuko ari bibi ku mubiri
wawe. Byaba ari bibi
cyane uramutse ubuze
iryinyo cyangwa ijisho mu
gihe cyiza nk'iki...
- Kwirinda kwandura
indwara zandurira mu
mibonano mpuzabitsina:
byaba ari bibi cyane iminsi
mikuru ibereyeho
kugushimisha ku mutima
no ku mubiri irangiye
wibitsemo ubwandu bwa
SIDA cyangwa izindi
ndwara zandurira mu
mibonano mpuzabitsina.
Icyangombwa ni uguhora
witeguye ugakoresha
uburyo bukunogeye mu
busanzwe bwizewe
(kwifata, ubudahemuka,
agakingirizo).
Umunsi ukurikira ibirori
Kubera kwicara cyangwa
guhagarara igihe kinini,
ibyo umuntu aba yariye,
yanyoye cyangwa
yakoze, umunsi ukurikira
ibirori umuntu aba
ananiwe cyane, ababara
ahantu hose. Ibi biterwa
n'uko aba yakoresheje
ubwonko bwe n'umubiri
we cyane ntaruhuke
bihagije. Kuri uwo munsi
rero umuntu aba agomba
kunywa amazi menshi
(umubiri uba waraye
uyatakaje kubera
ibinyobwa uba
wanyweye, n ’ imbaraga
uba wakoresheje).
Muri make:
- Kunywa amazi menshi
ukirinda ya mvugo ngo
inzoga zivurwa n ’izindi…
- Kuryama bihagije
- Kurya indyo yiganjemo
imboga n ’imbuto
- Kunanura imitsi:
kwinanura, sauna
&massage, n ’ibindi.
Ngibyo bimwe mu byo
wakora ukazarangiza
neza iyi minsi y ’ibirori bya
Noheri n’Ubunani turimo.
Iyi ni iminsi yo kwishima,
ariko ikigaragara ni uko
irangira abantu bamwe
bananiwe cyane,
bahangayitse, bakennye …
Bikaba ari byiza
gutekereza neza no
kwitwara neza, ndetse
abemera Imana
mukayisenga cyane
kurushaho
Tuesday, December 21
URUTONDE 10 RW'ABAZWIHO IMVUGO YIJYANA MURI SOSIYETE NYARWANDA
Nyuma yo kubagezaho
urutonde rw'abahungu
n'abakobwa b' uburanga
n'igikundiro kurusha
abandi muri showbiz
nyarwanda, kuri ubu
noneho hasohotse
urutonde rw'ibyamamare
10 muri showbiz
nyarwanda bazwiho
kugira imvugo y'injyana
muri sosiyete.
Nkuko byatangajwe na
Ally Soudy umwe
mubakora ikiganiro
Sunday night yavuzeko
Imvugo yijyana bashatse
kuvuga amagambo amwe
n'amwe asigaye avugwa
n'abantu batandukanye
muri sosiyete nyarwanda
bayakoresha muburyo
butandukanye ariko
akaba yarasabagiye hose
bitewe na bino
byamamare(Stars).
1. Tough Gangs Iri
n'itsinda rikomeye cyane
muri muzika nyarwanda
mujyana ya Hip Hop aho
bamamaje ijambo Old
school,rigizwe n'abasore
batanu aribo,P
Fly,Bulldog,Fireman,Green
P ndetse na Jaypolly.
Ngabo abasore bagize
Tuff Gang bazwiho
kuzana imvugo shya
zigahita zikwirakwira
mu rubyiruko
Usibye kuba bakunzwe
bidasubirwaho
n'urubyiruko hafi
yarwose,amagambo
bakoresha mu ndirimbo
zabo,mu miganirire yabo
nabagenzi
babo,imigendere n'ibindi
usanga byarayobotswe
nabenshi muri sosiyete
nyarwanda.Ntawuzibagirwa
aho amagambo nka
Agakino,urwicyekwe,agasaraba,gushona,kuyoka,inkangu,na
ayandi menshi yaturutse.
2. Mugabo Justin Usibye
kuba yari umuhanzi
nyarwanda,akaba
umunyamakuru
ntagererenywa,uyu
azwiho imvugo
yayobotswe na
benshi,imvugo nka
Twegerane,Gashuhe,utaweza
kweli ,baravuga ibigoye
ukazana ibigori n'izindi
mvugo nyinshi zigenda
zituruka mw'iyamamaza
agenda akorera
abamugana.Benshi mu
banyarwanda
ntibazibagirwa ubwo
yakoraga iyamamaza ryo
kurwanya ibisasu kuri
radio Rwanda rizwi nka
Gashuhe.
3. Theatre Urunana Uyu
mwanya iri kinamico rica
kuri radio ya abongereza
BBC , riwucyesha amazina
ayigaragaramo
y'abakinnyi nka
Bushombe,Kankwanze,Domina,Kideyo
n'ayandi yaje agahinduka
amazina y'indirimbo za
bamwe mu bahanzi
nyarwanda ndetse
n'imvugo ikoreshwa
henshi mu
Rwanda.Ijambo �«
Kivamvari �» rikaba
ntagereranywa mu
magambo akoreshwa
cyane muri iyi nkinamico.
4. Jean Lambert Gatare :
Ni umunyamakuru wa
Radio Rwanda mwishami
ry 'mikino.
Nguwo gatare ugira
imvugo inyura benshi
Imvugo akoresha yogeza
imipira,avuga urubuga
rw'imikino, aganira
nabandi.Amagambo
yasabagiye hose
bimuturutseho nka
Rutahizamu,igikurankota,Uyu
si umuntu,kwita
abakinnyi ba ruhago andi
mazina kenshi ashingiye
kubakinnyi bibihangage
ku isi , byose bituma uyu
mugabo imvugo ye
isabagira nta mupaka
muri sosiyete nyarwanda.
5. Younga aka �«
Agasobanuye�» Uyu
mugabo imvugo ye
ntiyarizwi,ariko aho
bagenzi be batangije
igikorwa cyo gusobanura
ama films bakazishyira
mu rurimi rw
ikinyarwanda,imvugo ye
yaje gusa nkizimya
iyabagenzi be bose
yigarurira iryo
soko.Agasobanuye,nyamayarwo,agaki,imikasiro,kwa
myasiro nandi magambo
menshi amwemerera
kuba kuri uno mwanya.
6. Ngabo Medard Jobert
aka Meddy
Uyu musore ubu ubarizwa
muri Leta z unze ubumwe
za Amerika,usibye kuba
azwiho ko imyambarire
ye yasize abasore benshi i
Rwanda bayobotse
kwambara amapataro
y'uducupa n'udukote twa
small size,azwiho ko
amagambo akoresha mu
ndirimbo ze asigara
akoreshwa
nk'imvugo,amayobera,inkoramutima,igipimo
n andi atandukanye,ubu
hagezweho ngo Ubanza
ngukunda da !.
7. Kayitankore Ndjoli
uzwi nka Kanyombya n
itorero Abasare
Kanyombya ni umikinnyi
wa cinema nyarwanda
afatanyije n'itorero
Abasare,imvugo
bakoresha bakina film
ndetse n'amazina yabo
yibasira inyamaswa
zitandukanye,ngibyo
ibyaje kuvamo imvugo
igenda ikoreshwa
n'abanyarwanda
batandukanye nka à �«
Icyo n'igituntu rwanyonga
à �»,Kwitaba
uguhamagaye muburyo
butamenyerewe nka
"Karameeee !" kwitana
amazina nka
Nzovu,Nyirankende,Nyagahene,Samusure,Nyirarujanga.
8. Kigali Boys aka KGB
iyi ni groupe y'abahanzi
batatu aribo MYP ,Henry
WOW na Skizzy.Izwiho
kuba yaragiye ihimba
indirimbo,amagambo
azigize akagenda
ahinduka imvugo ya
benshi mu buzima bwa
buri munsi,aha twavuga
nk4imvugo
Arasharamye,warukurahe,abakobwa
b i Kigali,zunguza,iherutse
akaba ari Ibiremwa
by'umwijima !
9. KNC
Umunyamakuru wa City
Radio,akaba umukinnyi
n'umwanditsi w'ama films
ndetse akaba
n'umunyamuziki.Azwiho
kugira imvugo idasanzwe
iyo ari muri studio yaba
iya radio,iyo yandika
indirimbo ze cyo kimwe
na ama films.Film yanditse
Indyankundye yasize
imvugo nyinshi,twavuga
nka Dr Runiga,kuba �«
Qualifi�© dans tous les
metiers�».Ubu imvugo
yazanye igezweho muri
ino minsi n'ikoreshwa ry
ijambo à �« Zwahama
�» !
10. Ntarindwa
Diogà �¨ne aka Atome
Ni umwe mubantu
bazwiho gusetsa muburyo
budasanzwe hano mu
Rwanda.Imvugo ye iyo
asetsa yakuruye benshi
ndetse amwe
mumagambo ye avamo
imvugo yaje gusakara
hose mu
gihugu.Amagambo nka
Kanakuze
Dativa,Gasumuni ryaje no
kwitirirwa,amagambo
nka à �« Kuri KIST habera
ibintu ! �»,Jeanet i
swear i was there,nandi
menshi ubu akoreshwa
nkimvugo hagati
y'abaganira,abasererezanya
cyo kimwe n'abatanga
ubutumwa mumvugo
ijimije.
BONUS LIST
11. Minister Habineza
Joseph aka Joe
Uyu ni umwe
mubanyacyubahiro bazwi
kandi banakunzwe
n'urubyiruko rw'i
Rwanda.Imvugo ye
yibanzemo ugusetsa iyo
avuga ijambo mu birori
byinshi
bitandukanye.Urwenya
n'amagambo muburyo
buzimije mugutanga
ubutumwa.
12. Mucyeshabatware
Dismas : azwi cyane mu
kwamamaza Imvaho
nshya.
13. Bisangwa Nganji
Benjamin aka Ben Nganji :
bishingiye cyane
kumvugo ituruka mucyo
yise à �« Inkirigito �».
14. Muyombo Thomas aka
Tom Close :bitewe
n'indirimbo ze nka
Sibeza,Sinarinkuzi n'izindi.
15. Boniface
Mutsindashyaka aka Bony:
imvugo ituruka mu
magambo akoresha
yamamaza.
16. Gatsinzi Emery aka
Riderman: amagambo
nk'Igitende mu
dutendo,inkuba nandi
menshi.
17. Mugisha Benjamin aka
The Ben: amahirwe ya
nyuma,magendu nandi
atandukanye.
18. Kitoko Bibarwa:
Agakecuru kanjye
kandekere,umukunzi
n'ibubu nandi
atandukanye.
19. Mzee Gakuru: Bus
tugane he?
20. Jado Castar:
umunyamakuru wa Salus
mu ishami rya sport
Sunday, December 19
KUREBA TEREVIZIYO KU BANA SI BYIZA
Televiziyo
igira
ingaruka
mbi ku bana
bato nk ’uko
ubushakashatsi
bwakorewe muri Kanada
bubigaragaza cyane
cyane ku bijyanye
n ’indwara z’amaso
n'imitsindire y'abana mu
ishuri.
Dore bimwe mu
myanzuro ubwo
bushakashatsi
bwagaragaje ku bijyanye
n ’ibibi bya televiziyo ku
bana bato cyane cyane
abatararenza imyaka 10.
Ikibazo kigarukwaho
cyane n ’ubwo
bushakashatsi ni ibibazo
abana bakunda kureba
televiziyo cyangwa
cinema cyane bahura
nabyo mu masomo yabo
ndetse n ’ibibazo bijyanye
n'imibanire yabo
n ’abandi bagize
umuryango aho kubera
gushaka guhora
bisanisha n ’ibyo babona
muri televiziyo bagira
ibibazo byo kumvikana
n ’abantu bakuru cyane
cyane ababyeyi babo.
Ubwo bushakashatsi
bugaragaza ko ku bana
bakunda kureba
televiziyo cyane, inyota
y'ishuri kuri bo
igabanukaho 7%,
bakagira ibibazo mu
mibare ndetse bakagira
n ’ibibazo byo kubana
neza na bagenzi babo
bari mu kigero kimwe,
bitewe n ’uko baba
batarigeze biga kubana
n ’abandi kubera
kwirirwa yicaye imbere
ya televiziyo. Ibyo
bituma kandi agira
umwete muke mu
gukora imirimo
y ’amaboko ndetse
n’ibindi bimusaba
gukoresha imbaraga
nyinshi.
Ingaruka za televiziyo
ziba nyinshi iyo umwana
yafashe ako kamenyero
ko kureba televiziyo
ataragera ku myaka 5
kuko ni muri icyo gihe
ubwonko bw’umuntu
bukuza ubushobozi
bwabo mu by ’ubwenge.
Ubwo bushakashatsi
burangiza buvuga ko
isaha 1 umwana amaze
imbere ya televiziyo
igabanya ubushobozi
bwe bwo kwitabira
imirimo y’amaboko ho
9%, bigatuma agira
inyota yo kunywa
ibiryohereye no
kuryagagura, bityo
ibibazo by ’umubyibuho
ukabije bikaziramo.
Bityo ababyeyi bari
bakwiye kumva ibibi
televiziyo igira ku bana
babo maze
bakabagabanyiriza
amasaha bamara bareba
televiziyo cyane cyane
igihe bakiri bato.
Dore bimwe mubyo
bashobora gukora. Aho
kugira ngo umwana
wawe abyukire kuri
televiziyo arinde ajya
kuryama, wamugurira
umupira maze ahubwo
akazajya abyuka ajya
gukina na bagenzi be
kuko aba akeneye no
gukuza ubushobozi bwe
bo kubana n ’abandi
kabone n’iyo baba
batagira icyo bapfana
kuko bimufasha igihe
amaze gukura agomba
kuba wenyine.
Ikindi ababyeyi bakora ni
nko gushyiraho amasaha
ahoraho abana babo
bareberaho televiziyo
kandi nayo ntarenze nka
2 ku munsi ku mwana uri
hasi y’imyaka 5 naho
ubundi ibibi bya
televiziyo byo
bizabageraho byanga
byakunda. Kuri ibyo
ntitwavuze ubwoko
bw'ashusho abo bana
bashobora kugwaho
muri televiziyo namwe
muzi ububi bwayo kuri
bo.
Narangiza mbaha
ubuhamya kuri iyi nkuru
kuko igihe nayisomaga
ku rubuga nayikuyeho,
nagize ngo uwayikoze
yari yakoreye
ubushakashatsi kuri
mushiki wanjye muto
ufite imyaka 11 ariko
kuri ubu wanze ishuri
kuko ngo ku ishuri
bamubuza kureba
televiziyo.
Yavuze ko azasubira ku
ishuri gusa igihe
bazamwemerera kwiga
afite radiyo akabasha
kuyumva igihe cyose
abishatse naho ubundi
ishuri ngo ntazongera
kurikandagiramo. Ikindi
n ’uko uhereye kuri we,
kuva aho ababyeyi bacu
baguriye decodeur maze
abana bakabasha kureba
televiziyo uko babyifuza
ubu imitsindire yabaye
umwaku kuri bo.
Byari byarananiye
kumva icyababayeho
kuko abandi iyo twazaga
hejuru ya 5 ba mbere mu
ishuri twabaga
twatsinzwe ndetse
tukanahanwa ariko bo
ubu iyo agize icya kabiri
baramuhemba ngo
yagerageje.
Nkaba nkeka ko ibyo ari
ingaruka z ’uko guhora
kuri televiziyo bagize
igihe bari bakiri bato
byabatwaye umutima na
roho ntibabashe kuba
bashyiramo ibindi
nk ’amasomo. Ikindi
n’uko abo barumuna
banjye nyine usanga ari
abantu batazi kubana
neza n ’abandi cyane
bahora bigunze nyine
nkuko bivugwa muri
ubwo bushakashatsi.
Ese nawe baba ufite
ibibazo nk ’ibyo mu bana
bawe maze ukaba
wifuza ko icyo kibazo
cyabonerwa umuti? Duhe
ubuhamya bwawe mu
mwanya wagenewe
ibitekerezo by ’abakunzi
bacu bityo n’ubwo
wenda abacu
tutabagarura ku
murongo ariko nibura
dufashe abakibyara
kwirinda icyo kibazo.
Uzaba ukoze.
Thursday, December 16
YAJE NK'IYA GATERA
Uyu mugani bawuca iyo
hagize igikorera umuntu
amarorerwa kimuguye
gitumo; ni bwo bagira
ngo: Cyaje nk'iya Gatera!
Wakomotse kuri Gatera w
i Tanda na Rusizi mu
Buganza. Byavuye ku
mukazana w'ikirongore
na nyirabukwe bakorewe
amarorerwa na Gatera.
Gatera k'i Tanda yari
atuye mu Buganza bwa
ruguru ya Muhazi,
agakunda abagore
byamushajije. Umugore
we bwite yari uw' i
Bumbogo bwa Nkuzuzu
mu Bwanacyambwe.
Bukeye sebukwe wa
Gatera ararwara
araremba, bamutumaho,
n'umugore we
babibamenyesha. Gatera
ahaguruka iwe, ajya
kureba sebukwe,
yambuka Muhazi,
akomeza urugendo. Ageze
i Gicaca ashaka kunywa
agatabi. Areba ahantu hari
agacucu arahicara, atuma
umuhungu bari kumwe
ngo ajye kumutekerera.
Uwo muhungu ajya
gutekera itabi mu rugo
rwari hafi yaho bari
bageze. Urwo rugo
rwarimo umugeni umaze
gutinyuka abantu ba hafi.
Yari amaze kujya yirirwa
mu nzu yarongorewemo,
atakirirwa kwa
nyirabukwe na sebukwe.
Iyo nzu yarimo umuriro
kuko bayicanagamo
kugira ngo umuswa
utazayirya. Uwo muhungu
abonye akotsi kava muri
ya nzu; agenda ariho
agana. Inzu yari yase
inkike ya ruguru, ifite
n'igikari cyayo. Ageze mu
muryango, abona
umukobwa w'inkumi
wicaye mu mfuruka
aboha. Uwo mugeni
yumvise umuntu winjiye,
abanza kugira ngo ni mu
bo basanganywe.
Umuhungu amuhereza
intoke bararamukanya.
Umugenzi amusaba
igishirira, undi
aramubwira ati:
"Tambuka nguwo umuriro
ku rubumbiro."
Aratambuka, atekera itabi,
arahaguruka amusezeraho
aragenda. Amaze kugenda
nyirabukwe w'umugeni
amukurikiza amaso agira
ngo amumenye, ariko
ntiyamumenya. Asigara
yibaza ati Uriya muntu
umviriye mu nzu
y'umwana ni uwahe?
Uwo muhungu ageze aho
Gatera ari amuha itabi,
amushimira n'uwo
mukobwa; ati:" Muri
ruriya rugo hari
umukobwa mwiza cyane,
kandi ni umugeni, kuko
nabonye yitwikiriye mu
maso." Gatera ati ari mu
nzu wenyine sha? Uwo
muhungu ati Ari mu nzu
iri mu nkike ya ruguru
yase urugo, arabohera mu
mfuruka. Gatera ati
Mfasha iri tabi!
Arahaguruka nawe ajya
mu rugo, aboneza uko wa
muhungu yamubwiye.
Nyirabukwe w'umugeni
arareba, abona Gatera
yinjira mu nzu.
Umukobwa abonye ko ari
umugabo ufite icyubahiro
arahaguruka yigira mu
kirambi. Gatera amusanga
mu kirambi vuba.
Umukobwa agira ubwoba
amuhungira ku buriri.
Gatera akubita inyegamo
amusangayo. Wa
mukecuru agira
amakenga; aribwira ati
Uriya muntu watumye
umwana, aho ntafitanye
amasezerano
n'umukazana wanjye? Ati
henga njye kureba. Ubwo
rero Gatera amaze kugera
ku buriri afata wa mugeni
baragundagurana, Gatera
amurusha amaboko
aramusambanya. Igihe
batararangiza, wa
mukecuru aba ageze mu
muryango arabumva.
Ntibyatinda, Gatera
arangije amanuka ku
buriri n'igihunga cyinshi.
Apfa kwihangana
amuhereza ukuboko
bararamukanya, Gatera
ariyandurukira. Uwo
mukecuru atambuka
agana mu kirambi, ahura
n'umukazana ava ku
buriri afite ipfunwe
ryinshi, aramukoba,
aramukwenura, ati Yewe
ga nyabu, yewe bakosha
badahannye we! Yewe
wokanyagwa we,
kugaragaza ingeso zawe
utaranakizwa amasunzu!
Umukobwa ati Mukecuru
urandenganya! uriya
muntu simuzi, aje atyo
nk'uko umubonye!.
Umukecuru, ati
Urambeshya! yohereje
umwana aza yitekeza
itabi muravugana,
asubirayo ajya kuvuga
ubutumwa, amaze
kubumubwira undi araza
mujya ku buriri;
ntiyagufatiye mu
muryango, ntiyagufatiye
mu mfuruka,
ntiyagufatiye mu
kirambi , ahubwo
wamunshyiriye ku buriri
bw' umwana! Umukecuru
arashega, ati henga inka
zikuke mbivuge usendwe
izo wakowe zimene
ikibanga zikobwe undi!
Ubwo rero Gatera yageze
aho wa mwana bari
kumwe ari, asanga
igishirira cyazimye.
Arongera atuma uwo
mwana ngo ajye
kumushyiriraho ikindi.
Umwana ageze inyuma
y'umuryango yumva uwo
mukecuru akwena
umukazana we.
Arahagarara akomeza
kumva uko amukoba,
yumva n 'uko umukazana
amwihohoraho amusaba
imbabazi. Undi aho
kuzimuha akamutuka.
Byose amaze kubyumva,
ati Nimunyongere
igishirira ikindi cyazimye.
Uwo mukecuru ati Uwo
utekerera itabi ni nde?
Undi ati Ni Gatera wo
hakurya ya Muhazi i
Tanda rya Ruzizi na Giheta
Umukecuru ati Murajya
he?, Undi ati Turajya i
Bumbogo bwa Nkuzuzu.
Bamuha igishirira ashyira
ku nkono ashyira Gatera.
Amutekerereza ibyo
yumvise umukazana
akorerwa na nyirabukwe.
Ati Wagize nabi cyane!
Uriya mwana agiye
gusendwa kubera wowe,
kandi bambajije izina
ryawe n ' aho utuye byose
ndabibabwira! None rero
uriya mukobwa nabwira
bene wabo ko ibyo
wamukoreye ari byo
bimusendesheje
bazakwitura ibihwanye n
' ibyo wakoreye umwana
wabo; ati Kandi nibura
ntumujyanye ngo akubere
umugore, cyangwa se ngo
umuhe umwana wawe
akubere umukazana.
Gatera amaze kubyumva,
ati Mfasha iyi nkono!
Umwana aramufasha.
Gatera asubirayo. Ageze
ku muryango yumva
umukecuru aracyiyasira,
yumva umukazana arira.
Yinjira mu nzu vuba,
babona ageze mu kirambi.
Afata wa mukecuru ,
aramuterura amucana
( amunyurana) mu
nyegamo amuta ku buriri .
Bagigiraho gato, Gatera
amurusha amaboko, nawe
aramusambanya.
Umukecuru akagumya
kumutuka, ati Wa gisazi
we ndekura
nirenganyirizaga umwana
wo gatsindwa we! . Biba
iby ' ubusa, Gatera
aramwihorera, aritonda
biratinda. Umukazana aho
yibereye mu kirambi
agasekera mu bipfunsi.
Amaherezo Gatera
ararangiza, amanuka ku
buriri, asezera ku wa
mbere (umukazana). Undi
ati Urabeho kandi urakoze
kuko unkuye mu cyaha
wari unshyizemo. Gatera
arigendera, umukecuru
amanuka ku buriri n'
ikimwaro kirengeje icyo
umukazana yari afite mu
kanya. Nuko umukazana
abaza nyirabukwe
amwishongoraho, ati
Mbese aho wowe
ntumuhaye ko
mwatindanye? Undi ati
Mwana wa! Hora mpore,
ceceka nceceke, ubonye
ishyano mbona irindi! Ati,
Mbese harya uriya
mugabo ngo yitwa nde?
Undi ati Numvise wa
muhungu atubwira ko
yitwa Gatera. Uwo
mukecuru ati Bamera
nyinshi, iya Gatera yo yaje
ari sinsiga n 'indamyi!
Umukazana ati Ntabwo
mbireka jye sindabyara
nzagomba gusaba
amasubyo. Nyirabukwe
ati Mwana wa, uramenye
uba unyambuye; n' isazi
ntizakugwe ku munwa!
Nayo amasubyo
nzayagushakira nyaguhe.
Nuko barigorora birashira,
kandi bombi bakomeza
kuba inshuti za Gatera.
Nuko iyo nduru
umukecuru yavugije
yamagana Gatera
yahuruje rubanda, bigeze
aho byose
biramenyekana, bamenya
nizina ry uwo mugabo
Gatera. Kuva ubwo inkuru
iba kimomo, ikije ari
ingundirizi cyose,
kigakoresha umuntu icyo
atiteguye, atanagishaka,
bati Cyaje nkiya Gatera.
Yaba umuntu aguye undi
gitumo atamwiteguye,
bati Yaje nkiya Gatera!
Kuza (gukonkoboka) nk'
iya Gatera = Kwadukana
inkubiri y'urukozasoni
uburenganzira bw'igihangano
- Arasaba uburenganzira
bw ’umwanditsi ku
gihangano cye (copyright)
yashyize ahagaragara. -
Umukandida wo mu
ishyaka bahanganye
nawe ari mu nganzo ngo
amusubize. Mu gihe
ishyaka rye ryari rimaze
kwemeza ko ariwe
uzarihagararira mu
matora y ’umukuru
w’igihugu ateganijwe
muri Gashyantare 2010,
Perezida wa Uganda
Yoweri Kaguta Museveni
ahawe ijambo, yahise
aririmba indirimbo mu
njyana ya Hip Hop.
Indirimbo ya Museveni
yise "You want another
rap" tugenekereje mu
Kinyarwanda bivuga ‘
murashaka indi rap’,
yayiririmbye ku nshuro ya
mbere ku wa Gatandatu
w ’icyumweru gishize mu
gitaramo cyari cyahuje
urubyiruko rwo mu
ishyaka rye National
Resistance Mouvement. Iyi
ndirimbo yamaze guca
ibintu mu gihugu kuko
ubu mu biturage ndetse n
’ imijyi ya Uganda ariyo
yabaye intero, ikoranywe
injyana z ’umuco gakondo
wa Uganda zivanze n
’ uruhurirane rw’ingoma
zigezweho. Iyo ndirimbo
kandi yamaze kugera ku
mbuga zihuza abantu nka
facebook, twitter ndetse
na Youtube. Ibyo
byatumye abayoboke ba
NRM ndetse n’abandi
baturage bayishyira mu
matelefoni yabo ubu
akaba ariyo bari
kwitabiraho.
Biranugwanugwa ko
Museveni, umugabo w
’igikwerere w’imyaka 66,
yaba yinjiye atyo mu
mwuga w ’ubuhanzi, dore
ko n’umwunganizi we mu
mategeko yamaze
gutanga ibyangombwa
byose bisabwa ngo nyir
’ indirimbo (Museveni)
ahabwe uburenganzira
bwihariye ku gihangano
cye. Ikigo gishinzwe
gutanga ibyo
byangombwa
(Registration Service
Bureau) nacyo cyamaze
gusuzuma ubusabe bwa
Museveni cyemeza ko
azategereza iminsi 60
hanyuma agahabwa icyo
cyangombwa nyuma yo
kubitangaza mu igazeti ya
leta. Umukandida Norbert
Mao wo mu ishyaka
Democratic Party ngo ari
mu nganzo kuko nawe ari
gutegura indirimbo yo mu
njyana ya hip hop aho
agamije gusubiza
Museveni, iyo ndirimbo
ngo iri gukorerwa imirimo
yayo ya nyuma kuko
izajya ahagaragara mu
minsi ya vuba ikazaba
yitwa ’ Your rap is crap’,
bivuga ngo ‘rap yawe ni
amafuti’. Uyu mugabo ngo
agamije guterana
amagambo na Museveni
mu ndirimbo kuko nk
’ uko yabitangarije
ikinyamakuru Ology ku
munsi w ’ejo, ngo aho
Museveni yaririmbye ati:
"Murashaka indi rap",
nawe muri icyo
gihangano cye yagize ati:
"oya bwana, turashaka ko
habaho umubare
ntarengwa wa manda",
aho Museveni yongera
akabaza ati: "murashaka
indi rap?", we ngo ahita
amusubiza ati: "oya
bwana, turashaka
imihanda myiza". Agashya
k ’iyi ndirimbo ngo ni uko
we atazajya aririmba gusa
ahubwo azajya
anayibyina mu mbyino
kabuhariwe za Hip Hop.
Museveni arasaba
urubyiruko rwo mu
ishyaka rye ko kampanye
yo kwiyamamaza yazaba
yiganjemo hip hop nyinshi
cyane, ibi akaba ari nako
byagenze kuko muri icyo
gitaramo hari
hatumiwemo abahanzi b
’ abahanga muri iyo njyana
Eddy Kenzo, GNL Zamba n
’ abandi. Ubwo yahabwaga
micro agatangira
kuririmba, yararangizaga
akabaza abantu niba
bashaka ko yongera bityo
bityo, hanyuma aza
kubabwira ko inkomoko
y’iyo ndirimbo ari
umuvugo yakundaga
kuvuga akiri umwana.
Yagize ati: "ntidukwiye
guhindura umuco wacu,
mushyire imivugo(poems)
yanyu mu ndirimbo hato
mutazayibagirwa".
Kugeza ubu ntibiremezwa
neza niba Museveni
azashyira ahagaragara
album y ’ibihangano bye
ariko izina izaba ifite
riranugwanugwa mu
biturage byose bya
Uganda, aho ngo ishobora
kuzaba itangijwe n
’ ijambo ‘My’ rizakurikirwa
n’ibindi binyazina.
Subscribe to:
Posts (Atom)